Yehova ni we Mwami wacu w’Ikirenga
“Yehova, we Mwami w’Ikirenga, ni we nagize ubuhungiro bwanjye.”—ZAB 73:28.
1. Ni iki Pawulo ashobora kuba yarerekezagaho mu magambo yavuze mu 1 Abakorinto 7:31?
INTUMWA PAWULO yaravuze ati “ibibera kuri iyi si bigenda bihinduka” (1 Kor 7:31). Birashoboka ko Pawulo yagereranyaga isi na podiyumu ikinirwaho ikinamico, aho abakinnyi baza bagakina umukino wabo, baba bakina ibyiza cyangwa ibibi, kugeza igihe baviriye kuri podiyumu hakaza abandi.
2, 3. (a) Kuba ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova burwanywa, byagereranywa n’iki? (b) Ni ibihe bibazo turi busuzume?
2 Muri iki gihe hari ibintu bikomeye birimo biba, bishobora kugereranywa n’ikinamico, kandi nawe birakureba. By’umwihariko, ibyo bintu bifitanye isano no kugaragaza ko Yehova Imana ari we ukwiriye kuba umutegetsi w’ikirenga. Ibyo bintu birimo biba byagereranywa n’ibishobora kuba mu gihugu runaka. Ku ruhande rumwe hari ubutegetsi bwemewe kandi bushyira ibintu kuri gahunda. Ku rundi ruhande hari umutwe w’abantu bigometse ku butegetsi bategekesha uburiganya, barangwa n’urugomo n’ubwicanyi. Uwo mutwe utemewe n’amategeko urwanya ubwo butegetsi bwemewe, ugatuma bitorohera abaturage bose kugandukira leta yabo.
3 Muri iki gihe hari ikibazo nk’icyo kireba isi n’ijuru. Hariho ubutegetsi bwemewe bwa ‘Yehova Umwami w’Ikirenga’ (Zab 71:5). Ariko ubu abantu basumbirijwe n’ubutegetsi bw’ibyigomeke buyobowe n’“umubi” (1 Yoh 5:19). Buteza ibibazo ubutegetsi bwemewe bw’Imana kandi bugatuma bitorohera abantu bose kugandukira ubutegetsi bwayo bw’ikirenga. Iyo mimerere yatewe n’iki? Kuki Imana ireka igakomeza kubaho? Ni iki buri wese muri twe yakora?
Ibikubiye muri iyo kinamico
4. Ikibazo kireba ijuru n’isi twagereranya n’ikinamico, gifitanye isano n’ibihe bibazo bibiri bifite aho bihuriye?
4 Icyo kibazo kireba ijuru n’isi twagereranya n’ikinamico, gifitanye isano n’ibibazo bibiri bifite aho bihuriye, ni ukuvuga ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova n’ubudahemuka bw’abantu. Incuro nyinshi, Ibyanditswe bivuga ko Yehova ari ‘Umwami w’Ikirenga.’ Urugero, umwanditsi wa zaburi yagaragaje ko amwiringira cyane maze araririmba ati “Yehova, we Mwami w’Ikirenga, ni we nagize ubuhungiro bwanjye” (Zab 73:28). Kugira ububasha bw’ikirenga ni ukugira ububasha busumba ubw’abandi bose. Umutware w’ikirenga aba afite ububasha buruta ubw’abandi. Hari impamvu zumvikana zituma tubona ko Yehova Imana ari Isumbabyose.—Dan 7:22.
5. Kuki twagombye gushyigikira ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova?
5 Kubera ko Yehova Imana ari Umuremyi, ni we Mutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi. (Soma mu Byahishuwe 4:11.) Nanone kandi, Yehova ni we Mucamanza wacu, ni we udushyiriraho amategeko akaba n’Umwami wacu (Yes 33:22). Kubera ko Imana ari yo dukesha ubuzima kandi tukaba tubeshwaho na yo, twagombye kubona ko ari yo Mwami wacu w’Ikirenga. Nidukomeza kuzirikana ko “Yehova yakomereje intebe ye y’ubwami mu ijuru kandi [ko] ubwami bwe butegeka byose,” bizatuma dushyigikira umwanya we wo mu rwego rwo hejuru.—Zab 103:19; Ibyak 4:24.
6. Kuba indahemuka bisobanura iki?
6 Kugira ngo dushyigikire ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova, tugomba gukomeza kumubera indahemuka. Kuba “indahemuka” ni ukuba indakemwa mu birebana n’umuco. Umuntu w’indahemuka aba ari inyangamugayo, akaba n’umukiranutsi. Umukurambere Yobu ni uko yari ameze.—Yobu 1:1.
Uko iyo kinamico yatangiye
7, 8. Ni mu buhe buryo Satani yashidikanyije ku burenganzira Yehova afite bwo kuba umutegetsi w’ikirenga?
7 Hashize imyaka igera ku 6.000 ikiremwa cy’umwuka gishidikanyije ku burenganzira Yehova afite bwo kuba umutegetsi w’ikirenga. Ibyo icyo cyigomeke cyavuze n’ibyo cyakoze byari bishingiye ku cyifuzo kidakwiriye cyo gushaka gusengwa. Cyashutse umugabo n’umugore ba mbere, ari bo Adamu na Eva, maze bagomera ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana, kandi cyagerageje guharabika izina rya Yehova kivuga ko yabeshye. (Soma mu Ntangiriro 3:1-5.) Icyo cyigomeke ari cyo Satani, ni cyo cya kiyoka kibeshyera Imana kandi kikayirwanya. Kigerageza guconshomera no kuyobya abagaragu bayo.—Ibyah 12:9.
8 Satani yihinduye umutegetsi urwanya Imana. Umwami w’Ikirenga Yehova yari gukemura ate icyo kibazo yari ahanganye na cyo? Ese yari guhita arimbura ibyo byigomeke bitatu, ari byo Satani, Adamu na Eva? Nta gushidikanya ko yari afite ububasha bwo kubikora kandi byari guhita bikemura ikibazo cyo kumenya ufite ububasha bw’ikirenga uwo ari we. Nanone iyo Yehova abigenza atyo, byari kugaragaza ko ibyo yavuze ku birebana n’igihano yari guha abishe amategeko ye ari ukuri. Kuki se Imana itabigenje ityo?
9. Ni ibihe bintu Satani yashidikanyijeho?
9 Igihe Satani yabeshyaga Adamu na Eva agatuma batera Imana umugongo, yashidikanyije ku burenganzira Yehova afite bwo gusaba ko abantu bamwumvira. Ikindi kandi, igihe Satani yoshyaga umugabo n’umugore ba mbere kugira ngo basuzugure Imana, yari anashidikanyije ku budahemuka bw’ibiremwa byose bifite ubwenge. Nk’uko ibyabaye kuri Yobu wari indahemuka ku butegetsi bw’ikirenga bwa Yehova bibigaragaza, Satani yavuze ko yashoboraga gutuma abantu bose batera Imana umugongo.—Yobu 2:1-5.
10. Ni iki cyabaye bitewe no kuba Imana itarahise yerekana ko ifite uburenganzira bwo gutegeka?
10 Kuba Yehova atarahise yerekana ko ari we ufite uburenganzira bwo gutegeka, byatumye Satani abona igihe cyo kugaragaza niba ibyo yavuze ari ukuri. Nanone kandi, Imana yahaye abantu uburyo bwo kugaragaza ko bashyigikiye ubutegetsi bwayo bw’ikirenga. Byagenze bite uko ibinyejana byagiye bihita? Satani yashyizeho ubutegetsi bukomeye bw’ibyigomeke. Amaherezo Yehova azaburimburana na Satani, bityo abe atanze gihamya idasubirwaho ko ari we ufite uburenganzira bwo kuba umutegetsi w’ikirenga. Yehova Imana yari azi neza ko azakemura icyo kibazo, ku buryo yabihanuye igihe ubwo bwigomeke bwatangiraga muri Edeni.—Intang 3:15.
11. Ni iki abantu benshi bakoze ku birebana n’ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova?
11 Hari abantu benshi bizeye Yehova kandi bakomeza kuba indahemuka bashyigikira ubutegetsi bwe bw’ikirenga, kandi beza izina rye. Muri bo hari Abeli, Enoki, Nowa, Aburahamu, Sara, Mose, Rusi, Dawidi, Yesu, abigishwa ba Kristo bo mu kinyejana cya mbere, n’abandi bantu babarirwa muri za miriyoni bariho muri iki gihe bakomeza kuba indahemuka. Abantu nk’abo bashyigikira ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana, bagaragaza ko Satani ari umubeshyi kandi bakavana igitutsi ku izina rya Yehova Satani yaharabitse, igihe yirariraga avuga ko ashobora gutuma abantu bose batera Imana umugongo.—Imig 27:11.
Tuzi uko ibintu bizarangira
12. Ni iki gituma twiringira ko Imana itazihanganira ububi ubuziraherezo?
12 Dushobora kwiringira tudashidikanya ko vuba aha Yehova azagaragaza ko ari we ukwiriye kuba umutegetsi w’ikirenga. Ntazihanganira ububi ubuziraherezo, kandi tuzi ko turi mu minsi y’imperuka. Yehova yarimbuye ababi mu gihe cy’Umwuzure. Yarimbuye Sodomu na Gomora, na Farawo n’ingabo ze. Yemwe na Sisera n’ingabo ze hamwe na Senakeribu n’ingabo ze z’Abashuri, ntibashoboye guhangana n’Isumbabyose (Intang 7:1, 23; 19:24, 25; Kuva 14:30, 31; Abac 4:15, 16; 2 Abami 19:35, 36). Ku bw’ibyo, dushobora kwiringira ko Yehova Imana atazakomeza kwihanganira abasuzugura izina rye n’abagirira nabi Abahamya be. Ikindi kandi, ubu tubona ibimenyetso bigaragaza ko Yesu ahari kandi ko turi mu minsi y’imperuka.—Mat 24:3.
13. Ni iki twakora kugira ngo tutazarimburanwa n’abanzi ba Yehova?
13 Kugira ngo tutazarimburanwa n’abanzi b’Imana, tugomba gukomeza gushyigikira ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova. Twabikora dute? Twabikora dukomeza kwitandukanya n’ubutegetsi bw’ibyigomeke buyobowe na Satani kandi ntitwemere ko abambari be badutera ubwoba (Yes 52:11; Yoh 17:16; Ibyak 5:29). Nitubigenza dutyo, ni bwo gusa tuzaba dushyigikiye ubutegetsi bw’ikirenga bwa Data wo mu ijuru, kandi ni bwo tuziringira ko tuzarokoka igihe Yehova azavana igitutsi ku izina rye, akanagaragaza ko ari we Mutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi.
14. Ibice binyuranye bya Bibiliya bigaragaza iki?
14 Bibiliya ivuga mu buryo burambuye iby’ikibazo kirebana n’ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova, n’ibyagiye bikorwa kugira ngo gikemuke. Ibice bitatu bya mbere bitubwira iby’irema n’ukuntu umuntu yakoze icyaha, naho ibice bitatu bisoza Bibiliya bikavuga ukuntu abantu bazasubizwa mu mimerere myiza. Ibindi bice bivuga mu buryo burambuye ibirebana n’ingamba Umwami w’Ikirenga Yehova yafashe kugira ngo asohoze umugambi we werekeye abantu, hamwe n’isi n’ijuru. Igitabo cy’Intangiriro kigaragaza uko Satani yabayeho n’uko ububi bwaje mu isi, naho ibice bisoza igitabo cy’Ibyahishuwe bikagaragaza uko ububi buzavaho, uko Satani azarimburwa n’uko ibyo Imana ishaka bizakorwa mu isi nk’uko bikorwa mu ijuru. Koko rero, Bibiliya ihishura impamvu icyaha n’urupfu byabayeho kandi ikagaragaza ukuntu bizakurwa ku isi, bigasimburwa n’umunezero usesuye, hamwe n’ubuzima bw’iteka abakomeza kuba indahemuka bazabona.
15. Ni iki buri wese muri twe yakora kugira ngo azungukirwe igihe ikibazo kirebana n’ubutegetsi bw’ikirenga kizaba cyarangiye?
15 Vuba aha ibibera kuri iyi si bizahinduka burundu. Ikibazo kimaze igihe kirekire kirebana n’ubutegetsi bw’ikirenga kizarangira. Satani ntazongera gutegeka kandi amaherezo azarimburwa, maze ibyo Imana ishaka bikorwe mu bwisanzure. Ariko kugira ngo tuzungukirwe n’ibyo bintu kandi twishimire imigisha myinshi yahanuwe mu Ijambo ry’Imana, tugomba gushyigikira ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova uhereye ubu. Ntidushobora kubaho nta ruhande turimo. Kugira ngo tuzabashe kuvuga tuti “Yehova ari mu ruhande rwanjye,” tugomba kuguma mu ruhande rwe.—Zab 118:6, 7.
Dushobora gukomeza kuba indahemuka
16. Kuki twakwiringira tudashidikanya ko abantu bashobora gukomeza kubera Imana indahemuka?
16 Dushobora gushyigikira ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova kandi tugakomeza kuba indahemuka, kuko intumwa Pawulo yanditse ati “nta kigeragezo cyabagezeho kitari rusange ku bantu. Ariko Imana ni iyo kwizerwa, kandi ntizabareka ngo mugeragezwe ibirenze ibyo mushobora kwihanganira, ahubwo nanone izajya ibacira akanzu muri icyo kigeragezo, kugira ngo mushobore kucyihanganira” (1 Kor 10:13). Ni ibihe bigeragezo Pawulo yavugaga, kandi se ni mu buhe buryo Imana iducira akanzu?
17-19. (a) Ni ikihe kigeragezo Abisirayeli bananiwe kwihanganira mu butayu? (b) Kuki dushobora gukomeza kubera Yehova indahemuka?
17 Nk’uko ibyabaye ku Bisirayeli mu butayu bibigaragaza, umuntu ashobora guhura n’‘ikigeragezo’ mu gihe ari mu mimerere ishobora gutuma yica itegeko ry’Imana. (Soma mu 1 Abakorinto 10:6-10.) Abisirayeli baba baranesheje ikigeragezo, ariko bifuje “ibintu bibi” igihe Yehova yabahaga mu buryo bw’igitangaza inturumbutsi mu gihe cy’ukwezi. Nubwo abantu bari bamaze igihe runaka batarya inyama, Imana yari yarabahaye manu ihagije. Ariko kandi, barirekuye baneshwa n’ikigeragezo cyo kugira umururumba utagira rutangira mu gihe bafataga inturumbutsi.—Kub 11:19, 20, 31-35.
18 Mbere yaho, igihe Mose yahabwaga Amategeko ku musozi wa Sinayi, Abisirayeli batangiye gusenga ibigirwamana, ubwo basengaga ikimasa kandi bagatangira kwishimisha bahaza irari ryabo. Kuba umuyobozi wabo atari ahari byatumye baneshwa n’icyo kigeragezo (Kuva 32:1, 6). Mbere yo kwinjira mu Gihugu cy’Isezerano, Abisirayeli babarirwa mu bihumbi barehejwe n’Abamowabukazi maze basambana na bo. Icyo gihe, Abisirayeli babarirwa mu bihumbi bapfuye bazira icyo cyaha bari bakoze (Kub 25:1, 9). Rimwe na rimwe, Abisirayeli bagiye baneshwa n’ikigeragezo cyo kwitotomba, ndetse hari igihe bitotombeye Mose n’Imana ubwayo (Kub 21:5). Ndetse na nyuma y’aho Kora, Datani, Abiramu n’abo bari bafatanyije bamariye kurimburwa, Abisirayeli baritotombye kuko bumvaga ko ibyo byigomeke byarimbuwe bizize akarengane. Ibyo byatumye Abisirayeli bagera ku 14.700 bicwa n’icyorezo batejwe n’Imana.—Kub 16:41, 49.
19 Nta na kimwe mu bigeragezo byavuzwe Abisirayeli batashoboraga kunesha. Icyatumye abantu baneshwa n’ibigeragezo ni uko babuze ukwizera kandi bakibagirwa Yehova, bakiyibagiza ukuntu yabitagaho n’ukuntu inzira ze ziboneye. Nk’uko byari bimeze ku Bisirayeli, ibigeragezo duhura na byo ni rusange ku bantu bose. Nidushyiraho imihati ikenewe kugira ngo tubineshe kandi tukishingikiriza ku Mana kugira ngo idufashe, tuzakomeza kuba indahemuka. Ibyo twabyiringira kubera ko ‘Imana ari iyo kwizerwa’ kandi ikaba idashobora kureka ngo ‘tugeragezwe ibirenze ibyo dushobora kwihanganira.’ Yehova ntiyigera adutererana ku buryo yakwemera ko tugera mu mimerere yatuma tudashobora gukora ibyo ashaka.—Zab 94:14.
20, 21. Imana ishobora ite ‘kuducira akanzu’ mu gihe duhuye n’ibigeragezo?
20 Yehova ‘aducira akanzu’ aduha imbaraga zituma twihanganira ibigeragezo. Urugero, abadutoteza bashobora kubabaza imibiri yacu bagira ngo twihakane Imana. Ibyo badukorera bishobora gutuma tugira igitekerezo cyo kwihakana, kugira ngo badakomeza kudukubita, kutubabaza urubozo cyangwa batanavaho batwica. Icyakora, dushingiye ku magambo atanga icyizere Pawulo yahumekewe kwandika mu 1 Abakorinto 10:13, tuzi ko imimerere ituma habaho ibigeragezo ari iy’akanya gato gusa. Yehova ntazemera ko tugeragezwa kugeza ubwo tudashobora gukomeza kumubera indahemuka. Imana ishobora gukomeza ukwizera kwacu kandi ikaduha imbaraga zo mu buryo bw’umwuka dukeneye kugira ngo dukomeze kuba indahemuka.
21 Yehova aduha imbaraga binyuze ku mwuka we wera. Nanone kandi, uwo mwuka utuma twibuka ibitekerezo byo mu Byanditswe dukeneye kugira ngo tuneshe ibigeragezo (Yoh 14:26). Ku bw’ibyo rero, ntidushukwa ngo tugire imyitwarire idakwiriye. Urugero, dusobanukiwe ibibazo bifitanye isano n’ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova n’akamaro ko gukomeza kuba indahemuka. Ubwo bumenyi bwatumye abantu benshi bakomeza kuba indahemuka kugeza ku gupfa, babifashijwemo n’Imana. Ariko urupfu si rwo rwabaciriye akanzu, ahubwo Yehova ni we watumye bakomeza kwihangana kugeza ku iherezo, bataneshejwe n’ibigeragezo. Natwe ashobora kudufasha. Mu by’ukuri, kugira ngo adufashe, anakoresha abamarayika be bizerwa bakora umurimo wo gufasha abantu, ‘batumwa gukorera abazaragwa agakiza’ (Heb 1:14). Nk’uko igice gikurikira kibigaragaza, abantu bakomeza kuba indahemuka ni bo bonyine bakwiringira ko bazagira igikundiro gishimishije cyo gushyigikira ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana iteka ryose. Dushobora kuba bamwe muri bo turamutse twifatanyije na Yehova Umwami wacu w’Ikirenga akaramata.
Wasubiza ute?
• Kuki twagombye kwemera ko Yehova ari we Mwami wacu w’Ikirenga?
• Gukomeza kuba indahemuka ku Mana bisobanura iki?
• Tuzi dute ko vuba aha Yehova azagaragaza ko ari we mutegetsi w’ikirenga?
• Dukurikije ibivugwa mu 1 Abakorinto 10:13, kuki gukomeza kuba indahemuka bishoboka?
[Ifoto yo ku ipaji ya 24]
Satani yoheje Adamu na Eva atuma bagomera Yehova
[Ifoto yo ku ipaji ya 26]
Iyemeze gushyigikira ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova