“Muzambera abahamya”
“[Yesu] arazibwira ati ‘. . . muzambera abahamya . . . kugera mu turere twa kure cyane tw’isi.’ ”—IBYAK 1:7, 8.
1, 2. (a) Ni nde muhamya wa Yehova ukomeye kuruta abandi bose? (b) Izina Yesu risobanura iki, kandi se ni mu buhe buryo Umwana w’Imana yabayeho mu buryo buhuje n’icyo izina rye risobanura?
“IKI ni cyo navukiye kandi ni cyo cyanzanye mu isi: ni ukugira ngo mpamye ukuri.” (Soma muri Yohana 18:33-37.) Ayo ni amagambo Yesu Kristo yabwiye guverineri w’Umuroma wategekaga Yudaya igihe yacirwaga urubanza. Yesu yari amaze kuvuga ko ari umwami. Imyaka runaka nyuma yaho, intumwa Pawulo yavuze ko Yesu ari umuhamya “watangarije mu ruhame ubuhamya bwiza imbere ya Ponsiyo Pilato” (1 Tim 6:13). Koko rero, kuba “umuhamya wizerwa kandi w’ukuri” muri iyi si ya Satani irangwa n’urwango, rimwe na rimwe bisaba kugira ubutwari bwinshi nk’ubwa Yesu.—Ibyah 3:14.
2 Yesu yari umuhamya wa Yehova kuva akivuka, kuko yari Umuyahudi (Yes 43:10). Mu by’ukuri, ni we wabaye umuhamya ukomeye kuruta abandi bose Imana yashyiriyeho kuvuganira izina ryayo. Yesu yafatanye uburemere icyo izina yahawe n’Imana risobanura. Igihe umumarayika yabwiraga Yozefu wari kuzamurera ko inda Mariya yari atwite yayisamye biturutse ku mwuka wera, uwo mumarayika yongeyeho ati “azabyara umwana w’umuhungu kandi uzamwite Yesu, kuko ari we uzakiza ubwoko bwe ibyaha byabwo” (Mat 1:20, 21). Muri rusange, intiti mu bya Bibiliya zemera ko izina Yesu rikomoka ku izina ry’igiheburayo Jeshua, kandi ko rigaragaramo izina ry’Imana mu buryo buhinnye; izina Yesu risobanurwa ngo “Yehova ni agakiza.” Yesu yakoze ibihuje n’icyo izina rye risobanura, afasha “intama zazimiye zo mu nzu ya Isirayeli” kugira ngo zihane ibyaha byazo, bityo zongere kwemerwa na Yehova (Mat 10:6; 15:24; Luka 19:10). Ni yo mpamvu Yesu yabwirije ibyerekeye Ubwami bw’Imana abigiranye ishyaka. Umwanditsi w’Ivanjiri Mariko yabivuze muri aya magambo ngo “Yesu ajya i Galilaya abwiriza ubutumwa bwiza bw’Imana, agira ati ‘igihe cyagenwe kirasohoye, n’ubwami bw’Imana buregereje. Nimwihane kandi mwizere ubutumwa bwiza’ ” (Mar 1:14, 15). Nanone kandi, Yesu yaciriyeho iteka abayobozi b’idini ry’Abayahudi abigiranye ubutwari, iyo ikaba ari imwe mu mpamvu zatumye bamwicira ku giti.—Mar 11:17, 18; 15:1-15.
“IBITANGAZA BY’IMANA”
3. Ni iki cyabaye Yesu amaze iminsi itatu apfuye?
3 Nyuma y’iminsi itatu Yesu apfuye urupfu rubabaje, hari ikintu gitangaje cyabaye. Yehova yaramuzuye, amuzura adafite umubiri usanzwe ahubwo ari ikiremwa cy’umwuka kidashobora gupfa (1 Pet 3:18). Kugira ngo Umwami Yesu yemeze abigishwa be ko yazutse, yambaye umubiri usanzwe maze arabiyereka. Ku munsi yazutseho yabonekeye abigishwa be batandukanye incuro zigera kuri eshanu.—Mat 28:8-10; Luka 24:13-16, 30-36; Yoh 20:11-18.
4. Ni irihe teraniro ry’ingenzi Yesu yayoboye amaze kuzuka, kandi se ni iki yasabye abigishwa be gukora?
4 Igihe Yesu yagaragaraga ku ncuro ya gatanu, intumwa ze n’abandi bari bateraniye hamwe. Kuri uwo munsi utazibagirana, yabigishije Ijambo ry’Imana. ‘Yahaye ubwenge bwabo gusobanukirwa neza Ibyanditswe.’ Bityo, basobanukiwe ko kuba yarishwe n’abanzi b’Imana kandi akazuka mu buryo bw’igitangaza byari byarahanuwe mu Byanditswe. Iryo teraniro ry’ingenzi rigiye kurangira, Yesu yabwiye abigishwa be icyo basabwaga gukora. Yababwiye ko “bishingiye ku izina rye abantu bo mu mahanga yose, uhereye i Yerusalemu, bari kubwirizwa ibyo kwihana kugira ngo bababarirwe ibyaha.” Yongeyeho ati “muzaba abagabo bo guhamya ibyo.”—Luka 24:44-48.
5, 6. (a) Kuki Yesu yavuze ati “muzambera abahamya”? (b) Ni ikihe kintu gishya mu bigize umugambi wa Yehova abigishwa ba Yesu bari kumenyekanisha?
5 Ku bw’ibyo, igihe Yesu yagaragaraga bwa nyuma hashize iminsi 40, intumwa ze zishobora kuba zarasobanukiwe neza icyo yashakaga kuvuga igihe yazihaga itegeko ryoroheje ariko rifite imbaraga, rigira riti “muzambera abahamya i Yerusalemu n’i Yudaya n’i Samariya no kugera mu turere twa kure cyane tw’isi” (Ibyak 1:8). Kuki Yesu yagize ati “muzambera abahamya,” aho kuvuga ko bari kubera Yehova abahamya? Yesu yashoboraga kuvuga ko bari kubera Yehova abahamya, ariko abo yabwiraga bari Abisirayeli bari basanzwe ari abahamya ba Yehova.
6 Icyo gihe, abigishwa ba Yesu bari bagiye kumenyekanisha ikintu gishya mu bigize umugambi wa Yehova, ikintu gikomeye cyane kuruta kuba Abisirayeli bari baravanywe mu bubata bwo muri Egiputa, na nyuma yaho bakavanwa mu bunyage i Babuloni. Urupfu rwa Yesu Kristo no kuzuka kwe ni byo byari gutuma abantu bavanwa mu bubata bubi cyane kurusha ubundi bwose, ari bwo bubata bw’icyaha n’urupfu. Kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33, abigishwa ba Yesu bari bamaze gusukwaho umwuka bamenyesheje abantu “ibitangaza by’Imana,” kandi hari abantu benshi babyitabiriye. Bityo rero, Yesu ari mu ijuru iburyo bwa Se yatangiye kubona ukuntu izina rye ryarushagaho kugira agaciro, ubwo abantu babarirwa mu bihumbi bihanaga kandi bakizera ko ari we Yehova yakoreshaga kugira ngo abantu babone agakiza.—Ibyak 2:5, 11, 37-41.
“INCUNGU YA BENSHI”
7. Ni iki ibyabaye kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33 byagaragazaga?
7 Ibyabaye kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33 byagaragaje ko Yehova yari yaremeye igitambo gitunganye cya Yesu ngo kibe incungu yari gutuma abantu bavanwa mu bubata bw’icyaha (Heb 9:11, 12, 24). Nk’uko Yesu yabisobanuye, ntiyaje “gukorerwa, ahubwo yaje gukorera abandi no gutanga ubugingo bwe ngo bube incungu ya benshi” (Mat 20:28). Abo “benshi” bari kungukirwa n’incungu ya Yesu si Abayahudi bonyine. Imana ishaka ko “abantu b’ingeri zose bakizwa,” kubera ko incungu ‘ikuraho icyaha cy’isi.’—1 Tim 2:4-6; Yoh 1:29.
8. Abigishwa ba Yesu babwirije mu rugero rungana iki, kandi se kuki ibyo byashobotse?
8 Ese abo bigishwa ba Yesu bo mu kinyejana cya mbere bagize ubutwari bwo gukomeza kumubera abahamya? Yego rwose. Ariko kandi, ntibabikoze biturutse ku mbaraga zabo. Umwuka wera wa Yehova wabashishikarije gukomeza kubwiriza kandi utuma bagira imbaraga. (Soma mu Byakozwe 5:30-32.) Hashize imyaka igera kuri 27 nyuma ya Pentekote yo mu mwaka wa 33, umuntu yashoboraga kuvuga ko ‘ukuri k’ubutumwa bwiza’ kwari kwarageze ku Bayahudi no ku Banyamahanga bo “mu baremwe bose bari munsi y’ijuru.”—Kolo 1:5, 23.
9. Nk’uko byari byarahanuwe, byagendekeye bite itorero rya gikristo ryo mu kinyejana cya mbere?
9 Ikibabaje ariko, itorero rya gikristo ryo mu kinyejana cya mbere ryatangiye kwanduzwa n’inyigisho z’ikinyoma (Ibyak 20:29, 30; 2 Pet 2:2, 3; Yuda 3, 4). Nk’uko Yesu yari yarabivuze, ubwo buhakanyi bwazanywe n’ “umubi” ari we Satani, bwari kwiyongera maze bugapfukirana inyigisho z’ukuri kugeza mu ‘minsi y’imperuka’ (Mat 13:37-43). Icyo gihe Yehova yari kwimika Yesu kugira ngo ategeke abantu bo ku isi hose. Ibyo byabaye mu Kwakira 1914, biba intangiriro y’ ‘iminsi y’imperuka’ y’isi mbi ya Satani.—2 Tim 3:1.
10. (a) Ni uwuhe mwaka wihariye Abakristo basutsweho umwuka bo muri iki gihe batangaje? (b) Ni iki cyabaye mu Kwakira 1914, kandi se tubibwirwa n’iki?
10 Abakristo basutsweho umwuka bo muri iki gihe bari baragaragaje mbere y’igihe ko ukwezi k’Ukwakira 1914 kwari kuba kwihariye. Ibyo babibonye bashingiye ku buhanuzi bwa Daniyeli buvuga ibirebana n’igiti kinini cyatemwe, ariko kikaba cyari kongera gushibuka nyuma y’ “ibihe birindwi” (Dan 4:16). Mu buhanuzi Yesu yavuze burebana no kuhaba kwe n’ “iminsi y’imperuka,” yerekeje kuri icyo gihe avuga ko ari “ibihe byagenwe by’amahanga.” Kuva muri uwo mwaka wihariye wa 1914, ‘ikimenyetso kigaragaza ukuhaba [kwa Kristo]’ ari Umwami mushya w’isi cyagiye kigaragarira bose (Mat 24:3, 7, 14; Luka 21:24). Ku bw’ibyo rero, kuva icyo gihe mu ‘bitangaza by’Imana’ tubwiriza harimo no kuba Yehova yarimitse Yesu kugira ngo ategeke abantu bo ku isi hose.
11, 12. (a) Ni iki Umwami mushya w’isi yatangiye gukora mu mwaka wa 1919, intambara imaze kurangira? (b) Ni iki cyagaragaye kuva mu mwaka wa 1935? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)
11 Bidatinze, Yesu Kristo Umwami mushya w’isi yatangiye kuvana abigishwa be basutsweho umwuka mu bubata bwa “Babuloni Ikomeye” (Ibyah 18:2, 4). Mu mwaka wa 1919, Intambara ya Mbere y’Isi Yose imaze kurangira, abasutsweho umwuka babonye umudendezo mwinshi wo kubwiriza hirya no hino ku isi. Babwirizaga ibirebana n’incungu Imana yatanze kugira ngo abantu babone agakiza, bakabwiriza n’ubutumwa bwiza bw’Ubwami bwashyizweho. Ibyo byatumye hakorakoranywa abandi basutsweho umwuka babarirwa mu bihumbi, kugira ngo bazabe abami bafatanyije na Kristo.
12 Kuva mu mwaka wa 1935, byagaragaye ko Kristo yari yaratangiye gukorakoranya abagize “izindi ntama” ze babarirwa muri za miriyoni, bari kuzaba “imbaga y’abantu benshi” baturuka mu mahanga yose. Abo bagize imbaga y’abantu benshi, bayobowe n’Abakristo basutsweho umwuka, na bo bagaragaza ubutwari nk’ubwa Yesu bagatangaza ko agakiza bagakesha Imana na Kristo. Nibakomeza gukora umurimo wo kubwiriza kandi bagakomeza kwizera incungu ya Kristo, bazarokoka ‘umubabaro ukomeye,’ uzatuma habaho iherezo ry’isi ya Satani.—Yoh 10:16; Ibyah 7:9, 10, 14.
‘DUSHIRE AMANGA KUGIRA NGO TUVUGE UBUTUMWA BWIZA’
13. Ni iki twebwe Abahamya ba Yehova twiyemeje gukora, kandi se ni iki cyadufasha kubigeraho?
13 Nimucyo dukomeze gufatana uburemere inshingano dufite yo kubwira abandi “ibitangaza” Yehova Imana yakoze, n’ibyo asezeranya kuzakora mu gihe kizaza. Ni iby’ukuri ko gusohoza iyo nshingano atari ko buri gihe biba byoroshye. Abavandimwe bacu benshi babwiriza mu mafasi arimo abantu batitabira ubutumwa, ababakoba, cyangwa ababatoteza. Dushobora kubigenza nk’uko intumwa Pawulo na bagenzi be babigenje. Yagize ati “Imana yacu yaduhaye gushira amanga kugira ngo tubabwire ubutumwa bwiza bwayo turwana intambara ikomeye [cyangwa “turwanywa cyane”]” (1 Tes 2:2). Nimucyo twe kuzigera tugamburura. Ahubwo tugomba gukomeza gukora ibyo twiyemeje ubwo twiyeguriraga Imana, uko isi ya Satani igenda yegereza igihe cyo kuba amatongo (Yes 6:11). Ibyo ntitwabishobora biturutse ku mbaraga zacu, ahubwo kimwe n’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere, tugomba gusenga Yehova tumusaba umwuka we wera kugira ngo tugire “imbaraga zirenze izisanzwe.”—Soma mu 2 Abakorinto 4:1, 7; Luka 11:13.
14, 15. (a) Abakristo bo mu kinyejana cya mbere babonwaga bate, kandi se ni iki intumwa Petero yavuze ku birebana na bo? (b) Twagombye kwiyumva dute mu gihe dutotejwe tuzira ko turi Abahamya ba Yehova?
14 Muri iki gihe, abantu babarirwa muri za miriyoni bavuga ko ari Abakristo, ‘ariko bahakana Imana binyuze ku mirimo yabo, kuko ari abo kwangwa urunuka, kandi ni abantu batumvira, badakwiriye gushingwa umurimo mwiza uwo ari wo wose’ (Tito 1:16). Byaba byiza twibutse ko mu kinyejana cya mbere Abakristo b’ukuri bangwaga na benshi mu bari babakikije. Ni yo mpamvu intumwa Petero yanditse ati “nibabatuka babahora izina rya Kristo, murahirwa, kuko . . . umwuka w’Imana . . . uri kuri mwe.”—1 Pet 4:14.
15 Ese ayo magambo yahumetswe ashobora kwerekezwa ku Bahamya ba Yehova muri iki gihe? Yego rwose, kubera ko tubwiriza ibirebana n’ubwami bwa Yesu. Ku bw’ibyo, kutwanga bitewe n’uko twitirirwa izina rya Yehova ni kimwe no ‘kudutuka baduhora izina rya [Yesu] Kristo,’ we wabwiye abamurwanyaga ati “naje mu izina rya Data ntimwanyakira” (Yoh 5:43). Bityo rero, ubutaha abantu nibakurwanya bakuziza ko ubwiriza, uzagire ubutwari. Ibyo bizaba bigaragaza ko wemerwa n’Imana kandi ko umwuka wayo ‘ukuriho.’
16, 17. (a) Abahamya ba Yehova bo hirya no hino ku isi babona bate umurimo wo kubwiriza? (b) Ni iki wiyemeje?
16 Nanone kandi, ujye wibuka ko hirya no hino ku isi hari abantu benshi bitabira ukuri. Yemwe no mu mafasi abwirizwa kenshi turacyabonamo abantu bemera kudutega amatwi tukabagezaho ubutumwa buhebuje bw’agakiza. Nimucyo dushishikarire gusubira gusura abashimishijwe, kandi niba bishoboka tubigishe Bibiliya, bityo tubafashe kumenya Yehova maze bamwiyegurire kandi babatizwe. Wenda wumva umeze nka Sarie wo muri Afurika y’Epfo, umaze imyaka isaga 60 akora umurimo wo kubwiriza. Agira ati “nshimira Yehova cyane kuko, binyuze ku gitambo cy’incungu cya Yesu, nshobora kugirana na we imishyikirano myiza, we Mutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi, kandi nishimira ko nshobora kumenyekanisha izina rye rihebuje.” We n’umugabo we Martinus bafashije abantu benshi kuba abagaragu ba Yehova, harimo n’abana babo batatu. Sarie yakomeje agira ati “umurimo wo kubwiriza ni wo wonyine utuma umuntu arushaho kunyurwa, kandi twese Yehova aduha imbaraga dukenera binyuze ku mwuka we wera, kugira ngo dukomeze gukora uwo murimo urokora ubuzima.”
17 Twaba turi Abakristo babatijwe cyangwa tukaba twihatira kugera kuri iyo ntego, dufite impamvu zumvikana zo gushimira Imana kuko yatumye tuba bamwe mu bagize itorero ryo ku isi hose ry’Abahamya ba Yehova. Ku bw’ibyo rero, komeza kubwiriza mu buryo bunonosoye, ari na ko wihatira kutanduzwa n’iyi si ya Satani. Nubigenza utyo, uzahesha ikuzo Data wo mu ijuru urangwa n’urukundo, ufite izina rihebuje twitirirwa.