UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
Akamaro ko kugira ubwenge
Salomo yasabye Yehova ubwenge (1Bm 3:7-9; w11 15/12 8 par. 4-6)
Ibyo Salomo yasabye byashimishije Yehova (1Bm 3:10-13)
Kuba Salomo yarakoreshaga neza ubwenge Yehova yamuhaye, byatumye Abisirayeli babaho mu mahoro (1Bm 4:25)
Umuntu w’umunyabwenge, akoresha neza ubumenyi afite maze agafata imyanzuro myiza. Ubwenge burusha zahabu agaciro (Img 16:16). Natwe nidusaba Imana ubwenge, tukayitinya, tukicisha bugufi, tukiyoroshya kandi tukiyigisha neza Ijambo ryayo, tuzagira ubwenge.