Kuki impanuka kamere zabaye nyinshi?
IMPANUKA kamere zisigaye zivugwa cyane mu makuru. Abantu bahitanwa na zo baragenda barushaho kuba benshi kurusha mbere hose. Ikigo cyo mu Bubiligi gikora ubushakashatsi ku byorezo biterwa n’impanuka kamere, cyavuze ko mu mwaka wa 2010 honyine, habaye impanuka kamere 373 kandi ko zahitanye abantu bagera ku 296.000.
Umubare w’impanuka kamere na wo wariyongereye cyane ugereranyije n’uko byari bimeze mu myaka ibarirwa muri za mirongo ishize. Urugero nko hagati y’umwaka wa 1975 n’uwa 1999, habaga impanuka kamere zitageze kuri 300 buri mwaka. Ariko hagati y’umwaka wa 2000 n’uwa 2010, ugereranyije buri mwaka habaga impanuka kamere zigera kuri 400. Ushobora kuba wibaza uti ‘kuki muri iki gihe hasigaye hariho impanuka kamere nyinshi?’
Nubwo abantu bakunze kuvuga ko Imana ari yo iteza izo mpanuka kamere, mu by’ukuri si byo. Imana si yo nyirabayazana w’amakuba agera ku bantu benshi muri iki gihe. Icyakora Bibiliya yari yaravuze ko muri iki gihe hari kubaho impanuka kamere. Urugero, muri Matayo 24:7, 8, Yesu yaravuze ati “hirya no hino hazabaho inzara n’imitingito. Ibyo bintu byose bizaba ari intangiriro yo kuramukwa.” Kuki Yesu yahanuye ibyo bintu, kandi se dukwiriye kubyumva dute?
Yesu yasubizaga ikibazo bari bamubajije kigira kiti “ni ikihe kimenyetso kizagaragaza . . . iminsi y’imperuka” (Matayo 24:3)? Yavuze ibintu bitandukanye byari kubaho, hakubiyemo n’ibyavuzwe mu ngingo zabanjirije iyi. Yakomeje avuga amagambo ashishikaje agira ati “nimubona ibyo byose bibaye, muzamenye ko ubwami bw’Imana bwegereje” (Luka 21:31). Izo mpanuka kamere zifite ikintu gikomeye zisobanura kuri twe. Zigaragaza ko hari ibintu bikomeye bigiye guhinduka.
Igitera impanuka kamere
Nubwo bimeze bityo ariko, abantu benshi bakomeje kwibaza bati ‘niba Imana atari yo iteza impanuka kamere, ziterwa n’iki?’ Gusobanukirwa ukuri kw’amagambo yo muri Bibiliya, ni byo byonyine byadufasha kubona igisubizo cy’icyo kibazo. Ayo magambo aragira ati “isi yose iri mu maboko y’umubi” (1 Yohana 5:19). Uwo murongo ugaragaza ko Imana atari yo iteza ibyago n’imihangayiko biri ku isi, ahubwo ko ari umwanzi wayo Bibiliya yita “Satani,” n’“umubi.”—Ibyahishuwe 12:9, 12.
Uwo mwanzi w’Imana abona ko abantu nta gaciro bafite bitewe n’uko aharanira inyungu ze gusa. Kubera ko ari we utegeka isi yose, yatumye abantu bagira imitekerereze nk’iye. Ibyo ni byo Bibiliya yavuze igira iti mu “minsi y’imperuka” abantu “bazaba bikunda, bakunda amafaranga, birarira, bishyira hejuru” (2 Timoteyo 3:1, 2). Ntibitangaje rero kuba Satani yaroheje abantu ku isi hose bagakora ibyo bikorwa ndetse n’ibindi bibi Imana itemera. Satani ashishikariza abantu kwikunda no kugira umururumba utuma bashakira inyungu ku bandi, bakabateza ingorane.
Ni mu buhe buryo umururumba w’abantu bo muri iki gihe utuma habaho impanuka kamere? Raporo Umuryango w’Abibumbye wakoze ku mpanuka kamere zibera hirya no hino ku isi, igira iti “abaturage bakunze gutura cyane mu turere duteje akaga, urugero nko mu bibaya bikunze kurengerwa n’amazi. Nanone gutema amashyamba no gukamya ibishanga bigabanya ubushobozi bw’ibidukikije bwo gukumira impanuka kamere. Akandi kaga gakomeye kugarije ni ukwiyongera k’ubushyuhe ku isi ndetse no kuba amazi y’inyanja agenda yiyongera bitewe n’imyuka ihumanye abantu bohereza mu kirere.” Nubwo ibyo byose abantu babikora bashaka kugera ku bukungu, mu by’ukuri bigaragaramo ubwikunde n’umururumba uranga abantu bo muri iyi si.
Ku bw’ibyo, ubu hari abashakashatsi benshi bemeza ko ibikorwa by’abantu byatumye impanuka kamere zangiza ibintu byinshi zirushaho kwiyongera. Tuvugishije ukuri, abantu bafasha Satani mu mihati ashyiraho kugira ngo arusheho kubabaza abantu binyuze ku mpanuka kamere.
Ubwo rero, tumaze kubona ko impanuka kamere nyinshi ziterwa n’ibikorwa abantu bakora nta cyo bitayeho. Nanone birashoboka ko hari impanuka zangiza ibintu byinshi, nyamara atari ko byagombye kugenda. Mu duce twinshi hirya no hino ku isi, impanuka kamere zirushaho kwangiza ibintu byinshi bitewe n’ibikorwa by’abantu babi. Hari n’igihe biterwa n’uko abantu benshi bahatirwa kuba mu turere duteje akaga, biturutse ku bukene cyangwa ubusumbane burangwa mu isi muri iki gihe. Ariko nanone, hari abantu bibasirwa n’impanuka kamere bidatewe n’uburangare bw’umuntu runaka cyangwa ikosa rye, ahubwo bitewe n’uko “ibihe n’ibigwirira abantu bibageraho bose.”—Umubwiriza 9:11.
Ese uramutse ugezweho n’impanuka kamere, impamvu yaba yabiteye iyo ari yo yose, wabyitwaramo ute? Ubu tugiye gusuzuma icyo umuntu yakora mu gihe habaye impanuka kamere.