Igice cya 96
Yesu n’Umutware w’Umusore Wari n’Umutunzi
MU GIHE Yesu yanyuraga mu ntara ya Pereya agiye i Yerusalemu, umusore umwe yaje yiruka maze aramupfukamira. Uwo muntu yitwaga umutware, bishobora kuba bivuga ko yari afite umwanya ukomeye mu isinagogi yo muri ako karere, cyangwa akaba yari umwe mu bari bagize Urukiko Rukuru rwa Kiyahudi. Nanone kandi, yari afite ubutunzi bwinshi. Yabajije Yesu ati “Mwigisha mwiza, nkore nte, ngo mbone kuragwa ubugingo buhoraho?”
Yesu yaramushubije ati “unyitira iki mwiza? Nta mwiza keretse umwe, ni we Mana.” Birashoboka ko uwo musore yakoresheje ijambo “mwiza” nk’izina ry’icyubahiro, bityo Yesu akaba yaramumenyesheje ko izina nk’iryo ry’icyubahiro ari iry’Imana yonyine.
Yesu yakomeje agira ati “ariko nushaka kugera ku bugingo, witondere amategeko.”
Uwo musore yarabajije ati “ayahe?”
Yesu yamushubije asubiramo atanu mu Mategeko Icumi, agira ati “ntukice, ntugasambane, ntukibe, ntukabeshyere abandi, wubahe so na nyoko.” Hanyuma, Yesu yongeyeho irindi tegeko ndetse ry’ingenzi kurushaho agira ati “ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.”
Uwo musore yamushubije nta buryarya, ati “ayo yose narayitondeye, mpereye mu buto bwanjye.” “None icyo nshigaje ni iki?”
Yesu yumvise ukuntu uwo musore yabimubazaga akomeje, byatumye yumva amukunze. Ariko kandi, kubera ko Yesu yabonye ko uwo musore yakundaga ubutunzi cyane, yamweretse icyo yari akeneye, agira ati “ushigaje kimwe; genda, ibyo ufite byose ubigure impiya, uzifashishe abakene; ni bwo uzagira ubutunzi mu ijuru, uhereko uze unkurikire.”
Nta gushidikanya, Yesu yitegerezanyije impuhwe uwo musore, ubwo yahagurukaga akagenda afite agahinda kenshi. Ubutunzi bwe bwamuhumye amaso ntiyabona agaciro k’ubutunzi nyakuri. Yesu yavuganye umubabaro mwinshi ati “erega biraruhije ko abatunzi binjira mu bwami bw’Imana!”
Ayo magambo ya Yesu yatangaje abigishwa be. Ariko batangaye kurushaho ubwo yakomezaga avuga ihame rusange rigira riti “ndetse icyoroshye ni uko ingamiya yanyura mu zuru ry’urushinge, kuruta ko umutunzi yakwinjira mu bwami bw’Imana.”
Abigishwa baramubajije bati “ubwo bimeze bityo, ni nde ushobora gukizwa?”
Yesu yarabitegereje, maze arabasubiza ati “ibyo ntibishobokera abantu, ariko ku Mana ko si ko biri: kuko byose bishobokera Imana.”
Kubera ko Petero yabonaga ko bo bari baragize amahitamo atandukanye n’ay’uwo mutware w’umusore wari n’umutunzi, yaravuze ati “dore, twebwe ko twasize byose tukagukurikira.” Hanyuma, yaramubajije ati “none se tuzamera dute?”
Yesu yaramusezeranyije ati “mwebwe abankurikiye, mu gihe cyo guhindura byose ngo bibe bishya, ubwo Umwana w’umuntu azicara ku ntebe y’icyubahiro cye, namwe muzicara ku ntebe cumi n’ebyiri, mucire imiryango cumi n’ibiri y’Abisirayeli imanza.” Ni koko, Yesu yari arimo agaragaza ko hazabaho ihinduka ry’imimerere yo ku isi, ku buryo ibintu bizamera nk’uko byari bimeze mu ngobyi ya Edeni. Kandi Petero n’abandi bigishwa bari kuzahabwa ingororano yo kuzafatanya na Kristo gutegeka iyo Paradizo izakwira ku isi hose. Rwose nta cyo umuntu atahara kugira ngo azabone iyo ngororano ihebuje!
Ariko kandi, no muri iki gihe abigishwa ba Yesu bahabwa ingororano, nk’uko yabitsindagirije agira ati “ntawasize inzu, cyangwa bene se, cyangwa bashiki be, cyangwa nyina, cyangwa se, cyangwa abana, cyangwa amasambu, ku bwanjye no ku bw’ubutumwa bwiza, utazahabwa ibibiruta incuro ijana muri iki gihe cya none, ari amazu, ari bene se, ari bashiki be, ndetse na ba nyina, n’abana, n’amasambu, hamwe no kurenganywa; maze mu gihe kizaza, azahabwa ubugingo buhoraho.”
Nk’uko Yesu yabisezeranyije, aho ari ho hose ku isi abigishwa be bajya, bagirana n’Abakristo bagenzi babo imishyikirano ya bugufi kandi y’agaciro kenshi kuruta iyo bagirana na bene wabo basanzwe bo mu muryango. Uko bigaragara, uwo mutware w’umusore wari n’umutunzi yatakaje iyo ngororano, ndetse n’iy’ubuzima bw’iteka mu Bwami bw’Imana bwo mu ijuru.
Nyuma y’ibyo, Yesu yongeyeho ati “ariko benshi b’imbere bazaba ab’inyuma, kandi ab’inyuma bazaba ab’imbere.” Yashakaga kuvuga iki?
Yashakaga kuvuga ko abantu benshi babaye aba ‘mbere’ mu kubona igikundiro mu rwego rw’idini, mbese kimwe na wa mutware w’umusore wari n’umutunzi, batazinjira mu Bwami. Bazaba “ab’inyuma.” Ariko hari benshi bazaba “ab’imbere,” hakubiyemo n’abigishwa ba Yesu bicishaga bugufi, basuzugurwaga n’Abafarisayo bibaragaho gukiranuka bakabafata nk’aho bari “ab’inyuma”—nk’abantu b’isi, cyangwa ‛am ha·’aʹrets. Kuba bari kuzaba “ab’imbere” bisobanura ko bari kuzahabwa igikundiro cyo gutegekana na Kristo mu Bwami. Mariko 10:17-31; Matayo 19:16-30; Luka 18:18-30.
▪ Uko bigaragara, umutunzi yari mutware bwoko ki?
▪ Kuki Yesu yarwanyije ibyo kumwita mwiza?
▪ Ni mu buhe buryo inkuru y’ibyabaye ku mutware w’umusore igaragaza akaga gahereranye no kugira ubutunzi?
▪ Ni izihe ngororano Yesu yasezeranyije abigishwa be?
▪ Ni mu buhe buryo aba mbere babaye aba nyuma, n’aba nyuma bakaba aba mbere?