Igice cya makumyabiri na gatatu
“Izina rishya”
1. Igice cya 62 cy’igitabo cya Yesaya gitanga ikihe cyizere?
ABAYAHUDI bari baracitse intege bari i Babuloni bari bakeneye kwizera, guhumurizwa no kwiringira ko bari kuzasubira mu gihugu cyabo. Hari hashize imyaka ibarirwa muri za mirongo Yerusalemu n’urusengero rwayo birimbuwe. U Buyuda bwari mu birometero 800 uturutse i Babuloni bwari amatongo, kandi Abayahudi basaga n’aho bari baribagiranye mu maso ya Yehova. Ni iki se cyari kubahumuriza? Bari guhumurizwa n’amasezerano ya Yehova, y’uko yari kuzabasubiza mu gihugu cyabo kandi akareka bagasubizaho ugusenga kutanduye. Hanyuma, amazina bari kuba bariswe, urugero nk’“Intabwa” n’“Umwirare” akazasimburwa n’amazina agaragaza ko Imana yabemeraga (Yesaya 62:4; Zekariya 2:16). Igice cya 62 cya Yesaya cyibanda kuri ayo masezerano. Ariko rero, kimwe n’ubundi buhanuzi bwose buvuga ibyo kugarurwa, iki gice kivuga ku bintu birenze ukubohorwa kw’Abayahudi bava i Babuloni mu bunyage. Icyo gice cya 62 cy’igitabo cya Yesaya kitwizeza ko mu isohozwa ryagutse ry’ibivugwamo, ishyanga rya Yehova ryo mu buryo bw’umwuka, ari ryo ‘Isirayeli y’Imana,’ rizabona agakiza byanze bikunze.—Abagalatiya 6:16.
Yehova ntazakomeza guceceka
2. Ni mu buhe buryo Yehova yongeye gutonesha Siyoni?
2 Mu wa 539 M.I.C. Babuloni yararimbuwe. Nyuma yaho, Umwami Kuro w’u Buperesi yaciye iteka ryatumye Abayahudi batinyaga Imana babasha gusubira i Yerusalemu maze basubizaho gahunda yo gusenga Yehova (Ezira 1:2-4). Mu wa 537 M.I.C., Abayahudi babanjirije abandi gutahuka bari baramaze kugera mu gihugu cyabo. Yehova yari yongeye gutonesha Yerusalemu, nk’uko bigaragazwa n’ubwuzu yavuganye amagambo y’ubuhanuzi agira ati “ku bw’urukundo nkunda i Siyoni sinzatuza, kuko ngiriye i Yerusalemu sinzaruhuka, kugeza ubwo gukiranuka kwaho kuzatambika nko gutangaza k’umuseke, n’agakiza kaho kakamera nk’itabaza ryaka.”—Yesaya 62:1.
3. (a) Ni iki cyatumye amaherezo Yehova ata Siyoni ya hano ku isi, kandi se ni bande bayisimbuye? (b) Ni ukuhe kugwa kwabaye, kwabaye ryari, kandi se ubu turi mu kihe gihe?
3 Mu wa 537 M.I.C., Yehova yashohoje isezerano rye ryo kongera kubaka Siyoni cyangwa Yerusalemu. Yakijije abaturage bayo kandi gukiranuka kwabo kwabaye nk’umuseke utambitse. Nyuma yaho ariko, barongeye baratandukira bareka ugusenga kutanduye. Amaherezo baje kwanga kwemera ko Yesu ari Mesiya, hanyuma Yehova ntiyakomeza kubafata nk’ishyanga yitoranyirije (Matayo 21:43; 23:38; Yohana 1:9-13). Yehova yatumye havuka ishyanga rishya, ari ryo ‘Isirayeli y’Imana.’ Iryo shyanga rishya ryahindutse ubwoko bwe bwihariye, kandi mu kinyejana cya mbere, abarigize babwirizanyije umwete ubutumwa bwiza mu isi yose yari izwi icyo gihe (Abagalatiya 6:16; Abakolosayi 1:23). Ikibabaje ni uko nyuma y’urupfu rw’intumwa abantu bongeye kugwa bakareka idini ry’ukuri. Ibyo byatumye mu Bakristo haduka Abakristo b’abahakanyi nk’uko tubibona muri iki gihe mu madini yiyita aya gikristo (Matayo 13:24-30, 36-43; Ibyakozwe 20:29, 30). Mu gihe cy’ibinyejana byinshi, Yehova yari yararetse amadini yiyita aya gikristo atukisha izina rye. Amaherezo ariko, mu wa 1914, “umwaka w’imbabazi” wa Yehova waratangiye, kandi utangirana n’isohozwa ry’ingenzi ry’iki gice cy’ubuhanuzi bwa Yesaya.—Yesaya 61:2.
4, 5. (a) Ni bande bagereranywa na Siyoni n’abana bayo muri iki gihe? (b) Ni mu buhe buryo Yehova yakoresheje Siyoni kugira ngo ‘agakiza kayo kamere nk’itabaza ryaka’?
4 Muri iki gihe, isezerano rya Yehova ry’uko yari kongera kugarura Siyoni ryasohoreye ku muteguro we wo mu ijuru, ni ukuvuga “Yerusalemu yo mu ijuru,” ihagarariwe hano ku isi n’abana bayo, ari bo Bakristo basizwe (Abagalatiya 4:26). Umuteguro wa Yehova wo mu ijuru ni umufasha udahemuka, uba maso, akagaragaza urukundo kandi agakorana umwete. Mbega ukuntu ubwo yabyaraga Ubwami bwa Kimesiya mu mwaka wa 1914, byari igihe gishimishije (Ibyahishuwe 12:1-5)! Cyane cyane uhereye mu wa 1919, abana be bo ku isi babwirije mu mahanga ibihereranye no gukiranuka ndetse n’agakiza kayo. Nk’uko Yesaya yari yarabihanuye, abo bana kimwe n’itabaza bamuritse mu mwijima, bareka umucyo wabo urarabagirana.—Matayo 5:15, 16; Abafilipi 2:15.
5 Yehova yita cyane ku bamusenga, kandi ntiyari kuruhuka cyangwa ngo atuze atarasohoza ibyo yasezeranyije Siyoni n’abana be byose. Abasigaye basizwe hamwe na bagenzi babo bagize “izindi ntama,” na bo banga guceceka (Yohana 10:16). Barangurura amajwi iyo bereka abantu inzira imwe rukumbi ishobora kubahesha agakiza.—Abaroma 10:10.
“Izina rishya” ryahimbwe na Yehova
6. Ni iki Yehova yateganyaga gukorera Siyoni?
6 Ni iki Yehova yateganyaga gukorera Siyoni, “umugore” we wo mu ijuru wari uhagarariwe na Yerusalemu ya kera? Yaravuze ati “nuko amahanga azabona gukiranuka kwawe [wa mugore we], n’abami bose bazabona icyubahiro cyawe, maze uzitwa izina rishya rihimbwe n’Uwiteka” (Yesaya 62:2). Iyo Abisirayeli bakoraga ibihuje no gukiranuka, amahanga byanze bikunze yabonaga ibyo bakora. Ndetse n’abami bahatirwaga kwemera ko Yehova akoresha Yerusalemu, kandi ko ubutegetsi bwabo ubwo ari bwo bwose nta ho bwari buhuriye n’Ubwami bwa Yehova.—Yesaya 49:23.
7. Izina rishya rya Siyoni risobanura iki?
7 Icyo gihe Yehova yagaragaje ko imimerere Siyoni yarimo mbere yari yahindutse, ayiha izina rishya. Iryo zina rishya ryasobanuraga imigisha n’icyubahiro abana ba Siyoni bo ku isi bahawe kuva mu wa 537 M.I.C.a Rigaragaza ko Yehova yemeraga ko Siyoni ari iye. Muri iki gihe, Isirayeli y’Imana inezezwa cyane no kuba Yehova ayishimira atyo, kandi izindi ntama na zo zishimana na yo.
8. Ni mu buhe buryo Yehova yubahishije Siyoni?
8 Yehova amaze guha Siyoni izina rishya, yarayisezeranyije ati “uzaba ikamba ry’ubwiza riri mu ntoki z’Uwiteka, n’igisingo cy’ubwami kiri mu ntoki z’Imana yawe” (Yesaya 62:3). Yehova yashyize hejuru umugore we w’ikigereranyo, ari yo Siyoni yo mu ijuru, kugira ngo abantu bamurebe kandi bamwishimire (Zaburi 48:3; 50:2). Ikamba ry’ubwiza n’“igisingo cy’ubwami” bisobanura ko afite icyubahiro n’ububasha (Zekariya 9:16). Isirayeli y’Imana igereranya Siyoni yo mu ijuru, cyangwa “Yerusalemu yo mu ijuru” yabayeho binyuriye ku kuboko kw’Imana, ni ukuvuga imbaraga ikoresha ibintu bitandukanye (Abagalatiya 4:26). Yehova yafashije iryo shyanga ryo mu buryo bw’umwuka, none ubu ikintu gikomeye kiriranga ni ugushikama n’ubudahemuka. Abantu babarirwa muri za miriyoni, hakubiyemo abasizwe hamwe n’izindi ntama, bahabwa na Yehova imbaraga zo kugaragaza ukwizera gukomeye n’urukundo rwinshi. Mu gihe cy’Ubwami bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi, abasizwe bamaze guhabwa ingororano yabo ihebuje mu ijuru, Yehova azabakoresha ngo bageze ibyaremwe binihira hamwe ku buzima bw’iteka.—Abaroma 8:21, 22; Ibyahishuwe 22:2.
‘Uwiteka yarakwishimiye’
9. Vuga ukuntu Siyoni yari guhinduka.
9 Guhabwa izina rishya byari ikintu gishimishije cyari gihindutse kuri Siyoni yo mu ijuru, ihagarariwe n’abana bayo ba hano ku isi. Dusoma ngo “ntuzongera kwitwa Intabwa, n’igihugu cyawe ntikizongera kwitwa Umwirare, ahubwo uzitwa Inkundwakazi n’igihugu cyawe kizitwa Uwashyingiwe, kuko Uwiteka akwishimiye kandi igihugu cyawe kizashyingirwa” (Yesaya 62:4). Siyoni ya hano ku isi yabaye umwirare kuva yarimburwa mu wa 607 M.I.C. Amagambo Yehova yavuze ariko, yayihaga icyizere cy’uko yari kuzongera ikubakwa kandi igihugu cyayo kikongera guturwa. Siyoni yari yarabaye umusaka ntiyari kuzongera ukundi kuba umugore w’intabwa, cyangwa se ngo igihugu cyayo cyongere kuba umwirare. Kongera kubakwa kwa Yerusalemu mu wa 537 M.I.C. byasobanuraga ko imimerere yarimo yari ihindutse, ikaba yari itandukanye cyane n’iyo yarimo igihe yari yarabaye amatongo. Yehova yavuze ko Siyoni yari kwitwa “Inkundwakazi,” kandi igihugu cyayo kikitwa “Uwashyingiwe.”—Yesaya 54:1, 5, 6; 66:8; Yeremiya 23:5-8; 30:17; Abagalatiya 4:27-31.
10. (a) Isirayeli y’Imana yahinduwe ite? (b) “Igihugu” cya Isirayeli y’Imana ni iki?
10 Kuva mu wa 1919, Isirayeli y’Imana yagize ihinduka nk’iryo. Mu ntambara ya mbere y’isi yose, Abakristo basizwe basaga n’aho Imana yari yarabataye. Ariko mu wa 1919, bongeye gutoneshwa, no gusenga kwabo kurezwa. Ibyo byagize ingaruka ku nyigisho zabo, umuteguro wabo n’umurimo bakora. Isirayeli y’Imana yaje mu “gihugu” cyayo, ni ukuvuga ubuturo bwayo bwo mu buryo bw’umwuka cyangwa aho bakorera umurimo.—Yesaya 66:7, 8, 20-22.
11. Ni mu buhe buryo Abayahudi barongoye nyina?
11 Yehova yakomeje atsindagiriza ibihereranye n’imimerere mishya ishimishije ubwoko bwe bwari kugira, maze aravuga ati “nk’uko umusore arongora umukobwa, ni ko abahungu bawe bazakurongora, kandi nk’uko umukwe anezererwa umugeni, ni ko Imana yawe izakunezererwa” (Yesaya 62:5). Ni mu buhe buryo Abayahudi, ni ukuvuga “abahungu” ba Siyoni bari kurongora nyina? Ni mu buryo bw’uko, igihe abana bayo bari gutahuka bava i Babuloni mu bunyage, bari kongera gutura mu wahoze kera ari umurwa mukuru w’igihugu cyabo. Igihe ibyo byari kubera, Siyoni ntiyari kuba ikiri amatongo ahubwo yari kuba yuzuye abana.—Yeremiya 3:14.
12. (a) Ni mu buhe buryo Yehova yagaragaje neza ko Abakristo basizwe bari bagize umuteguro yashyingiranywe na wo? (b) Ni mu buhe buryo imishyikirano Yehova agirana n’ubwoko bwe ari urugero ruhebuje ku bantu bashakanye muri iki gihe? (Reba agasanduku kari ku ipaji ya 342.)
12 Mu buryo nk’ubwo, kuva mu wa 1919 abana ba Siyoni yo mu ijuru basubiranye igihugu cyabo cyo mu buryo bw’umwuka, gifite izina ry’ubuhanuzi ari ryo “Uwashyingiwe.” Umurimo wabo wa gikristo bakorera muri icyo gihugu wagaragaje ko abo Bakristo basizwe ari “ubwoko bwo kūbaha izina” rya Yehova (Ibyakozwe 15:14). Kuba abo Bakristo bera imbuto z’Ubwami kandi bakamamaza hose izina rya Yehova, bigaragaza ko Yehova abishimira. Yagaragaje neza ko bagize umuteguro wunze ubumwe na we mu buryo budakuka. Binyuriye mu gusiga abo Bakristo, kubavana mu bunyage bwo mu buryo bw’umwuka no kubakoresha kugira ngo bamenyeshe abantu ko Ubwami bw’Imana ari bwo bwonyine abantu bakwiriye kwiringira, Yehova yagaragaje ko abishimira nk’uko umukwe yishimira umugeni we.—Yeremiya 32:41.
“Ntimugatuze”
13, 14. (a) Ni mu buhe buryo mu bihe bya kera umurwa wa Yerusalemu wabaye ahantu harangwa n’umutekano? (b) Muri iki gihe, ni gute Siyoni yabaye “ishimwe mu isi”?
13 Izina rishya ry’ikigereranyo Yehova yahaye ubwoko bwe ryatumaga bwumva bufite umutekano. Bwari buzi ko abwemera kandi ko yemeraga ko ari ubwoko bwe. Noneho Yehova yakoresheje urundi rugero, avugisha ubwoko bwe nk’ubwira umurwa ukikijwe n’inkike ati “yewe Yerusalemu, nshyize abarinzi ku nkike zawe, ntibazaceceka ku manywa na nijoro. Yemwe abibutsa Uwiteka, ntimugatuze. Kandi ntimukamuhwemere kugeza ubwo azakomeza i Yerusalemu, akahahindura ishimwe mu isi” (Yesaya 62:6, 7). Mu gihe Yehova yari yaragennye nyuma y’uko abasigaye bari indahemuka bava i Babuloni, Yerusalemu yahindutse “ishimwe mu isi,” umurwa ukikijwe n’inkike zatumaga abaturage bawo bumva bafite umutekano. Ku manywa na nijoro, abarinzi bo kuri izo nkike babaga bari maso, kugira ngo uwo murwa ukomeze kugira umutekano kandi baburire abaturage bawo.—Nehemiya 6:15; 7:3; Yesaya 52:8.
14 Muri iki gihe, Yehova yagiye akoresha abarinzi be basizwe kugira ngo bereke aboroheje uburyo bwo kwibatura mu bubata bw’idini ry’ikinyoma. Batumiriwe kuza mu muteguro we, aho barindirwa ibintu byose bishobora kubahumanya mu buryo bw’umwuka n’ibindi bintu bibi byose bishobora gutuma bangwa na Yehova (Yeremiya 33:9; Zefaniya 3:19). Kugira ngo barindwe ibyo byose, itsinda ry’umurinzi, ni ukuvuga ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge,’ ribigiramo uruhare rukomeye ritangira ‘igerero igihe cyaryo’ (Matayo 24:45-47). Kubera ko imbaga y’“abantu benshi” ifatanya n’itsinda ry’umurinzi, na yo igira uruhare rugaragara mu gutuma Siyoni iba “ishimwe mu isi.”—Ibyahishuwe 7:9.
15. Ni mu buhe buryo abagize itsinda ry’umurinzi hamwe na bagenzi babo bakorera Imana ku manywa na nijoro?
15 Umurimo w’abagize itsinda ry’umurinzi hamwe na bagenzi babo na n’ubu uracyakomeza! Umwuka wabo wo kwitanga n’ubugingo bwabo bwose ugaragarira mu murimo abantu b’indahemuka babarirwa muri za miriyoni bakorana umwete, bashyigikiwe n’abagenzuzi basura amatorero n’abagore babo, abitangira gukora imirimo mu mazu ya za Beteli n’amacapiro y’Abahamya ba Yehova, abamisiyonari, abapayiniya ba bwite, ab’igihe cyose n’ab’abafasha. Ikindi kandi, bakorana umwete bubaka Amazu y’Ubwami mashya, basura abarwayi, bafasha abantu bafite ibibazo bitoroshye mu birebana n’ubuvuzi, kandi bagaha ubufasha abantu bahuye n’amakuba cyangwa impanuka. Benshi muri abo bantu barangwa n’umwuka w’ubwitange akenshi bakora ‘amanywa n’ijoro’!—Ibyahishuwe 7:14, 15.
16. Ni mu buhe buryo abagaragu ba Yehova ‘batamuhwemera’?
16 Abagaragu ba Yehova baterwa inkunga yo gusenga ubudacogora, basaba Imana ko ibyo ‘ishaka biba mu isi, nk’uko biba mu ijuru’ (Matayo 6:9, 10; 1 Abatesalonike 5:17). Basabwa ‘kudahwemera [Yehova]’ kugeza igihe abahereye ibyo bifuza n’ibyo biringiye ku birebana no kugarurwa k’ugusenga k’ukuri. Yesu yatsindagirije akamaro ko gusenga ubudasiba, asaba abigishwa be ‘gutakira [Imana] ku manywa na nijoro.’—Luka 18:1-8.
Abakorera Imana bazagororerwa
17, 18. (a) Ni mu buhe buryo abaturage b’i Siyoni bari biteguye kurya imbuto z’imirimo yabo? (b) Ni mu buhe buryo abagize ubwoko bwa Yehova muri iki gihe bishimira kurya imbuto z’imirimo yabo?
17 Izina rishya Yehova yahaye ubwoko bwe rituma bwiringira rwose ko imihati yabwo atari imfabusa. “Uwiteka yarahiye ukuboko kwe kw’iburyo n’ukuboko kw’imbaraga ze ati ‘ni ukuri sinzongera guha abanzi bawe amasaka yawe ngo bayaye, n’abanyamahanga ntibazakunywera vino waruhiye. Ahubwo abazayasarura ni bo bazayarya bahimbaza Uwiteka, kandi abazayiyengera ni bo bazayinywera mu bikari by’ubuturo bwanjye bwera’ ” (Yesaya 62:8, 9). Ukuboko kwa Yehova kw’iburyo n’ukuboko kwe kw’imbaraga bigereranya ububasha bwe n’imbaraga ze (Gutegeka 32:40; Ezekiyeli 20:5). Kubyirahira bigaragaza ko yari yiyemeje guhindura imimerere Siyoni yarimo. Mu wa 607 M.I.C., Yehova yemeye ko abanzi ba Siyoni bayisahura bakayicuza utwayo twose (Gutegeka 28:33, 51). Ariko icyo gihe noneho, ubutunzi bwa Siyoni bwari kuribwa na ba nyirabwo gusa.—Gutegeka 14:22-27.
18 Mu isohozwa ry’iryo sezerano muri iki gihe, ubwoko bwa Yehova bwagaruwe bufite uburumbuke bwinshi bwo mu buryo bw’umwuka. Bishimira kurya imbuto zose z’imirimo yabo, ni ukuvuga umubare uhora wiyongera w’abigishwa b’Abakristo ndetse n’ibyokurya byinshi byo mu buryo bw’umwuka (Yesaya 55:1, 2; 65:14). Kubera ko abagize ubwoko bwa Yehova ari abantu b’indahemuka, Yehova ntiyemerera abanzi babo ko bababuza kugira uburumbuke bwo mu buryo bw’umwuka cyangwa se ngo baburizemo ingaruka nziza zituruka ku murimo bakorana umutima wabo wose. Nta kintu na kimwe mu murimo wa Yehova kiba imfabusa.—Malaki 3:10-12; Abaheburayo 6:10.
19, 20. (a) Ni mu buhe buryo Abayahudi basubiraga i Yerusalemu baharuriwe inzira? (b) Ni gute muri iki gihe abantu bafite imitima yicisha bugufi baharuriwe inzira ijya mu muteguro wa Yehova?
19 Izina rishya rinatuma umuteguro wa Yehova ureshya abantu bafite imitima itaryarya. Abantu benshi barawugana, kandi n’ubu amarembo aracyakinguye. Ubuhanuzi bwa Yesaya bugira buti “nimusohoke munyure mu marembo mutunganirize abantu inzira, mutumburure, mutumburure inzira nyabagendwa muyikuremo amabuye, mushingire amahanga ibendera” (Yesaya 62:10). Mbere na mbere, ayo magambo agomba kuba yaravugaga iby’ukuntu abantu bari kunyura mu marembo y’umurwa wa Babuloni basubira i Yerusalemu. Abari batahutse bagombaga kuvana amabuye mu nzira kugira ngo urugendo rurusheho kuborohera, kandi bakamanika ibendera ryo kwereka abantu inzira.—Yesaya 11:12.
20 Kuva mu mwaka wa 1919, Abakristo basizwe batoranyirijwe gukora umurimo w’Imana kandi bagendera mu ‘nzira yo kwera’ (Yesaya 35:8). Babanjirije abandi bose kugendera mu nzira nyabagendwa yo mu buryo bw’umwuka, basohoka muri Babuloni Ikomeye (Yesaya 40:3; 48:20). Imana yabahaye igikundiro cyo gufata iya mbere bamamaza ibikorwa byayo by’imbaraga, bakanereka abandi inzira ibageza muri iyo nzira nyabagendwa. Kuyivanamo amabuye, ni ukuvuga ibintu byose byashoboraga kubabera inzitizi, ahanini ni bo byari kugirira inyungu (Yesaya 57:14). Bari bakeneye kumenya imigambi y’Imana neza kandi bagasobanukirwa inyigisho zayo neza kurushaho. Imyizerere y’ibinyoma ni nk’amabuye ashobora gusitaza umuntu muri iyo nzira nyabagendwa ijyana ku buzima, ariko Ijambo rya Yehova ‘rimeze nk’inyundo imenagura urutare.’ Abakristo basizwe bayimenagurishije amabuye yose yashoboraga gusitaza abantu bashaka gukorera Yehova.—Yeremiya 23:29.
21, 22. Ni irihe bendera Yehova yashingiye abantu bava mu madini y’ibinyoma, kandi se ibyo tubizi dute?
21 Mu wa 537 M.I.C., Yerusalemu yabaye nk’ibendera ryahamagariraga Abayahudi bari barasigaye gusubirayo bakongera kubaka urusengero (Yesaya 49:22). Mu wa 1919, igihe abasigaye basizwe bavanwaga mu bubata bw’idini ry’ikinyoma, ntibigeze bayobagurika. Bari bazi iyo bajya, kubera ko Yehova yari yarabashingiye ibendera. Ibendera bwoko ki? Nka rya rindi ryavuzwe muri Yesaya 11:10, havuga ngo “maze uwo munsi igitsina cya Yesayi kizaba gihagaritswe no kubera amahanga ibendera.” Intumwa Pawulo yavuze ko Yesu ari we wavugwaga muri uwo murongo (Abaroma 15:8, 12). Ni koko, iryo bendera ni Yesu Kristo, Umwami utegekera ku Musozi Siyoni wo mu ijuru!—Abaheburayo 12:22; Ibyahishuwe 14:1.
22 Abakristo basizwe hamwe n’izindi ntama, bahurira kuri Yesu Kristo, kugira ngo bafatanyirize hamwe muri gahunda yo gusenga Imana Ishoborabyose, ituma abantu bunga ubumwe. Ubutegetsi bwe buzagaragaza ko Yehova ari we mutegetsi w’ikirenga mu ijuru no mu isi, kandi buzahesha imigisha abantu bafite imitima itaryarya bo mu mahanga yose yo ku isi. Mbese iyo si impamvu yagombye gutuma buri wese muri twe yifatanya mu kumusingiza?
‘Agakiza kawe karaje’
23, 24. Ni mu buhe buryo agakiza kagera ku bantu bizera Imana?
23 Izina rishya Yehova yahaye umuteguro we ugereranywa n’umugore, rifitanye isano n’agakiza k’iteka ryose k’abana bawo. Yesaya yaranditse ati “dore Uwiteka arategetse, ageza ku mpera y’isi ati ‘nimubwire umukobwa w’i Siyoni muti “dore Umukiza wawe araje, azanye n’ingororano kandi inyiturano yo kwitura imuje imbere” ’ ” (Yesaya 62:11). Abayahudi babonye agakiza igihe Babuloni yagwaga maze bagasubira mu gihugu cyabo. Ariko rero, ayo magambo yerekeza ku kindi kintu gikomeye kurusha icyo. Amagambo Yehova yavuze atuma twibuka ubuhanuzi bwa Zekariya buhereranye na Yerusalemu, bugira buti “nezerwa cyane wa mukobwa w’i Siyoni we, rangurura wa mukobwa w’i Yerusalemu we, dore umwami wawe aje aho uri. Ni we mukiranutsi kandi azanye agakiza, yicishije bugufi agendera ku ndogobe, ndetse no ku cyana cyayo.”—Zekariya 9:9.
24 Yesu amaze imyaka itatu n’igice abatijwe mu mazi menshi akanasigwa, yagiye i Yerusalemu ahetswe n’icyana cy’indogobe maze yeza urusengero rwaho (Matayo 21:1-5; Yohana 12:14-16). Muri iki gihe, Yesu Kristo ni we uhesha abantu bose bizera agakiza gaturuka kuri Yehova. Kuva Yesu yimikwa mu mwaka wa 1914, yabaye n’Uca imanza za Yehova kandi Akazisohoza. Mu wa 1918, hashize imyaka itatu n’igice yimitswe, yejeje urusengero rwa Yehova rwo mu buryo bw’umwuka, ruhagarariwe hano ku isi n’itorero ry’Abakristo basizwe (Malaki 3:1-5). Igihe yashingwaga nk’ibendera, byaranze intangiriro y’ikorakoranywa ry’abantu bo mu isi yose, bashyigikiye Ubwami bwa Kimesiya. Nk’uko byagenze mu bihe bya kera, ‘agakiza’ kageze kuri Isirayeli y’Imana mu wa 1919 igihe yavaga mu bubata bwa Babuloni Ikomeye. “Ingororano” cyangwa “inyiturano” izahabwa abasaruzi bitanga, izaba iy’ubuzima budapfa mu ijuru cyangwa ubuzima bw’iteka hano ku isi. Abantu bose bakomeza kuba indahemuka bashobora kwiringira rwose ko ‘imihati yabo atari iy’ubusa ku Mwami.’—1 Abakorinto 15:58.
25. Ni ikihe cyizere abagize ubwoko bwa Yehova bahawe?
25 Mbega ibyiza bitegereje umuteguro wa Yehova wo mu ijuru, abasizwe bawuhagarariye hano ku isi n’undi muntu wese wifatanya na bo abigiranye umwete (Gutegeka 26:19)! Yesaya yarahanuye ati “bazabita ubwoko bwera, abacunguwe n’Uwiteka, kandi uzitwa Ahashatswe, Umurwa utatawe” (Yesaya 62:12). Hari igihe “Yerusalemu yo mu ijuru” ihagarariwe na Isirayeli y’Imana yigeze kumva yarabaye intabwa. Ibyo ntibizongera kubaho. Yehova azarinda abagize ubwoko bwe iteka ryose, ahore abemera igihe cyose.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Mu buhanuzi bwo muri Bibiliya, “izina rishya” rishobora kwerekezwa ku mwanya mushya cyangwa ku nshingano nshya.—Ibyahishuwe 2:17; 3:12.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 342]
Urugero ruhebuje ku bashyingiranywe
Iyo abantu bashyingiranywe, buri wese aba afite ibyo yiteze mu ishyingiranwa. Ariko se Imana yo yitega ibiki ku bashyingiranywe? Ni yo yatangije umuhango w’ishyingiranwa. Yari ifite uwuhe mugambi?
Kimwe mu bintu bigaragaza icyo yari yiteze ku ishyingiranwa, tukigaragarizwa n’imishyikirano yari ifitanye n’ishyanga rya Isirayeli. Yesaya yayigereranyije n’ishyingiranwa (Yesaya 62:1-5). Zirikana ibyo Yehova, we ugereranywa n’“umugabo,” akorera “umugeni” we. Aramurinda kandi akamweza (Yesaya 62:6, 7, 12). Aramwubaha kandi akamuha agaciro (Yesaya 62:3, 8, 9). Ikindi kandi aramwishimira, nk’uko bigaragazwa n’amazina mashya amwita.—Yesaya 62:4, 5, 12.
Mu Byanditswe bya Gikristo bya Kigiriki, Pawulo yasubiyemo amagambo yavuzwe na Yesaya igihe yavugaga ku mishyikirano iri hagati ya Yehova na Isirayeli, ubwo yagereranyaga imishyikirano iba hagati y’umugabo n’umugore n’iri hagati ya Kristo n’itorero ry’Abakristo basizwe.—Abefeso 5:21-27.
Pawulo yateye Abakristo inkunga y’uko mu ishyingiranwa ryabo bajya barebera ku mishyikirano Yesu agirana n’itorero. Nta wagaragaza urukundo rukomeye kuruta urwo Yehova yakunze Isirayeli n’urwo Kristo yakunze itorero. Iyo mishyikirano yo mu buryo bw’ikigereranyo ni urugero rwiza cyane ku Bakristo bashaka kugira ishyingiranwa ryiza kandi rirangwa n’ibyishimo.—Abefeso 5:28-33.
[Ifoto yo ku ipaji ya 339]
Yehova yari kwita Siyoni izina rishya
[Amafoto yo ku ipaji ya 347]
Muri iki gihe, itsinda ry’umurinzi rya Yehova ntiryacecetse