Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho
Twiringiraga ko Yehova azatwitaho mu buryo bwuje urukundo
BYAVUZWE NA ANNA DENZ TURPIN
“Ariko wa mwana we urabaza!” Uko ni ko mama yavuze atangaye ariko anaseka. Nkiri umwana, nakundaga kubaza ababyeyi banjye ibibazo byinshi cyane. Ariko papa na mama ntibigeze bambwira nabi banziza amatsiko ya cyana nagiraga. Ahubwo banyigishije gutekereza no kwifatira ku giti cyanjye imyanzuro ishingiye ku mutimanama watojwe na Bibiliya. Ibyo banyigishije byaje kungirira akamaro cyane, kubera ko umunsi umwe igihe nari mfite imyaka 14, Abanazi bantandukanyije n’ababyeyi banjye nakundaga cyane sinongera kubabona ukundi.
PAPA witwaga Oskar Denz, hamwe na mama witwaga Anna Maria, babaga i Lörrach, umujyi wo mu Budage wegereye umupaka w’u Busuwisi. Bakiri bato, bagiraga ishyaka muri politiki kandi abaturage bo mu karere k’iwacu bari babazi bakanabubaha. Ariko mu mwaka wa 1922, nyuma gato y’aho ababyeyi banjye bashakaniye, bahinduye uko babonaga politiki ndetse n’intego zabo mu buzima. Mama yatangiye kwigana Bibiliya n’Abigishwa ba Bibiliya, uko akaba ari ko Abahamya ba Yehova bitwaga icyo gihe, kandi yashimishijwe no kumenya ko Ubwami bw’Imana buzazana amahoro ku isi. Mu gihe gito papa na we yatangiye kwiga, bombi batangira no kujya mu materaniro y’Abigishwa ba Bibiliya. Ndetse kuri Noheli y’uwo mwaka, papa yahaye mama igitabo cyitwa La Harpe de Dieu, cyakoreshwaga mu kuyobora ibyigisho bya Bibiliya. Navutse ku itariki ya 25 Werurwe 1923, nkaba ndi umwana w’ikinege.
Hari ibintu byiza cyane byo mu buzima bwo mu muryango wacu njya nibuka bikanshimisha. Urugero, nk’ukuntu mu cyi twajyaga gutembera ahantu hatuje hitwa Black Forest hamwe n’ukuntu mama yajyaga anyigisha uturimo two mu rugo! N’ubu ndacyibuka neza mama ahagaze mu gikoni arimo yigisha agakobwa ke guteka. Icy’ingenzi kurusha ibindi, ni uko ababyeyi banjye banyigishije gukunda Yehova Imana no kumwiringira.
Itorero ryacu ryari rigizwe n’ababwiriza b’Ubwami barangwaga n’ishyaka bagera kuri 40. Ababyeyi banjye bari abahanga cyane mu gushakisha uburyo bwo kubwira abantu iby’Ubwami. Kubera imirimo ifitanye isano na politiki bari barakoze muri ako karere, kuganira n’abandi byaraboroheraga kandi abantu babakiraga neza. Maze kugira imyaka irindwi, nanjye nifuje kujya kubwiriza ku nzu n’inzu. Ku ncuro ya mbere njya kubwiriza, uwo twari twajyanye yampereje ibitabo, anyereka inzu maze arambwira ati “genda urebe niba ibi bitabo babishaka.” Mu mwaka wa 1931, twagiye mu ikoraniro ry’Abigishwa ba Bibiliya i Basel mu Busuwisi. Aho ni ho ababyeyi banjye babatirijwe.
Imivurungano yaje kuvamo ubutegetsi bw’igitugu
Icyo gihe mu Budage hari umuvurungano mwinshi cyane, kandi amashyaka atandukanye ya politiki yajyaga ashyamiranira cyane mu mihanda. Rimwe ari nijoro, nakanguwe n’induru yavugiraga mu nzu y’abaturanyi. Abasore babiri b’ingimbi bari bishe mukuru wabo bamukubise ikintu cyari kimeze nk’igitiyo gifite amenyo kubera ko batavugaga rumwe muri politiki. Nanone kandi, abantu barushijeho kwanga Abayahudi mu buryo bugaragara. Ku ishuri hari umukobwa wahoraga yigunze mu nguni kubera ko gusa yari Umuyahudikazi. Numvaga anteye impuhwe cyane, ntazi yuko nanjye mu gihe gito bari gutangira kunyanga.
Ku itari ya 30 Mutarama 1933, Adolf Hitileri yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Budage. Abanazi bazamuye ibendera ryabo ku biro by’akarere bishimira ko batsinze. Twabirebaga turi nko ku nzu ya kabiri uvuye kuri ibyo biro by’akarere. Ku ishuri, umwarimu wacu wari ubishyigikiye yatwigishije kujya dusuhuzanya ngo “Heil Hitler!” Nyuma ya saa sita nabwiye papa iby’iyo ndamukanyo. Byaramuhangayikishije cyane. Yaravuze ati “ibi bintu si byiza. ‘Heil’ bisobanura agakiza. Turamutse tuvuze ngo ‘Heil Hitler!,’ twaba tuvuze ko agakiza kava kuri Hitileri aho kuba kuri Yehova. Ndatekereza ko bidakwiriye, ariko ni wowe ubwawe ukwiriye kwifatira umwanzuro w’icyo ukwiriye gukora.”
Kubera ko nanze kuramukanya iyo ndamukanyo ya Hitileri, abanyeshuri twiganaga batangiye kumfata nk’umuntu w’igicibwa. Bamwe mu bahungu twiganaga bajyaga banankubita iyo abarimu babaga batareba. Amaherezo bampaye akato, ndetse n’abari incuti zanjye bambwira ko ba se bababujije gukina nanjye. Ngo nashoboraga guteza akaga gakomeye.
Abanazi bamaze amezi abiri bafashe ubutegetsi mu Budage, bahagaritse umurimo w‘Abahamya ba Yehova bavuga ko bashoboraga guteza igihugu akaga. Abasirikare b’Abanazi bafunze Beteli yari i Magdeburg kandi batubuza kongera guterana. Ariko kubera ko twabaga hafi y’umupaka, papa yahawe impapuro ziduhesha uburenganzira bwo kuzajya twambuka tukajya i Basel mu Busuwisi, aho twajyaga mu materaniro yo ku Cyumweru. Yakundaga kuvuga ngo icyamuha abavandimwe bacu bo mu Budage bakabona ifunguro ryo mu buryo bw’umwuka nk’iryo, ryabafasha kugira ubutwari bwo kuzahangana n’igihe kizaza.
Ingendo zarimo akaga
Ibiro by’i Magdeburg bimaze gufungwa, umwe mu bahakoraga witwaga Julius Riffel yaje i Lörrach aho yakomokaga, gushyiraho gahunda yo kubwiriza rwihishwa. Papa yahise amwemerera kumufasha. Yaraduhamagaye jye na mama turicara maze adusobanurira ko yemeye gufasha mu kwinjiza ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu Budage abikuye mu Busuwisi. Yatubwiye ko ibyo byashoboraga guteza akaga gakomeye cyane kandi ko yashoboraga gufatwa igihe icyo ari cyo cyose. Ntiyashakaga ko twakumva duhatiwe kubafasha kubera ko natwe byari kudushyira mu kaga. Ako kanya mama yaravuze ati “ndagushyigikiye.” Bombi barahindukiye barandeba, maze ndavuga nti “nanjye turi kumwe!”
Mama yaboshye agafuka kangana n’igazeti y’Umunara w’Umurinzi. Yacengezaga amagazeti mu mwenge w’uruhande rumwe rw’ako gafuka wabaga ufunguye, hanyuma akongera akaboha akawufunga. Ku myenda ya papa yadodeyemo indi mifuka itagaragara, kandi adoda n’imikandara ibiri jye na we twashoboraga guhishamo udutabo duto twifashishaga tuyoborera abantu ibyigisho. Uko buri gihe twabashaga kuzana rwihishwa ibitabo mu rugo, twariruhutsaga tugashimira Yehova. Twahishaga ibyo bitabo mu cyumba cyo hejuru cy’inzu yacu.
Mu mizo ya mbere Abanazi ntibigeze na gato badukeka. Nta n’ubwo bigeze bagira icyo batubaza cyangwa ngo basake inzu yacu. Ariko kandi, twumvikanye ku buryo twari kuzajya dukoresha kugira ngo tuburire abavandimwe bacu bo mu buryo bw’umwuka igihe hari kuba habaye ikibazo. Twakoreshaga umubare 4711, wari izina ry’umubavu wari uzwi cyane. Iyo twabonaga kuza iwacu bishobora guteza akaga, twababuriraga mu buryo runaka dukoresheje uwo mubare. Nanone papa yari yarababwiye kuzajya babanza kwitegereza amadirishya y’icyumba cy’uruganiriro mbere yo kwinjira mu nzu twabagamo. Iyo idirishya ry’ibumoso ryabaga rifunguye, byasobanuraga ko hari ikintu kitagenze neza bityo bakirinda kuhagera.
Mu mwaka wa 1936 no mu wa 1937, abapolisi b’abamaneko bitwaga Gestapo bafashe abantu benshi cyane babashyira muri gereza no mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa, aho bakorewe ibikorwa bibi cyane bya kinyamaswa kandi byarangwaga n’ubugome. Ibiro by’ishami by’i Berne mu Busuwisi byatangiye kwegeranya raporo zari zikubiyemo na zimwe mu zakuwe muri ibyo bigo, bazikusanyiriza hamwe ziza kuvamo igitabo cyiswe Kreuzzug gegen das Christentum (Intambara yo kurwanya Ubukristo), cyashyiraga ahagaragara ubugome bw’Abanazi. Twatangiye gukora umurimo washoboraga kuduteza akaga wo kujyana izo raporo rwihishwa tukazambukana umupaka tujya i Basel. Iyo Abanazi baza kudufatana izo mpapuro zitari zemewe twari guhita dufungwa uwo mwanya. Iyo nasomaga iby’ukuntu abavandimwe bacu bagirirwaga nabi cyane, narariraga. Icyakora numvaga nta bwoba mfite. Niringiraga ko incuti zanjye magara, ari zo Yehova hamwe n’ababyeyi banjye, bari kuzanyitaho.
Narangije amashuri mfite imyaka 14 maze mbona akazi mu iduka ryacuruzaga ibikoresho byo mu rugo. Twakundaga gutwara ibitabo ku wa Gatandatu nyuma ya saa sita no ku Cyumweru, igihe papa yabaga atagiye ku kazi. Ugereranyije twajyagayo buri byumweru bibiri. Twabaga tumeze nk’indi miryango yose yabaga igiye kwitemberera mu mpera z’icyumweru, kandi mu gihe cy’imyaka igera hafi kuri ine, abapolisi bo ku mupaka ntibigeze baduhagarika cyangwa ngo bagerageze kudusaka. Byakomeje bityo kugeza ku munsi umwe wo muri Gashyantare 1938.
Badutahura!
Sinzibagirwa na rimwe uko papa yari ameze mu maso igihe twageraga aho twari dusanzwe dukura ibitabo hafi y’i Basel, maze akabona ikirundo kinini cyane cy’ibitabo byari bidutegereje. Kubera ko undi muryango wajyaga utwara ibitabo wari wafunzwe, twagombaga gutwara ibindi bitabo birenzeho. Tugeze ku mupaka, umukozi wa gasutamo yaraturebye adukeka amababa maze ategeka ko badusaka. Amaze kubona ibyo bitabo, yadushoreye adutunze imbunda atujyana mu modoka z’abapolisi zari zitegerereje aho. Mu gihe abapolisi batujyanaga, papa yamfashe ikiganza arankomeza cyane maze aranyongorera ati “ntutuvemo. Uramenye ntugire izina ry’umuntu n’umwe uvuga!” Naramwijeje nti “sinzabavamo.” Twongeye kugaruka i Lörrach, bantandukanyije na papa nakundaga cyane. Namubonye bwa nyuma igihe inzugi za gereza zafungwaga amaze kwinjiramo!
Abapolisi bane ba Gestapo bamaze amasaha ane bambaza, bansaba kubabwira amazina y’abandi Bahamya, bashaka ko nabarangira aho babaga. Maze kwanga, umwe muri abo bapolisi yararakaye cyane antera ubwoba ati “dufite ubundi buryo bwo gutuma uvuga sha!” Nta kintu na kimwe nigeze mbahingukiriza. Ubwo jye na mama badushubije mu rugo, ari na bwo bahasakaga ku ncuro ya mbere. Bajyanye mama kumufunga, jye banjyana kwa mama wacu baramumpa ngo amfunge batazi ko na we yari Umuhamya. N’ubwo nari nemerewe kujya ku kazi, abapolisi bane ba Gestapo babaga bicaye mu modoka ihagaze imbere y’inzu bacunga akantu kose nakoraga, mu gihe undi mupolisi yabaga agendagenda mu nzira y’abanyamaguru.
Iminsi mike nyuma y’aho ubwo nari ngiye kurya, nsohotse mu nzu nabonye umukristokazi ukiri muto wari utwaye igare aje ansanga. Uko yagendaga anyegera, nabonaga ko hari agapapuro yari agiye kunjugunyira. Nkimara kugasama, nahise mpindukira kugira ngo ndebe niba ba bapolisi bari babibonye. Icyantangaje, ni uko muri uwo mwanya bose barimo baseka cyane!
Ako gapapuro k’uwo mukristokazi kambwiraga ko saa sita nagombaga kujya aho ababyeyi be bari batuye. Ariko se ko abapolisi ba Gestapo bancungaga cyane, ubwo sinari gufatisha ababyeyi be? Natereye akajisho kuri abo bapolisi bane bari mu modoka no kuri wa mupolisi wundi wagendagendaga mu muhanda. Mbuze icyo nkora, nasenze Yehova mwinginga musaba kumfasha. Ngiye kubona mbona wa mupolisi aragiye yegera ya modoka irimo abapolisi ba Gestapo, baravugana. Yahise yurira ajya mu modoka, bahita banduruka!
Uwo mwanya, mama wacu yahise ahinguka. Saa sita zari zimaze kurenga. Yasomye ako gapapuro kandi ambwira ko twagombye kujya aho hantu nk’uko nari nabisabwe, kuko yatekerezaga ko hari uburyo abavandimwe bari bateganyije bwo kunjyana mu Busuwisi. Tuhageze, banyeretse umugabo ntari nzi witwaga Heinrich Reiff. Yambwiye ko yari ashimishijwe no kuba nabashije kugera aho amahoro, kandi ko yari yaje kumfasha guhungira mu Busuwisi. Yarambwiye ngo nyuma y’iminota 30 duhurire mu gashyamba.
Ubuzima bwo mu buhungiro
Nagiye kureba Umuvandimwe Reiff amarira atemba, mfite intimba ku mutima kubera ko natekerezaga ko nsize ababyeyi banjye. Ibyo byose byari byabaye byihuta cyane. Nyuma y’igihe gito nari maze mpangayitse, twivanze n’itsinda rya ba mukerarugendo maze twambuka umupaka nta nkomyi.
Ngeze ku biro by’ishami by’i Berne, namenye ko abavandimwe baho ari bo bari bateganyije uburyo bwo kumpungisha. Banyeretse aho mba. Nakoze mu gikoni kandi narabyishimiye cyane. Icyakora ntibyari binyoroheye kuba mu buhungiro nta gakuru k’ababyeyi banjye, bombi bari barakatiwe buri muntu imyaka ibiri y’igifungo. Rimwe na rimwe, iyo numvaga mpangayitse cyane kandi mfite agahinda kenshi, najyaga nifungiranira mu cyumba biyuhagiriragamo maze nkarira. Ariko kandi, nabashaga kwandikirana n’ababyeyi banjye buri gihe kandi banteraga inkunga yo gukomeza kuba indahemuka.
Nakurikije urugero rw’ukwizera rw’ababyeyi banjye, niyegurira Yehova maze mbatizwa ku itariki ya 25 Nyakanga 1938. Maze umwaka umwe kuri Beteli, nagiye gukora ahitwa i Chanélaz, ku isambu yari yaraguzwe n’ibiro by’ishami byo mu Busuwisi kugira ngo bajye babona ibyokurya bitunga umuryango wa Beteli, babone n’aho bacumbikira abavandimwe bahungaga itotezwa.
Mu mwaka wa 1940 ababyeyi banjye bamaze kurangiza igifungo bari barakatiwe, Abanazi babemereye kubarekura mu gihe na bo bari kuba bemeye kureka ukwizera kwabo. Bakomeje gushikama bituma boherezwa mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa. Papa bamwohereje i Dachau naho mama bamwohereza i Ravensbrück. Mu gihe cy’imbeho cyo mu mwaka wa 1941, mama hamwe n’abandi Bahamya b’igitsina gore bari muri icyo kigo banze gukorera abasirikare. Babahanishije kumara iminsi itatu n’amajoro atatu bahagaze mu mbeho, nyuma y’aho babafungira mu byumba byarimo umwijima kandi bamara iminsi 40 babaha utwokurya duke. Nyuma yaho barabakubise. Mama yapfuye ku itariki ya 31 Mutarama 1942, hashize ibyumweru bitatu babakubise inkoni nyinshi cyane.
Papa bamukuye mu kigo cy’i Dachau bamwimurira i Mauthausen muri Otirishiya. Muri icyo kigo, nta kindi Abanazi bakoraga kitari ukwica abari bahafungiye babicishije inzara cyangwa bakabakoresha imirimo y’agahato yabaga ivunanye cyane. Amezi atandatu nyuma y’urupfu rwa mama, Abanazi bishe papa bakoresheje ubundi buryo: bamukoreyeho ubushakashatsi mu by’ubuvuzi. Abaganga bo muri icyo kigo bateraga infungwa mikorobe zitera igituntu ku bushake. Nyuma y’aho, izo mfungwa baziteye urw’ingusho mu mutima. Abayobozi b’icyo kigo bavuze ko papa yishwe n’“indwara y’umutima.” Yari afite imyaka 43. Byatwaye amezi menshi kugira ngo menye iby’urwo rupfu rubi bapfuye. N’ubu iyo nibutse ababyeyi banjye amarira anzenga mu maso. Icyakora, haba icyo gihe ndetse n’ubu, mpumurizwa no kumenya ko mama na papa, bari bafite ibyiringiro by’ubuzima bwo mu ijuru, bari kumwe na Yehova.
Nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose, nagize igikundiro cyo kwiga mu Ishuri rya 11 rya Bibiliya rya Watchtower rya Galeedi i New York. Mbega ukuntu nashimishijwe no kumara amezi atanu mpugiye mu kwiga Ibyanditswe! Tukimara guhabwa impamyabumenyi mu wa 1948, noherejwe mu Busuwisi gukorerayo ubumisiyonari. Nyuma y’aho gato nahuye na James L. Turpin, umuvandimwe w’indahemuka wari warahawe impamyabumenyi mu ishuri rya 5 rya Galeedi. Igihe muri Turukiya hatangizwaga ibiro by’ishami, ni we waribereye umugenzuzi. Twashyingiranywe muri Werurwe 1951, maze nyuma y’aho gato tumenya ko twari tugiye kwibaruka umwana! Twimukiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, mu Kuboza twibaruka umwana w’umukobwa witwa Marlene.
Uko imyaka yagiye ihita, jye na James twaboneye ibyishimo byinshi mu murimo wo kubwiriza Ubwami. Ndibuka neza umwe mu bantu niganye na bo Bibiliya, umukobwa w’Umushinwakazi witwa Penny wakundaga cyane kwiga Bibiliya. Yaje kubatizwa nyuma ashyingiranwa na Guy Pierce, umwe mu bagize Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova. Izo nkoramutima zamfashije kwihanganira urupfu rw’ababyeyi banjye.
Mu ntangiriro z’umwaka wa 2004, abavandimwe b’i Lörrach, aho ababyeyi banjye bakomokaga, bubatse Inzu y’Ubwami nshya ku Muhanda witwa Stich. Kugira ngo abayobozi b’umujyi bagaragaze ko bashimira Abahamya ba Yehova ibyo bakoze, bahinduye izina ry’uwo muhanda bawita Denzstraße (Umuhanda wa Denz), kugira ngo bahe icyubahiro ababyeyi banjye. Ikinyamakuru cyaho cyitwa Badische Zeitung, munsi y’umutwe wagiraga uti “Kwibuka Denz n’umugore we bishwe: umuhanda wiswe izina rishya,” cyavuze ko ababyeyi banjye ‘biciwe mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa mu gihe cy’ubutegetsi bwa Reich ya Gatatu, bazira ukwizera kwabo.’ Kuri jye, icyo gikorwa cyakozwe n’ubuyobozi bw’umujyi cyabaye ihinduka umuntu atari yiteze, ariko cyansusurukije umutima cyane.
Papa yakundaga kuvuga ko twagombye gukora gahunda tudatekereza ko Harimagedoni izaza tutakiriho, ahubwo dutekereza ko ishobora kuza n’ejo. Iyo ni inama y’ingirakamaro nakomeje kugerageza gushyira mu bikorwa. Ntibyoroshye kwihangana kandi nanone hari ibintu bishishikaje utegereje, cyane cyane muri iki gihe aho ingaruka z’iza bukuru zituma ntagishobora kuva mu nzu. Icyakora, sinigeze nshidikanya na rimwe ku masezerano Yehova yasezeranyije abagaragu be b’indahemuka bose, agira ati “wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose . . . Uhore umwemera mu migendere yawe yose, na we azajya akuyobora inzira unyuramo.”—Imigani 3:5, 6.
[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 29]
AMAGAMBO YO MU GIHE CYAHISE AMFITIYE AGACIRO KENSHI
Umugore wari uturutse mu mudugudu wari uri ku birometero bike uturutse i Lörrach, yaje gusura uwo mujyi mu myaka ya za 80. Icyo gihe, abaturage bo muri uwo mujyi bazanaga ibintu batagikeneye bakabishyira ahantu abandi bashoboraga kwihitiramo ibyo bashatse bakabijyana. Uwo mugore yabonye agasanduku kari karimo ibikoresho by’ubudozi maze akajyana iwe. Nyuma y’aho, muri ako gasanduku hasi yaje gusangamo amafoto y’umwana w’umukobwa hamwe n’amabaruwa yanditse ku mpapuro zo mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa. Uwo mugore yashishikajwe cyane n’ayo mabaruwa kandi ashaka kumenya uwo mwana w’umukobwa ufite imisatsi iboshye uwo yari we.
Umunsi umwe wo mu mwaka wa 2000, uwo mugore yaje kubona ingingo y’ikinyamakuru yavugaga iby’imurika ryerekanaga ibintu byabayeho mu mateka ryari ryabereye i Lörrach. Iyo ngingo yasobanuraga amateka y’Abahamya ba Yehova mu gihe cy’ubutegetsi bw’Abanazi, ivugamo n’umuryango wacu. Hari harimo ifoto yanjye nkiri umwangavu. Amaze kubona ukuntu izo foto zombi zisa, uwo mugore yashatse uwo munyamakuru amubwira ibya ya mabaruwa; yose hamwe yari 42. Ibyumweru bike nyuma yaho, nabonye ayo mabaruwa yose uko ari 42. Ayo mabaruwa yagaragazaga ukuntu ababyeyi banjye bahoraga babaza mama wacu amakuru yanjye. Ntibigeze bahwema kunyitaho mu buryo bwuje urukundo. Biratangaje cyane kubona ayo mabaruwa atarangiritse akongera kuboneka nyuma y’imyaka irenga 60!
[Amafoto yo ku ipaji ya 25]
Igihe Hitileri yafataga ubutegetsi umuryango wacu warangwaga n’ibyishimo waratandukanye
[Aho ifoto yavuye]
Hitileri: U.S. Army photo
[Amafoto yo ku ipaji ya 26]
1. Ibiro by’i Magdeburg
2. Abapolisi ba “Gestapo” bafunze Abahamya babarirwa mu bihumbi
[Ifoto yo ku ipaji ya 28]
Jye na James twaboneye ibyishimo byinshi mu murimo w’Ubwami