Indirimbo ya 113
Turi Abahamya ba Yehova!
1. Bantu mukora imana
Z’ibiti n’amabuye
Mwe bwe nta bwo muzi
’Mana y’ukuri.
Imana zimwe nta bwo
Zizi ibizabaho.
Nta bwo zifite Abahamya,
Ntizigira ubumana.
Inyikirizo
2. ‘Mwebwe bahamya banjye,
’Ntimutinye izo mana.
Ni jyewe Yehova,
Isumba Byose.
Jye narabakijije
Nta zindi mana muzi.
Mwamamaze izina ryanjye,
Mwebwe Abahamya banjye.
Inyikirizo
3. Duhamye iby’iryo zina,
Rivanweho igitutsi.
Burira ababi,
Batuka izina.
Ababarira abantu,
Bamuhindukirira.
Kandi tuzishima tugire
Amahoro adashira.
Inyikirizo
Twe turi Abahamya
Ba Yehova; tuvuge
Iby’Imana y’ubuhanuzi;
Ubuhanuzi nyabwo.