Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho
“Oo ku bw’ukwizera kutazacogora”!
BYAVUZWE NA HERBERT MÜLLER
Hashize amezi make nyuma y’aho ingabo za Hitileri zigaruriye u Buholandi, Abahamya ba Yehova baraciwe. Nyuma y’igihe gito, izina ryanjye ryashyizwe ku rutonde rw’abantu bahigwaga cyane n’abo mu ishyaka rya Nazi, maze batangira kumpiga nk’uhiga inyamaswa.
IGIHE kimwe, nari nanegekajwe no kwihisha hamwe no kwiruka ku buryo nabwiye umugore wanjye ko no gufatwa n’abasirikari bishobora kunduhura. Hanyuma, naje kwibuka amagambo y’indirimbo agira ati “Oo ku bw’ukwizera kutazacogora, n’ubwo twatsikamirwa n’abanzi b’ingeri zose.”a Gutekereza kuri iyo ndirimbo byanyongereye imbaraga kandi bituma nibuka ababyeyi banjye bari mu Budage, nibuka n’umunsi incuti zanjye zari zararirimbye iyo ndirimbo zinsezeraho. Mbese, nabagezaho bimwe muri ibyo bintu nibuka?
Urugero nahawe n’ababyeyi banjye
Igihe navukaga mu mwaka wa 1913 mu mujyi wa Copitz mu Budage, ababyeyi banjye bari abayoboke b’idini ryitwa Église Évangélique.b Hashize imyaka irindwi nyuma y’aho, mu mwaka wa 1920, Data yavuye muri iryo dini. Ku itariki ya 6 Mata, yasabye icyo bitaga Kirchenaustrittsbescheinigung (Icyemezo cyo Kuva mu Idini). Umukozi wari ushinzwe kwandika abaturage yujuje icyo cyemezo. Icyakora, hashize icyumweru, Data yasubiye mu biro asobanura ko icyo cyemezo kitari cyanditsweho izina ry’umukobwa we. Uwo mukozi yujuje inyandiko ya kabiri igaragaza ko icyo cyemezo cyo kuva mu idini cyanarebaga Martha Margaretha Müller. Icyo gihe, mushiki wanjye Margaretha yari amaze umwaka n’igice avutse. Mu bihereranye no gukorera Yehova, Data ntiyashoboraga kunyurwa no gusondeka!
Muri uwo mwaka, ababyeyi banjye babatijwe n’Abigishwa ba Bibiliya, nk’uko Abahamya ba Yehova bitwaga icyo gihe. Tukiri bato, Data yatureze mu buryo butagoragozwa, ariko kuba yari indahemuka kuri Yehova byatumye kwemera ubuyobozi bwe birushaho kutworohera. Nanone kandi, ubudahemuka bwatumye ababyeyi banjye bagira ibyo bahindura. Urugero, hari igihe tutabaga twemerewe no gukinira hanze ku Cyumweru. Ariko kandi, igihe kimwe ari ku Cyumweru mu mwaka wa 1925, ababyeyi bacu batubwiye ko twari tugiye gutembera. Twitwaje impamba maze tugira ibihe bishimishije—mbega ukuntu hari habayeho ihinduka ugereranyije no gufungiranwa mu nzu umunsi wose! Data yavuze ko hari ibintu yari yarize mu ikoraniro yari aherutse kujyamo byari byarakosoye uburyo yabonaga ibikorwa byo ku Cyumweru. Ikindi gihe, yanagaragaje ko yari yiteguye kugira ibyo ahindura mu buryo nk’ubwo.
N’ubwo ababyeyi banjye batari bafite amagara mazima, ntibigeze bareka umurimo wo kubwiriza. Urugero, kugira ngo bajye gutanga inyandiko yari ifite umutwe uvuga ngo Acte d’accusation contre le clergé, ku mugoroba umwe twuriye gari ya moshi turi kumwe n’abandi bagize itorero maze tujya mu mujyi wa Regensburg, hakaba hari ku birometero 300 uvuye i Dresden. Ku munsi wakurikiyeho, twatanze izo nyandiko mu mujyi wose, maze turangije twurira gari ya moshi tugaruka imuhira. Twongeye kugera imuhira hashize amasaha agera kuri 24.
Mva mu rugo
Kuba narifatanyije n’itsinda ryitwaga Jugendgruppe (Itsinda ry’Urubyiruko) ryo mu itorero ryacu na byo byamfashije gukura mu buryo bw’umwuka. Buri cyumweru, abakiri bato babaga bafite imyaka isaga 14 bajyaga babonana na bamwe mu bavandimwe bakuze bo mu itorero. Twarakinaga kandi tugacuranga, tukiga Bibiliya, tukavuga ibihereranye n’irema hamwe na siyansi. Icyakora, mu mwaka wa 1932, igihe nari mfite imyaka 19, naretse kwifatanya n’iryo tsinda.
Mu kwezi kwa Mata muri uwo mwaka, Data yabonye ibaruwa yari yohererejwe n’ibiro bya Watch Tower Society by’i Magdeburg. Sosayiti yashakaga umuntu washoboraga gutwara imodoka kandi wifuzaga kuba umupayiniya. Nari nzi ko ababyeyi banjye bifuzaga ko naba umupayiniya, ariko numvaga ntashobora kubikora. Kubera ko ababyeyi banjye bari bakennye, igihe nari mfite imyaka 14 natangiye kujya nkanika amagare, nkora ibyarahani, hamwe n’imashini zandika ndetse n’ibindi bikoresho byo mu biro. Ni gute nashoboraga gusiga umuryango wanjye? Bari bakeneye ubufasha bwanjye. Byongeye kandi, nta n’ubwo nari nakabatijwe. Data yicaranye nanjye ambaza ibibazo runaka kugira ngo arebe niba nari nsobanukiwe icyo umubatizo usobanura. Mu gihe ibisubizo byanjye byari bimaze kumwemeza ko nari naragize amajyambere yo mu buryo bw’umwuka bihagije ku buryo nabatizwa, yaravuze ati “wagombye kwitangira gusohoza iyo nshingano.” Ni ko nabigenje.
Hashize icyumweru kimwe nyuma y’aho, natumiriwe kujya i Magdeburg. Igihe nabwiraga incuti zanjye mu Itsinda ry’Urubyiruko, zifuje kunsezeraho zindirimbira indirimbo isusurutsa. Batangajwe n’indirimbo nahisemo bitewe n’uko babonaga ko ari iyo kuririmbwa mu bihe bikomeye cyane. Nyamara, bamwe bafashe za violons zabo, za mandolines na za gitari bose bararirimba bati “Oo ku bw’ukwizera kutazacogora, n’ubwo gutsikamiwe n’abanzi b’ingeri zose; ntikuzahinda umushyitsi mu gihe isi izaba iri hafi kugwiririrwa n’amakuba ayo ari yo yose.” Icyo gihe, sinabashaga kwiyumvisha ukuntu ayo magambo yari kuzajya ankomeza kenshi mu myaka yari gukurikiraho.
Intangiriro irangwa no kuvurungana
Mu gihe abavandimwe b’i Magdeburg bari bamaze gusuzuma ubuhanga bwanjye bwo gutwara imodoka, jyewe hamwe n’abandi bapayiniya bane baduhaye imodoka, maze twerekeza i Schneifel, akarere kegereye u Bubiligi. Bidatinze, twaje kumenya ko imodoka yacu yari ikintu cya ngombwa. Kiliziya Gatolika yo muri ako karere yarakajwe no kuba twari duhari, kandi incuro nyinshi abaturage babaga bohejwe n’abapadiri bahoraga barekereje kugira ngo batwirukane. Incuro nyinshi, imodoka yadufashaga guhunga abaturage babaga bitwaje amasuka.
Nyuma y’Urwibutso rwo mu mwaka wa 1933, umugenzuzi w’akarere witwaga Paul Grossmann, yatubwiye ko umurimo wa Sosayiti wo mu Budage wabuzanyijwe. Nyuma y’aho gato, ibiro by’ishami byansabye kuzana imodoka i Magdeburg, ngafata ibitabo byari biriyo, maze nkabijyana muri leta ya Saxony, ku birometero bigera ku 100 uvuye i Magdeburg. Ariko kandi, igihe nari ngeze i Magdeburg, abapolisi ba Gestapo (ni ukuvuga ba maneko bo mu ishyaka rya Nazi), bari barafunze ibiro bya Sosayiti. Imodoka nayisigiye umuvandimwe w’i Leipzig maze nsubira imuhira—ariko sinamazeyo igihe kirekire.
Ibiro bya Sosayiti byo mu Busuwisi byansabye gutangira gukorera ubupayiniya mu Buholandi. Nateganyaga kujyayo mu gihe cy’icyumweru cyangwa bibiri. Icyakora, Data yangiriye inama yo guhita ngenda ako kanya. Numviye inama ye maze mu masaha make gusa mva imuhira ndagenda. Ku munsi wakurikiyeho, abapolisi baje mu rugo rwa Data bazanywe no kumfata banziza kuba nari naranze gukora umurimo wa gisirikare. Bari bakererewe.
Ntangira umurimo mu Buholandi
Ku itariki ya 15 Kanama 1933, nageze mu rugo rw’abapayiniya i Heemstede, ukaba ari umujyi uri ku birometero 25 uvuye i Amsterdam. Ku munsi wakurikiyeho, nagiye kubwiriza nta jambo na rimwe ry’Igiholandi nzi. Natangiye nkoresha ikarita y’ubuhamya, yari iriho ikibwiriza gicapwe. Mbega ukuntu natewe inkunga igihe umugore w’Umugatolika yemeraga kwakira igitabo Réconciliation! Uwo munsi nyir’izina, natanze n’udutabo 27. Ku iherezo ry’uwo munsi wa mbere, numvise nishimye cyane kubera ko nari nongeye kubwiriza mfite umudendezo.
Muri iyo minsi, abapayiniya nta handi bakuraga amafaranga ababeshaho uretse impano bahabwaga iyo babaga basigiye umuntu igitabo. Ayo mafaranga yakoreshwaga mu kugura ibyokurya hamwe n’ibindi bintu byabaga bikenewe. Iyo habaga hasigaye amafaranga make ku mpera z’ukwezi, bayasaranganyaga abapayiniya kugira ngo bayakoreshe mu bintu bya bwite. Twari dutunze ibintu bike byo mu buryo bw’umubiri, ariko kandi Yehova yaduhaga ibyo dukeneye rwose ku buryo mu mwaka wa 1934, nashoboye kujya mu ikoraniro mu Busuwisi.
Incuti yizerwa
Muri iryo koraniro nahabonye umukobwa witwa Erika Finke wari ufite imyaka 18. Nari muzi kuva igihe nari nkiba mu rugo iwacu. Yari incuti ya mushiki wanjye Margaretha, kandi iteka najyaga nshimishwa n’ukuntu Erika yashikamaga mu kuri. Hashize igihe gito abatijwe mu mwaka wa 1932, hari umuntu wamenyesheje abapolisi ba Gestapo ko Erika yari yanze kuvuga indamutso ya Hitileri ngo “Heil Hitler!” Abapolisi ba Gestapo baramukurikiranye kandi bashakaga kumenya impamvu yari yabyanze. Erika yasomeye umupolisi mukuru wari ku kigo cy’abapolisi amagambo yo mu Byakozwe n’Intumwa 17:3 maze asobanura ko Imana yashyizeho umuntu umwe gusa ngo atubere Umukiza, ari we Yesu Kristo. Uwo mupolisi yabajije ashaka kumenya ati “mbese, hari abandi bizera nk’ibyo wizera?” Erika yanze kugira amazina ayo ari yo yose avuga. Igihe uwo mupolisi yakangishije Erika ko ari bufungwe, yamubwiye ko yari guhitamo gupfa aho kuvuga amazina ya bagenzi be. Uwo mupolisi yaramutumbiriye maze aramukankamira ati “va hano. Jya mu rugo. Heil Hitler!”
Nyuma y’ikoraniro nasubiye mu Buholandi mu gihe Erika we yagumye mu Busuwisi. Icyakora, twembi twumvaga ubucuti bwacu bwarahamye. Igihe Erika yari akiri mu Busuwisi, yumvise ko abapolisi ba Gestapo iwabo bari barimo bamuhiga. Yahisemo kuguma mu Busuwisi akaba ari ho akorera umurimo w’ubupayiniya. Hashize amezi make nyuma y’aho, Sosayiti yamusabye kujya muri Hisipaniya. Yakoreye ubupayiniya i Madrid, hanyuma ajya i Bilbao, nyuma y’aho aza kujya i San Sebastián, aho itotezwa ryatejwe n’abayobozi ba kidini ryatumye we na mugenzi we bakoranaga ubupayiniya bafungwa. Mu mwaka wa 1935, bategetswe kuva muri Hisipaniya. Erika yaje mu Buholandi, maze muri uwo mwaka turashyingiranwa.
Intambara yaratutumbaga
Nyuma y’ishyingiranwa ryacu twakoreye umurimo w’ubupayiniya i Heemstede, maze nyuma y’aho tuza kwimukira mu mujyi wa Rotterdam. Aho ni ho umuhungu wacu Wolfgang yavukiye mu mwaka wa 1937. Hashize umwaka nyuma y’aho twimukiye mu mujyi wa Groningen, mu majyaruguru y’u Buholandi, aho twabanaga mu nzu n’abapayiniya b’Abadage, Ferdinand na Helga Holtorf hamwe n’umukobwa wabo. Muri Nyakanga 1938, Sosayiti yatubwiye ko leta y’u Buholandi yari yatanze umuburo w’uko Abahamya bari bafite ubwenegihugu bw’u Budage batari bacyemerewe kubwiriza. Muri icyo gihe, nagizwe umukozi wa zone (umugenzuzi w’akarere), kandi umuryango wacu wimukiye mu bwato bwitwa Lichtdrager (Ubutanga umucyo), ubwato bwa Sosayiti abapayiniya babwirizaga mu majyaruguru y’u Buholandi bari batuyemo. Igihe kinini nakimaze ntari kumwe n’umuryango wanjye, mva mu itorero rimwe njya mu rindi kugira ngo ntere abavandimwe inkunga yo gukomeza kubwiriza. Kandi abavandimwe ni ko babigenje. Ndetse hari bamwe baguye ibikorwa byabo. Uwitwa Wim Kettelari yatanze urugero rwiza.
Igihe nabonanaga na Wim, yari umusore wari uzi ukuri, ariko kandi yahoraga ahugiye mu by’ubuhinzi. Namugiriye inama ndamubwira nti “niba wifuza kubona igihe cyo gukorera Yehova, ugomba gushaka akandi kazi.” Uko ni ko yabigenje. Nyuma y’aho, ubwo twongeraga kubonana, namuteye inkunga yo gukora umurimo w’ubupayiniya. Yaranshubije ati “ariko ngomba gukora kugira ngo mbone icyo ndya.” Naramwijeje nti “uzabona icyo urya. Yehova azakwitaho.” Wim yatangiye gukora ubupayiniya. Nyuma y’aho, ndetse no mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose, yari umugenzuzi usura amatorero. Muri iki gihe, Wim ari mu kigero cy’imyaka 80, ariko na n’ubu aracyari Umuhamya ukorana umwete. Rwose Yehova yamwitayeho.
Mu gihe umurimo wabuzanywaga kandi ngashakishwa
Muri Gicurasi 1940, hashize hafi umwaka nyuma y’aho umwana wacu wa kabiri, Reina, avukiye, ingabo z’u Buholandi zishyize mu maboko y’abo mu Ishyaka rya Nazi, maze bafata u Buholandi. Muri Nyakanga, abapolisi ba Gestapo bafashe ibiro bya Sosayiti hamwe n’icapiro. Mu mwaka wakurikiyeho, Abahamya bafashwe ari benshi cyane, kandi nanjye narafashwe. Kubera ko nari Umuhamya nkaba nari n’Umudage uri mu kigero cy’imyaka y’abagomba kujya mu ngabo, ntibyari bigoye kwiyumvisha icyo abapolisi ba Gestapo bari kunkorera. Nagerageje kwemera igitekerezo cy’uko ntari kuzongera kubona umuryango wanjye ukundi.
Hanyuma muri Gicurasi 1941, abapolisi ba Gestapo barandekuye maze bantegeka kujya kwiyandikisha ngo njye mu gisirikare. Sinashoboraga kubyiyumvisha. Uwo munsi nyir’izina nahise njya kwihisha, maze muri uko kwezi nsubira mu murimo w’akarere. Abapolisi ba Gestapo banshyize ku rutonde rw’abantu bahigwaga cyane.
Uko umuryango wanjye wahanganye n’iyo mimerere
Umugore wanjye n’abana bari barimukiye mu mudugudu witwaga Vorden mu burasirazuba bw’igihugu. Icyakora, kugira ngo noroshye akaga kashoboraga kubageraho, byabaye ngombwa ko nirinda mu buryo butajenjetse kujya mbasura kenshi (Matayo 10:16). Kubera impamvu z’umutekano, abavandimwe ntibakoreshaga izina ryanjye nyakuri, bakoreshaga gusa iry’irihimbano Duitse Jan (Yohana w’Umudage). Ndetse n’umuhungu wanjye Wolfgang wari ufite imyaka ine, ntiyari yemerewe kuvuga ibyerekeye “Data,” ahubwo yavugaga gusa ibyerekeye “Ome Jan” (Marume Yohana). Ibyo byaramugoraga cyane mu buryo bw’ibyiyumvo.
Mu gihe nari ndimo nihishahisha, Erika yitaga ku bana kandi agakomeza kubwiriza. Reina amaze kugira imyaka ibiri, Erika yajyaga amuheka ku igare maze akamujyana kubwiriza mu giturage. N’ubwo ibyokurya byabaye ingume, Erika ntiyigeze abura mu buryo bukomeye ibyo agaburira umuryango (Matayo 6:33). Umuhinzi w’Umugatolika, uwo nari narigeze gukorera icyarahani, yajyaga amuha ibirayi. Nanone, yajyaga ajyana ubutumwa nabaga noherereje Erika. Igihe kimwe, Erika yatanze ifaranga rimwe ry’Iriholandi kugira ngo agire icyo agura mu iduka ricuruza imiti. Kubera ko nyir’iduka yari azi ko abaho yihishahisha kandi akaba atarashoboraga kubona amatike yatangirwagaho ibyokurya, yamuhaye icyo kintu kandi amuha n’amafaranga abiri. Ibyo bikorwa byo kumugaragariza impuhwe byamufashije gukomeza kubaho.—Abaheburayo 13:5.
Nkorana n’abavandimwe b’intwari dufatanye urunana
Hagati aho, nakomeje kujya nsura amatorero—n’ubwo najyaga mbonana n’abavandimwe babaga bafite inshingano mu itorero gusa. Kubera ko abapolisi ba Gestapo bahoraga banyoga urunono, sinashoboraga na rimwe kuguma ahantu hamwe ngo mpamare amasaha menshi. Abavandimwe na bashiki bacu hafi ya bose ntibari bemerewe kubonana nanjye. Abo bari bamenyereye ni Abahamya bari abo mu itsinda ryabo rito ry’icyigisho cya Bibiliya gusa. Ku bw’iyo mpamvu, hari bashiki bacu babiri bavaga inda imwe kandi bakaba bari batuye mu duce dutandukanye two mu mujyi umwe, baje kumenya ko bombi bari barabaye Abahamya ari uko Intambara ya Kabiri y’Isi Yose Irangiye.
Kubona aho guhisha ibitabo bya Sosayiti na byo byari bimwe mu mirimo nari nshinzwe. Twanahishaga impapuro, imashini zitubura impapuro zicapwe n’imashini zandika kugira ngo zizakoreshwe mu gukora za kopi z’Umunara w’Umurinzi, ziramutse zikenewe. Rimwe na rimwe, byabaga ngombwa ko twimura ibitabo byacapwe na Sosayiti tubivana aho twabaga twabihishe tukabyimurira ahandi. Ndibuka igihe kimwe twimuye amakarito 30 yari yuzuye ibitabo ari na ko twirinda ko hagira uduca iryera—mbega ukuntu ako kari akazi gateye ubwoba!
Byongeye kandi, twateguye uburyo bwo kujya tuvana ibyokurya mu mirima yo mu burasirazuba bw’u Buholandi tukabijyana mu mijyi yo mu burengerazuba, n’ubwo ibyo byari bibuzanyijwe. Twapakiraga ibyokurya ku igare rikururwa n’ifarashi maze tukerekeza mu burengerazuba. Iyo twageraga ku mugezi, nta kiraro na kimwe twashoboraga gukoresha bitewe n’uko byabaga birinzwe n’abasirikare. Ahubwo, twapakururaga imizigo tukayipakira mu mato matoya, tukayambutsa umugezi, hanyuma tukongera tugapakira imizigo mu rindi gare. Iyo twageraga mu mujyi twabaga tugiyemo, twategerezaga ko bwira, ibinono by’ifarashi tukabyambika amasogisi, maze tukagenda bucece no kuri depo y’itorero yabikwagamo ibyokurya mu ibanga. Ibyokurya byavanwaga aho ngaho bigahabwa abavandimwe bakennye.
Iyo ingabo z’Abadage ziza kuvumbura iyo depo y’ibyokurya, umuntu yashoboraga kuhasiga ubuzima. Nyamara kandi, abavandimwe benshi bitangiye gutanga ubufasha. Urugero, abagize umuryango w’uwitwa Bloemink bari batuye mu mujyi wa Amersfoort, bemeye ko icyumba cyabo cy’uruganiriro cyagirwa depo y’ibyokurya, n’ubwo kuva ku nzu yabo ukagera ku birindiro by’ingabo z’Abadage hari intera ingana n’aho umuntu yatera ibuye! Abahamya b’intwari nk’abo bashyiraga ubuzima bwabo mu kaga ku bw’abavandimwe babo.
Jye n’umugore wanjye, Yehova yadufashije gukomeza kuba abizerwa mu myaka yose umurimo wamaze ubuzanyijwe. Muri Gicurasi 1945, ingabo z’Abadage zaraneshejwe, kandi amaherezo ibyo guhora niruka mu mibereho yanjye biza kurangira. Sosayiti yansabye gukomeza kuba umugenzuzi usura amatorero kugeza ubwo habonekeye abandi bavandimwe. Mu mwaka wa 1947, Bertus van der Bil ni we wansimbuye ku murimo wanjye.c Icyo gihe, umwana wacu wa gatatu yaravutse, maze dutura mu burasirazuba bw’igihugu.
Akababaro n’ibyishimo
Nyuma y’intambara, namenye ko ubwo hari hashize hafi umwaka umwe nyuma y’aho mviriye imuhira nkajya mu Buholandi, Data yafunzwe. Yarekuwe incuro ebyiri kubera ko yari arwaye, ariko n’ubundi yarongeraga agafungwa. Muri Gashyantare 1938, yoherejwe mu kigo cyakoranyirizwagamo imfungwa i Buchenwald, hanyuma yoherezwa i Dachau. Aho ni ho Data yapfiriye ku itariki ya 14 Gicurasi 1942. Yakomeje gushikama kandi akomeza kuba indahemuka kugeza ku iherezo.
Mama na we yoherejwe mu kigo cy’i Dachau. Yarahagumye kugeza aho yarekuriwe mu mwaka wa 1945. Kubera ko urugero rwo gushikama rwatanzwe n’ababyeyi banjye bombi rwari rwaragize uruhare runini mu gutuma mbona imigisha yo mu buryo bw’umwuka, twagize igikundiro cyo kuzana mama akabana natwe mu mwaka wa 1954. Mushiki wanjye Margaretha—wakoreraga umurimo w’ubupayiniya mu Budage bw’i Burasirazuba bwagenderaga ku matwara ya Gikomunisiti kuva mu mwaka wa 1945—na we yaraje turabana. N’ubwo mama yari arwaye kandi akaba ataravugaga ururimi rw’Igiholandi, yakomeje kwifatanya mu murimo wo kubwiriza kugeza aho yarangirije isiganwa rye ryo ku isi mu budahemuka mu kwezi k’Ukwakira 1957.
Ikoraniro ryabereye i Nuremberg ho mu Budage mu mwaka wa 1955, ryari ryihariye. Mu gihe twari tumaze kuhagera, abavandimwe bari baturutse i Dresden babwiye Erika ko nyina na we yari ari muri iryo koraniro. Kubera ko icyo gihe Dresden yategekwaga n’u Budage bw’i Burasirazuba, Erika yari amaze imyaka 21 atabonana na nyina. Hakozwe gahunda kugira ngo babonane, maze umwana na nyina barahoberana. Mbega ukuntu uko kongera kubonana byari biteye ibyishimo!
Nyuma y’igihe runaka, umuryango wacu waragutse tugira abana umunani. Ikibabaje ariko, twatakaje umwe mu bahungu bacu azize impanuka y’imodoka. Ariko kandi, kubona abandi bana bose basigaye bakorera Yehova ni isoko y’ibyishimo byimbitse. Twishimira kuba umwana wacu Wolfgang hamwe n’umugore we bakora umurimo w’akarere, kandi n’umuhungu wabo na we akaba ari umugenzuzi w’akarere.
Ndashimira ku bwo kuba nariboneye ukuntu umurimo wa Yehova wagiye utera imbere mu Buholandi. Ubwo natangiraga kuhakorera umurimo w’ubupayiniya mu mwaka wa 1933, hari Abahamya bagera nko ku ijana. Muri iki gihe, hari abasaga 30.000. N’ubwo imbaraga zacu z’umubiri zirimo zikendera, jye na Erika na n’ubu turacyiyemeje kubaho mu buryo buhuje n’amagambo ya ya ndirimbo ya kera agira ati “Oo ku bw’ukwizera kutazacogora.”
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Indirimbo ya 194—mu gitabo Songs of Praise to Jehovah (1928).
b Umujyi wa Copitz, ubu witwa Pirna, uherereye ku nkombe z’Uruzi rwa Elbe, ruri ku birometero 18 uvuye mu mujyi wa Dresden.
c Niba wifuza inkuru y’ibyabaye mu mibereho y’Umuvandimwe Van der Bil, reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Mutarama 1998, inkuru ivuga ngo “Nta Kintu Cyaba Cyiza Kuruta Ukuri.”
[Ifoto yo ku ipaji ya 23]
Abari bagize itsinda ry’urubyiruko “Jugendgruppe” mu gihe cy’akaruhuko bari bafashe bavuye kubwiriza
[Ifoto yo ku ipaji ya 24]
Jye n’abapayiniya twakoranaga umurimo twarangije ifasi ya Schneifel. Nari mfite imyaka 20
[Ifoto yo ku ipaji ya 25]
Ndi kumwe na Erika na Wolfgang mu mwaka wa 1940
[Ifoto yo ku ipaji ya 26]
Uturutse ibumoso ugana iburyo: Umwuzukuru wanjye Jonathan n’umugore we, Mirjam, Erika, jyewe, umuhungu wanjye Wolfgang n’umugore we, Julia
[Ifoto yo ku ipaji ya 26]
Umuvandimwe wari ufunganywe na Data yamushushanyije mu mwaka wa 1941