Fasha abandi ‘kumvira babikuye ku mutima’
1. Ni iki Yehova asaba abamusenga?
1 Kumvira ni ikintu cy’ingenzi gituma ugusenga kwacu kwemerwa na Yehova (Guteg 12:28; 1 Pet 1:14-16). Vuba aha, urubanza rw’Imana rugiye gusohorezwa ku ‘batamenye Imana n’abatumvira ubutumwa bwiza’ (2 Tes 1:8). Ni gute twafasha abandi ‘kumvira’ inyigisho z’Ijambo ry’Imana ‘babikuye ku mutima’?—Rom 6:17.
2. Kuki ari iby’ingenzi gufasha abandi kugira ukwizera gukomeye?
2 Ubafasha kugira ukwizera n’urukundo: Ibyanditswe bishyira isano rya bugufi hagati yo kumvira no kwizera. Intumwa Pawulo yavuze iby’ ‘itegeko ry’Imana ihoraho riyobora mu nzira yo kumvira no kwizera’ (Rom 16:26). Mu Baheburayo igice cya 11 havugwa ingero nyinshi z’abantu bagaragaje ukwizera kandi bakaba barakoze ibihuje n’umugambi wa Yehova (Heb 11:7, 8, 17). Icyakora, kutumvira byo bifitanye isano no kutagira ukwizera (Yoh 3:36; Heb 3:18, 19). Tugomba kurushaho kugira ubuhanga bwo gukoresha Ijambo ry’Imana kugira ngo dufashe abandi kugira ukwizera kuzatuma bumvira.—2 Tim 2:15; Yak 2:14, 17.
3. (a) Kumvira bihuriye he n’urukundo? (b) Ni gute twafasha abigishwa ba Bibiliya kurushaho gukunda Yehova?
3 Nanone kandi, kumvira bifitanye isano no gukunda Imana (Guteg 5:10; 11:1, 22; 30:16). Muri 1 Yohana 5:3 hagira hati ‘gukunda Imana ni uku: ni ukwitondera amategeko yayo kandi amategeko yayo ntarushya.’ Ni gute twafasha abigishwa ba Bibiliya kurushaho gukunda Yehova? Mu gihe uyobora icyigisho, jya ushakisha uko wafasha umwigishwa kurushaho kwishimira imico ya Yehova. Nawe ubwawe jya ugaragaza ko ushimira Imana ubikuye ku mutima. Jya ufasha umwigishwa gutekereza ukuntu yagirana na Yehova imishyikirano ya bugufi. Gukunda Yehova ni cyo kintu cy’ibanze kizashishikariza abandi kumwumvira babikuye ku mutima; kandi ni na ko bimeze kuri twe.—Mat 22:37.
4. (a) Kuki urugero dutanga ari urw’ingenzi? (b) Ni iki tugomba gukora kugira ngo tugire “umutima wumvira”?
4 Urugero dutanga: Urugero dutanga ni bwo buryo bukomeye cyane bwo gutera abandi inkunga yo kumvira ubutumwa bwiza. Ariko kandi dusabwa guhora twihatira kugira “umutima wumvira” (1 Abami 3:9, NW; Imig 4:23). Ibyo bikubiyemo iki? Jya ugaburira umutima wawe binyuriye mu guhora wiyigisha Bibiliya no kujya mu materaniro buri gihe (Zab 1:1, 2; Heb 10:24, 25). Girana ubucuti n’abasenga Imana by’ukuri (Imig 13:20). Jya wifatanya buri gihe mu murimo wo kubwiriza, wifuza nta buryarya gufasha abantu bo mu ifasi yawe. Jya usenga Yehova kugira ngo agufashe gukomeza kugira umutima mwiza (Zab 86:11). Irinde ibintu bishobora kwangiza umutima wawe, urugero nk’imyidagaduro irimo urugomo cyangwa ubwiyandarike. Jya ukurikirana ibintu byatuma urushaho kwegera Imana kandi bigakomeza imishyikirano ufitanye na yo.—Yak 4:7, 8.
5. Ni gute abantu bumvira bagororerwa?
5 Yehova yijeje ubwoko bwe bwa kera ko iyo bumwumvira yari kuzabusukaho imigisha bukabura iyo buyikwiza (Guteg 28:1, 2). No muri iki gihe, Yehova aha imigisha myinshi ‘abamwumvira’ (Ibyak 5:32). Nimucyo dufashe abandi kumvira babikuye ku mutima tubigisha kandi tubaha urugero rwiza.