Indirimbo ya 31
Turi Abahamya ba Yehova!
1. Abasenga Imana
Z’ibiti n’amabuye,
Abo ntabwo bazi
’Mana y’ukuri.
Imana zimwe ntabwo
Zizi ibizabaho.
Ntabwo zifite Abahamya,
Ntizigira ubumana.
(INYIKIRIZO)
Twe turi Abahamya
Ba Yehova; tuvuge
Iby’Imana y’ubuhanuzi;
Ubuhanuzi nyabwo.
2. Tuvuga izina rye,
Duhamya ikuzo rye.
Tuvuga Ubwami
Nta bwoba na mba!
Ngo abandi babone
Ukuri, babaturwe.
Na bo bazafatanya natwe,
Tumusingize twishimye.
(INYIKIRIZO)
Twe turi Abahamya
Ba Yehova; tuvuge
Iby’Imana y’ubuhanuzi;
Ubuhanuzi nyabwo.
3. Duhamye iryo zina,
Rye kongera gutukwa.
Burira ababi,
Be kurituka.
Ababarira ‘bantu
Bamuhindukirira.
Kandi tuzishima tugire
Amahoro adashira.
(INYIKIRIZO)
Twe turi Abahamya
Ba Yehova; tuvuge
Iby’Imana y’ubuhanuzi;
Ubuhanuzi nyabwo.
(Reba nanone Yes 37:19; 55:11; Ezek 3:19.)