Igice cya 15
Uko Waba Umuyoboke w’Ubutegetsi bw’Imana
1, 2. Abazaba abayoboke b’ubutegetsi bw’Imana basabwa iki?
URASHAKA kubaho iteka ku isi iyobarwa n’ubutegetsi bw’Imana? Yego, ni ko umuntu wese ushyira mu gaciro yasubiza. Ni ibyumvikana ko kugira ngo uzabone ibyiza bizazanwa n’ubwo butegetsi bidahagije kubyifuza; ni ngombwa kuzuza inshingano runaka.
2 Urugero, tuvuge ko ushatse gutura mu kindi gihugu. Nk’uko nawe ubyiyumvisha, ugomba kurangiza inshingano usabwa n’ubutegetsi bw’ icyo gihugu. Uzabanza umenye ibyo ugomba kuzuza. Muli ubwo bulyo, ugomba kumenya icyo Imana ishaka ku bazaba abayoboke b’ubutegetsi bwayo no gukora ibyo itegeka.
UBUMENYI NI NGOMBWA
3. Ni ikihe kintu kimwe mu byo abazaba abayoboke b’ubutegetsi bw’Imana basabwa?
3 Ikintu cy’ingenzi kugira ngo umuntu abe umuyoboke w’ubutegetsi bw’Imana ni ukwiga “urulimi” rw’ubwo butegetsi. Ibyo ni ibikwiye rwose. Ubutegetsi bw’abantu bumwe na bumwe busaba na bwo ko abantu bashya baje kuba abanyagihugu bamenya kuvuga urulimi rw’icyo gihugu. Ni uruhe “rulimi” umuntu agomba kwiga kugira ngo abe munsi y’ubutegetsi bw’Imana?
4. Ni uruhe “rurimi rutunganye” ubwoko bw’Imana bugomba kwiga?
4 Reba icyo Yehova abivugaho ngo: ‘Ubwo ni bwo nzah’amok’ururimi rutunganye, kugira ngo bose babone kwambariza mw’izina rya [Yehova], no kumukorera bahuj’inama.’ (Zefania 3:9) Urwo “rurimi rutunganye” ni ukuli kw’Imana kuli muli Bibiliya, kulimo ukuli ku Bwami. Bityo, kugira ngo ube umuyoboke w’ubutegetsi bw’Imana, ugomba kwiga urwo “rulimi” ugira ubumenyi kuli Yehova no ku byerekeye Ubwami bwe bwose.—Abakolosai 1:9, 10; Imigani 2:1-5.
5. (a) Tugomba kumenya iki ku butegetsi bw’Imana? (b) Ni ubuhe bumenyi tugomba kugira ngo tubone ubuzima bw’iteka?
5 Haliho ubutegetsi bw’abantu busaba abazabubera abenegihugu kumenya amateka yabwo n’imikorere yabwo. Abazaba abayoboke b’ubutegetsi bw’Imana na bo basabwa nk’ibyo. Ubwo bumenyi bushobora kuyobora mu buzima bw’iteka. Mu isengesho yatuye Se, Yesu yaravuze ati: ‘Ubu ni bwo bugingo buhoraho, nibitoze kukumenya, wowe, Imana y’ukuli yonyine, n’uwo watumye, Yesu Kristo.’—Yohana 17:3.
6. (a) Ni ibihe mu bibazo bimwe abazaba abayoboke b’ubutegetsi bw’Imana bagombye gushobora gusubiza? (b) Ushoboye kubisubiza?
6 Kwiga ibice bibanza byatumye ushobora kugira ubumenyi bw’ingenzi. Byiyibutse ugerageza gusubiza ibi bibazo: Ni lyali Imana yamenyekanishije umugambi wayo wo gushyiraho ubwami ali bwo butegetsi? Ni abahe mu bakozi bamwe b’Imana bilingiraga kuzaba abayoboke b’ubwo bwami bo ku isi? Ubwo butegetsi bugizwe n’abatware bangahe? Bazategeka bali hehe? Ni ba nde babanje gutoranilizwa kuba mu bagize ubwo butegetsi? Yesu yagaragaje ate ko azaba umwami mwiza? Aliko kugira ngo umuntu abe umuyoboke w’ubutegetsi bw’Imana, kumenya ibibwerekeye byonyine ntibihagije.
IMYIFATIRE IBONEYE NI NGOMBWA
7. Ku byerekeye ubutegetsi bw’abantu, ibyo gusaba ubwenegihugu bitandukana bite?
7 Ubutegetsi busaba abashya baje kuba abanyagihugu gukulikiza amabwiliza runaka yerekeye imyifatire. Urugero, haliho ubutegetsi butegeka umugabo gushaka umugore umwe n’umugore gushakwa n’umugabo umwe. Abundi butegetsi bufite amategeko atandukanye, bwemerera abantu gushaka abagore benshi. Abazaba abayoboke b’ubutegetsi bw’Imana basabwa kugira imyifatire imeze ite? Imana ibona ite ugushyingirwa?
8. (a) Ni uruhe rufatiro mu gushyingirwa rwashyizweho n’Imana? (b) Ubusambanyi (adultère) ni iki, kandi Bibiliya ibuvugaho iki?
8 Mu ntangiliro, Imana yashyizeho icyitegererezo: yahaye Adamu umugore umwe. Nuko Imana iravuga iti: “Ni cyo gitum’ umunt’azasiga se na nyina, akabana n’umugore w’akaramata, bombi bakab’umubir’umwe.” (Itangiriro 2:21-24) Mu nyuma, Yesu yunzemo avuga ko icyo ali cyo cyitegererezo Abakristo bagomba gukulikiza. (Matayo 19:4-6) Ubwo abashakanye bahinduka umubili umwe, baba batokoje ugushyingirwa kwabo baramutse balyamanye n’undi muntu. Icyo gikorwa cy’ubusambanyi Imana iracyanga.—Abaheburayo 13:4; Malaki 3:5.
9. (a) Imana itekereza iki ku bantu balyamana n’abo batashyingiranywe? (b) Ubuhehesi (Fornication) ni iki?
9 Kubana no kulyamana kw’ abatarashyingiranywe bireze. Aliko Imana ntiyateganyije ugushyingirwa by’agateganyo. Ubwo rero, kubana bitanyuze mu gushyingirwa ni ugucumulira Imana, Yo yateguye ugushyingirwa. Ibyo ni ubusambanyi ali byo kuvuga: kulyamana kw’abantu babili batashyingiranywe. Kuli iyo ngingo Bibiliya iravuga iti: “Icy’Iman’ ishaka n’uko . . . mwirinda gusambana.” (1 Abatesalonike 4:3-5) Ubwo rero, ku ngaragu ni bibi kulyamana [guhuza igitsina] n’undi muntu.
10. Ni ubuhe bulyo bwo kulyamana bundi bwica amategeko y’Imana?
10 Uyu munsi, abagabo benshi n’abagore benshi balyamana n’abo bahuje igitsina. Abantu babita ngo ni “homosegisiweli” (homosexuels) na limwe na limwe “lesibiyene” (lesbiennes) igihe baba ali abagore. Ijambo ly’Imana licira iteka bene iyo mico, liyita ko ali “umwanda.” (Abaroma 1:26, 27) Itegeko ly’Imana linabuza kandi kulyamana n’inyamaswa. (Abalewi 18:23) Umuntu wese wifuza kuba munsi y’ubutegetsi by’Imana agomba kuzibukira ibyo bikorwa bibi.
11. (a) Imana itekereza iki ku binyobwa bilimo alukolo? (b) Abashaka kuba abayoboke b’ubutegetsi bw’Imana bagomba kwilinda ibihe bikorwa byonona ubuzima?
11 Kunywa mu rugero vino, inzoga na alucolo ntibibuzwa n’itegeko ly’Imana. Ka vino gake gashobora kumerera neza ubuzima. (Zaburi 104:15; 1 Timoteo 5:23) Aliko ni ukunyura ku itegeko ly’Imana usinda cyangwa ujya mu nkera zilimo ubusambanyi. (Abefeso 5:18; 1 Petero 4:3, 4) Haliho bamwe ngo kugira ngo basinde cyangwa “binigure” biroha ku mayoga cyangwa ku biyobyabwenge cyangwa kubera kwishimisha bakanywa urumogi cyangwa itabi, cyangwa bagahekenya mayirungi cyangwa ibibabi bya koka. Nyamara kandi, ibyo byanduza umubili bikanonona ubuzima. Uzaba umuyoboke w’ubutegetsi bw’Imana agomba kwilinda iyo mico yonona.—2 Abakorinto 7:1.
12. (a) Vuga bimwe mu bikorwa bibi bibuzwa n’itegeko ly’Imana. (b) Umuntu wali usanzwe akora ibyo ashobora ate kubona umwanya w’igikundiro ku Mana?
12 Ubutegetsi bw’abantu bwima ubwenegihugu abagizi ba nabi. Kandi, Yehova adutegeka “kugir’ingeso nziza muri byose. (Abaheburayo 13:18) Uwica itegeko lye wese nta burenganzira azabona bwo kuba mu Bwami bwe. Benshi biyita abanyangeso nziza, aliko bakica amategeko y’Imana menshi. Imana ibona ibintu byose; nta ushobora kuyibeshya. (Abaheburayo 4:13; Imigani 15:3; Abagalatia 6:7, 8) Imana rero izabuza abica amategeko yayo, urugero amategeko abuza kubeshya no kwiba, kuba abayoboke b’Ubwami bwayo. (Abefeso 4:25, 28; Ibyahishuwe 21:8) Aliko kandi kubera ko Imana yihangana ikanababalira, izakira umuntu wese ureka ingeso ze mbi agakora ibyiza.—Yesaya 55:7.
13. Abakozi b’Imana bagomba kubona bate amategeko y’ubutegetsi bw’abantu?
13 Byifashe bite ku byerekeye kubahiliza amategeko yashyizweho n’ubutegetsi bw’abantu? Imana idutegeka kumvira ubwo “butware” igihe cyose buzaba bukiliho. Tugomba rero gutanga umusoro, n’ubwo waba mwinshi cyangwa tutishimiye ubulyo ukoreshwa. Kumvira amategeko y’abantu na byo ni ngombwa (Abaroma 13:1, 7; Tito 3:1), uretse igihe ayo mategeko y’abantu arwanya ay’Imana. Icyo gihe, nk’uko Petero n’izindi ntumwa babivuze, “tugomba kumvir’Imana kurut’abantu.”—Ibyakozwe 5:29.
14. Tuzagaragaza dute ko dushyigikiye Imana ku byerekeye ubuzima?
14 Ku Mana ubuzima ni ikintu gikomeye. Umuntu uzayoboka ubutegetsi bwe agomba kubyiyumvisha neza. Kwica rero birabujijwe. Kandi aliko, urwangano akenshi rushyira kwica, ndetse n’ukomeza kwanga mugenzi we ntashobora kuba umuyoboke w’ubutegetsi bw’Imana. (1 Yohana 3:15) Ni iby’ingenzi rero kwitondera ibivugwa muli Yesaya 2:4, alibyo kudafata intwaro ngo wice mugenzi wawe. Ku Mana, ndetse n’ubugingo bw’urusoro ni ubw’igiciro kinini. (Kuva 21:22, 23; Zaburi 127:3) Nyamara kandi, amamiliyoni y’inda avanwamo buli mwaka. Kwica ubugingo utyo binyuranyije n’itegeko ly’Imana, kuko umwana mu nda ya nyina ali ikiremwa kizima kitagomba kwicwa.
15. Ni ayaye mategeko y’Umwami [wimitswe n’]Imana abayoboke b’Ubwami bose bagomba kumvira?
15 Kuba abazaba abayoboke b’ubutegetsi bw’Imana bilinda gukora ikibi ntibihagije. Bagomba nanone kuba abantu beza kandi bitaye kuli bagenzi babo. Bagomba gukulikiza itegeko ly’imena lyavuzwe na Yesu Kristo ali lyo ngo: “Nukw’ibyo mushaka kw’abantu babagirira byose, mub’ari ko mubagirira namwe.” (Matayo 7:12) Kristo yakunze mugenzi we kugeza ubwo amwitangira; yategetse abigishwa be ati: “Nimukundane, . . . nk’uko nanjye nabakunze.” (Yohana 13:34; 1 Yohana 3:16) Urwo rukundo rwita kuli mugenzi wacu ni rwo ruzatuma ubuzima buba bwiza cyane munsi y’Ubwami bw’Imana.—Yakobo 2:8.
16, 17. (a) Ni izihe mpamvu nziza cyane zatuma tugira guhinduka kwa ngombwa mu buzima bwacu ngo duhuze n’ibyo Imana itegeka. (b) Kuki dushobora kwilingira ko ilyo hinduka lya ngombwa lishoboka?
16 Bibiliya itsindagiliza ko ali ngombwa ku bayoboke b’ubutegetsi bw’Imana guhuza ubuzima bwabo n’ibyo Imana itegeka. (Abefeso 4:20-24) Mbese, urabikora? Umuhati wakora uwo ali wo wose, si imfabusa. Kuki? Kuko atali ukubaho neza mu gihe cy’imyaka mike munsi y’ubutegetsi bw’abantu, ahubwo ni ukubaho iteka mu butungane ku isi ya paradizo iyoborwa n’Imana.
17 Kwita ku byo Imana itegeka bitanga umunezero uhereye ubu. Aliko ahali ugomba guhinduka. Ni ko byagenze ku bantu bali abanganyi bakanaralikira, ku basambanyi, ku bahuje igitsina balyamana, ku basinzi, ku bicanyi, ku bajura, ku basabitswe n’ibiyobyabwenge no ku banywi b’itabi. Bagize imibereho mishya kubera umuhati ugaragara bagize no kubera ubufasha bw’Imana. (1 Abakorinto 6:9-11; Abakolosai 3:5-9) Rero, niba ugomba guhinduka bikugoye, kugira ngo ushimishe Imana, ntucike intege kandi uzabigeraho!
UBUDAHEMUKA KU BUTEGETSI BW’IMANA
18. Imana ishaka ko dushyigikira Ubwami bwayo dute?
18 Si igitangaza kuba Yehova ashaka ubudahemuka ku bayoboke b’Ubwami bwe. Ubutegetsi ni ko bubigenza ku baturage babwo. Aliko Imana isaba kuyishyigikira byihaliye. Bulyo ki? Mbese ni ugufata intwaro no kurwanira Ubwami bwe? Oya, ni ukuba umuvugizi cyangwa utangaza Ubwami bw’Imana w’indahemuka, nk’uko Yesu yabigize n’abigishwa be ba mbere. (Matayo 4:17; 10:5-7; 24:14) Yehova ashaka ko buli wese amenya Ubwami bwe akanamenya ubulyo bugiye gukemura ibibazo by’abantu. Mbese, wagejeje ibyo wamenye mu Ijambo ly’Imana ku babyeyi bawe, ku nshuti zawe no ku baturanyi bawe? Ibyo ni byo Imana ishaka.—Abaroma 10:10; 1 Petero 3:15.
19. (a) Kuki tudatangazwa nuko kubwiliza Ubwami bw’Imana birwanywa? (b) Ni ibihe bibazo tugomba gusubiza?
19 Kristo n’abigishwa be bagombye kugira ubutwali kugira ngo babwilize Ubwami nubwo babarwanyaga. (Ibyakozwe 5:41, 42) Isi iyoboka Umubeshyi na yo irwanya kubwiliza Ubwami. Rero, ibibazo bikulikira birabyuka: Uherereye he? Mbese uzashyigikira Ubwami bw’Imana ushikamye? Yehova arashaka ko ubuhamya bukomeye bw’Ubwami butangwa mbere yuko imperuka iza. Mbese, uzabigiramo uruhare?
[Ifoto yo ku ipaji ya 128]
Kugira ngo ube umuyoboke w’ubutegetsi bw’Imana ugomba kubumenya
[Amafoto yo ku ipaji ya 131]
Abayoboke b’ubutegetsi bw’Imana bagomba kuzibukira
iby’Imana yanga byose
[Ifoto yo ku ipaji ya 133]
Abayoboke b’ubutegetsi bw’Imana bagomba kubumenyekanisha