“Tubwire, Ibyo Bizabaho Ryari?”
“Ibishya ndabibamenyesha, mbibabwire bitari byaba.”—YESAYA 42:9.
1, 2. (a) Ni iki intumwa za Yesu zabajije ku bihereranye n’igihe kizaza? (b) Ni gute igisubizo cya Yesu gihereranye n’ikimenyetso gikubiyemo byinshi cyasohoye?
INYIGISHO ziva ku Mana zikomoka kuri Yehova Imana, we ‘uhera mu itangiriro akavuga iherezo’ (Yesaya 46:10). Nk’uko igice kibanziriza iki cyabyerekanye, intumwa zashakiye izo inyigisho kuri Yesu zimubaza ziti “tubwire ibyo bizabaho ryari, n’ikimenyetso kigaragaza ko igihe bizasohoreramo cyegereje, ni ikihe?”—Mariko 13:4.
2 Mu gusubiza icyo kibazo, Yesu yavuze “ikimenyetso” gikubiyemo byinshi cyari kwerekana ko indunduro ya gahunda y’ibintu ya Kiyahudi yegereje. Ibyo byasohoranye n’irimbuka rya Yerusalemu mu mwaka wa 70 w’igihe cyacu. Ariko kandi, ubuhanuzi bwa Yesu bwari kugira irindi sohozwa rikomeye kurushaho nyuma y’igihe kirekire cyane. Ubwo “ibihe by’abanyamahanga” byari bigeze ku ndunduro mu wa 1914, ikimenyetso cyagombaga kubonekera ahantu hagutse cyane, bityo kikagaragaza ko gahunda mbi y’isi yari iri hafi kurangirana n’ “umubabaro mwinshi”a (Luka 21:24). Za miriyoni z’abantu bariho ubu, bashobora guhamya ko icyo kimenyetso cyasohoranye n’intambara z’isi yose, hamwe n’ibindi bintu bikomeye byabayeho muri iki kinyejana cya 20. Ibyo na byo, ni isohozwa ry’ingenzi ry’ubuhanuzi bwa Yesu, isohozwa ryo muri iki gihe rigereranywa n’ibyabaye hagati y’umwaka wa 33 n’uwa 70 w’igihe cyacu.
3. Mu kuvuga ikindi kimenyetso, ni ibihe bintu by’inyongera Yesu yahanuye?
3 Nyuma y’uko Luka avuga ibihereranye n’ibihe by’abanyamahanga, inkuru nk’izo ziri muri Matayo, Mariko na Luka, zikomeza zivuga uruhererekane rw’ibindi bintu bikubiyemo ikimenyetso cyiyongera ku bigize ‘ikimenyetso [gikubiyemo byinshi] cy’imperuka y’isi’ (Matayo 24:3). (Ku ipaji ya 19, aho hantu harangwa n’imirongo ibiri ibangikanye icagaguye.) Matayo yagize ati “ariko hanyuma y’umubabaro wo muri iyo minsi, uwo mwanya ‘izuba rizijima, n’ukwezi ntikuzava umwezi wako, n’inyenyeri zizagwa ziva mu ijuru, n’imbaraga zo mu ijuru zizanyeganyega.’ Ubwo ni bwo ikimenyetso cy’Umwana w’umuntu kizabonekera mu ijuru, n’amoko yose yo mu isi ni bwo azaboroga, abonye Umwana w’umuntu aje ku bicu byo mu ijuru, afite ubushobozi n’ubwiza bwinshi. Azatumisha abamarayika be ijwi rirenga ry’impanda, bateranye intore ze mu birere bine, uhereye impera y’ijuru, ukageza iyindi mpera yaryo.”—Matayo 24:29-31, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twanyanditse dutyo.
Umubabaro n’Ibimenyetso byo mu Ijuru
4. Ni ibihe bibazo abantu bibaza ku bihereranye n’ibimenyetso byo mu ijuru byavuzwe na Yesu?
4 Ni ryari ibyo byagombaga gusohozwa? Inkuru zo mu Mavanjiri atatu, zose zivuga icyo twakwita ibimenyetso byo mu ijuru—ni ukuvuga ukwijima k’ukwezi n’izuba no kugwa kw’inyenyeri. Yesu yavuze ko ibyo byari kuzakurikira “umubabaro.” Mbese, Yesu yaba yaratekerezaga iby’umubabaro wageze ahakomeye mu wa 70 w’igihe cyacu, cyangwa se yaba yaravugaga iby’umubabaro ukomeye uzabaho mu bihe biri imbere bizaza by’iki gihe cyacu?—Matayo 24:29; Mariko 13:24.
5. Ni gute igihe kimwe umubabaro wo mu gihe cyacu wafatwaga?
5 Kuva aho ibihe by’abanyamahanga birangiriye mu wa 1914, abagize ubwoko bw’Imana bagiye bashishikazwa cyane n’uwo “mubabaro mwinshi” (Ibyahishuwe 7:14). Mu gihe cy’imyaka runaka, bwatekerezaga ko umubabaro ukomeye wo mu gihe cyacu wari ugizwe n’icyiciro cya mbere cyatangiye kandi kikarangirana n’Intambara ya Mbere y’Isi Yose, nyuma y’icyo cyiciro hakaba hari kubanza guhita igihe runaka, hanyuma hakabaho icyiciro cyawo cya nyuma cyari kuba kigizwe n’ “[i]ntambara yo ku munsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose.” Niba se byaragombaga kugenda bityo, ni iki cyari kubaho muri icyo gihe cyo hagati cy’imyaka ibarirwa muri za mirongo y’ “iherezo rya gahunda”?—Ibyahishuwe 16:14; Matayo 13:39; 24:3, MN; 28:20.
6. Batekerezaga ko ubuhanuzi bwa Yesu buhereranye n’ibimenyetso byo mu ijuru bwari gusohora bute?
6 Batekerezaga ko hagati aho hari kugaragara ikimenyetso gikubiyemo byinshi, hakubiyemo n’umurimo wo kubwiriza wari gukorwa n’ubwoko bw’Imana bwari gukorakoranywa. Nanone, byasaga n’aho ibimenyetso byo mu ijuru byari byarahanuwe byari kugaragara muri icyo gihe cyo hagati nyuma y’icyiciro cya mbere mu wa 1914-18 (Matayo 24:29; Mariko 13:24, 25; Luka 21:25). Ibitekerezo byabo byari byerekeye ku bintu bibonwa n’amaso byari kuba mu ijuru—ni ukuvuga ibigendajuru, imirasire y’izuba ikomeye cyangwa iyo mu bwoko bwa gamma, hamwe no kujya ku kwezi no guturayo.
7. Ni ubuhe busobanuro bunonosoye bwatanzwe ku byerekeye umubabaro ukomeye?
7 Icyakora, Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Gicurasi 1970 (mu Gifaransa), wongeye gusuzuma ubuhanuzi bwa Yesu, cyane cyane ubuhereranye n’umubabaro ukomeye wo mu gihe kizaza. Werekanye ko umuntu afatiye ku byabaye mu kinyejana cya mbere, umubabaro wo muri iki gihe utari kuba ugizwe n’icyiciro cya mbere cyabaye mu wa 1914-18, cyari gukurikirwa n’igihe runaka cy’imyaka ibarirwa muri za mirongo, hanyuma ukongera gutangira. Iyo gazeti yashoje igira iti “ ‘umubabaro mwinshi’ utazongera kubaho, uracyari imbere, kuko uzarimbura Ubutware bw’isi yose bw’idini ry’ikinyoma (harimo na Kristendomu), hagakurikiraho ‘intambara yo ku munsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose’ yo kuri Harimagedoni.
8. Ubwo busobanuro bunonosoye bwerekeye umubabaro wo mu gihe cyacu bwatumye muri Matayo 24:29 hasobanurwa hate?
8 Ariko kandi, muri Matayo 24:29 havuga ko ibimenyetso byo mu ijuru byari kubaho ‘hanyuma y’umubabaro uwo mwanya.’ (Ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.) Byari kugenda bite? Umunara w’Umurinzi wo ku itariki 1 Kanama 1975 (mu Gifaransa), watanze igitekerezo cy’uko “umubabaro” uvugwa aho wageze ahakomeye mu wa 70 w’igihe cyacu. Ariko se, ni mu buhe buryo umuntu ashobora kuvuga ko ibimenyetso byo mu ijuru byo mu gihe cyacu byabayeho “uwo mwanya” nyuma y’ibyabaye mu wa 70 w’igihe cyacu? Hagiye hatangwa igitekerezo cy’uko mu maso y’Imana ibinyejana byahise hagati aho ari igihe gito (Abaroma 16:20; 2 Petero 3:8). Ariko kandi, isuzuma ryimbitse ry’ubwo buhanuzi, ariko cyane cyane ubwo muri Matayo 24:29-31, ritanga ubusobanuro butandukanye n’ibyo rwose. Ibyo birerekana ukuntu umucyo ugenda umurika “ugakomeza gukura ukageza ku manywa y’ihangu” (Imigani 4:18).b Reka turebe impamvu kugira ubusobanuro bushya cyangwa bunonosoye ari ngombwa.
9. Ni ibihe bintu byavuzwe mbere mu Byanditswe bya Giheburayo bisa n’ibyo Yesu yavuze bihereranye n’ibimenyetso byo mu ijuru?
9 Yesu yabwiye enye mu ntumwa ze ubuhanuzi buhereranye n’uko ‘izuba ryari kwijima, ukwezi ntikuve umwezi wako, n’inyenyeri zikagwa.’ Kubera ko bari Abayahudi, bagomba kuba baributse imvugo nk’iyo iboneka mu Byanditswe bya Giheburayo, urugero nko muri Zefaniya 1:15, aho igihe cy’urubanza rw’Imana cyiswe “umunsi wo kurimbura no kwangiza, . . . umunsi urimo umwijima n’ibihu, . . . umunsi w’ibicu n’umwijima wicuraburindi.” Abahanuzi b’Abaheburayo batandukanye, na bo bavuze iby’izuba ryari guhinduka umwijima, ukwezi ntigutange umwezi wako, inyenyeri ntizitange umucyo. Ushobora gusanga iyo mvugo mu butumwa bw’Imana buciraho iteka Babuloni, Edomu, Egiputa, hamwe n’ubwami bw’amajyaruguru bw’Isirayeli.—Yesaya 13:9, 10; 34:4, 5; Yeremiya 4:28; Ezekiyeli 32:2, 6-8; Amosi 5:20; 8:2, 9.
10, 11. (a) Ni iki Yoweli yahanuye ku bihereranye n’ibintu byari kuba mu ijuru? (b) Ni ibihe bintu byo mu buhanuzi bwa Yoweli byasohoye mu wa 33 mu gihe cyacu, kandi se ni ibihe bitasohoye?
10 Igihe Petero hamwe n’izindi ntumwa eshatu bumvaga amagambo ya Yesu, bashobora kuba baributse ubuhanuzi bwa Yoweli buri muri Yoweli 3:1-4 na 4:15 [2:28-31 na 3:15 muri Biblia Yera] bugira buti “nzasuka umwuka wanjye ku bantu bose; abahungu banyu n’abakobwa banyu bazahanura . . . Nzashyira amahano mu ijuru no mu isi: amaraso n’umuriro n’umwotsi ucumba. Izuba rizahinduka umwijima, n’ukwezi kuzahinduka amaraso, uwo munsi mukuru w’Uwiteka, uteye ubwoba, utaraza.” “Izuba rirazimye, n’ukwezi kurijimye, n’inyenyeri ziretse kumurika.”
11 Nk’uko bivugwa mu Byakozwe 2:1-4 no ku 14-21, kuri Pentekote y’umwaka wa 33 w’igihe cyacu, Imana yasutse umwuka wera ku bigishwa 120, abagabo n’abagore. Intumwa Petero yasobanuye ko ibyo byari byarahanuwe na Yoweli. Bite noneho ku byerekeye amagambo ya Yoweli avuga ibihereranye n’uko ‘izuba ryari guhinduka umwijima, ukwezi kugahinduka amaraso, n’inyenyeri zikareka kumurika?’ Nta kigaragaza ko ibyo byaba byarasohoye mu wa 33 w’igihe cyacu, cyangwa mu gihe gisaga imyaka 30 iherezo rya gahunda y’ibintu ya Kiyahudi ryamaze.
12, 13. Ni gute ibimenyetso byo mu ijuru byahanuwe na Yoweli byasohoye?
12 Uko bigaragara, icyo gice cy’ubuhanuzi bwa Yoweli cyerekeye cyane ku ‘kuza k’umunsi mukuru w’Uwiteka uteye ubwoba’—ni ukuvuga irimbuka rya Yerusalemu. Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Gashyantare 1967 [mu Gifaransa], wavuze ibyerekeye umubabaro wageze kuri Yerusalemu mu wa 70 w’igihe cyacu muri aya magambo ngo “nta gushidikanya, uwo wari ‘umunsi wa Yehova’ dufatiye ku byabaye kuri Yerusalemu n’urubyaro rwayo. Mu guhuza ibyo n’uwo munsi, habayeho ‘amaraso menshi n’umuriro hamwe n’umwotsi mwinshi ucumba,’ izuba ntiryatamurura umwijima wari utwikiriye umurwa ku manywa, na ho ukwezi ko kukaba kwarasaga n’amaraso ameneka, gutandukanye cyane n’ukwezi kw’amahoro k’umupyemure kwa nijoro.”c
13 Ni koko, kimwe n’ubundi buhanuzi, ibimenyetso byo mu ijuru byahanuwe na Yoweli, byagombaga kuzura mu gihe Yehova yari gusohoza urubanza rwe. Ukwijima kw’izuba, ukwezi n’inyenyeri, nta bwo kwabayeho, mu gihe cyose iherezo rya gahunda ya Kiyahudi ryamaze, ahubwo kwabayeho igihe ingabo zasakizaga Yerusalemu. Mu buryo buhuje n’ubwenge, dushobora kwitega ko habaho isohozwa ryagutse ry’icyo gice cy’ubuhanuzi bwa Yoweli, mu gihe Imana izarimbura iyi gahunda iriho ubu.
Ni Uwuhe Mubabaro Ugomba Kubabo Mbere y’Ibimenyetso byo mu Ijuru?
14, 15. Ni irihe sano ubuhanuzi bwa Yoweli bufitanye no gusobanukirwa ibiri muri Matayo 24:29?
14 Isohozwa ry’ubuhanuzi bwa Yoweli (mu buryo buhuje n’ubundi buhanuzi bukoresha imvugo nk’iyo), ridufasha gusobanukirwa amagambo ari muri Matayo 24:29. Uko bigaragara, ibyo Yesu yavuze by’uko ‘izuba ryari kwijima, n’ukwezi ntikuve umwezi wako n’inyenyeri zikagwa zivuye mu ijuru,’ nta bwo byari byerekeye ku bintu byagiye biboneka mu myaka ibarirwa muri za mirongo yo mu iherezo ry’iyi gahunda y’ibintu, urugero nk’ibigendajuru, ingendo zo kujya ku kwezi, n’ibindi nk’ibyo. Oya, ahubwo yerekezaga ku bintu byari kujyanirana n’ “[u]munsi mukuru w’Uwiteka, uteye ubwoba,” ari ryo rimbuka dutegereje.
15 Iyo ngingo ni ingirakamaro ku bihereranye no gusobanukirwa ukuntu ibintu biteye ubwoba byo mu ijuru byari kubaho ‘[uwo mwanya] nyuma y’umubabaro.’ (Ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.) Nta bwo Yesu yashakaga kuvuga umubabaro wageze ahakomeye mu mwaka wa 70 w’igihe cyacu. Ahubwo, yerekezaga ku itangira ry’umubabaro ukomeye uzagera kuri gahunda y’isi mu gihe kiri imbere, ku ndunduro y’ “ukuhaba” kwe kwasezeranijwe (Matayo 24:3, MN). Uwo mubabaro turacyawutegereje.
16. Ni uwuhe mubabaro uvugwa muri Mariko 13:24, kandi ni iki kibigaragaza?
16 Bite ku byerekeye amagambo ari muri Mariko 13:24 agira ati “muri iyo minsi, hanyuma y’uwo mubabaro, izuba rizijima, n’ukwezi ntikuzava umwezi wako”? Aha, ayo magambo ngo “iyo” na “uwo,” yombi akubiye mu ijambo ry’Ikigiriki e·keiʹnos, rikaba ari insimburazina nyereka yerekeza ku kintu (cyabayeho cyangwa kizabaho) mu gihe gishyize kera. Iryo jambo E·keiʹnos rishobora kwerekezwa ku kintu cyabayeho kera, (cyangwa ikigeze kuvugwa), cyangwa se ikizabaho mu gihe kizaza cya kure (Matayo 3:1; 7:22; 10:19; 24:38; Mariko 13:11, 17, 32; 14:25; Luka 10:12; 2 Abatesalonike 1:10). Bityo rero, imvugo ngo “uwo mubabaro” yakoreshejwe muri Mariko 13:24, nta bwo yerekezaga ku mubabaro wageze ku Bayahudi bo mu kinyejana cya mbere biturutse ku Baroma, ahubwo yerekeye ku gikorwa gihambaye kizakorwa na Yehova ku iherezo ry’iyi gahunda.—Ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.
17, 18. Ni uruhe rumuri rutangwa n’Ibyahishuwe ku bihereranye n’ukuntu umubabaro ukomeye uzaba?
17 Kuva ku gice cya 17 kugeza ku cya 19 byo mu Byahishuwe, bihuza neza n’ubwo busobanuro bunonosoye bw’ibikubiye muri Matayo 24:29-31, Mariko 13:24-27 na Luka 21:25-28, kandi birabwemeza. Mu buhe buryo? Amavanjiri agaragaza ko uwo mubabaro utari gutangira kandi ngo uhite urangira ingunga imwe. Nyuma yo gutangira, hari bamwe mu bantu batumvira bazaba bakiriho kugira ngo babone “ikimenyetso cy’Umwana w’umuntu,” maze bagire ukuntu babyifatamo—baboroge, kandi nk’uko byavuzwe muri Luka 21:26, “bazagushwa igihumure n’ubwoba no kwibwira ibyenda kuba mu isi.” Ubwo bwoba bukomeye bazabuterwa no kubona “ikimenyetso” kizaba cyerekana ko irimbuka ryabo ryegereje.
18 Inkuru ivugwa mu Byahishuwe igaragaza ko umubabaro ukomeye uzaza, uzatangira igihe ‘amahembe’ y’ ‘inyamaswa’ mpuzamahanga azahindukirana “maraya,” ari we Babuloni Ikomeyed (Ibyahishuwe 17:1, 10-16). Icyakora, hari abantu benshi batazahitanwa na wo, kuko abami, abatunzi, aberekeza hamwe n’abandi bantu, bazaborozwa n’irimbuka ry’idini ry’ikinyoma. Nta gushidikanya ko benshi bazabona ko urubanza rwabo ari rwo ruzaba rugiye gukurikiraho.—Ibyahishuwe 18:9-19.
Bizagenda Bite?
19. Ni iki dushobora kwitega ubwo umubabaro ukomeye uzaba utangiye?
19 Imirongo yo mu Mavanjiri ya Matayo, Mariko na Luka, ihuza n’Ibyahishuwe ibice bya 17-19 mu gutanga urumuri rwinshi cyane ku bihereranye n’ibigiye kuzabaho vuba aha. Mu gihe cyagenwe n’Imana, umubabaro ukomeye uzatangirana no guterwa k’ubutware bw’isi yose bw’idini ry’ikinyoma (Babuloni Ikomeye). Cyane cyane, icyo gitero kizibasira Kristendomu, ari yo igereranywa na Yerusalemu yahemutse. ‘Uwo mwanya nyuma’ y’icyo cyiciro cy’umubabaro, “hazaba ibimenyetso ku zuba no ku kwezi no ku nyenyeri, kandi no hasi amahanga azababara” kurusha ikindi gihe cyose.—Matayo 24:29; Luka 21:25.
20. Ni ibihe bimenyetso byo mu ijuru nanone bishobora kuzabaho?
20 Ni mu buhe buryo ‘izuba rizijima, ukwezi ntikuve umwezi wako, inyenyeri zikagwa ziva mu ijuru, n’imbaraga zo mu ijuru zikanyeganyega’? Nta gushidikanya, mu gice cya mbere cy’umubabaro ukomeye, ibimurika byinshi—ni ukuvuga abayobozi b’amadini b’ibikomerezwa—bazaba baramaze gushyirwa ahagaragara no kurimburwa n’ ‘amahembe cumi’ avugwa mu Byahishuwe 17:16. Nta gushidikanya kandi ko ubutegetsi bwa gipolitiki na bwo buzaba bwaramaze gushegeshwa. None se, haba hari ibindi bintu biteye ubwoba bishobora kuzaba mu ijuru iri tureba? Birashoboka rwose, ndetse bizaba biteye ubwoba kurenza kure cyane ibyavuzwe na Josephus byabaye ahagana mu iherezo rya gahunda ya Kiyahudi. Tuzi ko mu gihe cya kera cyane, Imana yagiye ikoresha imbaraga zayo mu guteza impanuka kamere nk’izo, kandi n’ubu ishobora kubikora.—Kuva 10:21-23; Yosuwa 10:12-14; Abacamanza 5:20; Luka 23:44, 45.
21. Ni gute “ikimenyetso” cyo mu gihe kiri imbere kizabaho?
21 Kuri iyo ngingo, abanditsi bose b’Amavanjiri uko ari batatu, bakoresha ijambo ry’Ikigiriki toʹte (ubwo), bagiye kuvuga ikindi kintu gihita gikurikiraho. “Ubwo ni bwo ikimenyetso cy’Umwana w’umuntu kizabonekera mu ijuru” (Matayo 24:30, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo; Mariko 13:26; Luka 21:27). Kuva ku Ntambara ya Mbere y’Isi Yose, abigishwa b’ukuri ba Yesu, babona ikimenyetso gikubiyemo byinshi cy’ukuhaba kwe mu buryo butabonwa n’amaso, mu gihe abenshi mu bantu bo batakibona. Ariko kandi, isomo ryo muri Matayo 24:30 rirerekeza ku kindi ‘kimenyetso’ kizaboneka mu gihe kiri imbere, ikimenyetso cy’ “Umwana w’umuntu,” kandi amahanga yose azakibona byanze bikunze. Mu gihe Yesu azaba aje ku bicu, ari byo bishushanya kutabonwa n’amaso, abantu bamurwanya bo mu isi yose bazagomba kwemera ko ‘aje’ (mu Kigiriki, er·khoʹme·non), bitewe n’uko azerekana ububasha bwe bwa cyami mu buryo bw’indengakamere.—Ibyahishuwe 1:7.
22. Kubona “ikimenyetso” kivugwa muri Matayo 24:30 bizagira izihe ngaruka?
22 Muri Matayo 24:30, hakoreshwa ijambo toʹte (risobanura ngo “ni bwo,” mu buryo bwo gushaka kuvuga ibigomba kubaho nyuma y’igihe runaka) mu buryo bwo gushaka kuvuga ibigiye gukurikiraho. Mu gihe amahanga azaba amaze kumenya ibigiye kuyageraho, ni bwo azikubita [mu gituza] aboroge, wenda abonye ko ukurimbuka kwayo kwegereje. Mbega ukuntu ibyo binyuranye n’uko bizaba bimeze ku bagaragu b’Imana, kuko bo bazashobora kubura imitwe yabo, bazi ko gucungurwa kwabo kwegereje (Luka 21:28)! Mu Byahishuwe 19:1-6 na ho hagaragaza ko abasenga Imana by’ukuri bari mu ijuru n’abari mu isi bazishimira irimbuka rya maraya ukomeye.
23. (a) Ni ikihe gikorwa Yesu azakorera intore? (b) Twavuga iki ku bihereranye no kujyanwa mu ijuru kw’abasigaye basizwe?
23 Ubuhanuzi bwa Yesu bwo muri Mariko 13:27, bukomeza bugira buti “[ni bwo] [toʹte] azatuma abamarayika, ateranye intore ze mu birere bine, uhereye ku mpera y’isi, ukageza ku mpera y’ijuru.” Aha, Yesu yerekezaga ku basigaye mu bagize 144.000 b’ “intore” bakiri hano ku isi. Mu ntangiriro z’iherezo rya gahunda y’ibintu, abo bigishwa ba Yesu basizwe, bakoranirijwe mu bumwe bwa gitewokarasi. Icyakora, dukurikije urutonde rw’ukuntu ibintu byari gukurikirana, muri Mariko 13:27 no muri Matayo 24:31 havuga ikindi kintu. Mu “ijwi rirenga ry’impanda,” “intore” zizaba zisigaye zizakoranywa zivanywe ku mpera z’isi. Ni gute zizakoranywa? Nta gushidikanya, Yehova ‘azazishyiraho ikimenyetso’ kiziranga mu buryo bugaragara neza, cyerekana ko ziri mu “bahamagawe batoranijwe bakiranutse.” Kandi, mu gihe cyagenwe n’Imana, bazakoranirizwa mu ijuru kugira ngo babe abami n’abatambyi.e Ibyo bizabazanira ibyishimo bo ubwabo hamwe na bagenzi babo bagize imbaga y’ “abantu benshi,” na bo bazashyirwaho ikimenyetso kugira ngo ‘bave mu mubabaro mwinshi’ maze bahererwe imigisha ku isi izaba yahindutse paradizo.—Matayo 24:22; Ibyahishuwe 7:3, 4, 9-17; 17:14; 20:6; Ezekiyeli 9:4, 6.
24. Ni uruhe ruhererekane rw’ibizaba mu gihe kiri imbere bivugwa muri Matayo 24:29-31?
24 Mu gihe intumwa zabazaga Yesu ziti “tubwire . . . ,” yazihaye igisubizo cyari gikubiyemo ibintu birenze ibyo zashoboraga kwiyumvisha. Icyakora, mu gihe cy’ubuzima bwabo, bishimiye kubona isohozwa nyaryo ry’ubwo buhanuzi bwe. Iki cyigisho cyacu gishingiye ku gisubizo cya Yesu, cyibanze kuri icyo gice cy’ubwo buhanuzi bwe kizasohozwa mu gihe kiri imbere cyegereje (Matayo 24:29-31; Mariko 13:24-27; Luka 21:25-28). Ndetse ubu dushobora gutangira kumva ko ugucungurwa kwacu kugenda kwegereza cyane. Dushobora guhora twiteze ko umubabaro ukomeye utangira, bityo hakaba ari bwo haboneka ikimenyetso cy’Umwana w’umuntu, hakaba ari na bwo Imana ikorakoranya intore zayo. Hanyuma, kuri Harimagedoni, Umwami wacu akaba n’Intwari ku rugamba, ari we Yesu wimitswe, ‘azanesha [burundu]’ ari mu rwego rw’Urangiza imanza za Yehova (Ibyahishuwe 6:2). Uwo munsi wa Yehova, umunsi azahora, uzaba ari indunduro ikomeye y’imperuka ya gahunda y’ibintu yabaye mu munsi w’Umwami Yesu, guhera mu wa 1914 gukomeza.
25. Ni gute twakwifatanya mu isohozwa dutegereje rya Luka 21:28?
25 Nimucyo dukomeze kungukirwa twe ubwacu n’inyigisho ziva ku Mana, kugira ngo twitabire ugusohozwa ko mu gihe kiri imbere kw’amagambo ya Yesu agira ati “nuko ibyo ni bitangira kubaho, muzararame, mwubure imitwe yanyu, kuko gucungurwa kwanyu kuzaba kwenda gusohora” (Luka 21:28). Mbega ukuntu hari igihe kizaza gihebuje giteganyirijwe intore hamwe n’imbaga nyamwinshi ubwo Yehova azatangira kweza izina rye ryera!
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Abahamya ba Yehova bazishimira kuguha igihamya cy’ibyo, bakwereka ukuntu ibibaho muri iki gihe bisohoza ubuhanuzi.
b Ubundi ubusobanuro bwabonekega mu gitabo Le Royaume millénaire de Dieu s’est approché, kuva ku mapaji ya 288 kugeza 316 cyanditswe mu wa 1975 na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc., no mu Munara w’Umurinzi wasohotse ku itariki ya 15 Ukuboza 1982, ku mapaji ya 16-21 (mu Gifaransa).
c Josephus yanditse avuga ibyabaye hagati y’igihe ingabo z’Abaroma zitera i Yerusalemu bwa mbere (mu wa 66 w’igihe cyacu) n’irimbuka ryaho agira ati “mu gihe cya nijoro, hahushye inkubi y’umuyaga, serwakira iyogoza ibintu, hagwa imvura ya rukokoma, habaho imirabyo idatuza, uguhinda kw’inkuba guteye ubwoba, n’imitingito y’isi ikaze cyane. Iryo vurungana ry’ibintu byose ryasuraga irimbuka rya simusiga ry’ikiremwamuntu, kandi nta muntu n’umwe washoboraga gushidikanya ko ibyo byari ibimenyetso byerekanaga ko hari hagiye kubaho akaga kadasanzwe.”
d Icyo Yesu yise “umubabaro mwinshi,” n’ “umubabaro” mu isohozwa ryawo rya mbere, wabaye irimbuka rya gahunda ya Kiyahudi. Ariko kandi, ku mirongo irebana n’igihe cyacu gusa, yakoresheje insimburazina “uwo” ashaka kuvuga “uwo mubabaro.” (Matayo 24:21, 29; Mariko 13:19, 24, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.) Mu Byahishuwe 7:14, icyo gikorwa dutegereje cyiswe “urya mubabaro mwinshi.”
e Reba “Ibibazo by’Abasomyi” mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Kanama 1990 (mu Gifaransa) cyangwa 1 Ugushyingo 1990 (Kinyarwanda).
Mbese, Uribuka?
◻ Ni gute bimwe mu byavuzwe muri Yoweli 2:28-31 na 3:15 byasohoye mu kinyejana cya mbere?
◻ Ni uwuhe mubabaro uvugwa muri Matayo 24:29, kandi ni kuki tuvuze dutyo?
◻ Ni ibihe bimenyetso byo mu ijuru bivugwa muri Matayo 24:29, kandi ni gute ibyo byari kubaho uwo mwanya nyuma y’umubabaro?
◻ Ni gute ubuhanuzi bwo muri Luka 21:26, 28 buzasohozwa mu gihe kiri imbere?