Indirimbo ya 70
‘Mumenye neza ibintu by’ingenzi cyane kurusha ibindi’
Igicapye
1. Tugire ubushishozi cyane
Tumenye iby’ukuri,
Tunamenye ibintu by’ingenzi;
Tumenye ibya ngombwa,
Tubyemere; tubikunde,
Yah yishime;
Tubiboneremo ibyishimo.
Tujye twiga.
Tujye dukora ibyo byose.
2. Ni ibihe bintu by’ingenzi se
Byaruta kubwiriza,
Kubona intama zazimiye
Maze tukazifasha
Kumva neza no kumenya?
Twerekane
Urukundo dukunda abantu,
Tubafashe!
Kubwiriza ni iby’ingenzi.
3. Twite ku bintu by’ingenzi cyane,
Tuzaba mu mahoro.
Tugire ukwizera guhamye
Hamwe n’ibyiringiro.
Tuzamenya n’urukundo;
Tuzaguka.
Ibyo tuzabibona nitwiga,
Tukamenya
Iby’ingenzi tukabyitaho!
(Reba nanone Zab 97:10; Mat 22:37; Yoh 21:15-17; Ibyak 10:42.)