Igice cya gatandatu
Ikibazo Kitureba Twese
1, 2. (a) Ni ikihe kibazo Satani yazamuye muri Edeni? (b) Ni gute icyo kibazo cyumvikanishaga ibyo yavuze?
HARI ikibazo cy’ingenzi cyane kurusha ibindi byose abantu bagiye bahangana na byo, kikureba nawe. Igihe cyawe kizaza cy’iteka gishingiye ku buryo wifata muri icyo kibazo. Icyo kibazo cyavutse igihe ubwigomeke bwatangiraga muri Edeni. Icyo gihe Satani yabajije Eva ati “ni ukuri koko Imana yaravuze iti ‘ntimuzarye ku giti cyose cyo muri iyi ngobyi’?” Yashubije ko ku bihereranye n’igiti kimwe, Imana yababwiye iti “ntimuzazirye . . . mutazapfa.” Maze Satani ahita ashinja Yehova mu buryo butaziguye ko ari umubeshyi, avuga ko ubuzima bwa Eva cyangwa ubwa Adamu butari bushingiye ku kumvira Imana. Satani yihandagaje avuga ko Imana yimye ibiremwa byayo ikintu cyiza—ni ukuvuga ubushobozi bwo kwishyiriraho amahame yabyo bwite agenga imibereho yabyo. Satani yavuze yemeza ati “Imana izi yuko ku munsi mwaziriyeho, amaso yanyu azahweza, mugahindurwa nk’Imana, mukamenya icyiza n’ikibi.”—Itangiriro 3:1-5.
2 Mu by’ukuri, ni nk’aho Satani yari arimo avuga ko abantu bari kumererwa neza kurushaho mu gihe bari kuba bifatiye imyanzuro ubwabo aho kumvira amategeko y’Imana. Ku bw’ibyo, Satani yateye ugushidikanya ku bihereranye n’uburyo bwo gutegeka bw’Imana. Ibyo byazamuye ikibazo cy’ingenzi cyane gihereranye n’ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana bw’isi n’ijuru, ni ukuvuga uburenganzira Imana ifite bwo gutegeka. Hari havutse iki kibazo gikurikira: icyiza ku bantu ni uburyo bwa Yehova bwo gutegeka, cyangwa ni ubutegetsi butamwisunze? Icyo gihe Yehova yashoboraga guhita arimbura Adamu na Eva, ariko ibyo ntibyari kuba bikemuye ikibazo cy’ubutegetsi bw’ikirenga mu buryo bukwiriye. Kureka umuryango wa kimuntu ukamara igihe runaka, byari gutuma Imana igaragaza neza icyo kutayisunga no kudakurikiza amategeko yayo byari kubyara.
3. Ni ikihe kibazo cya kabiri Satani yazamuye?
3 Igitero Satani yagabye ku burenganzira Yehova afite bwo gutegeka, nticyahagarariye ku byabaye muri Edeni gusa. Yateye ugushidikanya ku bihereranye n’ubudahemuka bw’ibindi biremwa kuri Yehova. Ikibazo cya kabiri gifitanye isano rya bugufi n’icya mbere kiba kiravutse. Ikibazo Satani yazamuye cyageze ku rubyaro rwa Adamu na Eva no ku bana b’Imana bose b’ibiremwa by’umwuka, ndetse cyageze no ku Mwana w’imfura wa Yehova, uwo yakundaga cyane. Urugero, mu minsi ya Yobu Satani yihandagaje avuga ko abakorera Yehova bamukorera batabitewe no gukunda Imana n’uburyo bwo gutegeka bwayo, ahubwo ko babiterwa n’impamvu zishingiye ku bwikunde. Yemeje ko mu gihe baba bagezweho n’ingorane, bose bashobora kwirundumurira mu byifuzo bishingiye ku bwikunde.—Yobu 2:1-6; Ibyahishuwe 12:10.
Icyo Amateka Yagaragaje
4, 5. Ni iki amateka yagaragaje ku bihereranye n’uko umuntu yayobora intambwe ze?
4 Ikintu cy’ingenzi gikubiye mu kibazo kirebana n’ubutegetsi bw’ikirenga ni iki: Imana ntiyaremanye abantu ubushobozi bwo kuba babaho batishingikirije ku butegetsi bwayo ngo bagire icyo bageraho. Yabaremeye kubaho bishingikiriza ku mategeko yayo akiranuka ku bw’inyungu zabo. Umuhanuzi Yeremiya yemeranyije n’ibyo agira ati “Uwiteka, nzi ko inzira y’umuntu itaba muri we; ntibiri mu muntu ugenda kwitunganiriza intambwe ze. Uwiteka, umpane” (Yeremiya 10:23, 24). Ni yo mpamvu Ijambo ry’Imana ritanga inama rigira riti “wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose, we kwishingikiriza ku buhanga bwawe” (Imigani 3:5). Nk’uko Imana yaremeye abantu kubaho ari uko bumvira amategeko yayo kamere, nanone yashyizeho amategeko mbwirizamuco, kuyumvira bikaba byari gutuma habaho umuryango w’abantu bunze ubumwe.
5 Uko bigaragara, Imana yari izi ko umuryango w’abantu utari kuzigera na rimwe ugira icyo wigezaho mu gihe wari kuba wiyobora ubwawo utisunze ubutegetsi bwayo. Mu mihati yabo y’imfabusa yo kugerageza kubaho batisunze ubutegetsi bw’Imana, abantu bagiye bashyiraho gahunda zinyuranye za gipolitiki, iz’ubukungu n’iz’idini. Izo gahunda zinyuranye zatumye abantu bahora mu bushyamirane bw’urudaca, butuma habaho urugomo, intambara n’urupfu. ‘Umuntu yagiye agira ububasha ku wundi bwo kumugirira nabi’ (Umubwiriza 8:9). Ibyo ni ko byagenze rwose mu mateka yose y’abantu. Nk’uko byahanuwe mu Ijambo ry’Imana, abantu babi n’abiyita uko batari bakomeje ‘kurushaho kuba babi’ (2 Timoteyo 3:13). Ndetse no mu kinyejana cya 20, aho abantu bateye imbere cyane mu bya siyansi no mu by’inganda, habayeho ibyago n’amakuba bitigeze kubaho mbere hose. Amagambo yo muri Yeremiya 10:23 yarasohoye mu buryo bwuzuye—amagambo avuga ko abantu bataremewe kwitunganyiriza intambwe zabo.
6. Ni gute vuba aha Imana igiye gukemura ikibazo cyo kuba abantu batayisunga?
6 Ingaruka zibabaje kandi zirambye zo kutisunga Imana, zagaragaje mu buryo budasubirwaho ko nta na rimwe ubutegetsi bw’abantu bushobora kugira icyo bugeraho. Ubutegetsi bw’Imana ni bwo buryo bwonyine bwo kugera ku byishimo, ubumwe, ubuzima buzira umuze n’imibereho myiza. Kandi Ijambo ry’Imana rigaragaza ko igihe cya Yehova cyo kwihanganira ubutegetsi bw’abantu butamwisunze kigiye kurangira (Matayo 24:3-14; 2 Timoteyo 3:1-5). Vuba aha, Imana izagira icyo ikora ku bibazo by’abantu kugira ngo ishyire ubutegetsi bwayo ku isi hose. Ubuhanuzi bwa Bibiliya bugira buti “ku ngoma z’abo bami [ni ukuvuga ubutegetsi bw’abantu buriho muri iki gihe], Imana yo mu ijuru izimika ubundi bwami [mu ijuru], butazarimbuka iteka ryose; kandi ubutware bwabwo ntibuzazungurwa n’irindi shyanga [ari byo bivuga ko ubutegetsi bw’abantu butazongera gutegeka isi ukundi]; ahubwo buzamenagura ubwo bwami [buriho ubu] bwose bukabutsembaho; kandi buzahoraho iteka ryose.”—Daniyeli 2:44.
Uburyo bwo Kurokoka Tukinjira mu Isi Nshya y’Imana
7. Igihe ubutegetsi bw’Imana buzavanaho ubw’abantu, ni nde uzarokoka?
7 Igihe ubutegetsi bw’Imana buzavanaho ubw’abantu, ni nde uzarokoka? Bibiliya isubiza igira iti “abakiranutsi [ni ukuvuga abashyigikira uburenganzira Imana ifite bwo gutegeka] bazatura mu isi, kandi intungane zizahaguma; ariko inkozi z’ibibi [ni ukuvuga abadashyigikira uburenganzira Imana ifite bwo gutegeka] zizacibwa mu isi” (Imigani 2:21, 22). Mu buryo nk’ubwo, umwanditsi wa Zaburi yagize ati “hazabaho igihe gito, umunyabyaha ntabeho . . . Abakiranutsi bazaragwa igihugu [“isi,” NW] bakibemo iteka.”—Zaburi 37:10, 29.
8. Ni gute Imana izavana umugayo mu buryo bwuzuye ku butegetsi bwayo bw’ikirenga?
8 Nyuma y’irimbuka rya gahunda ya Satani, Imana izashyiraho isi nshya yayo, ari na yo izavanaho burundu urugomo rwangiza, intambara, ubukene, imibabaro, indwara n’urupfu, ibyo bikaba byarashyize abantu mu bubata mu gihe cy’imyaka ibarirwa mu bihumbi. Bibiliya isobanura neza ibihereranye n’imigisha izagera ku bantu bumvira, igira iti “[Imana] izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi: kuko ibya mbere bishize” (Ibyahishuwe 21:3, 4). Binyuriye ku butegetsi bw’Ubwami bwo mu ijuru buyobowe na Kristo, Imana izagaragaza mu buryo budasubirwaho ko ifite uburenganzira bwo kutubera Umutegetsi w’Ikirenga, ni ukuvuga Umuyobozi wacu.—Abaroma 16:20; 2 Petero 3:10-13; Ibyahishuwe 20:1-6.
Uko Abantu Bamwe Bagaragaje Uruhande Bahagazeho Muri Icyo Kibazo
9. (a) Ni gute abakomeje kuba indahemuka kuri Yehova babonaga ijambo rye? (b) Ni gute Nowa yagaragaje ubudahemuka bwe, kandi se, ni gute dushobora kungukirwa n’urugero rwe?
9 Mu gihe cyose cy’amateka, hagiye habaho abagabo n’abagore bizerwa bagaragaje ubudahemuka kuri Yehova, babona ko ari Umutegetsi w’Ikirenga. Bari bazi ko imibereho yabo yari ishingiye ku gutega amatwi Yehova no kumwumvira. Nowa yari umwe muri abo bantu. Ni yo mpamvu Imana yamubwiye iti “iherezo ry’abafite umubiri bose rije mu maso yanjye . . . Nuko rero wibārize inkuge.” Nowa yagandukiye ubuyobozi bwa Yehova. Nubwo abandi bantu bo mu gihe cya Nowa bahabwaga umuburo, bakomeje kwiberaho ari nk’aho nta kintu kidasanzwe cyari kigiye kubaho. Ariko Nowa yubatse inkuge nini ari na ko akomeza kubwiriza abantu ibihereranye n’inzira za Yehova zikiranuka. Inkuru ikomeza igira iti “Nowa agenza atyo: ibyo Imana yamutegetse byose aba ari byo akora.”—Itangiriro 6:13-22; Abaheburayo 11:7; 2 Petero 2:5.
10. (a) Ni gute Aburahamu na Sara bashyigikiye ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova? (b) Ni mu buhe buryo dushobora kungukirwa n’ingero za Aburahamu na Sara?
10 Aburahamu na Sara na bo babaye intangarugero mu bihereranye no gushyigikira ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova, bakora ibyo yabategekaga byose. Bari batuye muri Uri y’Abakaludaya, uwo ukaba wari umujyi ukungahaye. Ariko igihe Yehova yabwiraga Aburahamu kujya mu kindi gihugu atari azi, Aburahamu ‘yaragiye, nk’uko Uwiteka yamutegetse.’ Nta gushidikanya ko Sara yari afite imibereho myiza—inzu nziza, incuti na bene wabo. Nyamara kandi, yagandukiye Yehova n’umugabo we, nuko ajya mu gihugu cya Kanaani, nubwo atari azi imimerere yari kuhasanga.—Itangiriro 11:31–12:4; Ibyakozwe 7:2-4.
11. (a) Ni mu yihe mimerere Mose yashyigikiyemo ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova? (b) Ni gute urugero rwa Mose rushobora kutwungura?
11 Undi muntu washyigikiye ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova ni Mose. Kandi ibyo yabikoze ari mu mimerere igoranye cyane—kuko yari ahanganye imbona nkubone na Farawo wo mu Misiri. Mose ntiyari umuntu wiyiringira. Ibinyuranye n’ibyo, yashidikanyije ku bushobozi bwe bwo kuvuga neza bihagije. Ariko kandi, yumviye Yehova. Abifashijwemo na Yehova hamwe n’ubufasha bw’umuvandimwe we Aroni, Mose yagejeje amagambo ya Yehova incuro nyinshi kuri Farawo wari winangiye. Hari ndetse na bamwe mu Bisirayeli banengaga Mose cyane. Nyamara kandi, Mose yakoranye ubudahemuka buri kintu cyose Yehova yamutegekaga, kandi binyuriye kuri we, Isirayeli yarabohowe ivanwa mu Misiri.—Kuva 7:6; 12:50, 51; Abaheburayo 11:24-27.
12. (a) Ni iki kigaragaza ko ubudahemuka kuri Yehova busaba ibirenze ibyo gukora ibyo Imana yagaragarije mu nyandiko? (b) Ni gute gusobanukirwa ubwo buryo bw’ubudahemuka bidufasha gushyira mu bikorwa ibivugwa muri 1 Yohana 2:15?
12 Ababaye indahemuka kuri Yehova ntibigeze batekereza ko ibyasabwaga byari ukumvira ibyo Imana yandikishije gusa. Igihe umugore wa Potifari yageragezaga koshyoshya Yozefu kugira ngo basambane, nta tegeko ryariho ryandikishijwe n’Imana ryabuzanyaga ubusambanyi. Ariko kandi, Yozefu yari azi ibihereranye na gahunda y’iby’umuryango yari yarashyizweho na Yehova muri Edeni. Yari azi neza ko kugirana imibonano mpuzabitsina n’umugore w’undi mugabo bitari gushimisha Imana. Yozefu ntiyashishikajwe no kugerageza kumenya urugero Imana yari kugezamo imwihorera ngo yigane abantu bo mu Misiri. Yashyigikiye inzira za Yehova atekereza uko Imana yagiye ishyikirana n’abantu, hanyuma akoresha umutimanama we ashyira mu bikorwa ibyo yabonaga ko ari ibyo Imana ishaka.—Itangiriro 39:7-12; Zaburi 77:12, 13, umurongo wa 11 n’uwa 12 muri Biblia Yera.
13. Ni gute Diyabule yagaragaye ko ari umubeshyi ku bihereranye na (a) Yobu? (b) Abaheburayo batatu?
13 Abazi Yehova by’ukuri ntibigera bamutera umugongo, kabone n’iyo bagerwaho n’ibigeragezo bikaze. Satani yihandagaje avuga ko mu gihe Yobu yari kuba atakaje ubutunzi bwe bwinshi cyangwa ubuzima bwe—ndetse nubwo yemerwaga na Yehova—yari kwihakana Imana. Ariko kandi, Yobu yagaragaje ko Diyabule ari umubeshyi, nubwo Yobu atari azi impamvu yari yugarijwe n’amakuba (Yobu 2:9, 10). Hashize ibinyejana byinshi nyuma y’aho, mu gukomeza kugaragaza ko afite ukuri, Satani yatumye umwami wa Babuloni wari wazabiranyijwe n’uburakari akangisha abasore batatu b’Abaheburayo kubica abajugunye mu itanura ryaka umuriro, igihe bari kuba bataramije igishushanyo yari yahagaritse. Mu gihe bahatirwaga guhitamo hagati yo kumvira itegeko ry’umwami no kumvira itegeko rya Yehova ryo kudasenga ibigirwamana, bamenyesheje umwami batajenjetse ko bakoreraga Yehova, kandi ko ari we Mutegetsi akaba n’Umwami wabo w’Ikirenga. Kuba abizerwa ku Mana ni cyo cyari ikintu cy’agaciro cyane kuri bo kuruta ubuzima bwabo!—Daniyeli 3:14-18.
14. Ni gute twebwe abantu badatunganye dushobora kugaragaza ko turi indahemuka by’ukuri kuri Yehova?
14 Mbese, dufatiye kuri izo ngero, twavuga ko kuba indahemuka kuri Yehova bisaba ko umuntu agomba kuba atunganye, cyangwa ko umuntu ukoze ikosa aba atsinzwe burundu? Oya rwose! Bibiliya itubwira ko rimwe na rimwe Mose yakoraga amakosa. Nubwo ibyo bitashimishaga Yehova, ntiyigeze areka Mose. Intumwa za Yesu Kristo na zo zagiraga intege nke. Mu kuzirikana ko twarazwe ukudatungana, Yehova arishima iyo tutirengagije nkana ibyo ashaka mu bintu ibyo ari byo byose. Mu gihe twaba duteshutse tugakora ibibi bitewe n’intege nke, ni iby’ingenzi ko twakwicuza tubivanye ku mutima, kandi ibyo gukora amakosa tukirinda kubigira akamenyero. Muri ubwo buryo tuba tugaragaza ko mu by’ukuri dukunda ibyo Yehova avuga ko ari byiza kandi tukanga ibyo agaragaza ko ari bibi. Kwizera agaciro k’igitambo cya Yesu cy’impongano y’ibyaha bizatuma dushobora kugira igihagararo cyiza mu maso y’Imana.—Amosi 5:15; Ibyakozwe 3:19; Abaheburayo 9:14.
15. (a) Mu bantu bose ni nde wakomeje kuba indahemuka ku Mana mu buryo butunganye, kandi se, ibyo bigaragaza iki? (b) Ni gute dufashwa n’ibyo Yesu yakoze?
15 Ariko se, ibyo byaba bivuga ko abantu badashobora kumvira ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova mu buryo butunganye? Igisubizo cy’icyo kibazo cyabaye “ibanga ryera” mu gihe cy’imyaka igera ku 4.000 (1 Timoteyo 3:16, NW). Nubwo Adamu yaremwe atunganye, ntiyatanze urugero rutunganye mu bihereranye no kubaha Imana. Ku bw’ibyo se, ni nde wari kubishobora? Birumvikana ko ari nta n’umwe mu bamukomotseho b’abanyabyaha wari kubishobora. Yesu Kristo ni we muntu wenyine wabishoboye (Abaheburayo 4:15). Ibyo Yesu yashohoje byagaragaje ko Adamu, we wari ufite imimerere myiza kurushaho, yari gukomeza kuba indahemuka mu buryo butunganye iyo abishaka. Ikibazo nticyari ku murimo w’Imana uhereranye n’irema. Ku bw’ibyo rero, Yesu Kristo ni urugero dukwiriye kwigana mu kugaragaza ko tutumvira amategeko y’Imana gusa, ahubwo nanone ko twubaha Yehova ubwe, we Mutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi.—Gutegeka 32:4, 5.
Igisubizo Cyacu Bwite Ni Ikihe?
16. Kuki tugomba gukomeza kuba maso mu myifatire tugira ku bihereranye n’ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova?
16 Muri iki gihe, buri wese muri twe agomba guhangana n’ikibazo kirebana n’ubutegetsi bw’ikirenga bw’isi n’ijuru. Niba twareruye tukavuga ko turi mu ruhande rwa Yehova, Satani azatwibasira. Aduteza ibigeragezo impande zose kandi azakomeza kubiduteza kugeza ku iherezo rya gahunda ye mbi y’ibintu. Tugomba gukomeza kuba maso (1 Petero 5:8). Imyifatire yacu igaragaza uruhande duherereyemo ku bihereranye n’ikibazo gikomeye cy’ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova no ku birebana n’ikibazo cya kabiri, ari cyo cyo kuba indahemuka ku Mana mu gihe cy’ibigeragezo. Ntitugomba kubona ko imyifatire yo kutaba indahemuka ari nta cyo itwaye ngo ni uko gusa yogeye mu isi. Gukomeza kuba indahemuka bidusaba ko twihatira gushyira mu bikorwa amahame akiranuka ya Yehova muri buri mimerere yose y’ubuzima.
17. Dukurikije inkomoko yo kubeshya no kwiba, ni iki cyagombye gutuma tubyirinda?
17 Urugero, ntidushobora kwigana Satani, we “se w’ibinyoma” (Yohana 8:44). Tugomba kuvugisha ukuri mu byo dukora byose. Akenshi muri iyi gahunda ya Satani, usanga abakiri bato batabwiza ukuri ababyeyi babo. Ariko kandi, urubyiruko rw’Abakristo rwirinda iyo myifatire, bityo rukagaragaza ko ikirego cya Satani cy’uko ubwoko bw’Imana bwareka kuba indahemuka buramutse bugezweho n’ibigeragezo, ari ikinyoma (Yobu 1:9-11; Imigani 6:16-19). Hari n’ibikorwa by’ubucuruzi bishobora kugaragaza ko umuntu ari ku ruhande rwa “se w’ibinyoma” aho kuba ku ruhande rw’Imana y’ukuri. Ibikorwa nk’ibyo turabyirinda (Mika 6:11, 12). Nanone kandi, nta na rimwe kwiba biba bifite ishingiro, ndetse n’iyo umuntu yaba akennye cyangwa uwibwa akaba ari umukire (Imigani 6:30, 31; 1 Petero 4:15). Nubwo kwiba byaba bimenyerewe mu karere dutuyemo, cyangwa icyibwe kikaba kidafite agaciro kenshi, ni hahandi, kwiba bikomeza kuba binyuranyije n’amategeko y’Imana.—Luka 16:10; Abaroma 12:2; Abefeso 4:28.
18. (a) Ku mpera z’Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi, ni ikihe kigeragezo kizagera ku bantu bose? (b) Ni akahe kamenyero twagombye kwihingamo uhereye ubu?
18 Mu gihe cy’ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi, Satani n’Abadayimoni be bazaba bari ikuzimu, badashobora kuyobya abantu. Mbega ukuntu ibyo bizaba ari ihumure! Ariko nyuma y’iyo myaka igihumbi, bazabohorwa igihe gito. Satani n’abazamukurikira bazagerageza abazaba bagaruwe ku butungane bazaba barakomeje kuba indahemuka ku Mana babahatira kubakurikira (Ibyahishuwe 20:7-10). Niba tuzagira igikundiro cyo kuzaba turiho muri icyo gihe, tuzifata dute ku bihereranye n’ikibazo kirebana n’ubutegetsi bw’ikirenga bw’isi n’ijuru? Kubera ko icyo gihe abantu bose bazaba batunganye, igikorwa cy’ubuhemu icyo ari cyo cyose kizakorwa, kizaba gikozwe ku bushake kandi ingaruka zacyo zizaba izo kurimbuka iteka. Mbega ukuntu ari iby’ingenzi ko twihingamo akamenyero ko kwitabira ubuyobozi ubwo ari bwo bwose duhabwa na Yehova uhereye ubu, byaba binyuriye mu Ijambo rye cyangwa mu muteguro we! Nitubigenza dutyo, tuzaba tumugaragariza ko tumwubaha tubikuye ku mutima, we Mutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi.
Ibibazo by’Isubiramo
• Ni ikihe kibazo gikomeye kitureba twese? Ni gute twagishowemo?
• Ni iki gitangaje ku bihereranye n’ukuntu abagabo n’abagore bo mu bihe bya kera bagaragaje ubudahemuka kuri Yehova?
• Kuki ari iby’ingenzi ko twubahisha Yehova binyuriye ku myifatire yacu ya buri munsi?