Uburyo bwo Guhindura Abantu Abigishwa Hakoreshejwe Igitabo Ubumenyi
1 Intego ishimishije y’Abakristo bose, ni iyo kwigisha abandi ukuri no guhindura abigishwa “[ajbatoranirijwe ubugingo buhoraho” (Ibyak 13:48; Mat 28:19, 20). Umuteguro wa Yehova watugeneye igikoresho gihebuje tuzakoresha kugira ngo tubagereho—icyo gikoresho kikaba ari igitabo Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka. Umutwe wacyo utsindagiriza agaciro gakomeye k’ibyigisho bya Bibiliya byo mu rugo, kubera ko ubuzima bw’iteka bushingiye ku kugira ubumenyi kuri Yehova, Imana y’ukuri yonyine, n’Umwana wayo, Yesu Kristo.—Yoh 17:3.
2 Igitabo Ubumenyi, ubu ni igitabo cy’ibanze Sosayiti yageneye kuyoboreramo ibyigisho bya Bibiliya byo mu rugo. Kugikoresha bizatuma dushobora kwigisha ukuri mu buryo bworoshye, bwumvikana, kandi mu gihe gito. Ibyo bizadufasha kugera ku mutima w’abo twigisha (Luka 24:32). Birumvikana ko umuntu uyobora agomba gukoresha uburyo bwiza bwo kwigisha. Kugira ngo abigereho, uyu mugereka wateguriwe kugira ngo utange ibitekerezo cyangwa amabwiriza arebana n’uburyo bwo kwigisha bwagaragaye ko bugira ingaruka nziza. Ukoresheje ubushishozi, kandi ukurikije imimerere yawe bwite, ushobora buhoro buhoro gushyira mu bikorwa bumwe na bumwe muri ubu buryo bwatanzwe, cyangwa se bwose. Bika neza uyu mugereka, kandi uwifashishe kenshi. Ingingo zinyuranye ziwurimo zishobora kugufasha kurushaho kugira ingaruka nziza mu gukoresha igitabo Ubumenyi, kugira ngo uhindure abantu abigishwa.
3 Yobora lcyigisho cya Bibiliya cyo mu Rugo Kigira Amajyambere: Ite mu buryo bwa bwite kuri uwo mwigishwa nta buryarya, kuko azaba umwigishwa w’Umukristo n’umuvandimwe cyangwa mushiki wacu w’umwuka. Gira igishyuhirane, ugaragaze ubucuti, kandi ube umuntu uhimbarwa. Niba uri umuntu uzi gutega amatwi, ushobora kumenya uwo muntu—aho akomoka n’imimerere ye mu buzima—ibyo bikaba bizagufasha gutahura ukuntu wamuha ubufasha bwuzuye bwo mu buryo bw’umwuka. Ube witeguye kwitangira umwigishwa.—1 Tes 2:8.
4 Igihe icyigisho cyatangijwe, ni iby’ingenzi ko ibice by’igitabo Ubumenyi byigwa kuri gahunda, uko bikurikirana. Ibyo bizatuma umwigishwa agenda asobanukirwa ukuri buhoro buhoro, kubera ko icyo gitabo kivuga ingingo za Bibiliya mu buryo bukurikiranye kuri gahunda. Kora uko ushoboye kugira ngo igitabo cyorohe kandi gishimishe, bityo kibe ikiganiro gishyushye kandi gishishikariza umuntu kugira icyo akora (Rom 12:11). Hakurikijwe imimerere n’ubushobozi bw’umwigishwa, wenda byagushobokera kwiga ibice byinshi mu cyigisho kimwe cy’isaha cyangwa irenga, nta guhushura icyigisho. Abigishwa bazagira amajyambere ashimishije mu gihe umwigisha n’umwigishwa bubahiriza gahunda yabo y’icyigisho cya buri cyumweru. Bityo, ku bantu benshi, wenda birashoboka kurangiza ibice 19 biri muri icyo gitabo mu mezi hafl atandatu cyangwa arenga.
5 Tangiza buri cyigisho amagambo make atuma icyo gitabo gishimisha. Uzabona ko umutwe wa buri gice ari wo mutwe mukuru wacyo ugomba gutsindagirizwa. Buri mutwe muto ugaragaza ingingo y’ingenzi ituma ukomeza kuzirikana umutwe mukuru w’igice. Irinde kwiharira ijambo cyane. Ahubwo, gerageza gutuma umwigishwa yatura ibitekerezo bye. Kubaza ibibazo byumvikana biyobora umwigishwa, bishingiye ku byo yamaze kumenya, bizamufasha gutekereza no gufata imyanzuro ikwiriye. (Mat 17:24-26; Luka 10:25-37; reba Manuel pour l’École ku ipaji ya 51, paragarafu ya 10.) Ibande cyane ku nyandiko yanditse mu gitabo Ubumenyi. Kuvuga ibitekerezo byinshi bishobora gutuma utandukira, bityo ingingo z’ingenzi zigapfukiranwa, kandi bikaba byatuma icyigisho kiba kirekire (Yoh 16:12). Niba havutse ikibazo kitarebana n’ingingo irimo yigwa, akenshi ushobora kugisubiza icyigisho kirangiye. Ibyo bizatuma uyobora amasomo yateganyijwe buri cyumweru nta gutandukira. Sobanurira umwigishwa ko amaherezo ibyinshi mu bibazo bye bizasubizwa uko muzagenda mwiga.—Reba Manuel pour l’École ku ipaji ya 94, paragarafu ya 14.
6 Niba umwigishwa atsimbarara ku Butatu, ukudapfa k’ubugingo, umuriro utazima, cyangwa izindi nyigisho z’ibinyoma nk’izo, kandi ibiri mu gitabo Ubumenyi bikaba bitamunyuze, ushobora kumuha igitabo Raisonner cyangwa ikindi gitabo kivuga iyo ngingo. Mubwire ko muzaganira kuri iyo ngingo nyuma y’uko atekereje ku byo asoma.
7 Gutangiza no kurangizanya icyigisho isengesho, usaba ubuyobozi bwa Yehova n’imigisha ye, byubahisha ubwo buryo buba bubonetse, bituma umuntu agira imimerere yo mu bwenge yiyubashye, kandi bikerekana ko Yehova ari we Mwigisha w’ukuri (Yoh 6:45). Niba umwigishwa agiflte akamenyero ko kunywa itabi, ushobora kumusaba ko yaba ariretse muri icyo cyigisho.—Ibyak 24:16; Yak 4:3.
8 Igisha mu Buryo Bugira Ingaruka Nziza Wifashishije Ibyanditswe, Ingero, n’lbibazo by’lsubiramo: Uko igihe yaba yaramaze yiga icyo gitabo cyaba kingana kose, umwigisha w’umuhanga azategura buri somo azirikana mu buryo bwihariye umwigishwa we. Ibyo bifasha guteganya bimwe mu bibazo abigishwa bibaza. Kugira ngo ushobore kwigisha mu buryo bugira ingaruka nziza, iyumvishe neza ingingo z’ingenzi ziri mu gice. Soma imirongo y’Ibyanditswe kugira ngo urebe isano ifitanye n’ibyigwa, maze utoranye igomba gusomwa mu cyigisho. Tekereza ukuntu ushobora kwigisha ukoresheje ingero n’ibibazo by’isubiramo biri ku mpera z’igice.
9 Mu gihe ukoresheje imirongo y’Ibyanditswe mu buryo bugira ingaruka nziza, uzafasha umwigishwa kwishimira ko arimo yiga Bibiliya rwose (Ibyak 17:11). Ukoresheje agasanduku gaflte umutwe uvuga ngo “Koresha Bibiliya Yawe Neza,” kari ku ipaji ya 14 y’igitabo Ubumenyi, mwigishe uko yabona aho imirongo y’Ibyanditswe iri. Mwereke ukuntu azajya amenya imirongo yandukuwe mu isomo. Niba igihe kibikwemerera, reba kandi usome imirongo yavuzwe itandukuwe. Saba umwigishwa agire icyo avuga ku bihereranye n’ukuntu iyo mirongo ishyigikira cyangwa yumvikanisha ibyavuzwe muri paragarafu. Tsindagiriza ahantu h’ingenzi mu mirongo, kugira ngo amenye impamvu batanze ibitekerezo by’ingenzi by’iyo nyigisho (Neh 8:8). Muri rusange, umwigisha ntakeneye kugira indi mirongo y’Ibyanditswe yongera mu kiganiro, keretse iyo igitabo gitanga. Gira icyo uvuga ku bihereranye n’agaciro ko kumenya amazina y’ibitabo bya Bibiliya n’uko bikurikirana. Bishobora kuba iby’ingirakamaro ko umwigishwa yasoma Umunara w’Umurinzi, wo ku itariki ya 15 Kamena 1991 ku mapaji ya 27-30 (mu Gifaransa no mu Giswayire). Niba bikwiriye, mutere inkunga yo gukoresha Traduction du monde nouveau. Ushobora gahoro gahoro kumwereka uko yakoresha ibice byayo binyuranye, nk’amashakiro ari hagati y’imirongo, n’urutonde rw’amagambo yo muri Bibiliya.
10 “Icyigisho cya 34 mu gitabo Manuel pour l’École du ministêre théocratique, gisobanura ko ingero zituma umuntu atekereza vuba, kandi zigatuma yumva mu buryo bworoshye ibitekerezo bishya. Zishishikariza icyarimwe ubwenge n’ibyiyumvo, ku buryo ibisobanuro bitanganwa imbaraga zidakunze kubaho binyuriye mu gusubira mu magambo yavuzwe gusa (Mat 13:34). Igitabo Ubumenyi giflte ingero nyinshi zigisha, zoroheje ariko ziflte imbaraga. Tuvuge nk’urugero rwatanzwe mu gice cya 17, rutuma umuntu yishimira ukuntu Yehova atanga ifunguro, imyambaro, n’ubwugamo binyuriye ku itorero rya Gikristo. Amashusho meza y’igitabo Ubumenyi, ashobora gukoreshwa mu buryo bugira íngaruka nziza kugira ngo akangure ibyiyumvo. Ku gatwe gato kavuga ngo “Umuzuko Uteye Ibyishimo,” ku ipaji ya 185, imbaraga umuntu avana muri paragarafu ya 18 izashimangirwa, umwigishwa nareba ishusho iri ku ipaji ya 86. Ibyo bishobora kumusunikira gutekereza ko umuzuko ari ikintu nyakuri kizabaho binyuriye ku Bwami bw’Imana.
11 Abigishwa ba Bibiliya bakeneye kugira amajyambere yo mu buryo bw’Umwuka binyuriye kuri buri somo. Ku bw’iyo mpamvu, ntiwirengagize kubaza itaibazo by’isubiramo biri mu gasanduku gaflte umutwe uvuga ngo “Suzuma Ubumenyi Bwawe” kari ku mpera za buri gice. Ite ku birenze ibisobanuro birimo ubwenge by’ibyizwe. Ibyinshi muri ibyo bibazo, byateganirijwe gutuma hatangwa ibisubizo by’umuntu ku giti cye bivuye ku mutima. Urugero, reba ipaji ya 31, aho umwigishwa abazwa ngo “ni iyihe mico ya Yehova Imana igushishikaza mu buryo bwihariye?”—2 Kor 13:5.
12 Toza Abigishwa Kugira ngo Bitegure lcyigisho:
Umwigishwa usoma ibyigwa mbere y’igihe, agaragaza ibisubizo, kandi agatekereza uko yabivuga mu magambo ye ubwe, azagira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka mu buryo bwihuse. Binyuriye ku rugero n’inkunga umuha, ushobora kumutoza kwitegura icyigisho. Mwereke igitabo cyawe, aho watsindagirije cyangwa ugaca umurongo ku magambo n’interuro by’ifatizo. Sobanura ukuntu wabona ibisubizo bitaziguye by’ibibazo byanditse. Gutegurira hamwe igice, bishobora kubera umwigishwa ingirakamaro. Mutere inkunga yo kuvuga mu magambo ye ubwe. Ibyo byonyine ni byo bizagaragaza ko yumva iyo ngingo. Mu gihe asomye igisubizo mu gitabo, ushobora gukangura ibitekerezo bye umubaza ukuntu yasobanura iyo ngingo ayibwira undi muntu, akoresheje amagambo ye ubwe.
13 Tera umwigishwa inkunga yo gusoma imirongo y’Ibyanditswe itandukuwe kugira ngo izabe igice cy’ibyo azategura mu cyumweru, kubera ko mushobora kutabona igihe cyo gusoma imirongo yose mu cyigisho. Mushimire ku bw’imihati akoresha mu cyigisho cye. (2 Pet 1:5; reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Mata 1994, ku mapaji ya 14-16, ku bihereranye n’ibisobanuro by’inyongera ku bishobora gukorwa n’umwigisha hamwe n’umwigishwa kugira ngo bateze imbere icyigisho cyabo cya Bibiliya.) Muri ubwo buryo, umwigishwa atozwa kwitegura amateraniro, kandi agatanga ibisobanuro byumvikana. Aziga ukuntu azihingamo akamenyero keza k’icyigisho cya bwite cya Bibiliya, kizamuha ibyo akeneye kugira ngo agire amajyambere mu kuri, nyuma y’uko icyigisho cya bwite cya Bibiliya yagiriye mu gitabo Ubumenyi kizaba kirangiye.—1 Tim 4:15; 1 Pet 2:2.
14 Yobora Abigishwa ku Muteguro wa Yehova: Abahindura abantu abigishwa baflte inshingano yo kuyobora abigishwa bashimishijwe ku muteguro wa Yehova. Umwigishwa azagira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka mu buryo bwihuse, niba yemera kandi akishimira umuteguro, ndetse akiyumvisha ko akeneye kuba umwe mu bawugize. Twifuza ko abonera umunezero mu kwifatanya n’ubwoko bw’Imana, kandi akifuza kuzaba ari kumwe natwe mu Nzu y’Ubwami, aho yashobora kubona ubufasha bwo mu buryo bw’umwuka no mu byiyumvo itorero rya Gikristo ritanga,—1 Tim 3:15.
15 Agatabo Abahamya ba Yehova—Bunze Ubumwe mu Gukora Ubushake bw’Imana ku Isi Hose, kandikiwe kumenyesha abantu mu buryo bwuzuye umuteguro umwe rukumbi ugaragara Yehova akoresha muri iki gihe kugira ngo asohoze ibyo ashaka. Igihe icyigisho kiba gitangijwe, kuki utaha umwigishwa ako gatabo? Uhereye mugitangira, komeza gutumira umwigishwa mu materaniro. Sobanura ukuntu ayoborwa. Ushobora kumubwira umutwe wa disikuru y’abantu bose izatangwa, cyangwa ukamwereka ingingo izaganirwaho mu cyigisho cy’Umunara w’Umurinzi. Wenda ushobora kujya kumwereka Inzu y’Ubwami mu gihe kitari icy’amateraniro, kugira ngo uvaneho impungenge zose ashobora kugira ku bihereranye no kujya ahantu hashya ku ncuro ya mbere. Wenda ushobora kumujyana mu materaniro. Mu gihe ateranye, muhe ikaze ku buryo yumva yisanga kandi aguwe neza (Mat 7:12). Mumenyekanishe ku bandi Bahamya, hakubiyemo n’abasaza. Twizeye ko azatangira gufata umuteguro nk’umuryango we wo mu buryo bw’umwuka (Mat 12:49, 50; Mar 10:29, 30). Ushobora kumushyiriraho intego, nko kuba yaterana iteraniro rimwe buri cyumweru, maze buhoro buhoro uzagende ugira icyo wongera kuri iyo ntego.—Heb 10:24, 25.
16 Mu gihe ukomeza kuyoborera icyigisho cya Bibiliya cyo mu rugo mu gitabo Ubumenyi, tsindagiriza ingingo zivuga mu buryo bwimbitse akamaro ko kwifatanya buri glhe n’itorero mu materaniro. Zirikana cyane cyane amapaji ya 52, 115, 137-9, 159, hamwe n’igice cya 17. Erekana ibyiyumvo byawe byimbitse by’uko wishimira umuteguro wa Yehova (Mat 24:45-47). Vuga mu buryo bwiza, ibihereranye n’itorero ry’iwanyu n’ibihereranye n’ibyo mwiga mu materaniro (Zab 84:10; 133:1-3). Byaba byiza umwigishwa ashoboye kureba buri videwo ya Sosayiti, uhereye kuri Les Témoins de Jéhovah — Un nom, une organisation. Ku byerekeye ibitekerezo by’inyongera ku bihereranye n’uburyo watuma umuntu ashimishwa n’umuteguro, reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ugushyingo 1984, ku mapaji ya 14-18 (mu Gifaransa no mu Giswayire), n’umugereka w’Umurimo Wacu w’Ubwami wo muri Nzeri 1993.
17 Tera Abigishwa Inkunga yo Kubwiriza Abandi: Intego yacu mu gihe twigana n’abantu, ni iyo guhindura abigishwa bazaba abahamya ba Yehova (Yes 43: 10-12). Ibyo bishaka kuvuga ko umwigisha yagombye gutera umwigishwa inkunga yo kubwira abandi ibihereranye n’ibyo yiga muri Bibiliya. Ibyo bishobora gukorwa ubaza gusa uti “ni gute wasobanurira umuryango wawe uko kuri?” cyangwa uti “ni uwuhe murongo wa Bibiliya wakoresha kugira ngo wemeze incuti yawe itai?” Tsindagiriza ahantu h’ingenzi mu gitabo Ubumenyi hatera inkunga yo gutanga ubuhamya, nko ku mapaji ya 22, 93-5, 105-6, n’igice cya 18. Mu gihe bikwiriye, umwigishwa ashobora guhabwa inkuru z’Ubwami runaka zo gukoresha inu gutanga ubuhamya ku bandi mu buryo bufatiweho. Mugezeho igitekerezo cy’uko yatumira abantu bo mu muryango we kugira ngo bifatanye ku cyigisho cye. Mbese, aflte incuti zaba na zo zifuza kwiga? Musabe ko yakurangira abashimishijwe bose.
18 Mu kwifatanya mu Iteraniro ry’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi, n’Iteraniro ry’Umurimo, uwo witeguye kuba umwigishwa ashobora kubona imyitozo y’inyongera n’inkunga bishobora kumufasha kuba umubwiriza w’ubutumwa bwiza. Igihe agaragaje ko ashimishijwe no kwiyandikisha mu ishuri cyangwa kuba umubwiriza utarabatizwa, amahame avugwa ku mapaji ya 98-100 y’igitabo Umurimo Wacu azamufasha. Niba hari ikintu runaka mu mibereho ye kimubuza kuba yujuje ibisabwa, ushobora gushaka mu bitabo bya Sosayiti ingingo y’ingirakamaro yibanda kuri icyo kibazo, hanyuma mukakiganiraho. Urugero, umwigishwa ashobora kuba yarananiwe kureka ingeso yo gusabikwa n’itabi cyangwa ibindi biyobyabwenge. Igitabo Raísonner kigaragaza impamvu zumvikana zishingiye ku Byanditswe zituma Abakristo birinda izo ngeso zonona, no ku ipaji ya 112 havugwa uburyo bwagaragaye ko ari ingirakamaro mu gufasha abandi kuzigobotora. Sengana na we ku byerekeye icyo kibazo, umwigisha kwitoza kwishingikiriza kuri Yehova kugira ngo amufashe.—Yak 4:8.
19 Uburyo bugomba gukurikizwa kugira ngo werekane niba umuntu akwiriye kwifatanya mu murimo ukorerwa mu ruhame, buvugwa mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Gashyantare 1996, ku ipaji ya 8, paragarafu ya 6. Mu gihe umwigishwa yujuje ibisabwa, byaba ingirakamaro kumuyoborera isomo ryo gukora imyitozo, kugira ngo umufashe kwitegurira kujya mu murimo wo mu murima, ku munsi we wa mbere. Mu buryo bwiza, muganire ku bihereranye n’ukuntu abantu babyifatamo hamwe n’imbogamirabiganiro zogeye mu ifasi yawe. Mutangirane mu murimo wo ku nzu n’inzu ubwa mbere niba bishoboka, kandi gahoro gahoro, umumenyereze mu bindi bice bigize umurimo. Mu gihe utangiza ibiganiro mu buryo buhinnye kandi bworoshye, bizamworohera kubwigana. Ba umuntu wubaka kandi utera inkunga, ugaragaza ibyishimo mu murimo, kugira ngo yigane umutima uflte kandi awugaragaze (Ibyak 18:25) Intego y’umwigishwa mushya yagombye kuba iyo kuba umubwiriza w’ubutumwa bwiza w’igihe cyose, kandi ugira ishyaka. Wenda ushobora kumufasha gushyiraho gahunda nziza y’umurimo. Kugira ngo agire amajyambere mu bushobozi bwe bwo gutanga ubuhamya ku bandi, ushobora kumugira inama yo gusoma Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Kanama 1984, ku mapaji ya 15-25 (mu Gifaransa no mu Giswayire); uwo ku itariki ya 15 Nyakanga 1988, ku mapaji ya 9-20 (mu Gifaransa no mu Giswayire), uwo ku itariki ya 1 Nzeri 1991, ku mapaji ya 8-12; n’uwo ku itariki ya 1 Nzeri 1994, ku mapaji ya 8-13.
20 Shishikariza Abigishwa [Kugera ku Ntambwe yo] Kwitanga no Kubatizwa: Byagombye gushoboka ko umwigishwa ufite umutima utaryarya, yiga byinshi binyuriye ku cyigisho cy’igitabo Ubumenyi, ku buryo yiyegurira Imana kandi akaba yujuje ibisabwa kugira ngo abatizwe. (Gereranya n’Ibyakozwe 8: 27-39; 16:25-34.) Icyakora, mbere y’uko umuntu ashishikarizwa kwitanga, akeneye kwihingamo umutima wo kwiyegurira Yehova (Zab 73:25-28). Mu gihe icyigisho kiyoborwa, shaka uburyo bwo gushimangira ugushimira kwe ku bw’imico ya Yehova. Garagaza ibyiyumvo byawe byimbitse ku bihereranye n’Imana. Fasha umwigishwa gutekereza uburyo yagirana na Yehova imishyikirano ya bwite y’igishyuhirane. Niba mu by’ukuri ageze ubwo amenya kandi agakunda Imana, azayikorera ari umuntu wizerwa, kubera ko kwiyegurira Imana bifitanye isano n’ukuntu dutekereza uwo Yehova ari we.—1 Tim 4:7, 8; reba Manuel pour l’École, ku ipaji ya 76, paragarafu ya 11.
21 Ihatire kugera ku mutima w’umwigishwa (Zab 119:11; Ibyak 16:14; Rom 10:10). Akeneye kwiyumvisha ukuntu ukuri kumureba ku giti cye no guhitamo icyo yakoresha ibyo yize (Rom 12:2). Mbese yemera ukuri yiga buri cyumweru (1 Tes 2:13)? Kugira ngo ubigereho, ushobora gutuma umwigishwa yatura ibyiyumvo bye umubaza ibibazo bigaragaza uko abibona, nk’ibi bikurikira: urabyumva ute? Ibyo ni gute washobora kubishyira mu bikorwa mu mibereho yawe? Binyuriye ku bisobanuro atanga, ushobora gutahura ahakenewe ubufasha cyane kugira ngo umugere ku mutima. (Luka 8:15; reba Manuel pour l’École, ku ipaji ya 52, paragarafu ya 11.) Amagambo ari ku mashusho yo ku mapaji ya 172 na 174 y’igitabo Ubumenyi, arabaza ati “mbese wiyeguriye Imana binyuriye mu isengesho?” na “ikikubuza kubatizwa ni iki?” Ibyo mu by’ukuri bishobora gusunikira umwigishwa kugira icyo akora.
22 Uburyo bukurikizwa igihe umubwiriza utarabatizwa yifuza kubatizwa, buvugwa mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Gashyantare 1996, ku ipaji ya 9, paragarafu ya 9. Igitabo Ubumenyi cyanditswe hagamijwe guha umuntu ibikwiriye kugira ngo asubize “Ibibazo Bigenewe Abifuza Kubatizwa” biboneka mu mugereka w’igitabo Umwrimo Wacu, ibyo abasaza bazasuzumana na we. Niba waratsindagirije ibisubizo by’ibibazo byanditse mu gitabo Ubumenyi, umwigishwa yagombye kuba afite ibikwiriye, ku buryo yaba yiteguye kwiga igice kigizwe n’ibibazo ayoborerwa n’abasaza mu gihe yitegura kubatizwa.
23 Fasha Abarangije lcyigisho cya Bibiliya cyo mu Rugo: Tuba twiteze ko mu gihe umuntu arangije icyigisho cy’igitabo Ubumenyi, kutarangwaho uburyarya kwe n’urugero ashimishwa no gukorera Imana biba byaragaragaye (Mat 13:23). Ni yo mpamvu agatwe gato gasoza k’icyo gitabo kabaza ngo “Uzakora Iki?” amaparagarafu asoza yibutsa umwigishwa kwita ku mishyikirano yagombye kuba yaragiranye n’Imana, ko agomba gushyira mu bikorwa ubumenyi yungutse, kandi ko agomba kwihutira kugaragaza urukundo akunda Yehova. Nta bwo hateganijwe ko abantu barangije igitabo Ubumenyi bakwiga ibindi bitabo by’inyongera. Mu bugwaneza kandi mu buryo bwumvikana, sobanurira umwigishwa wananiwe kwitabira ubumenyi ku byerekeye Imana, ibyo agomba gukora kugira ngo agire amajyambere mu buryo bw’umwuka. Ushobora kumugeraho mu gihe runaka, umuha uburyo bwo gutera intambwe zamuyobora ku buzima bw’iteka.—Umubw 12:13.
24 Umwigishwa mushya umenye ukuri kandi akabatizwa, agomba kuzarushaho gukura mu bumenyi no kujijuka, kugira ngo ashikame mu kwizera mu buryo bwuzuye (Kolo 2:6, 7). Aho gukomeza icyigisho cya Bibiliya cyo mu rugo mumaze kurangiza igitabo Ubumenyi, ushobora wowe ubwawe kwiyemeza gutanga ubufasha yaba akeneye, ugamije kugira ngo ashobore gukura mu buryo bw’umwuka (Gal 6:10; Heb 6:1). Ku rwe ruhande, ashobora kongera ubumenyi bwe asoma Bibiliya buri munsi, asoma ku giti cye Umunara w’Umurinzi n’ibindi bitabo by“umugaragu ukiranuka,’ ategura amateraniro kandi akayifatanyamo, kandi akaganira ukuri na bagenzi be bahuje ukwizera (Mat 24:45-47; Zab 1:2; Ibyak 2:41-42; Kolo 1:9,10). Gusoma igitabo Umurimo Wacu no gushyira mu bikorwa ibigikubiyemo, bizagira uruhare runini mu gutuma aba umuntu ugendera kuri gahunda ya gitewokarasi kugira ngo asohoze umurimo we mu buryo bwuzuye. —2 Tim 2:2; 4:5.
25 Ongera Ubuhanga Bwo Kwigisha: Twatumwe ‘guhindura abantu abigishwa tubigisha’ (Mat 28: 19, 20). Kubera ko ubuhanga bwo kwigisha bufitanye isano idakuka no guhindura abantu abigishwa, twebwe abigisha twifuza kwihatira kugira amajyambere (1 Tim 4:16; 2 Tim 4:2). Ku bihereranye n’ibitekerezo by’inyongera birebana n’ukuntu wakongera ubuhanga bwo kwigisha, wenda wakenera gusoma icyigisho cya 10 n’icya 15, biboneka mu gitabo Manuel pour l’Ecole, bifite imitwe ikurikira: “Uko Wakwihingamo Ubuhanga bwo Kwigisha” na “Uko Wagera ku Mutima w’Abaguteze Amatwi;” n’imitwe ivuga ngo “Umwigisha, Kwigisha” iboneka mu gitabo Insight, Umubumbe wa 2; n’ingingo zifite imitwe ivuga ngo “Kubakisha Ibintu Bidashobora Gushya” na “Igihe Wigisha, Gera ku Mutima,” ziboneka mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Kanama 1984 (mu Gifaransa no mu Giswayire); “Mbese, Wungurana n’Abandi Ibitekerezo mu Buryo Bugira Ingaruka Nziza Uberekeza ku Byanditswe?” yo ku itariki ya 1 Werurwe 1986 (mu Gifaransa no mu Giswayire); na “Uko Wabonera Ibyishimo mu Guhindura Abantu Abigishwa,” yo ku itariki ya 15 Gashyantare 1996.—Mu Gifaransa no mu Giswayire.
26 Mu gihe wihatiye guhindura abantu abigishwa ukoresha igitabo Ubumenyi, buri gihe saba Yehova, we ‘ukuza,’ ko aha umugisha imihati yawe yo kugera ku mitima y’abantu binyuriye ku butumwa bwiza bw’Ubwami (1 Kor 3:5-7). Turakwifuriza kubonera ibyishimo mu kwigisha abandi gusobanukirwa, kwishimira, no gukurikiza ubumenyi buyobora ku buzima bw’iteka!