Komeza Ugendere mu Nzira ya Yehova
“Ujye utegereza Uwiteka, ukomeze mu nzira ye, na we azagushyirira hejuru kuragwa igihugu.”—ZABURI 37:34.
1, 2. Ku byerekeye Umwami Dawidi, ni iki kugendera mu nzira ya Yehova byari bikubiyemo, kandi se, ni iki ibyo bidusaba twebwe muri iki gihe?
“UMENYESHE inzira nkwiriye kunyuramo: kuko ari wowe ncururira umutima” (Zaburi 143:8). Muri iki gihe, Abakristo basubiramo ayo magambo yavuzwe n’Umwami Dawidi babivanye ku mutima. Bifuza gushimisha Yehova bataryarya no kugendera mu nzira ye. Ibyo bikubiyemo iki? Kuri Dawidi, byasobanuraga ko yagombaga gukomeza amategeko y’Imana. Byari bikubiyemo kwiringira Yehova aho kwiringira ibyo kwiyunga n’amahanga. Ni koko kandi, byasobanuraga ko yagombaga gukorera Yehova mu budahemuka, aho gukorera imana z’abantu yari aturanye na bo. Ku Bakristo, kugendera mu nzira ya Yehova bikubiyemo byinshi kurushaho.
2 Icya mbere, kugendera mu nzira ya Yehova muri iki gihe, bikubiyemo kwizera igitambo cy’incungu cya Yesu Kristo, kwemera ko ari we “nzira, n’ukuri, n’ubugingo” (Yohana 3:16; 14:6; Abaheburayo 5:9). Nanone kandi, bikubiyemo gusohoza “amategeko ya Kristo,” akubiyemo itegeko ryo kugaragarizanya urukundo, cyane cyane tukarugaragariza abavandimwe ba Yesu basizwe (Abagalatiya 6:2; Matayo 25:34-40). Abagendera mu nzira ya Yehova bakunda amahame n’amategeko ye (Zaburi 119:97; Imigani 4:5, 6). Bafatana uburemere igikundiro cyabo cy’agaciro kenshi cyo kwifatanya mu murimo wa Gikristo (Abakolosayi 4:17; 2 Timoteyo 4:5). Isengesho rihora rifite umwanya mu mibereho yabo (Abaroma 12:12). Kandi ‘birinda cyane uko bagenda, batagenda nk’abatagira ubwenge, ahubwo bagenda nk’abanyabwenge’ (Abefeso 5:15). Koko rero, ntibasimbuza ubutunzi bwo mu buryo bw’umwuka ibintu byo mu buryo bw’umubiri cyangwa ibinezeza by’umubiri by’akanya gato bidakwiriye (Matayo 6:19, 20; 1 Yohana 2:15-17). Byongeye kandi, ni iby’ingenzi ko tuba indahemuka kuri Yehova kandi tukamwiringira (2 Abakorinto 1:9; 10:5; Abefeso 4:24). Kubera iki? Kubera ko imimerere turimo isa cyane n’iyo Abisirayeli ba kera bari barimo.
Akamaro ko Kwiringira no Kuba Indahemuka
3. Kuki kuba indahemuka, kugira ukwizera hamwe n’ibyiringiro bizadufasha gukomeza kugendera mu nzira ya Yehova?
3 Abisirayeli bari bagize ishyanga rito ryari rikikijwe n’abaturanyi batabakundaga, bakoraga imihango yanduye muri gahunda yo gusenga ibigirwamana (1 Ngoma 16:26). Abisirayeli ni bo bonyine bakoreraga Imana imwe y’ukuri kandi itaboneka, ari yo Yehova, kandi ikaba yarabasabaga ko bakomeza gukurikiza amahame mbwirizamuco yo mu rwego rwo hejuru (Gutegeka 6:4). Mu buryo nk’ubwo muri iki gihe, abantu basenga Yehova ni miriyoni nke gusa, kandi bari mu isi ituwe n’abantu bagera hafi kuri miriyari esheshatu, babona ibihereranye n’amahame hamwe n’idini mu buryo butandukanye cyane n’uko bo babibona. Niba turi muri izo miriyoni nke, tugomba kuba maso tukirinda kwanduzwa n’ibitekerezo bidakwiriye. Mu buhe buryo? Kuba indahemuka kuri Yehova Imana, kumwizera no kwiringira byimazeyo ko azasohoza amasezerano ye, bizadufasha (Abaheburayo 11:6). Ibyo bizatuma tutiringira ibyo abantu b’isi biringira.—Imigani 20:22; 1 Timoteyo 6:17.
4. Kuki “ubwenge” bw’abo mu mahanga buri mu “mwijima”?
4 Intumwa Pawulo yagaragaje ukuntu Abakristo bagomba gutandukana n’isi, igihe yandikaga igira iti “ni cyo gituma mvuga ibi, nkabihamya mu Mwami, yuko mutakigenda nk’uko abapagani bagenda, bakurikiza ibitagira umumaro byo mu mitima yabo, ubwenge bwabo buri mu mwijima, kandi ubujiji buri muri bo no kunangirwa kw’imitima yabo byabatandukanije n’ubugingo buva ku Mana” (Abefeso 4:17, 18). Yesu ni we “mucyo nyakuri” (Yohana 1:9). Abantu bose banga kumwemera cyangwa bakihandagaza bavuga ko bamwizera ariko ntibumvire “amategeko ya Kristo,” “ubwenge bwabo buri mu mwijima.” Aho kugendera mu nzira ya Yehova, ‘bitandukanije n’ubugingo buva ku Mana.’ N’ubwo bashobora kumva bafite ubwenge mu bihereranye n’iby’isi, “ubujiji buri muri bo” mu byerekeye ubumenyi bumwe rukumbi buyobora ku buzima, ni ukuvuga ubumenyi ku byerekeye Yehova Imana na Yesu Kristo.—Yohana 17:3; 1 Abakorinto 3:19.
5. N’ubwo hari umucyo w’ukuri umurikira isi, kuki imitima y’abantu benshi itawitabira?
5 Ariko kandi, umucyo w’ukuri urimo uramurikira isi (Zaburi 43:3; Abafilipi 2:15). “Bwenge arangururira mu nzira; yumvikanisha ijwi rye mu miharuro” (Imigani 1:20). Mu mwaka ushize, Abahamya ba Yehova bamaze amasaha asaga miriyari babwira bagenzi babo ibihereranye na Yehova Imana hamwe na Yesu Kristo. Abagera ku bihumbi bibarirwa mu magana barabyitabiriye. None se, twatangazwa no kuba hari abandi benshi batabyitabiriye? Oya. Pawulo yavuze ibihereranye no “kunangirwa kw’imitima yabo.” Imitima ya bamwe ntiyitabira ibintu bitewe n’ubwikunde cyangwa gukunda amafaranga. Abandi babiterwa n’uko bakurikiza idini ry’ikinyoma cyangwa imitekerereze y’isi yogeye cyane muri iki gihe. Imimerere igoye benshi bagiye bahura na yo mu buzima, yatumye batera Imana umugongo. Abandi banga kubahiriza amahame ya Yehova yo mu rwego rwo hejuru (Yohana 3:20). Mbese, hari igihe umuntu ugendera mu nzira ya Yehova yagera aho akagira umutima winangiye mu birebana n’ibyo?
6, 7. N’ubwo Abisirayeli basengaga Yehova Imana, ni mu bihe bihe bamutaye, kandi kuki?
6 Nk’uko Pawulo yabigaragaje, ibyo byabaye ku Bisirayeli ba kera. Yanditse agira ati “ibyo byababereyeho kugira ngo bitubere akabarore, ngo tutifuza ibibi nk’uko bo babyifuje. Nuko rero, ntimugasenge ibishushanyo, nk’uko bamwe bo muri bo babisengaga; nk’uko byanditswe ngo ‘abantu bicajwe no kurya no kunywa, bahagurutswa no gukina.’ Kandi ntimugasambane, nk’uko bamwe bo muri bo basambanaga, bigatuma hapfa abantu inzovu ebyiri n’ibihumbi bitatu ku munsi umwe.”—1 Abakorinto 10:6-8.
7 Pawulo yerekeje mbere na mbere ku gihe Abisirayeli basengaga inyana ya zahabu, bari mu ntangiriro z’Umusozi Sinayi (Kuva 32:5, 6). Uko kwari ugusuzugura itegeko ry’Imana mu buryo butaziguye, itegeko bari baremeye ko bazumvira, ibyumweru bike gusa mbere y’aho (Kuva 20:4-6; 24:3). Hanyuma, Pawulo yerekeje ku gihe Abisirayeli bikubitaga imbere ya Baali bari kumwe n’abakobwa b’Abamowabu (Kubara 25:1-9). Ibyo gusenga inyana byarangwaga no kwinezeza mu buryo bukabije, hamwe no “gukina.”a Gusenga Baali byajyanaga n’ibikorwa by’ubusambanyi bw’akahebwe (Ibyahishuwe 2:14). Kuki Abisirayeli bakoze ibyo byaha? Ni ukubera ko baretse imitima yabo igatangira ‘kwifuza ibibi’—byaba ibihereranye no gusenga ibigirwamana cyangwa n’ibikorwa byanduye byajyanaga na byo.
8. Ni irihe somo twavana ku byabaye ku Bisirayeli?
8 Pawulo yagaragaje ko twagombye kuvana isomo kuri ibyo bintu. Irihe somo? Nta wushobora gutekereza ko Umukristo yakwikubita imbere y’inyana ya zahabu cyangwa imana y’Abamowabu ya kera. Ariko se, bite ku bihereranye n’ubwiyandarike cyangwa kwinezeza bitagira rutangira? Ibyo ni ibintu byogeye muri iki gihe, kandi kubirarikira bishobora kudutandukanya na Yehova, mu gihe twaba twemeye ko icyo cyifuzo gikurira mu mitima yacu. Ingaruka zizatugeraho zizaba ari kimwe n’izatugeraho turamutse dukoze igikorwa cyo gusenga ibigirwamana—ari zo gutandukana n’Imana. (Gereranya n’Abakolosayi 3:5; Abafilipi 3:19.) Koko rero, Pawulo yashoje amagambo yavuze yerekeza kuri ibyo bintu byabaye, agira ati “nimuzibukire kuramya ibishushanyo.”—1 Abakorinto 10:14.
Ubufasha Duhabwa mu Kugendera mu Nzira y’Imana
9. (a) Ni ubuhe bufasha duhabwa butuma dukomeza kugendera mu nzira ya Yehova? (b) Ni mu buhe buryo bumwe twumva ‘ijambo riduturutse inyuma’?
9 Mu gihe twiyemeje gukomeza kugendera mu nzira ya Yehova, ntitubura guhabwa ubufasha. Yesaya yahanuye agira ati “nimujya kunyura iburyo cyangwa ibumoso, amatwi yawe azajya yumva ijambo riguturutse inyuma rivuga riti ‘iyi ni yo nzira mube ari yo mukomeza’ ” (Yesaya 30:21). Ni mu buhe buryo ‘amatwi yacu’ yumva iryo ‘jambo riduturutse inyuma’? Muri iki gihe, nta muntu n’umwe wumva ijwi nyajwi riturutse ku Mana, cyangwa ngo agezweho ubutumwa imwoherereje mu buryo bwa bwite. “Ijambo” twumva ritugeraho twese mu buryo buhuje. Mbere na mbere buturuka mu Byanditswe byahumetswe, ari byo Bibiliya, ikubiyemo ibitekerezo by’Imana n’inkuru zivuga ibihereranye n’imishyikirano yagiye igirana n’abantu. Kubera ko buri munsi tuba twitegeye poropagande ituruka ku bantu ‘batandukanijwe n’ubugingo buva ku Mana,’ dukeneye gusoma Bibiliya buri gihe no gutekereza ku byo dusoma, kugira ngo tugire ubuzima bwiza bwo mu buryo bw’umwuka. Ibyo bizatuma twirinda ibintu ‘bitagira umumaro,’ kandi tube abantu ‘bashyitse, dufite ibidukwiriye byose, ngo dukore imirimo myiza yose’ (Ibyakozwe 14:14, 15; 2 Timoteyo 3:16, 17). Bizadukomeza, bitwongerere imbaraga kandi bitume ‘duhirwa mu nzira zacu’ (Yosuwa 1:7, 8). Ku bw’ibyo rero, Ijambo rya Yehova ridutera inkunga rigira riti “nuko rero, bana banjye, nimunyumvire; kuko hahirwa abakomeza inzira zanjye. Mwumve ibyo mbahugura, mugire ubwenge, ntimubwange.”—Imigani 8:32, 33.
10. Ni mu buhe buryo bwa kabiri twumva ‘ijambo riduturutse inyuma’?
10 Nanone kandi, ‘ijambo riduturutse inyuma’ ritugeraho binyuriye ku “mugaragu ukiranuka w’ubwenge,” utanga “igerero, igihe cyaryo” (Matayo 24:45-47). Uburyo bumwe iryo gerero ritangwamo, ni ukwandika ibitabo bishingiye kuri Bibiliya, kandi mu myaka ya vuba aha, iryo gerero ryariyongereye cyane. Urugero, twarushijeho gusobanukirwa ubuhanuzi mu buryo bunonosoye, binyuriye ku igazeti y’Umunara w’Umurinzi. Muri iyi gazeti, twagiye duterwa inkunga yo gukomeza kwihangana mu murimo wo kubwiriza no guhindura abantu abigishwa, n’ubwo abantu batitabira ibyo tubabwira bagenda barushaho kwiyongera, twagiye dufashwa kugira ngo twirinde imitego runaka ififitse, kandi twagiye tugirwa inama yo kwihingamo imico myiza ya Gikristo. Mbega ukuntu twishimira cyane ayo mafunguro atangwa mu gihe gikwiriye!
11. Sobanura uburyo bwa gatatu dushobora kumvamo ‘ijambo riduturutse inyuma.’
11 Nanone kandi, umugaragu ukiranuka w’ubwenge atugaburira binyuriye ku materaniro yacu ya buri gihe. Ayo akubiyemo amateraniro y’itorero asanzwe, amakoraniro akorwa kabiri mu mwaka mu rwego rw’akarere hamwe n’amakoraniro manini kurushaho akorwa rimwe mu mwaka. Ni nde Mukristo wizerwa udafatana uburemere ayo makoraniro? Aduha ubufasha bw’ingenzi budushyigikira mu kugendera mu nzira ya Yehova. Kubera ko benshi basabwa kumara igihe kinini ku kazi cyangwa ku ishuri bari kumwe n’abantu badahuje ukwizera, kwifatanya buri gihe n’abandi Bakristo ni ibintu birokora ubuzima rwose. Amateraniro aduha umwanya mwiza wo ‘guterana ishyaka ryo gukundana n’iry’imirimo myiza’ (Abaheburayo 10:24). Dukunda abavandimwe bacu kandi tugakunda kwifatanya na bo.—Zaburi 133:1.
12. Ni iki Abahamya ba Yehova biyemeje, kandi se, ni gute babigaragaje mu gihe cya vuba aha?
12 Bitewe n’uko bahabwa imbaraga n’ayo mafunguro yo mu buryo bw’umwuka, abantu bagera hafi kuri miriyoni esheshatu ubu bagendera mu nzira ya Yehova, n’abandi babarirwa muri za miriyoni barimo bariga Bibiliya kugira ngo bamenye uko bayigenderamo. Mbese, baba bacibwa intege cyangwa bananizwa n’uko ari bake ugereranyije n’abantu batuye isi babarirwa muri za miriyari? Oya rwose! Biyemeje gukomeza kwitondera ‘ijambo ribaturuka inyuma,’ bakora mu budahemuka ibyo Yehova ashaka. Bagaragaje mu ruhame ko babyiyemeje, mu gihe cy’Amakoraniro y’Intara n’Amakoraniro Mpuzamahanga yabaye mu mwaka wa 1998/1999 yari afite umutwe uvuga ngo “Inzira y’Ubuzima Yemerwa n’Imana,” ubwo abari batumwe guhagararira abandi bafataga icyemezo cyagaragazaga igihagararo cyabo kivuye ku mutima. Icyo cyemezo gikubiye muri aya magambo akurikira.
Icyemezo
13, 14. Ni mu buhe buryo buhuje n’ukuri Abahamya ba Yehova babona imimerere y’isi?
13 “Twebwe Abahamya ba Yehova bateranye muri iri Koraniro ‘Inzira y’Ubuzima Yemerwa n’Imana,’ twemera tubigiranye umutima wacu wose ko inzira y’Imana ari yo nzira y’ubuzima nziza cyane kurusha izindi zose. Ariko kandi, tuzi ko abantu benshi muri iki gihe atari ko babibona. Umuryango wa kimuntu wifashishije ibitekerezo byinshi, za filozofiya hamwe n’ibitekerezo bishingiye ku madini, wagerageje kwishakira inzira y’ubuzima nziza cyane kurusha izindi zose. Guterera akajisho nta buryarya ku byabaye mu mateka ya kimuntu hamwe n’imimerere irangwa ku isi muri iki gihe, byemeza ko amagambo yavuzwe n’Imana, yanditswe muri Yeremiya 10:23, ari ukuri. Aho hagira hati “ntibiri mu muntu ugenda kwitunganiriza intambwe ze.”
14 “Buri munsi tubona ibindi bihamya byinshi byemeza ukuri kw’ayo magambo. Igice kinini kigize umuryango wa kimuntu gisuzugura inzira y’ubuzima yemerwa n’Imana. Abantu biruka inyuma y’ibintu bisa n’aho ari byo byiza mu maso yabo. Ibyo byagiye bigira ingaruka zibabaje—gusenyuka k’umuryango, gusiga abana batagira ubuyobozi; kwirundumurira mu gushaka ubutunzi bituma umuntu asigara yumva nta cyo ari cyo kandi ashobewe; ubugizi bwa nabi n’urugomo by’ubupfapfa bihitana abantu batabarika; amakimbirane n’intambara bishingiye ku moko bihitana ubuzima bw’abantu benshi cyane; kogera k’ubwiyandarike butuma habaho ibyorezo by’indwara zandurira mu myanya ndangagitsina. Ibyo ni bike gusa mu bibazo by’urusobe bituma abantu batagera ku byishimo, amahoro n’umutekano.
15, 16. Mu cyemezo cyafashwe ku bihereranye no kugendera mu nzira y’ubuzima yemerwa n’Imana, ni iki Abahamya biyemeje?
15 “Dufatiye ku mimerere ibabaje abantu barimo, no kuba ‘intambara yo ku munsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose’ yitwa Harimagedoni yegereje (Ibyahishuwe 16:14, 16), twebwe Abahamya ba Yehova twiyemeje ibi bikurikira:
16 “Icya mbere: twebwe ubwacu tubona ko turi abantu ba Yehova Imana, tukaba twaramwiyeguriye buri muntu ku giti cye uko byagenda kose, kandi ko tuzakomeza kwizera mu buryo butajegajega incungu yateganyijwe na Yehova binyuriye ku Mwana we, ari we Yesu Kristo. Twiyemeje kugendera mu nzira y’ubuzima yemerwa n’Imana, kuyikorera turi Abahamya bayo kandi tugandukira ubutegetsi bwayo bw’ikirenga, butegeka binyuriye ku butware bwa Yesu Kristo.
17, 18. Ni ikihe gihagararo Abahamya ba Yehova bazakomeza kugira mu birebana n’amahame mbwirizamuco hamwe n’umuryango wa Gikristo w’abavandimwe?
17 “Icya kabiri: tuzakomeza kwizirika ku mahame ya Bibiliya ahanitse kandi yo mu buryo bw’umwuka. Twiyemeje kutagenda nk’uko abapagani bagenda, bakurikiza ibitagira umumaro byo mu mitima yabo (Abefeso 4:17-19). Twafashe icyemezo cyo guhora dufite isuku imbere ya Yehova kandi twirinda kwanduzwa n’iyi si.—Yakobo 1:27.
18 “Icya gatatu: ntituzanamuka ku gihagararo cyacu gishingiye ku Byanditswe, twese uko tugize umuryango wa Gikristo w’abavandimwe wo ku isi hose. Tuzakomeza kugira igihagararo cy’ukutivanga kwa Gikristo mu bibazo by’amahanga, twirinda kugwa mu mutego wo kugira inzangano cyangwa amacakubiri bishingiye ku moko cyangwa ku bihugu.
19, 20. (a) Ni iki ababyeyi b’Abakristo bazakora? (b) Ni gute Abakristo b’ukuri bose bazakomeza kugaragaza ko ari abigishwa ba Kristo?
19 “Icya kane: twebwe ababyeyi tuzacengeza inzira y’Imana mu bana bacu. Tuzaba intangarugero mu mibereho ya Gikristo, ikubiyemo gusoma Bibiliya buri gihe, kugira icyigisho cy’umuryango no kwifatanya n’itorero rya Gikristo no mu murimo wo kubwiriza tubigiranye ubugingo bwacu bwose.
20 “Icya gatanu: twese tuzahatanira kwihingamo imico irangwa no kubaha Imana, iyo Umuremyi wacu yaduhayeho urugero, kandi tuzihatira kwigana kamere ye n’inzira ze, nk’uko Yesu yabigenje (Abefeso 5:1). Twiyemeje kugaragaza urukundo mu byo dukora byose, bityo tukagaragaza ko turi abigishwa ba Kristo.—Yohana 13:35.
21-23. Ni iki Abahamya ba Yehova bazakomeza gukora, kandi se, ni iki bemera badashidikanya?
21 “Icya gatandatu: tuzakomeza kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana ubutadohoka, duhindura abantu abigishwa, kandi tuzabigisha ibyerekeye inzira y’ubuzima yemerwa n’Imana, tunabatera inkunga yo kujya mu materaniro y’itorero kugira ngo bigishwe ibindi byinshi.—Matayo 24:14; 28:19, 20; Abaheburayo 10:24, 25.
22 “Icya karindwi: twebwe, buri muntu ku giti cye no mu rwego rw’umuteguro w’idini, tuzakomeza gushyira ibyo Imana ishaka mu mwanya wa mbere mu mibereho yacu. Mu gukoresha Ijambo ryayo, ari ryo Bibiliya, ho umuyobozi wacu, ntituzateshuka ngo tuyobere iburyo cyangwa ibumoso, bityo, tukazaba tugaragaje ko inzira y’Imana isumba kure cyane inzira z’isi. Twiyemeje gukurikira inzira y’ubuzima yemerwa n’Imana—dushikamye kandi mu budahemuka, uhereye ubu no kugeza iteka ryose!
23 “Dufashe iki cyemezo kubera ko twiringira mu buryo bwuzuye isezerano ryuje urukundo rya Yehova, rivuga ko ukora ibyo Imana ishaka azahoraho iteka ryose. Dufashe iki cyemezo kubera ko twemera tudashidikanya ko kubaho mu buryo buhuje n’amahame, inama n’umuburo bishingiye ku Byanditswe bituma tugira imibereho myiza cyane kuruta iyindi yose muri iki gihe, kandi ko bidushyiriraho urufatiro rwiza ku bihereranye n’igihe kizaza, ruzatuma dushobora gusingira ubuzima nyakuri (1 Timoteyo 6:19; 2 Timoteyo 4:7b, 8). Ikiruta byose, dufashe iki cyemezo kubera ko dukunda Yehova Imana tubigiranye umutima wacu wose, ubugingo bwacu bwose, ubwenge bwacu bwose n’imbaraga zacu zose!
24, 25. Ni gute abantu bitabiriye icyemezo cyatanzwe, kandi se, ni iki abagendera mu nzira ya Yehova biyemeje gukora?
24 “Abari muri iri koraniro bose bashyigikiye iki cyemezo gifatwa, basabwe kuvuga ngo YEGO!”
25 Mu bibuga by’imikino no muri za sitade amagana n’amagana zo hirya no hino ku isi humvikanyemo amajwi arangira cyane, ubwo abari bateranye bose basubizaga mu ijwi riranguruye cyane bati “YEGO!” Abahamya ba Yehova bemera badashidikanya ko bazakomeza kugendera mu nzira ya Yehova. Biringira Yehova byimazeyo kandi bizera ko azasohoza amasezerano ye yose. Bakomeza kuba indahemuka kuri we, uko byagenda kose. Kandi biyemeje gukora ibyo ashaka.
“Imana Iri mu Ruhande Rwacu”
26. Ni iyihe mimerere y’ibyishimo iranga abagendera mu nzira ya Yehova?
26 Abahamya ba Yehova bazirikana inama yatanzwe n’umwanditsi wa Zaburi igira iti “ujye utegereza Uwiteka, ukomeze mu nzira ye, na we azagushyirira hejuru kuragwa igihugu” (Zaburi 37:34). Ntibibagirwa amagambo atera inkunga yavuzwe na Pawulo agira ati “ubwo Imana iri mu ruhande rwacu, umubisha wacu ni nde? Mbese ubwo itimanye Umwana wayo, ikamutanga ku bwacu twese, izabura ite kumuduhana n’ibindi byose?” (Abaroma 8:31, 32). Koko rero, nidukomeza kugendera mu nzira ya Yehova, azaduha ‘byose atimana, ngo tubinezererwe’ (1 Timoteyo 6:17). Ni hehe handi twabona haba heza kuruta aho turi—tugendera mu nzira ya Yehova turi kumwe n’abavandimwe hamwe na bashiki bacu dukunda cyane. Mu gihe dushyigikiwe na Yehova, nimucyo twiyemeze kuhaguma no kwihangana kugeza ku iherezo, twiringiye mu buryo bwuzuye ko mu gihe cyagenwe na we tuzabona asohoje amasezerano ye yose uko yakabaye.—Tito 1:2.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Mu kwerekeza ku ijambo ry’Ikigiriki, aha ngaha ryahinduwemo “gukina,” intiti imwe mu byerekeranye no gusesengura amagambo yavuze ko ryerekeza ku mbyino zabyinwaga mu gihe cy’iminsi mikuru ya gipagani, maze yongeraho ati “nk’uko bizwi neza, inyinshi muri izo mbyino zabaga zigenewe kubyutsa irari ribi riruta irindi ryose.”
Mbese, Uribuka?
◻ Ni iki Umukristo asabwa kugira ngo agendere mu nzira ya Yehova?
◻ Kuki tugomba kwihingamo umuco wo kwiringira Yehova no kuba indahemuka kuri we?
◻ Ni ubuhe bufasha tubona mu gihe tugendera mu nzira ya Yehova?
◻ Vuga ingingo zimwe na zimwe z’ingenzi zikubiye mu cyemezo cyafashwe mu gihe cy’Amakoraniro yari afite umutwe uvuga ngo “Inzira y’Ubuzima Yemerwa n’Imana.”
[Amafoto yo ku ipaji ya 18]
Hafashwe icyemezo cy’ingenzi mu gihe cy’Amakoraniro y’Intara n’Amakoraniro Mpuzamahanga yari afite umutwe uvuga ngo “Inzira y’Ubuzima Yemerwa n’Imana”