Jya ugaragaza ko wita ku bandi—Ubareba
1 Mu gihe tubwiriza ku nzu n’inzu cyangwa aho abantu benshi bahurira, akenshi dukunda kureba mu maso h’abo tugiye kubwiriza mbere y’uko tugira icyo tubabwira. Ako kanya dushobora guhita tumenya uko batubona ndetse n’uko bamerewe. Kandi na bo hari byinshi bashobora kutumenyaho. Umugore umwe wigeze gusurwa n’Umuhamya yaravuze ati “ikintu nibuka ni uko yari afite isura ikeye kandi atuje. Ibyo byankoze ku mutima.” Ibyo byatumye uwo mugore atega amatwi ubutumwa bwiza.
2 Kureba abantu ni uburyo bwiza budufasha gutangiza ibiganiro igihe tubwiriza mu muhanda n’ahandi hantu abantu benshi bahurira. Hari umuvandimwe ujya ukunda kureba abantu mu maso igihe bamwegereye. Iyo bahuje amaso, araseka maze agahita abaha amagazeti. Gukoresha ubwo buryo bituma atanga ibitabo byinshi kandi akagirana n’abantu benshi ibiganiro bishimishije.
3 Gutahura ibyiyumvo abandi bafite: Kureba abantu mu maso bizadufasha gutahura ibyiyumvo bafite. Urugero, iyo umuntu adasobanukiwe neza ibyo tumubwira cyangwa se akanga kubyemera, akenshi bigaragarira mu maso he. Nanone kandi, kumwitegereza mu maso bituma tumenya niba ahuze cyangwa niba yarambiwe. Ibyo bidufasha kumenya niba twagombye kugira icyo duhindura ku byo twarimo tumubwira cyangwa niba twagombye kudatinda. Kumenya ibyiyumvo by’abandi ni uburyo bwiza cyane bwo kugaragaza ko tubitayeho.
4 Amagambo y’ukuri kandi yemeza: Mu mico myinshi, kuvugana n’umuntu umureba mu maso ni ikimenyetso kigaragaza ko ibyo umubwira ari ukuri. Zirikana ukuntu Yesu yashubije abigishwa be igihe bamubazaga bati “ni nde ushobora gukizwa?” Bibiliya igira iti ‘Yesu arabitegereza arababwira ati “ibyo ntibishobokera abantu, ariko ku Mana byose birashoboka”’ (Mat 19:25, 26). Nta gushidikanya, kuba Yesu yarabitegereje mu maso byatumye barushaho kwemera amagambo yababwiye. Mu buryo nk’ubwo, nitureba abantu mu maso bizadufasha kubagezaho ubutumwa bw’Ubwami mu buryo buhuje n’ukuri kandi bwemeza.—2 Kor 2:17; 1 Tes 1:5.