Igice cya makumyabiri n’umunani
Umucyo umurikira amahanga
1, 2. Kuki umucyo ari uw’ingenzi cyane, kandi se muri iki gihe isi itwikiriwe n’umwijima bwoko ki?
YEHOVA ni we Soko y’umucyo, we “washyizeho amategeko kugira ngo ukwezi n’inyenyeri bimurikire ijoro” (Yeremiya 31:35). Ibyo byonyine byagombye gutuma abantu bemera ko ari we Soko y’ubuzima, kuko umucyo utariho n’ubuzima butabaho. Isi iramutse ibuze ubushyuhe n’urumuri by’izuba ubuzima bwahagarara. Uyu mubumbe wacu ntiwakongera guturwa.
2 Ku bw’ibyo rero, tugomba gushishikazwa no kuba Yehova yarahanuye ko muri iki gihe cyacu hari kubaho umwijima aho kuba umucyo. Yesaya yarahumekewe maze arandika ati “dore umwijima uzatwikira isi, umwijima w’icuraburindi uzatwikira amahanga” (Yesaya 60:2). Birumvikana ko ayo magambo aterekeza ku mwijima uyu tuzi ahubwo yerekeza ku mwijima wo mu buryo bw’umwuka, ariko ibyo ntibyatuma tutayafatana uburemere. Iyo abantu babuze umucyo wo mu buryo bw’umwuka bigera aho ubuzima bugahagarara kimwe n’uko iyo babuze umucyo w’izuba badakomeza kubaho.
3. Muri ibi bihe by’umwijima, ni hehe dushobora kuvana umucyo?
3 Turi mu bihe by’umwijima ku buryo turamutse twirengagije umucyo wo mu buryo bw’umwuka Yehova aduha, twagerwaho n’akaga. Ni iby’ingenzi ko twishingikiriza ku Ijambo ry’Imana kugira ngo ritumurikire mu nzira tunyuramo, binyuriye mu gusoma Bibiliya buri munsi niba bishoboka (Zaburi 119:105). Amateraniro ya gikristo atuma tubona uko duterana inkunga yo gukomeza kugendera mu ‘nzira y’abakiranutsi’ (Imigani 4:18; Abaheburayo 10:23-25). Imbaraga tubonera mu kwiga Bibiliya dushyizeho umwete no mu kwifatanya n’Abakristo bagenzi bacu bizerwa, zituma tudaheranwa n’umwijima uranga iyi “minsi y’imperuka” izarangirana n’‘umunsi w’uburakari bw’Uwiteka’ (2 Timoteyo 3:1; Zefaniya 2:3). Uwo munsi uradusatira wihuta cyane! Uwo munsi uzaza nta kabuza nk’uko wageze no ku baturage b’i Yerusalemu ya kera.
Yehova ‘azacira abantu ho iteka’
4, 5. (a) Ni mu buhe buryo Yehova yagabye igitero i Yerusalemu? (b) Kuki dushobora kuvuga ko abantu bake gusa ugereranyije ari bo bari kuzarokoka irimbuka rya Yerusalemu mu mwaka wa 607 M.I.C.? (Reba ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.)
4 Mu mirongo isoza ubuhanuzi bushishikaje bwa Yesaya, Yehova yavuze mu buryo bwumvikana neza ibintu byari kubimburira umunsi w’uburakari Bwe. Dusoma ngo “Uwiteka azazana n’umuriro, amagare ye azaba ameze nka serwakira, kugira ngo uburakari abarakariye abusohoreshe umujinya mwinshi, abahanishe ibirimi by’umuriro. Kuko Uwiteka azacira abantu bose ho iteka, akabahanisha umuriro w’inkota ye, kandi abazicwa n’Uwiteka bazaba ari benshi.”—Yesaya 66:15, 16.
5 Ayo magambo yashoboraga gufasha abantu bo mu gihe cya Yesaya kwiyumvisha ko ibihe byari bikomeye. Igihe cyari kigiye kugera ngo Yehova asohoze urubanza rwe akoresheje Abanyababuloni bari gusakiza Yerusalemu. Amagare yabo yari kugenda atumura umukungugu mwinshi nk’uwa serwakira. Mbega ukuntu kureba ibyo bintu byari kuba biteye ubwoba! Yehova yari kubakoresha kugira ngo basohoze iteka yari yaraciriyeho Abayahudi bose b’abahemu. Ni nk’aho ari Yehova ubwe wari kuba agabye igitero ku bwoko bwe. “Uburakari” bwe ntibwari gushira. Abayahudi benshi bari ‘kwicwa n’Uwiteka.’ Ubwo buhanuzi bwasohoye mu wa 607 M.I.C.a
6. Ni ibihe bintu biteye ishozi byakorerwaga i Buyuda?
6 Ese Yehova yari afite impamvu ikwiriye yo ‘guciraho iteka’ ubwoko bwe? Yego rwose! Mu gihe twasuzumaga igitabo cya Yesaya, incuro nyinshi twabonye ko Abayahudi, n’ubwo bitwaga ko bari bariyeguriye Yehova, bagiye bishora mu gusenga kw’ikinyoma, kandi ntibyisobaga Yehova. Tubisanga nanone muri aya magambo y’ubuhanuzi agira ati “ ‘abiyeza bakitegurira kujya mu masambu yabo, batoye umurongo bakarya ingurube n’ikizira n’imbeba, abo bose bazashirira icyarimwe.’ Ni ko Uwiteka avuga” (Yesaya 66:17). Ese kuba abo Bayahudi ‘bariyezaga’ kwari ukugira ngo bitegure mu birebana no gusenga kutanduye? Oya rwose. Ahubwo wari umuhango wo kwiyeza wa gipagani bakoreraga mu masambu yabugenewe. Hanyuma baryanaga umururumba inyama z’ingurube n’iz’andi matungo yari ahumanye mu gihe cy’Amategeko ya Mose.—Abalewi 11:7, 21-23.
7. Ni mu buhe buryo amadini yiyita aya gikristo ari mu mimerere imwe n’iy’u Buyuda bwasengaga ibigirwamana?
7 Mbega ibintu biteye ishozi byakorwaga n’ishyanga ryari ryaragiranye isezerano n’Imana y’ukuri! Ariko tugomba kumenya ko muri iki gihe imimerere nk’iyo iteye ishozi igaragara mu madini yiyita aya gikristo. Na yo yihandagaza avuga ko akorera Imana, kandi abenshi mu bayobozi bayo bigira nk’abantu bubaha Imana. Nyamara biyandurishije inyigisho n’imigenzo ya gipagani, bityo bagaragaza ko bari mu mwijima wo mu buryo bw’umwuka. Mbega ukuntu bari mu mwijima w’icuraburindi!—Matayo 6:23; Yohana 3:19, 20.
‘Bazabona ubwiza bwanjye’
8. (a) Ni iki kizagera ku Buyuda no ku madini yiyita aya gikristo? (b) Ni mu buhe buryo amahanga ‘azabona ubwiza bw’Uwiteka’?
8 Ese Yehova yaba abona ibikorwa bibi by’amadini yiyita aya gikristo n’inyigisho zayo z’ikinyoma? Kugira ngo ubone igisubizo, soma amagambo akurikira Yehova yavuze nk’uko yanditswe na Yesaya: “kuko nzi imirimo yabo n’ibyo batekereza, igihe kigiye kuza nzateranya amahanga n’abavuga indimi zitari zimwe, bazaza babone ubwiza bwanjye” (Yesaya 66:18). Yehova azi neza kandi yiteguye gucira urubanza abiyita abagaragu be ku bw’ibikorwa byabo ndetse n’imitekerereze yabo. U Buyuda bwavugaga ko bwizera Yehova, ariko ibikorwa byabwo byo gusenga ibigirwamana n’imigenzo yabwo ya gipagani bikagaragaza ko butamwizeraga. Kuba abaturage babwo ‘bariyezaga’ bakurikije imigenzo ya gipagani nta cyo byari bimaze. Iryo shyanga ryari kurimburwa abaturanyi baryo basengaga ibigirwamana babyirebera. Abo baturanyi baryo bari ‘kubona ubwiza bw’Uwiteka’ mu buryo bw’uko bari kwibonera ibyo bintu maze bagahatirwa kwemera ko ari ijambo rya Yehova risohoye. Ni gute ibintu nk’ibyo bizasohorera ku madini yiyita aya gikristo? Igihe azaba arimburwa, abenshi mu bahoze ari incuti zayo n’abafatanyaga na yo mu by’ubucuruzi bazahagarara barebere gusa igihe ijambo rya Yehova rizaba risohozwa.—Yeremiya 25:31-33; Ibyahishuwe 17:15-18; 18:9-19.
9. Ni ubuhe butumwa bwiza Yehova yatangaje?
9 Ese kuba Yerusalemu yararimbuwe mu mwaka wa 607 M.I.C. byagaragazaga ko Yehova atari gukomeza kugira abahamya ku isi? Oya rwose. Hari abantu b’indahemuka b’intangarugero, urugero nka Daniyeli na bagenzi be batatu, bari gukomeza gukorera Yehova ndetse n’igihe bari kuba bari mu bunyage i Babuloni (Daniyeli 1:6, 7). Hari gukomeza kubaho abahamya ba Yehova b’indahemuka, kandi nyuma y’imyaka 70 abagabo n’abagore bizerwa bari kuva i Babuloni bagasubira i Buyuda kugira ngo basubizeho ugusenga kutanduye. Ibyo ni byo Yehova yerekejeho agira ati “nzabashyiramo ikimenyetso, abarokotse nzabatuma mu mahanga, i Tarushishi n’i Puli n’i Ludi mu bafozi b’imiheto, n’i Tubali n’i Yavani mu birwa biri kure, aho batarumva kwamamara kwanjye ntibabone n’icyubahiro cyanjye, maze bazabwiriza amahanga iby’icyubahiro cyanjye.”—Yesaya 66:19.
10. (a) Ni mu buhe buryo Abayahudi b’indahemuka babohowe bakava i Babuloni babaye ikimenyetso? (b) Ni bande muri iki gihe baba ikimenyetso?
10 Imbaga y’abagabo n’abagore bizerwa bari gusubira i Yerusalemu mu mwaka wa 537 M.I.C. bari kuba ikimenyetso gitangaje cyagaragazaga ko Yehova yabohoye ubwoko bwe. Ni nde wari no kwigera atekereza ko hari igihe Abayahudi bari mu bunyage bari kuzabohorwa maze bagakomeza gusengera Yehova mu buryo butanduye mu rusengero rwe? Mu buryo nk’ubwo, mu kinyejana cya mbere Abakristo basizwe ni bo babaye ‘ikimenyetso n’igitangaza,’ abantu bicishaga bugufi kandi bashakaga gukorera Yehova baganaga (Yesaya 8:18; Abaheburayo 2:13). Muri iki gihe, kubera uburumbuke Abakristo basizwe bagaruwe mu gihugu cyabo bafite, babera isi ikimenyetso gitangaje (Yesaya 66:8). Baba igihamya gikomeye kigaragaza imbaraga z’umwuka wa Yehova, bakareshya abantu bicisha bugufi bafite imitima ibasunikira gukorera Yehova.
11. (a) Nyuma y’aho Abayahudi basubiriye iwabo, ni mu buhe buryo abantu bo mu mahanga baje kumenya ibyerekeye Yehova? (b) Ni mu buhe buryo amagambo yo muri Zekariya 8:23 yasohoye ku ncuro ya mbere?
11 None se, ni mu buhe buryo abantu b’amahanga batari barumvise ibihereranye na Yehova baje kumumenya nyuma y’aho Abayahudi basubiriye mu gihugu cyabo mu mwaka wa 537 M.I.C.? Mu by’ukuri, Abayahudi b’indahemuka bose si ko bari gusubira i Yerusalemu igihe bavanwaga mu bunyage bw’Abanyababuloni. Bamwe muri bo, urugero nka Daniyeli, bari kuguma i Babuloni. Abandi bari gukwirakwira mu mpande zose z’isi. Mu kinyejana cya gatanu M.I.C., hari Abayahudi babaga hirya no hino mu Bwami bw’u Buperesi (Esiteri 1:1; 3:8). Nta gushidikanya ko bamwe muri bo babwiraga abaturanyi babo b’abapagani ibyerekeye Yehova, kuko hari benshi baturukaga muri ayo mahanga bahindukiriye idini rya Kiyahudi. Uko bigaragara, ya nkone y’Umunyetiyopiya umwigishwa Filipo yabwirije mu kinyejana cya mbere yari umwe muri abo (Ibyakozwe 8:26-40). Ibyo byari isohozwa rya mbere ry’amagambo yavuzwe n’umuhanuzi Zekariya agira ati “muri iyo minsi, abantu cumi bazava mu mahanga y’indimi zose bafate ikinyita cy’umwambaro w’Umuyuda bamubwire bati ‘turajyana kuko twumvise yuko Imana iri kumwe namwe’ ” (Zekariya 8:23). Ni koko, Yehova yoherereje amahanga umucyo!—Zaburi 43:3.
Bazaniye Yehova “ituro”
12, 13. Ni mu buhe buryo, kuva mu mwaka wa 537 M.I.C., ‘abavandimwe’ bari kuzanwa i Yerusalemu?
12 Igihe Yerusalemu yari kuba imaze gusanwa, Abayahudi batataniye mu bihugu bya kure bari kujya babona ko uwo murwa na gahunda yawo y’ubutambyi yari kuba yongeye gusubizwaho ari wo wari ihuriro ry’ugusenga kutanduye. Benshi muri bo bari kujya bakora urugendo rurerure bagiyeyo kwizihiza iminsi mikuru yabaga buri mwaka. Yesaya yarahumekewe maze arandika ati “ ‘bazazana bene wanyu [“abavandimwe banyu,” “NW”] bose bahetswe ku mafarashi no mu magare no mu ngobyi, no ku nyumbu no ku zindi nyamaswa zihuta baturutse mu mahanga yose, babazanye ho ituro ryo gutura Uwiteka i Yerusalemu ku musozi wanjye wera.’ Ni ko Uwiteka avuga. ‘Bimeze nk’uko Abisirayeli bajya bazana amaturo yabo mu nzu y’Uwiteka, bayazanye mu bintu bitunganye. Kandi nzakuramo bamwe mbagire abatambyi n’Abalewi.’ Ni ko Uwiteka avuga.”—Yesaya 66:20, 21.
13 Bamwe muri abo ‘bavandimwe baturutse mu mahanga yose’ bari bahari ku munsi wa Pentekote, igihe abigishwa ba Yesu basukwagaho umwuka wera. Iyo nkuru igira iti “muri Yerusalemu habaga Abayuda b’abaturage b’abanyadini, bari baraturutse mu mahanga yose ari munsi y’ijuru” (Ibyakozwe 2:5). Bari baje i Yerusalemu gusenga mu buryo buhuje n’umuco wa Kiyahudi, ariko bamaze kumva ubutumwa bwiza buhereranye na Yesu Kristo, abenshi baramwizeye maze barabatizwa.
14, 15. (a) Ni mu buhe buryo Abakristo basizwe bakorakoranyije abandi ‘bavandimwe’ babo bo mu buryo bw’umwuka nyuma y’Intambara ya Mbere y’Isi Yose, kandi se ni mu buhe buryo bahawe Yehova ho ituro ryazanywe mu ‘bintu bitunganye’? (b) Ni gute Yehova yafashe ‘bamwe akabagira abatambyi’? (c) Ni abahe Bakristo basizwe bamwe na bamwe bagize uruhare mu gukorakoranya abandi bavandimwe babo bo mu buryo bw’umwuka? (Reba agasanduku kari kuri iyi paji.)
14 Ese ubwo buhanuzi bwaba busohora muri iki gihe? Yego rwose. Nyuma y’Intambara ya Mbere y’Isi Yose, abagaragu ba Yehova basizwe bamenye binyuriye ku Byanditswe ko mu mwaka wa 1914, Ubwami bw’Imana bwatangiye gutegekera mu ijuru. Basuzumanye ubwitonzi Bibiliya maze bamenya ko hari abandi baragwa b’Ubwami, cyangwa ‘abavandimwe’ bagombaga gukorakoranywa. Hari abakozi b’intwari bakoze ingendo ‘bagera ku mpera y’isi’ bakoresheje uburyo bubonetse bwose, bashakisha abantu bari kuzaba bamwe mu basigaye basizwe. Abenshi muri bo baturutse mu madini yiyita aya gikristo. Bamaze kuboneka, bahawe Yehova ho ituro.—Ibyakozwe 1:8.
15 Abasizwe bakorakoranyijwe mu myaka ya mbere ntibari biteze ko Yehova yabemera bakiri mu mimerere nk’iyo barimo bataramenya ukuri kwa Bibiliya. Bafashe ingamba zo kwiyezaho imyanda yose yo mu buryo bw’umwuka no mu by’umuco, ku buryo bari gutangwaho ‘amaturo azanywe mu bintu bitunganye,’ cyangwa nk’uko Pawulo yabivuze, bameze nk’‘umwari utunganye washyingiwe Kristo’ (2 Abakorinto 11:2). Abasizwe ntibaciye ukubiri n’imyizerere y’ikinyoma gusa, ahubwo bagombaga no kumenya uko bareka rwose kwivanga mu bikorwa bya politiki. Mu mwaka wa 1931, igihe abagaragu ba Yehova bari bamaze kwiyeza mu rugero rukwiriye, yarabababariye abaha igikundiro cyo kwitirirwa izina rye, bitwa Abahamya ba Yehova (Yesaya 43:10-12). Ariko se, ni mu buhe buryo Yehova yafashe ‘bamwe akabagira abatambyi’? Abo basizwe bafashwe mu rwego rw’itsinda bahindutse “abatambyi b’ubwami, ishyanga ryera,” batambira Imana ibitambo by’ishimwe.—1 Petero 2:9; Yesaya 54:1; Abaheburayo 13:15.
Ikorakoranywa riracyakomeza
16, 17. Imvugo ngo “urubyaro rwawe” yerekezaga kuri bande nyuma y’Intambara ya Mbere y’Isi Yose?
16 “Abatambyi b’ubwami” bose hamwe bari kuba 144.000, kandi byageze aho ikorakoranywa ryabo rirarangira (Ibyahishuwe 7:1-8; 14:1). Ni ukuvuga se ko umurimo wo gukorakoranya wari urangiriye aho? Oya. Ubuhanuzi bwa Yesaya bukomeza bugira buti “ ‘nk’uko ijuru rishya n’isi nshya nzarema bizahoraho imbere yanjye, ni ko urubyaro rwawe n’izina ryawe bizahoraho.’ Ni ko Uwiteka avuga” (Yesaya 66:22). Ayo magambo yari gusohora ku ncuro ya mbere igihe Abayahudi bari kuba bavuye mu bunyage i Babuloni bari kugira abana. Ku bw’ibyo, Abayahudi basigaye bari kugaruka mu gihugu cyabo, ari bo ‘si nshya’ yari kuyoborwa n’abategetsi bashya b’Abayahudi, cyangwa “ijuru rishya,” bari gutura kandi bagahama mu gihugu. Icyakora, ubwo buhanuzi bwagize isohozwa rishishikaje cyane muri iki gihe.
17 “Urubyaro” ishyanga ry’abavandimwe bo mu buryo bw’umwuka ryagize, ni imbaga y’“abantu benshi” bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka ku isi. Baturuka “mu mahanga yose n’imiryango yose n’amoko yose n’indimi zose,” bakaba bahagaze “imbere ya ya ntebe n’imbere y’Umwana w’Intama.” “Bameshe ibishura byabo babyejesha amaraso y’Umwana w’Intama” (Ibyahishuwe 7:9-14; 22:17). Muri iki gihe, abagize imbaga y’“abantu benshi” bava mu mwijima wo mu buryo bw’umwuka bakagana umucyo Yehova atanga. Bizera Yesu Kristo, kandi kimwe n’abavandimwe na bashiki babo basizwe, bihatira gukomeza kuba abantu batanduye mu buryo bw’umwuka no mu by’umuco. Mu rwego rw’itsinda, bakomeza gukorera Imana bayobowe na Kristo, kandi ‘bazahoraho’ iteka ryose!—Zaburi 37:11, 29.
18. (a) Ni mu buhe buryo abagize imbaga y’abantu benshi bigana abavandimwe babo basizwe? (b) Ni mu buhe buryo abasizwe hamwe na bagenzi babo basenga Yehova “uhereye mu mboneko z’ukwezi ukageza mu mboneko z’ukundi, no guhera ku isabato ukageza ku yindi”?
18 Abo bagabo n’abagore b’abanyamwete bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi bazi ko kugira ngo banezeze Yehova basabwa ibirenze gukomeza kuba abantu batanduye mu buryo bw’umwuka no mu by’umuco. Umurimo wo gukorakoranya uracyakomeza, kandi bifuza kuwugiramo uruhare. Igitabo cy’Ibyahishuwe cyabavuzeho kigira kiti “baba imbere y’intebe y’Imana, bakayikorera mu rusengero rwayo ku manywa na nijoro” (Ibyahishuwe 7:15). Ayo magambo atwibutsa ibivugwa mu murongo ubanziriza uwa nyuma w’ubuhanuzi bwa Yesaya, hagira hati “‘igihe kizaza uhereye mu mboneko z’ukwezi ukageza mu mboneko z’ukundi, no guhera ku isabato ukageza ku yindi, abantu bose bazajya baza gusenga imbere yanjye.’ Ni ko Uwiteka avuga” (Yesaya 66:23). Ibikubiye muri uyu murongo birasohora muri iki gihe. “Uhereye mu mboneko z’ukwezi ukageza mu mboneko z’ukundi, no guhera ku isabato ukageza ku yindi,” ni ukuvuga buri gihe, mbese buri cyumweru cya buri kwezi, Abakristo basizwe hamwe na bagenzi babo bagize imbaga y’abantu benshi bahurira hamwe kugira ngo basenge Yehova. Ibyo bakaba babikora iyo bagiye mu materaniro ya gikristo n’igihe bifatanya mu murimo wo kubwiriza. Ese waba uri umwe muri abo baza kuramya Yehova buri gihe? Ubwoko bwa Yehova bwishimira cyane kubikora, kandi abagize imbaga y’abantu benshi bategerezanyije amatsiko igihe “abantu bose” bazaba bakorera Yehova, “uhereye mu mboneko z’ukwezi ukageza mu mboneko z’ukundi, no guhera ku isabato ukageza ku yindi,” mu gihe cy’iteka ryose.
Iherezo ry’abanzi b’Imana
19, 20. Mu gihe cya kera, ahantu bitaga Gehinomu hakorerwaga iki, kandi se ni iki hagereranya?
19 Dushigaje gusuzuma umurongo umwe gusa w’ubuhanuzi bwa Yesaya. Icyo gitabo gisozwa n’amagambo agira ati “nuko bazasohoka bajya kureba intumbi z’abancumuye, kuko inyo zabo zitazapfa kandi n’umuriro ntuzime, bazatera abantu bose gushishwa” (Yesaya 66:24). Yesu Kristo ashobora kuba yarazirikanaga ubwo buhanuzi igihe yateraga abigishwa be inkunga yo koroshya ubuzima no gushyira inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere. Yagize ati “ijisho ryawe nirigucumuza urinogore. Ibyiza ni uko wakwinjira mu bwami bw’Imana usigaranye ijisho rimwe, biruta ko wajugunywa muri Gehinomu ufite amaso yombi, aho ‘urunyo rwabo rudapfa kandi n’umuriro ntuzime.’ ”—Mariko 9:47, 48; Matayo 5:29, 30; 6:33.
20 Aho hantu hitwa Gehinomu ni hehe? Hashize ibinyejana byinshi Umuyahudi w’intiti mu bya Bibiliya witwa David Kimhi yanditse ati ‘ni ahantu hari hafi y’i Yerusalemu, kandi hari hateye ishozi, bakaba barahajugunyaga imyanda yose n’intumbi. Kandi hahoraga haka umuriro watwikaga iyo myanda n’amagufwa y’izo ntumbi. Ni yo mpamvu urubanza ababi bazacirwa rwitwa mu buryo bw’ikigereranyo Gehinomu.’ Niba, nk’uko iyo ntiti y’Umuyahudi yabivuze, Gehinomu hari ahantu bajugunyaga imyanda n’intumbi z’abantu babaga badakwiriye guhambwa, nta kindi cyari kuvanaho iyo myanda kitari umuriro. Ibyabaga bitakongowe n’umuriro byaribwaga n’inyo. Mbega ukuntu urwo ari urugero rukwiriye, rugaragaza uko bizagendekera abanzi b’Imana!b
21. Ni bande amagambo asoza igitabo cya Yesaya atera inkunga, kandi kuki?
21 Mbese kuba ubuhanuzi bushishikaje bwa Yesaya buvuga iby’intumbi, umuriro n’inyo, ntibusozwa n’amagambo ateye ubwoba? Nta gushidikanya ko abanzi b’Imana ari ko babitekereza. Ariko ku ncuti z’Imana zo, uburyo Yesaya yavuzemo ukuntu ababi bazarimbuka burundu buzitera inkunga. Abagize ubwoko bwa Yehova bakeneye kwizezwa rwose ko abanzi babo batazongera kubagirira nabi. Abo banzi bateje abagaragu b’Imana imibabaro myinshi kandi bagatuma izina ryayo ritukwa ibi bitavugwa, bazarimburwa burundu. Hanyuma ‘umubabaro ntuzagaruka ubwa kabiri.’—Nahumu 1:9.
22, 23. (a) Vuga bumwe mu buryo wungukiwemo no kwiga igitabo cya Yesaya. (b) Nyuma yo kwiga igitabo cya Yesaya, ni ikihe cyemezo wafashe, kandi se ibyiringiro byawe ni ibihe?
22 Mu gusoza icyigisho cyacu cy’igitabo cya Yesaya, dushimishijwe rwose no kuba iki gitabo cya Bibiliya atari amateka ya kera gusa. Ahubwo gikubiyemo ubutumwa butureba muri iki gihe. Iyo dutekereje ku bihe bigoye Yesaya yabayemo, dushobora gushyira isano hagati y’ibyo bihe n’iki gihe turimo. Imivurungano yo mu rwego rwa politiki, uburyarya bw’abanyamadini, ubucamanza bwari bwaramunzwe na ruswa no gukandamiza abakiranutsi n’abakene byari byogeye mu gihe cya Yesaya, kandi no muri iki gihe ni uko. Abayahudi b’indahemuka bo mu kinyejana cya gatandatu M.I.C. bagomba kuba barishimiye cyane ubuhanuzi bwa Yesaya, kandi natwe iyo tubwiga buraduhumuriza.
23 Muri ibi bihe birushya, mu gihe isi itwikiriwe n’umwijima, amahanga akaba ari mu mwijima w’icuraburindi, buri wese muri twe ashimira cyane Yehova ku bwo kuba, binyuriye kuri Yesaya, yarahaye abantu bose umucyo. Uwo mucyo wo mu buryo bw’umwuka usobanura ubuzima bw’iteka ku bawemera n’umutima wabo wose, hadakurikijwe igihugu umuntu akomokamo cyangwa ubwoko bwe (Ibyakozwe 10:34, 35). Nimucyo rero dukomeze kugendera mu mucyo wo mu Ijambo ry’Imana, turisoma buri gihe, dutekereza ku byo dusoma, kandi twishimira ubutumwa burikubiyemo. Ibyo bizaduhesha imigisha y’iteka kandi biheshe ikuzo izina ryera rya Yehova!
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Ku birebana n’ukuntu ibintu byari bimeze nyuma y’uko Abanyababuloni bafata Yerusalemu, muri Yeremiya 52:15 havuga iby’‘abinazi bo mu bantu n’abacitse ku icumu bari basigaye mu murwa.’ Igitabo cyitwa Étude perspicace des Écritures, umubumbe wa 1, ku ipaji ya 403, cyabivuzeho kigira kiti “amagambo ngo ‘abacitse ku icumu bari basigaye mu murwa’ uko bigaragara yumvikanisha ko abantu benshi bishwe n’inzara, indwara, umuriro cyangwa se intambara.”
b Kubera ko muri Gehinomu bahatwikiraga intumbi batahatwikiraga abantu bazima, ntihashobora kugereranya umuriro w’iteka.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 409]
Abasizwe bahabwa Yehova ho amaturo aturutse mu mahanga yose
Mu mwaka wa 1920, Juan Muñiz yavuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ajya muri Hisipaniya, hanyuma ajya muri Arijantina maze ahatangiza amatorero yari agizwe n’Abakristo basizwe. Kuva mu mwaka wa 1923, umucyo w’ukuri wamurikiye abantu b’imitima itaryarya bo muri Afurika y’i Burengerazuba, igihe umumisiyonari witwaga William R. Brown (bakundaga kwita Brown Bibiliya) yatangiraga kubwiriza ubutumwa bw’Ubwami muri Sierra Leone, Gana, Liberiya, Gambiya no muri Nijeriya. Muri uwo mwaka, Umunyakanada witwaga George Young yagiye muri Brezili aza no gukomeza ajya muri Arijantina, Kosita Rika, Panama, Venezuwela ndetse no muri Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti. Ahagana muri icyo gihe ni bwo Edwin Skinner yafashe ubwato avuye mu Bwongereza ajya mu Buhindi, aho yamaze imyaka myinshi akora umurimo w’isarura.
[Ifoto yo ku ipaji ya 411]
Abayahudi bamwe bari bahari ku munsi wa Pentekote, bari ‘abavandimwe bari baturutse mu mahanga yose’
[Ifoto yuzuye ipaji ya 413]