IGICE CYA 15
Jya wishimira akazi ukora
‘Umuntu wese akwiriye kubonera ibyiza mu mirimo yose akorana umwete.’—UMUBWIRIZA 3:13.
1-3. (a) Ese abantu benshi bishimira akazi bakora? Sobanura. (b) Ni ibihe bibazo turi busuzume muri iki gice?
ABANTU bo hirya no hino ku isi biyuha akuya kugira ngo babone ikibatunga, bo n’imiryango yabo. Abenshi ntibashimishwa n’akazi bakora, ndetse hari n’abakajyaho baseta ibirenge. Niba se nawe utishimira akazi ukora, wakora iki ngo urusheho kukishimira? Ese akazi ukora karagushimisha?
2 Yehova yaravuze ati: “Umuntu wese akwiriye kurya no kunywa kandi akabonera ibyiza mu mirimo yose akorana umwete. Ibyo ni impano y’Imana” (Umubwiriza 3:13). Yehova yaturemanye ikifuzo cyo kumva ko tugomba kugira umurimo dukora, kandi tukawishimira.—Soma mu Mubwiriza 2:24; 5:18.
3 None se, ni iki cyadufasha kwishimira umurimo dukora? Ni akahe kazi Abakristo bagombye kwirinda gukora? Twakora iki ngo dushyire mu gaciro mu birebana n’akazi dukora n’umurimo dukorera Yehova? Ni uwuhe murimo w’ingenzi cyane dukwiriye gukora?
ABAKOZI BABIRI BAKOMEYE KURUTA ABANDI
4, 5. Yehova abona ate umurimo?
4 Yehova akunda gukora. Mu Ntangiriro 1:1 hagira hati: “Mu ntangiriro Imana yaremye ijuru n’isi.” Imana imaze kurema isi n’ibiyiriho byose, yavuze ko ibyo yaremye ari “byiza cyane” (Intangiriro 1:31). Umuremyi wacu yishimiye ibyo yakoze.—1 Timoteyo 1:11.
5 Yehova ntiyigeze areka gukora. Yesu yaravuze ati: “Data yakomeje gukora kugeza n’ubu” (Yohana 5:17). Nubwo tutazi ibintu byose bitangaje Yehova yakomeje gukora, hari bimwe muri byo tuzi. Yakomeje gutoranya abazategeka hamwe n’Umwana we Yesu Kristo mu ijuru (2 Abakorinto 5:17). Nanone Yehova ayobora abantu kandi akabitaho. Umurimo wo kubwiriza ukorwa ku isi hose utuma abantu benshi bamenya Yehova, bakagira ibyiringiro byo kuzabaho iteka ryose ku isi izahinduka paradizo.—Yohana 6:44; Abaroma 6:23.
6, 7. Yesu ni umukozi umeze ate?
6 Yesu na we akunda umurimo nka Se. Mbere y’uko aza ku isi, yakoranaga n’Imana ari “umukozi w’umuhanga.” Yakoreshejwe mu kurema ibindi bintu byose, ari ibyo mu ijuru n’ibyo mu isi (Imigani 8:22-31; Abakolosayi 1:15-17). Igihe yari ku isi, yakomeje gukorana umwete. Amaze gukura yize umwuga w’ububaji kandi yari umubaji w’umuhanga. Birashoboka ko yabazaga ibikoresho, akanubaka. Yesu yakoraga neza umurimo we ku buryo bamwitaga ‘umubaji.’—Mariko 6:3.
7 Icyakora, umurimo w’ingenzi Yesu yakoze igihe yari ku isi, ni uwo kubwiriza ubutumwa bwiza no kwigisha abantu ibyerekeye Yehova. Yagombaga kurangiza umurimo we mu myaka itatu n’igice, kandi yakoranaga umwete kuva mu gitondo kare kugeza nijoro (Luka 21:37, 38; Yohana 3:2). Yakoze ingendo ndende agenda mu mihanda yabaga yuzuye umukungugu, kugira ngo ageze ubutumwa bwiza ku bantu benshi.—Luka 8:1.
8, 9. Ni iki kigaragaza ko Yesu yakundaga umurimo?
8 Yesu yabonaga ko umurimo w’Imana ari nk’ibyokurya. Uwo murimo wamwongereraga imbaraga kandi ukamukomeza. Hari n’igihe yabaga afite ibintu byinshi agomba gukora, ku buryo atabonaga n’umwanya wo kurya (Yohana 4:31-38). Yakoreshaga uburyo bwose abonye agafasha abandi kumenya Se. Ni yo mpamvu yabwiye Yehova ati: “Naguhesheje icyubahiro ku isi, kuko narangije umurimo wampaye gukora.”—Yohana 17:4.
9 Biragaragara ko Yehova na Yesu barangwa n’umwete mu murimo kandi bishimira akazi bakora. Twifuza ‘kwigana Imana’ no ‘kugera ikirenge’ mu cya Yesu (Abefeso 5:1; 1 Petero 2:21). Ubwo rero, natwe tugomba gukorana umwete kandi tugakora akazi kacu neza.
ESE WISHIMIRA AKAZI UKORA?
10, 11. Ni iki cyadufasha kurangwa n’ikizere mu kazi?
10 Twebwe abagaragu ba Yehova, dukorana umwete kugira ngo tubone ibidutunga, twe n’imiryango yacu. Twifuza gukora akazi kacu twishimye, ariko hari igihe biba bitoroshye. None se wakora iki niba utishimira akazi ukora?
11 Jya urangwa n’ikizere. Hari igihe tuba tudashobora guhindura aho dukora cyangwa akazi dukora, ariko dushobora guhindura uko tubona ibintu. Kumenya icyo Yehova aba atwitezeho bishobora kudufasha. Urugero, Yehova aba yiteze ko umutware w’umuryango akora uko ashoboye akita ku muryango we. Bibiliya ivuga ko umutware w’umuryango udatunga abe “aba ari mubi cyane hanyuma y’utizera” (1 Timoteyo 5:8). Niba uri umutware w’umuryango, ukorana umwete kugira ngo utunge umuryango wawe. Waba ukunda akazi ukora cyangwa utagakunda, nugakora kugira ngo wite ku bagize umuryango wawe, bizashimisha Yehova.
12. Gukorana umwete no kuba inyangamugayo bitugirira akahe kamaro?
12 Uge ukorana umwete kandi ube inyangamugayo. Ibyo bishobora kugufasha gukunda akazi ukora (Imigani 12:24; 22:29). Nanone bituma umukoresha wawe akugirira ikizere. Abakoresha bakunda abakozi b’inyangamugayo, kubera ko batiba amafaranga, ibikoresho cyangwa igihe (Abefeso 4:28). Ik’ingenzi kurushaho, ni uko iyo dukorana umwete kandi tukaba inyangamugayo, Yehova abibona. Ushobora kugira “umutimanama uzira uburiganya” kubera ko uba uzi ko ibyo ukora bishimisha Imana ukunda.—Abaheburayo 13:18; Abakolosayi 3:22-24.
13. Ni iyihe mpamvu yindi yagombye gutuma tuba inyangamugayo mu kazi?
13 Jya uzirikana ko imyitwarire yawe ku kazi ishobora guhesha Yehova ikuzo. Iyo ni indi mpamvu yagombye gutuma dukunda akazi dukora (Tito 2:9, 10). Hari n’ubwo uwo mukorana ashobora kwifuza kwiga Bibiliya kubera urugero rwiza utanga.—Soma mu Migani 27:11; 1 Petero 2:12.
UKO TWAHITAMO AKAZI
14-16. Ni iki twagombye gutekerezaho mu gihe duhitamo akazi?
14 Bibiliya ntirimo urutonde rw’akazi Umukristo yakora n’ako atakora. Ariko irimo amahame yadufasha guhitamo neza akazi twakora (Imigani 2:6). Dushobora kwifashisha amahame ya Bibiliya, maze tukibaza ibibazo bikurikira:
15 Ese aka kazi kazatuma nkora ibikorwa Yehova yanga? Twamenye ibintu Yehova yanga, urugero nko kwiba cyangwa kubeshya (Kuva 20:4; Ibyakozwe 15:29; Abefeso 4:28; Ibyahishuwe 21:8). Ubwo rero tuzirinda akazi ako ari ko kose katuma turenga ku mahame ya Yehova.—Soma muri 1 Yohana 5:3.
16 Ese aka kazi gashyigikira ibikorwa Yehova yanga? Urugero, wabigenza ute ubonye akazi ko kubaka ku rusengero? Mu by’ukuri, kubaka ubwabyo nta cyo bitwaye. Ariko uzi neza ko Yehova yanga inyigisho z’ibinyoma zigishirizwa mu nsengero. None se nubwo yaba atari wowe wigishiriza muri izo nsengero, Yehova ntazabona ko ufatanyije n’abazigishirizamo?—Ibyahishuwe 18:4.
17. Ni iki cyadufasha gufata imyanzuro ishimisha Imana?
17 Iyo tuyobowe n’amahame y’Imana, dushobora kuba nk’abantu bavugwa mu Baheburayo 5:14, “bafite ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu bwatojwe gutandukanya icyiza n’ikibi, binyuze mu kubukoresha.” Jya wibaza uti: “Ese ninemera aka kazi, ntibizagusha abandi? Ese aka kazi kazansaba gusiga uwo twashakanye n’abana, ngiye gukorera kure? Nimbasiga se bizabagiraho izihe ngaruka?”
‘MUMENYE NEZA IBINTU BY’INGENZI KURUSHA IBINDI’
18. Kuki gukorera Yehova bishobora kutoroha?
18 Gushyira mu mwanya wa mbere umurimo dukorera Yehova bishobora kugorana muri ibi ‘bihe biruhije, bigoye kwihanganira’ (2 Timoteyo 3:1). Kubona akazi no kukarambaho, ntibyoroshye. Nubwo tugomba kwita ku muryango wacu, tuzi neza ko gukorera Yehova ari byo bigomba kuza mu mwanya wa mbere. Ntitukemere ko ubutunzi bufata umwanya w’ingenzi mu mibereho yacu (1 Timoteyo 6:9, 10). None se ni iki cyadufasha “kumenya neza ibintu by’ingenzi kurusha ibindi,” ari na ko twita ku bagize umuryango wacu?—Abafilipi 1:10.
19. Kwiringira Yehova bidufasha bite gushyira mu gaciro mu birebana n’akazi dukora?
19 Jya wiringira Yehova mu buryo bwuzuye. (Soma mu Migani 3:5, 6.) Tuzi ko Imana izi neza ibyo dukeneye kandi ko itwitaho (Zaburi 37:25; 1 Petero 5:7). Ijambo ryayo rigira riti: “Imibereho yanyu ntikarangwe no gukunda amafaranga, ahubwo mujye munyurwa n’ibyo mufite, kuko [Imana] yavuze iti ‘sinzagusiga rwose kandi sinzagutererana’” (Abaheburayo 13:5). Yehova ntiyifuza ko duhora duhangayitse twibaza uko tuzatunga umuryango wacu. Yagaragaje kenshi ko ashobora guha abagaragu be ibyo bakeneye (Matayo 6:25-32). Akazi ntikagombye kutubuza kwiga ijambo ry’Imana buri gihe, kubwiriza ubutumwa bwiza no kujya mu materaniro ya gikristo.—Matayo 24:14; Abaheburayo 10:24, 25.
20. Twakoroshya ubuzima dute?
20 Komeza kugira ijisho riboneje ku kintu kimwe. (Soma muri Matayo 6:22, 23.) Ibyo bivuga ko tugomba koroshya ubuzima, kugira ngo dukorere Yehova. Turamutse twemeye ko amafaranga, kubaho mu iraha, cyangwa gutunga ibikoresho bigezweho, bifata umwanya wa mbere mu buzima bwacu tukabirutisha Imana, byaba ari ubupfapfa. None se ni iki kizadufasha gushyira ibintu by’ingenzi mu mwanya wa mbere? Tuge twirinda amadeni. Niba hari ideni ufite, kora uko ushoboye urigabanye cyangwa urangize kuryishyura. Tutabaye maso, ubutunzi bwadutwara igihe kinini n’imbaraga nyinshi, tukabura umwanya wo gusenga, kwiyigisha cyangwa kubwiriza. Aho kwemera ko ubutunzi butuma ubuzima butugora, tuzitoza kunyurwa n’ibintu by’ibanze dufite, urugero nk’‘ibyokurya n’imyambaro’ (1 Timoteyo 6:8). Uko imimerere twaba turimo yaba imeze kose, byaba byiza tugiye twisuzuma, tukareba niba twakorera Yehova mu buryo bwuzuye kurushaho.
21. Kuki tugomba guhitamo ibyo dushyira mu mwanya wa mbere?
21 Jya umenya ibintu by’ingenzi. Tugomba gukoresha igihe cyacu, imbaraga n’ubutunzi mu buryo bushyize mu gaciro. Tutabaye maso, ibintu bitari iby’ingenzi cyane, urugero nk’amashuri cyangwa amafaranga, byadutwara igihe cyacu k’ingenzi. Yesu yaravuze ati: “Mukomeze mushake mbere na mbere ubwami” (Matayo 6:33). Ibyo duhitamo, imibereho yacu, ibyo dukora buri munsi n’intego dufite, bigaragaza ibyo dushyira mu mwanya wa mbere.
UMURIMO URUTA IYINDI
22, 23. (a) Ni uwuhe murimo w’ingenzi Abakristo bagomba gukora? (b) Ni iki kizadufasha kwishimira akazi dukora?
22 Umurimo w’ingenzi kuruta iyindi, ni ugukorera Yehova no kubwiriza ubutumwa bwiza (Matayo 24:14; 28:19, 20). Natwe twifuza gukora byinshi muri uwo murimo nk’uko Yesu yabigenzaga. Hari bamwe bagiye gukorera umurimo aho ababwiriza bakenewe cyane. Abandi biga urundi rurimi kugira ngo babwirize abaruvuga. Jya uganira n’ababikoze, ubabaze uko bimera. Bazakubwira ko byatumye bakora byinshi mu murimo, bakarushaho kugira ibyishimo.—Soma mu Migani 10:22.
23 Muri iki gihe, abantu benshi bamara amasaha menshi ku kazi, cyangwa bagakora imirimo itandukanye kugira ngo batunge imiryango yabo. Yehova arabizi kandi aha agaciro ikintu cyose dukora kugira ngo twite ku miryango yacu. Bityo rero, nimucyo twese dukomeze kwigana Yehova na Yesu, dukorana umwete akazi kose dufite. Nanone tuge twibuka ko umurimo w’ingenzi mu buzima bwacu ari ugukorera Yehova no kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana. Ibyo bizatuma tugira ibyishimo nyakuri.