INDIRIMBO YA 103
Yehova yaduhaye abungeri
Igicapye
1. Yah yaduhaye abungeri
Bita ku mukumbi.
Baduha urugero rwiza;
Baratuyobora.
(INYIKIRIZO)
Yehova aduha impano,
Abagabo bizerwa,
Bita cyane ku mukumbi we;
Turabakunda cyane.
2. Abo bungeri batwitaho;
Bayobora neza.
Bavuga amagambo meza,
Iyo badufasha.
(INYIKIRIZO)
Yehova aduha impano,
Abagabo bizerwa,
Bita cyane ku mukumbi we;
Turabakunda cyane.
3. Baduha inama z’ubwenge
Ngo tudateshuka.
Tuzajye tuzumvira zose
Tuzikurikize.
(INYIKIRIZO)
Yehova aduha impano,
Abagabo bizerwa,
Bita cyane ku mukumbi we;
Turabakunda cyane.
(Reba nanone Yes 32:1, 2; Yer 3:15; Yoh 21:15-17; Ibyak 20:28.)