Reka ibintu ukora bitewe n’akamenyero bitume wungukirwa
HARI umugabo wari umaze imyaka 12 atuye mu nkengero z’umujyi wa Athènes. Buri munsi yanyuraga mu nzira imwe avuye ku kazi atashye imuhira. Hanyuma yaje kwimukira mu gace ko ku rundi ruhande rw’uwo mujyi. Umunsi umwe nyuma y’akazi, yafashe inzira arataha. Mu gihe yari amaze kubona ko yageze mu gace yahoze atuyemo ni bwo gusa yamenye ko yari yayobye. Kubera akamenyero yari afite, yari yatashye aho yari atuye mbere!
Ntibitangaje kuba rimwe na rimwe ibintu umuntu akora bitewe n’akamenyero byitwa ko ari indi kamere itubamo, ko ari imbaraga igira ingaruka ku buzima bwacu mu buryo bukomeye. Muri ubwo buryo, akamenyero gashobora kugereranywa n’umuriro. Umuntu ashobora kwishimira ko umuriro umumurikira mu mwijima, kandi ushobora gususurutsa umubiri wacu kandi ugateka ibyokurya byacu. Ariko kandi, umuriro ushobora nanone kuba umwanzi w’inkazi urimbura ubuzima n’ibyo dutunze. Uko ni na ko bimeze ku kamenyero. Mu gihe umuntu yaba yarihinzemo akamenyero mu buryo bukwiriye, gashobora kuba ingirakamaro cyane. Ariko nanone, gashobora kwangiza byinshi.
Wa mugabo twavuze tugitangira, ibintu yakoze bitewe n’akamenyero nta kindi byamutwaye uretse igihe byamutesheje; yamaze umwanya yicaye mu modoka kubera ko imodoka zari nyinshi mu muhanda. Ku bihereranye n’ibintu by’ingenzi kurushaho, akamenyero gashobora kuduhesha ingororano yo kugira icyo tugeraho cyangwa kakadushyira mu makuba. Reka turebe ingero nke z’ibyabaye mu mibereho y’abantu ziboneka muri Bibiliya, zigaragaza ukuntu akamenyero gashobora kudufasha cyangwa kakatudindiza mu murimo dukorera Imana no mu mishyikirano tugirana na yo.
Ingero zo Muri Bibiliya Zihereranye n’Akamenyero Keza n’Akabi
Nowa, Yobu na Daniyeli bose bagize imigisha yo kuba bari bafitanye imishyikirano ya bugufi n’Imana. Bibiliya irabashimagiza cyane bitewe no “gukiranuka kwabo” (Ezekiyeli 14:14). Mu buryo bushishikaje, imibereho y’abo bantu uko ari batatu yagaragaje ko bari barihinzemo akamenyero keza.
Nowa yasabwe kubaka inkuge, ikaba yari ubwato burebure cyane kuruta ikibuga cy’umupira, kandi mu buhagarike, yari kuba isumba inzu y’amagorofa ane. Uwo mushinga ukomeye cyane wari guhangayikisha umuntu uwo ari we wese wubakaga inkuge mu bihe bya kera. Nowa n’umuryango we wari ugizwe n’abantu barindwi bubatse iyo nkuge badafite ibikoresho bigezweho byo muri iki gihe. Ikindi kandi, Nowa yakomeje kubwiriza abo mu gihe cye. Dushobora kuvuga tudashidikanya ko yanatungaga umuryango we awuha ibyo wari ukeneye mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’umubiri (2 Petero 2:5). Kugira ngo ibyo byose Nowa abigereho, agomba kuba yari afite akamenyero keza mu birebana n’umurimo. Byongeye kandi, Nowa yanditswe mu mateka ya Bibiliya ko ‘yagendanaga n’Imana. Nowa yakoze byose, nk’uko Uwiteka yabimutegetse’ (Itangiriro 6:9, 22; 7:5). Kubera ko muri Bibiliya yavuzweho kuba ‘yaratunganaga rwose,’ agomba kuba yarakomeje kugendana n’Imana nyuma y’Umwuzure ndetse na nyuma y’aho habereyeho igikorwa cyo kwigomeka kuri Yehova i Babeli. Koko rero, Nowa yakomeje kugendana n’Imana kugeza igihe yapfiriye afite imyaka 950.—Itangiriro 9:29.
Akamenyero keza Yobu yari yarihinzemo kagize uruhare mu gutuma aba “umukiranutsi utunganye” (Yobu 1:1, 8; 2:3). Mu buryo buhuje n’umuco, cyangwa akamenyero yari afite, yakoraga umurimo w’ubutambyi mu muryango we, atambirira abana be ibitambo igihe cyose iminsi y’ibirori byabo yabaga irangiye, akabikora bitewe n’uko wenda bashoboraga kuba “ ‘bakoze icyaha, bagahemukira Imana mu mitima yabo.’ Uko ni ko Yobu yajyaga agenza iteka ryose.” (Yobu 1:5, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.) Mu muryango wa Yobu, nta gushidikanya ko imico yabaga ishingiye kuri gahunda yo kuyoboka Yehova yari yiganje.
Daniyeli yakoreraga Yehova “iteka” mu mibereho ye yose. (Daniyeli 6:17, 21, umurongo wa 16 n’uwa 20 muri Biblia Yera.) Ni akahe kamenyero keza ko mu buryo bw’umwuka Daniyeli yari afite? Mbere na mbere, yajyaga asenga Yehova buri gihe. N’ubwo hari itegeko ry’umwami ryabuzanyaga icyo gikorwa, ‘[Daniyeli] yakomeje kujya apfukama gatatu mu munsi, asenga Imana ye, akayishimira nk’uko yari asanzwe agenza.’ (Daniyeli 6:11, umurongo wa 10 muri Biblia Yera.) Ntiyashoboraga kureka akamenyero ke ko gusenga Imana, ndetse n’igihe ibyo byabaga bishobora gushyira ubuzima bwe mu kaga. Nta gushidikanya ko ako kamenyero katumye Daniyeli arushaho gukomera mu mibereho ye yaranzwe no gushikama ku Mana mu buryo budasanzwe. Birashoboka nanone ko Daniyeli yari afite akamenyero keza ko kwiga no gutekereza mu buryo bwimbitse ku masezerano ashimishije cyane y’Imana (Yeremiya 25:11, 12; Daniyeli 9:2). Nta gushidikanya ko ako kamenyero keza kamufashije kwihangana kugeza ku mperuka, yiruka mu budahemuka mu isiganwa ry’ubuzima kugeza rirangiye.
Mu buryo bunyuranye n’ubwo, Dina yagezweho n’ingaruka zibabaje bitewe n’uko yari afite akamenyero kabi. ‘Yajyaga agenderera abakobwa bo muri icyo gihugu’ batasengaga Yehova (Itangiriro 34:1). Ako kamenyero kasaga n’aho katagize icyo gatwaye kamushyize mu makuba. Mbere na mbere, yafashwe ku ngufu na Shekemu, umusore wabonwaga ko “yari afite icyubahiro kiruta icy’ab’inzu ya se bose.” Hanyuma, igikorwa cyo kwihorera cyakozwe na basaza be babiri cyatumye bica abantu b’igitsinagabo bose bo mu mudugudu wose. Mbega ingaruka ziteye ubwoba!—Itangiriro 34:19, 25-29.
Ni gute twakwiringira ko akamenyero kacu kazatwungura aho kutwangiza?
Dukoreshe Akamenyero Dufite
Umuhanga mu bya filozofiya umwe yagize ati “akamenyero ni ko kagena uko bizatugendekera mu gihe kizaza.” Ariko si ko bigomba kumera byanze bikunze. Bibiliya igaragaza neza cyane ko dushobora guhitamo guhindura akamenyero kabi twatoye maze tukihingamo akamenyero keza.
Mu gihe dufite akamenyero keza, imibereho ya Gikristo irushaho kugenda neza kandi gukomeza kuyigenderamo bikarushaho koroha. Umukristo ukomoka mu Bugiriki witwa Alex yagize ati “akamenyero ko kutanamuka kuri gahunda kugira ngo nsohoze ibintu binyuranye gatuma ncungura igihe cy’agaciro.” Umusaza w’Umukristo witwa Theophilus, yavuze ko akamenyero ko gushyira ibintu kuri gahunda kamufasha kugira ingaruka nziza. Yagize ati “nzi neza rwose ko ntari gushobora gusohoza inshingano zanjye za Gikristo iyo nza kuba ntafite akamenyero keza ko gushyira ibintu kuri gahunda.”
Twebwe Abakristo, tugirwa inama yo ‘gukomeza kugendera kuri gahunda muri ako kamenyero dufite’ (Abafilipi 3:16, NW ). Akamenyero k’umuntu kaba gakubiyemo kuba yaramenyereye gukora igikorwa runaka kuri gahunda yashyizweho. Bene ako kamenyero keza katugirira akamaro bitewe n’uko bitaba ngombwa ko dutakaza igihe dutekereza uko turi bubigenze kuri buri ntambwe—tuba twaramaze kwishyiriraho uburyo bwiza bwo kubikora kuko biba byarabaye akamenyero. Iyo dufite akamenyero ko gukora ibintu runaka, kubikora bisa n’aho byikora nta mihati dushyizeho. Kimwe n’uko kugira akamenyero ko gutwara imodoka neza bishobora gutuma umushoferi afata ingamba zirokora ubuzima ako kanya mu gihe ahuye n’akaga mu nzira, ni na ko akamenyero keza gashobora kudufasha gufata imyanzuro ikwiriye vuba na bwangu mu gihe tugendera mu nzira yacu ya Gikristo.
Umwanditsi w’Umwongereza witwa Jeremy Taylor yabivuze muri aya magambo ngo “akamenyero kava ku bikorwa.” Niba dufite akamenyero keza, dushobora gukora ibintu byiza bitatugoye cyane. Urugero, niba twebwe abakozi b’Abakristo dufite akamenyero ko kwifatanya mu murimo wo kubwiriza buri gihe, birushaho kutworohera kujya muri uwo murimo kandi bikadushimisha. Ku bihereranye n’intumwa, dusoma ngo “ntizasiba kwigisha no kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo iminsi yose mu rusengero n’iwabo.” (Ibyakozwe 5:42; 17:2, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.) Ku rundi ruhande, niba twifatanya mu murimo rimwe na rimwe gusa, dushobora kumva duhangayitse, bityo tukaba dukeneye kubona igihe kirenzeho kugira ngo twumve tuguwe neza mu murimo mbere y’uko twumva dufite icyizere muri uwo murimo w’ingenzi wa Gikristo.
Uko ni na ko bimeze no mu bindi bice bigize ibikorwa byacu bya Gikristo bya buri gihe. Akamenyero keza gashobora kudufasha kujya dusoma Ijambo ry’Imana “ku manywa na nijoro” (Yosuwa 1:8; Zaburi 1:2). Umukristo umwe afite akamenyero ko gusoma Bibiliya mu gihe cy’iminota 20 cyangwa 30 mbere yo kujya kuryama. Ndetse n’igihe ananiwe cyane, abona ko aramutse agiye kuryama adasomye Bibiliya adashobora gusinzira neza. Biba ngombwa ko abyuka maze agahaza ibyo bintu aba akeneye mu buryo bw’umwuka. Ako kamenyero keza kanamufashije gusoma Bibiliya yose rimwe mu mwaka mu gihe cy’imyaka myinshi.
Uwatubereye Icyitegererezo, ari we Yesu Kristo, yari afite akamenyero ko kujya mu materaniro aho basuzumaga Bibiliya. Bibiliya igira iti “yinjira mu isinagogi, nk’uko yamenyereye, arahagarara ngo asome” (Luka 4:16). Kuri Joe, umusaza ufite umuryango mugari, akaba akora amasaha menshi ku kazi, akamenyero kamufashije kwihingamo icyifuzo cyo kujya mu materaniro buri gihe, no kumva ko ari ngombwa. Yagize ati “aka kamenyero gatuma ntadohoka, bigatuma mbona imbaraga nyinshi zo mu buryo bw’umwuka ku buryo nshobora guhangana n’ingorane hamwe n’ibindi bibazo.”—Abaheburayo 10:24, 25.
Kugira ako kamenyero ni ngombwa mu isiganwa rya Gikristo ryo guharanira ubuzima. Raporo yaturutse mu gihugu aho ubwoko bwa Yehova butotezwa yagize iti “abafite akamenyero keza ko mu buryo bw’umwuka kandi bakaba bashimira babikuye ku mutima ku bwo kuba baramenye ukuri nta kibazo bagira mu bihereranye no gushikama iyo ibigeragezo bije, ariko ba bandi bajyaga basiba amateraniro ‘mu gihe gikwiriye,’ batabwirizaga buri gihe kandi wasangaga batandukira mu tuntu duto duto, akenshi ni bo bagwa mu gihe cy’ikigeragezo kigereranywa n’ ‘umuriro.’ ”—2 Timoteyo 4:2.
Mwirinde Akamenyero Kabi, Mwungukirwe n’Akeza
Byagiye bivugwa ko ‘umugabo yagombye kwihingamo akamenyero k’ibintu yiteguye ko bizamutegeka.’ Akamenyero kabi ni umutware ukandamiza rwose. Nyamara kandi, umuntu ashobora guca ukubiri na ko.
Stella yigeze kumara igihe runaka yarabaswe no kureba televiziyo. Yagize ati “ku bintu byose bitera akamenyero kabi byagiye binesha, ubusanzwe haba hari impamvu ‘itagira icyo itwaye’ yabiteye.” Uko ni ko byamugendekeye ku bihereranye n’akamenyero ko kureba televiziyo mu buryo bukabije. Yibwiraga ko yari kuyireba gusa mu gihe ‘gito cyo kwirangaza’ cyangwa kugira ngo ‘ahindureho gato ibyo yakoraga.’ Ariko yaje kunanirwa gutegeka ako kamenyero ke, bituma amara amasaha menshi imbere ya televiziyo. Yagize ati “nibura mu rugero runaka, ako kamenyero kabi kadindije amajyambere yanjye yo mu buryo bw’umwuka.” Amaherezo, binyuriye ku mihati ihamye yashyizeho, yashoboye kugabanya igihe yajyaga amara areba televiziyo maze atangira guhitamo ibyo yagombaga kujya areba. Stella yagize ati “buri gihe ngerageza kwibuka impamvu nifuzaga gucika kuri ako kamenyero, kandi nishingikiriza kuri Yehova kugira ngo nkomere ku cyemezo nafashe.”
Umukristo witwa Charalambos avuga ibyerekeye akamenyero kabi kamudindizaga kagatuma atagira amajyambere mu buryo bw’umwuka—ni ukuvuga kurazika ibintu. Yagize ati “mu gihe namenyaga ko akamenyero ko kurazika ibintu gashobora guteza akaga, natangiye gushyiraho imihati kugira ngo ngire icyo mpindura mu buzima bwanjye. Mu gihe nabaga nshyiraho intego, nateganyaga mu buryo busobanutse neza igihe nagombaga gutangirira kuzisohoza n’ukuntu nari kubigeraho. Gukora ibintu buri gihe ni wo muti nabonye wo gushyira mu bikorwa ibyemezo n’imigambi nabaga nafashe, kandi ni ko kamenyero keza ngifite kugeza ubu.” Koko rero, kugira akamenyero keza ni cyo kintu cyiza cyane gisimbura akamenyero kabi.
Incuti zacu na zo zishobora gutuma tugira akamenyero keza cyangwa kabi. Akamenyero keza karandura, nk’uko bimeze ku kamenyero kabi. Nk’uko “kwifatanya n’ababi konona ingeso nziza,” ni na ko kwifatanya n’abeza bishobora kuduha ingero dushobora kwigana mu bihereranye n’akamenyero keza (1 Abakorinto 15:33). Icy’ingenzi kurushaho, ni uko akamenyero gashobora gushimangira imishyikirano dufitanye n’Imana cyangwa kagatuma irushaho gukendera. Stella yagize ati “iyo dufite akamenyero keza, gatuma imihati dushyiraho mu guhatanira gukorera Yehova irushaho koroha. Iyo dufite akamenyero kangiza, kaburizamo imihati yacu.”
Gira akamenyero keza, maze ureke kakuyobore. Kazaba imbaraga ikomeye, y’ingirakamaro mu mibereho yawe.
[Ifoto yo ku ipaji ya 19]
Kimwe n’umuriro, akamenyero gashobora kugira umumaro cyangwa ntikawugire
[Ifoto yo ku ipaji ya 21]
Yesu yari yaramenyereye kujya mu isinagogi ku Isabato agiye gusoma Ijambo ry’Imana
[Amafoto yo ku ipaji ya 22]
Akamenyero keza ko mu buryo bw’umwuka gashimangira imishyikirano dufitanye n’Imana