Babyeyi—Nimucengeze Akamenyero Keza mu Bana Banyu
1 Akamenyero keza ntikavukanwa, kandi ntigapfa kwizana mu buryo bw’impanuka. Byongeye kandi, gucengeza akamenyero keza mu bana bifata igihe. “Gucengeza” bisobanura “gutoza umuntu ikintu buhoro buhoro” cyangwa “kwinjiza ibintu ahantu agatonyanga ku kandi.” Kugira ngo ababyeyi bashobore ‘kurera abana babahana, babigisha iby’umwami,’ bagomba kutadohoka.—Ef 6:4.
2 Hera mu Bwana: Abana bakiri bato cyane baba bafite ubushobozi butangaje bwo kwiga no gukora ibintu bishyashya. N’ubwo akenshi abantu bakuru babona ko kwiga ururimi rushya bigoye, abana batarageza igihe cyo kujya ku ishuri bo bashobora kwigira indimi ebyiri cyangwa eshatu icyarimwe. Ntuzigere na rimwe wumva ko umwana wawe akiri muto cyane kugira ngo abe yakwihingamo akamenyero keza. Igihe umwana azaba atangiye kwigishwa ukuri kwa Bibiliya akiri muto kandi ibyo bigakomeza, nyuma y’imyaka mike azaba amaze kuzuza mu bwenge bwe ubumenyi buzatuma agira ‘ubwenge bwo kumuzanira agakiza.’—2 Tim 3:15.
3 Gukora Umurimo wo Kubwiriza—Bigire Akamenyero: Akamenyero keza ugomba gucengeza mu mwana mu gihe cy’imyaka yo kumutoza ni ako kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana buri gihe. Ababyeyi benshi batangira gukora ibyo bajyana abana babo mu murimo wo kubwiriza ku nzu n’inzu igihe abana baba bakiri bato. Kuba ababyeyi bifatanya buri gihe mu murimo wo gutanga ubuhamya bifasha abana babo kurushaho kwishimira umurimo no kugira ishyaka. Ababyeyi bashobora kwereka abana uko bakwifatanya mu gutanga ubuhamya muri buri buryo bwose bugize umurimo wo kubwiriza.
4 Nanone kandi, kwiyandikisha mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi bifasha abana. Bibigisha kugira akamenyero keza ko kwiga n’ukuntu basoma bagerageza gusobanukirwa. Bitoza kugirana n’abandi ikiganiro gishingiye kuri Bibiliya, gusubira gusura no kuyobora ibyigisho bya Bibiliya. Imyitozo nk’iyo ishobora kubateramo icyifuzo cyo gukora umurimo w’ubupayiniya no guhabwa inshingano zihariye mu murimo. Abakozi ba Beteli benshi hamwe n’abamisiyonari bibuka igihe bajyaga mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi bakiri bato maze bakabona ko ari uburyo bwabafashije kwihingamo akamenyero keza.
5 Twese tumeze nk’ibumba mu biganza by’Umubumbyi Mukuru, ari we Yehova. (Yes 64:7, umurongo wa 8 muri Biblia Yera.) Iyo ibumba rikiva mu nganzo, kuribumba biba byoroshye kurushaho. Uko rigenda ryuma, ni na ko kuribumba bigenda birushaho kugorana. Ibyo ni na ko bimeze ku bantu. Iyo bakiri bato, kubagorora biroroha cyane—kandi iyo umwana akiri muto ni ho ingaruka zirushaho kuba nziza. Imyaka y’ubuto bwabo ni yo myaka yo kwigishirizwamo, igihe hashyirwaho urufatiro rw’ukuntu bazaba bateye, byaba ari ukuzaba ari beza cyangwa babi. Wowe mubyeyi wita ku bana bawe, tangira kubacengezamo akamenyero keza mu murimo wa Gikristo hakiri kare.