IGICE CYA 32
Uko Yehova yarinze Yesu
HARI igihe Yehova ajya akora ibintu bitangaje kugira ngo arinde abakiri bato badashobora kwirinda bo ubwabo. Uramutse ugiye nko gutembera mu giturage, ushobora kubona uburyo bumwe Yehova abikoramo. Icyakora, ushobora kudahita usobanukirwa neza ibyo ari byo.
Ushobora nko kugira utya ukabona inyoni iguye hafi yawe. Ushobora gutekereza ko ikomeretse. Ikagira itya ikarambika hasi rimwe mu mababa yayo, maze wagerageza kuyikurikira ikaguhunga. Uko ugenda uyegera, ni ko igenda yigirayo, ariko nyine ku buryo udashobora kuyifata. Hanyuma wajya kubona ukabona irigurukiye. Burya, nta bwo iba yakomeretse na gato! Waba uzi icyo iyo nyoni iba ishaka kugeraho?—
Burya rero, ikiba cyatumye iyo nyoni iza kukugwa hafi, ni uko iba yahishe utwana twayo hafi aho mu byatsi. Iyo nyoni iba itinya ko watubona ukatugirira nabi. Ni cyo gituma yigirisha nk’aho ikomeretse, maze ikagerageza kukujyana kure y’utwana twayo. Ni nde se ushobora kuturinda nk’uko inyoni irinda utwana twayo?— Muri Bibiliya, Yehova agereranywa n’inyoni bita ikizu, ijya ifasha utwana twayo.—Gutegeka 32:11, 12.
Mu bana bose Yehova afite, uwo akunda cyane kuruta abandi ni Yesu. Yesu akiri mu ijuru, yari ikiremwa cyo mu buryo bw’umwuka, afite ububasha bwinshi cyane. Yashoboraga kwiyitaho ubwe. Ariko akimara kuza hano ku isi, akavuka ari uruhinja, yari akeneye uburinzi.
Kugira ngo asohoze ibyo Imana yamutumye gukora hano ku isi, yagombaga kubanza gukura akaba umugabo ushyitse. Ku bw’ibyo, Satani yagerageje kwica Yesu ataraba umugabo ushyitse. Inkuru y’ukuntu Satani yashatse kwica Yesu akiri uruhinja n’ukuntu Yehova yamurinze irashishikaje cyane rwose. Waba ushaka kuyumva?—
Ubu hashize igihe gito Yesu avutse, none Satani acanye inyenyeri mu kirere cy’i Burasirazuba. Abantu biga iby’inyenyeri barayikurikiye. Bagenze ibirometero amagana n’amagana, none dore bageze i Yerusalemu. Bakihagera, babajije aho uzaba umwami w’Abayahudi agomba kuvukira. Babajije abantu bazi icyo Bibiliya ibivugaho, maze barabasubiza bati “ni i Betelehemu.”—Matayo 2:1-6.
Ubu noneho, umwami mubi wa Yerusalemu witwa Herode amaze kumva ko uwo mwami mushya amaze igihe gito avukiye mu mujyi wo hafi aho i Betelehemu. Abwiye abo bagabo biga iby’inyenyeri ati ‘ngaho mugende mushake uwo mwana, nimumara kumubona, muze mumbwire aho ari.’ Waba uzi impamvu Herode ashaka kumenya aho Yesu ari?— Ni ukubera ko yagize ishyari, none akaba ashaka kwica Yesu!
Ubwo se, Imana irarinda ite Umwana wayo?— Ubu noneho, ba bagabo biga iby’inyenyeri bamaze kugera aho Yesu ari, none bamuhaye impano. Nyuma y’aho, Imana iburiye abo bantu mu nzozi, ibabwira ko batagomba gusubira kwa Herode. Ku bw’ibyo, bafashe indi nzira bisubirira iwabo. Bagiye batanyuze i Yerusalemu. Ubu noneho Herode amaze kumenya ko ba bagabo bamaze kwisubirira iwabo, none agize umujinya mwinshi cyane. Kugira ngo Herode agerageze kwica Yesu, ategetse ko bica abana bose b’abahungu bo muri Betelehemu batarageza ku myaka ibiri! Icyakora, ubu Yesu ntakiri i Betelehemu.
Waba uzi se uko bigenze kugira ngo Yesu arokoke?— Ba bagabo biga iby’inyenyeri bakimara gusubira iwabo, Yehova yaburiye umugabo wa Mariya, ari we Yozefu, ngo ahungire mu gihugu cya Misiri. Ubwo Yesu ari mu Misiri, nta cyo umwami mubi Herode ashobora kumutwara. Ubu noneho hashize imyaka myinshi, none Mariya na Yozefu bavanye Yesu mu Misiri. Imana yongeye kuburira Yozefu mu nzozi imusaba kwimukira i Nazareti, aho Yesu azaba afite umutekano wose.—Matayo 2:7-23.
Mbese, umaze noneho kubona uko Yehova yarinze Umwana we?— Ni nde se wagereranya n’utwana tw’inyoni nyina igerageza guhisha? Ni nde se wagereranya na Yesu igihe yari akiri agahinja? Mbese aho ntiyaba ari wowe?— Burya rero, nawe hari abantu baba bashaka kukugirira nabi. Waba uzi abo ari bo?—
Bibiliya ivuga ko Satani ameze nk’intare itontoma ishaka kuturya. Kandi nk’uko intare ikunda kwibasira utunyamaswa duto, ni ko Satani n’abadayimoni be na bo bakunda kwibasira abana bato (1 Petero 5:8). Icyakora, Yehova arusha Satani imbaraga. Yehova ashobora kurinda abana be bato, cyangwa akaburizamo ibintu bibi Satani aba ashaka kubakorera.
Waba wibuka ibintu twize mu Gice cya 10 cy’iki gitabo? Waba wibuka ibintu Satani n’abadayimoni be baba bashaka ko dukora?— Yee, bagerageza gutuma dukora imibonano mpuzabitsina Imana yanga. Ariko se, ni bande bonyine bemerewe kugirana imibonano mpuzabitsina?— Yee, ni umugabo n’umugore bashyingiranywe gusa.
Ikibabaje ariko, ni uko hari abantu bakuru bajya bashaka kugirana imibonano mpuzabitsina n’abana. Ibyo bituma abo bana, baba abahungu cyangwa abakobwa, batangira kujya bakora ibintu bibi abo bantu bakuru baba barabigishije. Batangira no kujya bakoresha ibitsina byabo mu buryo budakwiriye. Uko ni ko byagenze kera cyane mu mujyi wa Sodomu. Bibiliya ivuga ko abantu b’i Sodomu, ‘guhera ku bato, kugeza ku bakuru,’ bashatse kugirana imibonano mpuzabitsina n’abagabo bari baje gusura Loti.—Itangiriro 19:4, 5.
Bityo rero, nk’uko Yesu yari akeneye uburinzi, nawe ukeneye kurindwa abantu bakuru, ndetse ukarindwa n’abandi bana baba bashaka kugirana nawe imibonano mpuzabitsina. Muri rusange, abo bantu baza bavuga ko ari incuti zawe. Bashobora no kukubwira ko hari akantu bazaguha nubasezeranya ko utazabwira abandi ibyo bashaka ko mukorana. Icyakora, abo bantu bameze nka Satani n’abadayimoni be baba bishakira inyungu zabo bwite. Baba bashaka kwishimisha bo ubwabo. Bagerageza rero kwishimisha bagirana n’abana imibonano mpuzabitsina. Ibyo ni ibintu bibi cyane rwose!
Waba uzi icyo bashobora gukora kugira ngo bishimishe?— Bashobora nko kugerageza gukorakora igitsina cyawe. Bashobora no gutsirita igitsina cyabo ku cyawe. Icyakora, nta muntu n’umwe ugomba kwemerera gukinisha igitsina cyawe, kabone n’iyo yaba musaza wawe, mushiki wawe, murumuna wawe, mukuru wawe, mama cyangwa papa. Imyanya yawe ndagagitsina ni iyawe wenyine.
Wakora iki kugira ngo urinde umubiri wawe abantu bakora ibintu bibi nk’ibyo?— Mbere na mbere, ugomba kwirinda ko hagira umuntu uwo ari we wese ukinisha igitsina cyawe. Nihagira umuntu ugerageza kugukoraho, uzavuge cyane uti “mvaho! Ibyo bintu ushaka gukora, ndakurega!” Naramuka akubwiye ko ari wowe watumye agukoraho, ntuzemere ibyo avuga. Azaba akubeshya. Kandi uzahite ujya kumurega, uwo yaba ari we wese! N’iyo kandi yakubwira ko ibyo mwakoze ari ibanga hagati yanyu mwembi, ntuzabure kumurega. Ndetse n’iyo yagusezeranya ko azaguha utuntu twiza cyane cyangwa akagukangisha ko azakwica, uzamuve iruhande wigendere. Ariko ntuzabure kumurega.
Yego ntugomba gutinya, ariko nanone ugomba kugira amakenga. Niba ababyeyi bawe bakubwiye abantu cyangwa ahantu ugomba kwirinda kubera ko bishobora kuguteza akaga, ugomba kubumvira. Nubumvira, abantu babi bazabura uko bakugirira nabi.
Reka dusome imirongo ya Bibiliya ivuga uko wakwirinda imibonano mpuzabitsina idakwiriye: Itangiriro 39:7-12; Imigani 4:14-16; 14:15, 16; 1 Abakorinto 6:18; na 2 Petero 2:14.