IGICE CYA 42
Impamvu tugomba gukora
UWAGUHITISHAMO gukora cyangwa gukina, wahitamo iki?— Urebye, gukina nta cyo bitwaye rwose. Bibiliya ivuga ko hari igihe umujyi wa Yerusalemu wari kuzaba ‘wuzuye abahungu n’abakobwa, bakinira mu mayira yo muri wo.’—Zekariya 8:5.
Umwigisha Ukomeye yishimiraga kureba abana bakina. Mbere y’uko aza hano ku isi, yagize ati “nari kumwe [n’Imana] ndi umukozi w’umuhanga . . . ngahora nezerewe imbere yayo.” Waba wabonye ko burya Yesu yari umukozi, wakoranaga na Yehova mu ijuru?— Icyo gihe, Yesu yagize ati “ibinezeza byanjye byari ukubana n’abantu.” Koko rero nk’uko twabibonye, Umwigisha Ukomeye yitaga ku bantu bose, ndetse n’abana bato.—Imigani 8:30, 31.
Mbese, utekereza ko Yesu yakinaga n’abandi igihe yari akiri umwana?— Birashoboka rwose. Ariko se, ko Yesu yari yarigeze kuba “umukozi w’umuhanga” mu ijuru, mbese, n’igihe yari hano ku isi yaba yarakoraga?— Hari abantu bigeze kumwita ‘umwana w’umubaji.’ Icyakora hari n’abigeze kumwita ‘umubaji.’ Ibyo bigaragaza iki?— Nta gushidikanya ko Yozefu, we wareze Yesu nk’umwana we, agomba kuba yaramwigishije kubaza. Ku bw’ibyo, Yesu na we yari umubaji.—Matayo 13:55; Mariko 6:3.
Yesu yari umubaji umeze ute?— Tuzi ko Yesu akiri mu ijuru yari umukozi w’umuhanga. Mbese, ntutekereza ko ashobora kuba yarabaye n’umubaji w’umuhanga hano ku isi?— Zirikana ko umurimo w’ububaji wari umurimo uvunanye muri icyo gihe. Yesu ashobora kuba yarajyaga mu ishyamba agatema ibiti, akabisaturamo imbaho, akazikorera akazijyana mu rugo, hanyuma akabona kubazamo ameza, intebe n’ibindi.
Mbese, utekereza ko uwo murimo washimishaga Yesu?— Mbese, wakwishima uramutse umenye kubaza ameza asa neza, intebe nziza n’ibindi bintu abantu bajya bakoresha?— Bibiliya ivuga ko ari byiza ko umuntu ‘anezezwa n’imirimo ye.’ Gukora biduhesha ibyishimo tudashobora kubonera mu gukina.—Umubwiriza 3:22.
Mu by’ukuri, gukora bituma tumererwa neza mu bwenge no mu mubiri. Hari abana benshi bamara igihe cyabo cyose bicaye imbere ya televiziyo. Ibyo bituma babyibuha cyane, kandi ntibagire intege. Ku bw’ibyo, usanga batishimye. Ibyo kandi ntibishimisha n’abandi. Ni iki twakora kugira ngo twishime?—
Mu Gice cya 17 cy’iki gitabo, twabonye ko gutanga no gufasha abandi tubakorera bituma tugira ibyishimo (Ibyakozwe 20:35). Bibiliya ivuga ko Yehova ari ‘Imana ihimbarwa’ (1 Timoteyo 1:11). Kandi nk’uko twabibonye mu Migani, Yesu ‘yahoraga anezerewe.’ Ni iki cyatumaga Yesu ahora yishimye?— Yatubwiye imwe mu mpamvu zatumaga yishima. Yagize ati “Data arakora kugeza n’ubu, nanjye ndakora.”—Yohana 5:17.
Igihe cyose Yesu yamaze hano ku isi nta bwo yakimaze akora umurimo w’ububaji. Hari undi murimo wihariye Yehova Imana yari yaramutumye gukora hano ku isi. Waba uzi uwo ari wo?— Yesu yagize ati ‘nkwiriye kwigisha ubutumwa bwiza bw’ubwami bw’Imana kuko ari ibyo natumwe gukora’ (Luka 4:43). Rimwe na rimwe, hari abantu Yesu yabwirizaga, bakemera ibyo avuga, hanyuma bakajya kubibwira abandi nk’uko uwo mugore w’Umusamariyakazi ubona kuri iyo shusho yabigenje.—Yohana 4:7-15, 27-30.
Yesu yabonaga ate umurimo wo kubwiriza? Mbese, utekereza ko yaba yarishimiraga kuwukora?— Yesu yagize ati “ibyokurya byanjye ni ugukora ibyo uwantumye ashaka, no kurangiza umurimo we” (Yohana 4:34). Mbese, kurya ibyokurya ukunda ntibigushimisha cyane?— Ibyo rero bikwereka ukuntu Yesu yakundaga umurimo Imana yari yaramuhaye gukora.
Imana yaturemye mu buryo butuma iyo tumenye gukora ikintu biduhesha ibyishimo. Imana ivuga ko impano yahaye abantu ari ‘ukunezezwa n’ibyo bakora.’ Ku bw’ibyo, niwitoza gukunda umurimo ukiri muto, bizatuma urushaho kugira ibyishimo mu mibereho yawe yose.—Umubwiriza 5:18.
Ibyo ntibivuga ko umwana ashobora gukora imirimo y’abantu bakuru. Icyakora, twese dufite imirimo dushobora gukora. Ababyeyi bawe bashobora wenda kuba bajya ku kazi buri munsi gukorera amafaranga kugira ngo mubone ibibatunga n’aho muba. Kandi nk’uko ugomba kuba ubizi, mu rugo haba hari akazi kenshi kagomba gukorwa kugira ngo habe heza kandi hagire isuku.
None se, ni iyihe mirimo ushobora gukora bikagirira akamaro abagize umuryango bose?— Ushobora wenda nko gufasha mama koza ibyo mwaririyeho, kuvoma, gukoropa cyangwa gukubura inzu yanyu, cyangwa se ukabika neza ibikinisho byawe. Ushobora kuba usanzwe ukora imwe muri iyo mirimo. Koko rero, gukora bene iyo mirimo bigirira inyungu abagize umuryango bose.
Reka noneho turebe ukuntu gukora bene iyo mirimo ari iby’ingenzi. Igihe cyose umaze gukina, ugomba kubika neza ibikinisho byawe. Kuki ibyo ari ngombwa?— Bituma inzu isa neza, kandi bishobora kubarinda impanuka. Uramutse utabikuye mu nzira, rimwe mama ashobora kuza afite ibintu mu ntoki, maze akabisitaraho. Ashobora wenda nko kugwa hasi, agakomereka cyangwa akavunika. Hari n’igihe ashobora kujya mu bitaro. Ibyo se ntibyaba bibabaje?— Urabona rero ko kubika neza ibikinisho byawe igihe urangije gukina bigirira abantu bose akamaro.
Hari undi murimo abana baba basabwa gukora, urugero nko ku ishuri. Ku ishuri, mwarimu akwigisha gusoma. Hari abana bamwe na bamwe bishimira gusoma, mu gihe abandi bo bibagora. Nubwo iyo umuntu agitangira kwiga gusoma bisa n’aho bimugora, numenya gusoma neza bizagushimisha. Numenya gusoma, hari ibintu byinshi bishimishije uzamenya. Ushobora ndetse no kuzajya wisomera igitabo cy’Imana, ari cyo Bibiliya. Ku bw’ibyo, nukurikira neza ibyo mwarimu akwigisha byose, bizakugirira akamaro rwose, si byo se?—
Hari abantu badakunda umurimo. Ushobora no kuba uzi umuntu umeze atyo. Icyakora, kuko Imana yaturemeye gukora, tugomba kwitoza kwishimira umurimo. Umwigisha Ukomeye yishimiraga umurimo we mu rugero rungana iki?— Kuri we, byari bimeze nko kurya ibyokurya akunda cyane. Kandi se, ni uwuhe murimo yishimiraga atyo?— Ni umurimo wo kubwira abantu ibirebana na Yehova Imana, n’icyo bakora kugira ngo bazabone ubuzima bw’iteka.
Dore rero ibintu bishobora kudufasha kwishimira umurimo duhawe. Jya wibaza uti ‘kuki ngomba gukora uyu murimo?’ Burya rero, iyo uzi impamvu umurimo uyu n’uyu ari uw’ingenzi, kuwukora birushaho kukorohera. N’iyo kandi uwo murimo waba uruhije cyangwa se utaruhije, jya wihatira kuwukora neza. Nujya ubigenza utyo, uzishimira imirimo y’intoki zawe, nk’uko Umwigisha Ukomeye yishimiraga umurimo we.
Bibiliya ishobora kudufasha kuba abakozi beza. Ngaho soma imirongo ikurikira: Imigani 10:4; 22:29; Umubwiriza 3:12, 13 n’Abakolosayi 3:23.