Ese ni igihano cy’Imana?
Muri Werurwe 2011, u Buyapani bwibasiwe n’umutingito ufite ubukana bw’ibice 9 ku bipimo bya Richter, wakurikiwe n’imiraba ikaze yo mu nyanja yitwa Tsunami. Nyuma yaho, umutegetsi ukomeye wo mu Buyapani yaravuze ati “nubwo mbabajwe cyane n’abahitanywe n’iyi mpanuka kamere, jye ntekereza ko ari igihano gituruka ku Mana (‘tembatsu’ mu kiyapani).
Igihe muri Mutarama 2010 umutingito wahitanaga abantu barenga 220.000 muri Hayiti, umuvugabutumwa wo kuri televiziyo w’icyamamare yavuze ko byatewe n’uko bari “baragiranye igihango na Satani,” bityo bakaba bari bakeneye “guhindukira bagakora ibyiza.”
Igihe i Manille mu murwa mukuru wa Filipine abantu 79 bagwaga mu mubyigano, umupadiri w’Umugatolika yaravuze ati “Imana yashakaga gukangura umutimanama wacu wapfuye kandi utakigira icyo witaho.” Hari ikinyamakuru cyaho cyanditse ko “mu bantu ijana bakuze, makumyabiri n’umwe bemera ko Imana ari yo isuka ku bantu uburakari bwayo bukaze ikoresheje inkangu, inkubi z’imiyaga n’izindi mpanuka kamere” zikunze kwibasira icyo gihugu.
KUBA abantu bemera ko Imana iteza abantu impanuka kamere kugira ngo ibahane, si ibya none. Mu mwaka wa 1755, nyuma y’aho abantu bagera ku 60.000 bahitanywe n’umutingito, umuriro na tsunami byibasiye umugi wa Lisbone muri Porutugali, umuhanga mu bya filozofiya uzwi cyane witwa Voltaire yaribajije ati “ese umugi wa Lisbone wibasiwe n’izo mpanuka kamere, ni wo warimo ibyaha byinshi kuruta umugi wa Paris wuzuyemo ubusambanyi?” Kandi koko, abantu babarirwa muri za miriyoni bagiye bibaza niba Imana idakoresha impanuka kamere kugira ngo ihane abantu. Mu bihugu byinshi, usanga bavuga ko impanuka kamere ari Imana iziteza.
Tuzirikanye ibyo byose, dukwiriye kwibaza tuti ‘ese koko Imana ihanisha abantu impanuka kamere? Ese impanuka kamere ziherutse kuba zikurikiranya, ni igihano gituruka ku Mana?’
Bamwe mu bantu bihutira kubigereka ku Mana, bahera ku nkuru zo muri Bibiliya zivuga uburyo Imana yagiye irimbura abantu ikoresheje ibintu kamere (Intangiriro 7:17-22; 18:20; 19:24, 25; Kubara 16:31-35). Ariko iyo umuntu asuzumye izo nkuru zo muri Bibiliya, abona ko hari ibintu bitatu bizitandukanya n’ibiba muri iki gihe. Icya mbere, mbere y’uko buri cyago kiba abantu babanzaga kuburirwa. Icya kabiri, ni uko impanuka kamere zo muri iki gihe zo zihitana ababi n’abeza, nyamara iyo Imana yajyaga kurimbura yo yabanzaga gutoranya. Abantu bakoraga ibibi bakanga kwihana cyangwa abangaga kumvira imiburo yatanze, ni bo bonyine barimbukaga. Icya gatatu, ni uko Imana yaciraga akanzu abantu beza bakarokoka.—Intangiriro 7:1, 23; 19:15-17; Kubara 16:23-27.
Mu mpanuka kamere zitabarika zimaze guhitana ubuzima bw’abantu babarirwa muri za miriyoni, nta kintu na kimwe gihamya ko Imana ari yo yaziteje. None se ko impanuka kamere zisa n’izigenda ziyongera, biterwa n’iki? Twakwitwara dute mu gihe zitwibasiye? Ese hari igihe impanuka kamere zitazongera kubaho? Uri bubone igisubizo mu ngingo zikurikira.