Egera Imana
“Yehova, . . . uranzi”
“NTA kintu kibabaza nko kumenya ko nta wukwitayeho cyangwa ko nta wukumva.”a Ese ibyo bijya bikubaho? Ese wigeze wumva ko nta wukwitayeho, ko nta wumva ingorane zawe cyangwa ngo amenye uko umerewe? Niba bijya bikubaho, ushobora guhumurizwa n’aya magambo: Yehova yita cyane ku bamusenga ku buryo amenya buri kintu cyose bahura na cyo. Amagambo yavuzwe na Dawidi muri Zaburi 139, atwizeza ko ibyo ari ukuri.
Kubera ko Dawidi yari yizeye ko Imana imwitaho, yaravuze ati “Yehova, warangenzuye kandi uranzi” (umurongo wa 1). Muri uwo murongo, Dawidi yakoresheje imvugo y’ikigereranyo nziza cyane. Ijambo ry’igiheburayo ryahinduwemo ‘kugenzura,’ rishobora kwerekeza ku gikorwa cyo gucukura ushakisha amabuye y’agaciro (Yobu 28:3), kwitegereza igihugu (Abacamanza 18:2) cyangwa gusesengura ibimenyetso byatanzwe mu rubanza (Gutegeka kwa Kabiri 13:14). Koko rero, Yehova aratuzi cyane ku buryo dushobora kuvuga ko agenzura buri kintu cyose kiranga ubuzima bwacu. Igihe Dawidi yakoreshaga ngenga ya mbere y’ubumwe, yashakaga kumvikanisha ko Imana yita ku bagaragu bayo, ikabagenzura kandi ikamenya buri wese ku giti cye.
Dawidi yakomeje agaragaza ukuntu Imana itugenzura mu buryo bwuzuye, agira ati “wamenye imyicarire yanjye n’imihagurukire yanjye. Wamenyeye kure ibitekerezo byanjye” (umurongo wa 2). Twavuga ko Yehova ari “kure,” kuko atuye mu ijuru. Nyamara azi imyicarire yacu, wenda nk’igihe dukitse imirimo nimugoroba, n’imihagurukire yacu mu gitondo, igihe tuba tugiye mu mihihibikano yacu buri munsi. Nanone, azi ibyo dutekereza, ibyifuzo byacu n’intego zacu. Ese Dawidi yumvaga atewe ubwoba no kuba Imana imugenzura muri ubwo buryo? Aho kugira ngo bimutere ubwoba, byaramushimishaga (umurongo wa 23 n’uwa 24). Kubera iki?
Dawidi yari azi ko iyo Yehova agenzura abamusenga, ataba agamije kubashakaho ibibi. Ibyo ni byo Dawidi yerekejeho igihe yandikaga ati “witegereje imigendere yanjye n’imiryamire yanjye, kandi wamenye inzira zanjye zose” (umurongo wa 3). Buri munsi, Yehova aba abona ‘inzira zacu zose,’ akabona amakosa yacu n’ibyiza dukora. Ese yibanda ku bibi cyangwa ni ku byiza? Ijambo ry’igiheburayo ryahinduwemo ‘kwitegereza’ rishobora gusobanura “gushungura” cyangwa “kugosora,” mbese nk’uko umuhinzi agosora ibinyampeke ashaka kuvanamo inkumbi. Ijambo ry’igiheburayo ryahinduwemo ‘kumenya,’ rishobora gusobanura “gukundwakaza.” Iyo Yehova agenzura ibyo abagaragu be bavuga n’ibyo bakora buri munsi, ahitamo ibyiza. Kubera iki? Yishimira cyane imihati bashyiraho kugira ngo bamushimishe.
Zaburi ya 139 itwigisha ko Yehova yita cyane ku bamusenga. Arabagenzura kandi akabakurikiranira hafi uko bwije n’uko bukeye. Azi ibibazo bahura na byo, kandi azi ukuntu bibahangayikisha. Ese ibyo ntibyagombye gutuma usenga iyo Mana yita ku bantu? Nubigenza utyo, uziringire udashidikanya ko Yehova atazigera ‘yibagirwa imirimo yawe n’urukundo wagaragaje ko ukunze izina rye.’—Abaheburayo 6:10.
Ibice bya bibiliya wasoma muri Nzeri:
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Byavuzwe n’umwanditsi witwa Arthur H. Stainback.