Ese abeza bose bajya mu ijuru?
MU IJORO ryabanjirije urupfu rwa Yesu, ubwo yari amaze gusangira n’intumwa ze ifunguro rya nyuma, yasezeranyije abigishwa be kubaha umwanya mu ijuru. Yarababwiye ati “mu nzu ya Data harimo imyanya myinshi. Iyo itahaba mba narabibabwiye, kuko ngiye kubategurira umwanya” (Yohana 14:2). Kuki Yesu yabahaye umwanya mu ijuru? Ni iki bari kujya gukorayo?
Hari inshingano yihariye Yesu yashakaga guha abigishwa be. Muri uwo mugoroba yarababwiye ati “ni mwe mwomatanye nanjye mu bigeragezo byanjye; kandi ngiranye namwe isezerano ry’ubwami, nk’uko na Data yagiranye nanjye isezerano” (Luka 22:28, 29). Imana yari yarasezeranyije Yesu ko yari kuzaba Umwami wari guha abantu ubutegetsi bwiza, icyo akaba ari cyo kintu bakeneye kurusha ibindi. Yesu azakiza abantu imibabaro yose kandi arimbure ababarenganya. Nubwo abayoboke ba Yesu bazakwira hose bakagera “ku mpera y’isi,” we azategekera mu ijuru.—Zaburi 72:4, 8; Daniyeli 7:13, 14.
Icyakora Yesu ntazategeka wenyine. Kubera iyo mpamvu, yasezeranyije intumwa ze ko yari kuziha umwanya mu ijuru. Ni bo bantu ba mbere batoranyirijwe ‘gutegeka isi.’—Ibyahishuwe 5:10.
Abantu bazajya mu ijuru ni bangahe? Nk’uko bimeze ku butegetsi ubwo ari bwo bwose, abategetsi b’Ubwami bw’Imana bwo mu ijuru ni bake ugereranyije n’abantu bugomba gutegeka. Yesu yabwiye abo bari gutegekana ati “ntimutinye, mwa mukumbi muto mwe, kuko So yemeye kubaha ubwami” (Luka 12:32). Amaherezo abagize uwo “mukumbi muto” bazagera ku bantu 144.000 (Ibyahishuwe 14:1). Abo bantu ni bake cyane ubagereranyije n’amamiriyoni y’abantu bazishimira kubaho iteka ku isi ari abayoboke b’indahemuka b’ubwo Bwami.—Ibyahishuwe 21:4.
Ku bw’ibyo, abantu beza bose ntibajya mu ijuru. Intumwa Petero yagaragaje neza ko Umwami mwiza Dawidi ‘atazamutse ngo ajye mu ijuru’ (Ibyakozwe 2:34). Yohana Umubatiza yari umuntu mwiza. Nyamara Yesu yagaragaje ko atari guhabwa inshingano ihebuje yo gutegeka ari umwami mu ijuru. Yesu yaravuze ati ‘mu babyawe n’abagore ntihigeze habaho umuntu ukomeye kuruta Yohana Umubatiza. Nyamara uworoheje mu bwami bwo mu ijuru arakomeye kumuruta.’—Matayo 11:11.
Ese uzabona ingororano izahabwa abantu beza?
Umuntu yakora iki kugira ngo azabone ingororano y’ubuzima bw’iteka? Yesu yaravuze ati “Imana yakunze isi cyane ku buryo yatanze Umwana wayo w’ikinege, kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo abone ubuzima bw’iteka” (Yohana 3:16). Zirikana ko nubwo Imana yakunze abantu bose bo mu isi bigatuma ibaha ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka, ‘abizera’ bonyine ari bo bazahabwa iyo ngororano.
Ukwizera kugomba kuba gushingiye ku bumenyi nyakuri (Yohana 17:3). Nawe ushobora kugaragaza ko uri umuntu mwiza wiga byinshi ku birebana n’umugambi Yehova afitiye abantu. Uko kwizera kuzatuma ushyira mu bikorwa ibyo wize. Izere udashidikanya ko nubigenza utyo, uzabona ubuzima bw’iteka.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 7]
Ni iki Bibiliya ibivugaho?
Ikibazo:
Iyo abantu beza bapfuye, bibagendekera bite?
Igisubizo:
“Abazima bazi ko bazapfa, ariko abapfuye bo nta cyo bakizi.”—UMUBWIRIZA 9:5.
Ikibazo:
Abantu bapfuye bakiranuka bafite ibihe byiringiro by’igihe kizaza?
Igisubizo:
“Igihe kigiye kugera, maze abari mu mva bose bakumva ijwi rye [Yesu] bakavamo.”—YOHANA 5:28, 29.
Ikibazo:
Abenshi mu bakiranutsi bazaba he?
Igisubizo:
“Abakiranutsi bazatura mu isi, kandi intungane zizahaguma.”—IMIGANI 2:21.