Indirimbo ya 12
Twasezeranyijwe ubuzima bw’iteka
Igicapye
1. ‘Abantu b’abagwaneza.’
Bazabaho iteka.
Byavuzwe muri Zaburi.
Ntibishidikanywa.
(INYIKIRIZO)
Kubaho iteka
Tubiharanire.
Iryo sezerano.
Rizasohora.
2. Muri Paradizo hose
Bose bazabaturwa
Bayobowe na Yehova,
Babe mu mahoro.
(INYIKIRIZO)
Kubaho iteka
Tubiharanire.
Iryo sezerano.
Rizasohora.
3. Agahinda kazashira,
Mu gihe cy’umuzuko.
Hazaba umunezero.
Nta kurira na mba.
(INYIKIRIZO)
Kubaho iteka
Tubiharanire.
Iryo sezerano.
Rizasohora.
(Reba nanone Yes 25:8; Luka 23:43; Yoh 11:25; Ibyah 21:4.)