IGICE CYO KWIGWA CYA 21
Ibyahishuwe bitubwira imigisha tuzabona mu gihe kiri imbere
“Amen! Ngwino Mwami Yesu.”—IBYAH 22:20.
INDIRIMBO YA 142 Dukomere ku byiringiro byacu
INSHAMAKEa
1. Ni uwuhe mwanzuro ukomeye abantu bose bagomba gufata?
MURI iki gihe, hari umwanzuro ukomeye abantu bose bagomba gufata. Bagomba guhitamo gushyigikira Yehova, bakemera ko ari we Mutegetsi w’ijuru n’isi, cyangwa bagahitamo gushyigikira umwanzi we Satani. Buri wese agomba kugira uruhande ajyamo. Nta kuba hagati na hagati. Umwanzuro abantu bafata, ni wo uzatuma babaho iteka cyangwa se bakarimbuka (Mat 25:31-33, 46). Mu gihe cy’‘umubabaro ukomeye,’ bazashyirwaho ikimenyetso cyo kurokoka cyangwa icyo kurimbuka.—Ibyah 7:14; 14:9-11; Ezek 9:4, 6.
2. (a) Ibivugwa mu Baheburayo 10:35-39, bidutera inkunga yo gukora iki? (b) Ni mu buhe buryo igitabo k’Ibyahishuwe cyadufasha?
2 Soma mu Baheburayo 10:35-39. Niba warahisemo gushyigikira ubutegetsi bwa Yehova, wafashe umwanzuro mwiza cyane. Nta gushidikanya ko wifuza no gufasha abandi kubigenza batyo. Ushobora kubafasha ukoresheje ibivugwa mu gitabo k’Ibyahishuwe. Icyo gitabo kigaragaza ibizagera ku barwanya Yehova, ariko nanone kikavuga imigisha abakomeza kumubera indahemuka kandi bagashyigikira ubutegetsi bwe, bazabona. Ibyo bintu tugomba kubyiga tukabimenya, kuko ari byo bizatuma dukomeza gukorera Yehova turi indahemuka. Nanone tuzakoresha ibyo twize, kugira ngo dufashe abandi gufata umwanzuro mwiza wo gukorera Yehova kandi bakomeze kumubera indahemuka.
3. Ni iki turi bwige muri iki gice?
3 Muri iki gice, tugiye gusuzuma ibibazo bibiri. Icya mbere: Bizagendekera bite abashyigikira ubutegetsi bw’Imana? Icya kabiri: Bizagendekera bite abahitamo gushyigikira inyamaswa y’inkazi itukura ivugwa mu gitabo k’Ibyahishuwe?
BIZAGENDEKERA BITE ABAKOMEZA KUBERA YEHOVA INDAHEMUKA?
4. Ni ba nde intumwa Yohana yeretswe bari kumwe na Yesu mu ijuru?
4 Intumwa Yohana yeretswe amatsinda abiri y’abantu bashyigikira ubutegetsi bwa Yehova, kandi bazabaho iteka mu gihe kiri imbere. Itsinda rya mbere rigizwe n’abantu 144 000 (Ibyah 7:4). Abo bantu bazajyanwa mu ijuru, bafatanye na Yesu gutegeka isi (Ibyah 5:9, 10; 14:3, 4). Yohana yeretswe abo bantu, bahagararanye na Yesu ku musozi wa Siyoni wo mu ijuru.—Ibyah 14:1.
5. Vuba aha bizagendekera bite Abakristo basutsweho umwuka bakiri hano ku isi?
5 Kuva mu gihe k’intumwa kugeza muri iki gihe, Yehova akomeje gutoranya abagize 144 000 (Luka 12:32; Rom 8:17). Icyakora, Yohana yabwiwe ko mu minsi y’imperuka hari kuba ‘hasigaye’ bake muri bo. Bazashyirwaho “ikimenyetso” cya nyuma kigaragaza ko Yehova abemera, mbere y’uko umubabaro ukomeye utangira (Ibyah 7:2, 3; 12:17). Mu gihe cy’umubabaro ukomeye, bazajyanwa mu ijuru basangeyo bagenzi babo bapfuye ari indahemuka. Noneho icyo gihe bose uko ari 144 000, bazafatanya na Yesu gutegeka mu Bwami bw’Imana.—Mat 24:31; Ibyah 5:9, 10.
6-7. (a) Abandi bantu Yohana yabonye ni ba nde, kandi se ni iki Bibiliya ibavugaho? (b) Kuki Abakristo basutsweho umwuka n’abagize “imbaga y’abantu benshi” bakwiriye gushishikazwa n’ibivugwa mu Byahishuwe igice cya 7?
6 Yohana amaze kubona abazajya mu ijuru, yabonye “imbaga y’abantu benshi.” Abo bo ntushobora kubabara (Ibyah 7:9, 10). None se Bibiliya ivuga ko abo bantu ari ba nde? Igira iti: “Aba ni abavuye muri wa mubabaro ukomeye, kandi bameshe amakanzu yabo bayejesha amaraso y’Umwana w’intama” (Ibyah 7:14). Abo bantu bagize “imbaga y’abantu benshi” nibamara kurokoka umubabaro ukomeye, bazatura hano ku isi kandi Yehova azabaha imigisha myinshi.—Zab 37:9-11, 27-29; Imig 2:21, 22; Ibyah 7:16, 17.
7 Twaba dufite ibyiringiro byo kuzajya mu ijuru cyangwa gutura ku isi, twese dukwiriye kwizera ko tuzabona ibivugwa mu Byahishuwe igice cya 7 bisohora. Icyo kizaba ari igihe gishimishije rwose. Tuzashimishwa cyane no kuba twarahisemo gushyigikira ubutegetsi bwa Yehova. Ni iki kindi igitabo k’Ibyahishuwe kitubwira ku birebana n’umubabaro ukomeye?—Mat 24:21.
BIZAGENDEKERA BITE ABARWANYA IMANA?
8. Ni iki kizagaragaza ko umubabaro ukomeye utangiye, kandi se abantu benshi bazakora iki?
8 Nk’uko twabibonye mu gice kibanziriza iki, vuba aha abategetsi bazarimbura Babuloni Ikomeye, ari yo igereranya amadini yose y’ikinyoma (Ibyah 17:16, 17). Ibyo ni byo bizagaragaza ko umubabaro ukomeye utangiye. None se ibyo bizatuma abantu benshi batangira gusenga Yehova? Oya. Ahubwo nk’uko bigaragara mu Byahishuwe igice cya 6, abantu badasenga Yehova bazashakira ubuhungiro mu misozi, igereranya abategetsi na gahunda z’ubucuruzi. Kubera ko icyo gihe batazagaragaza ko bashyigikiye Ubwami bw’Imana, izabona ko bayirwanya.—Luka 11:23; Ibyah 6:15-17.
9. Mu gihe cy’umubabaro ukomeye, abagaragu ba Yehova bazagaragaza bate ko batandukanye n’abatamusenga, kandi se ni iki kizagera ku bagaragu ba Yehova?
9 Muri icyo gihe kizaba giteye ubwoba, abagaragu ba Yehova b’indahemuka bo ntibazaba bameze nk’abantu batamusenga. Ni bo bonyine bazaba basigaye ku isi bakorera Yehova, kandi badashyigikiye “ya nyamaswa y’inkazi” (Ibyah 13:14-17). Ibyo bizarakaza cyane abanzi ba Yehova. Ni yo mpamvu amahanga azishyira hamwe, akagaba igitero ku bagaragu ba Yehova bo hirya no hino ku isi. Icyo gitero ni cyo Bibiliya yita igitero cya Gogi wa Magogi.—Ezek 38:14-16.
10. Mu Byahishuwe 19:19-21, havuga ko Yehova azakora iki igihe abanzi be bazagaba igitero ku bwoko bwe?
10 Yehova azakora iki abanzi be nibagaba igitero ku bwoko bwe? Yehova agira ati: “Uburakari bwanjye buzatunguka mu mazuru yanjye” (Ezek 38:18, 21-23). Hanyuma mu Byahishuwe igice cya 19, hatubwira uko ibintu bizagenda. Yehova azohereza Umwana we arinde abagaragu be kandi arwanye abanzi babo. Yesu azarwanya abanzi b’Imana, ari kumwe n’“ingabo zo mu ijuru” zigizwe n’abamarayika n’abantu 144 000 (Ibyah 17:14; 19:11-15). None se iyo ntambara izarangira ite? Icyo gihe abantu bose badasenga Yehova n’imiryango yose imurwanya, bizarimbuka burundu.—Soma mu Byahishuwe 19:19-21.
NYUMA Y’IYO NTAMBARA HAZABA UBUKWE
11. Ni ikihe kintu k’ingenzi cyane kivugwa mu Byahishuwe?
11 Tekereza ukuntu abagaragu b’Imana b’indahemuka bazumva bameze, abanzi b’Imana bose nibamara kurimbuka. Icyo gihe, abo bagaragu b’Imana bazaba barokotse, bazishima cyane. Icyakora nubwo mu ijuru na ho bazashimishwa n’uko Babuloni Ikomeye irimbutse, hari ikindi kintu k’ingenzi kivugwa mu Byahishuwe kizabashimisha cyane (Ibyah 19:1-3). Icyo kintu ni “ubukwe bw’Umwana w’intama.”—Ibyah 19:6-9.
12. Dukurikije ibivugwa mu Byahishuwe 21:1, 2, ubukwe bw’Umwana w’intama buzaba ryari?
12 Ubwo bukwe bw’Umwana w’intama buzaba ryari? Nk’uko tubizi, abantu 144 000 bagomba kuzaba bari mu ijuru mbere y’uko intambara ya Harimagedoni itangira. Icyakora, ubukwe ntibuzaba icyo gihe. (Soma mu Byahishuwe 21:1, 2.) Ubwo bukwe buzaba nyuma ya Harimagedoni, igihe abanzi b’Imana bose bazaba bamaze kurimbuka.—Zab 45:3, 4, 13-17.
13. Ubukwe bw’Umwana w’intama buzaba bumeze bute?
13 None se ubwo bukwe bw’Umwana w’intama buzaba bumeze bute? Nk’uko ubusanzwe ubukwe bukorwa n’umusore n’inkumi, ni na ko ubwo bukwe bw’ikigereranyo buzakorwa na Yesu Kristo ari kumwe n’“umugeni” we, ugereranya Abakristo 144 000. Icyo gihe, ni bwo hazaba hashyizweho ubutegetsi bushya buzategeka isi mu gihe k’imyaka 1 000.—Ibyah 20:6.
UMUGI MWIZA CYANE KANDI UZATUGIRIRA AKAMARO
14-15. Mu Byahishuwe igice cya 21, havuga ko Abakristo 144 000 bagereranywa n’iki? (Reba ifoto yo ku gifubiko.)
14 Mu Byahishuwe igice cya 21, hagereranya Abakristo 144 000 n’umugi mwiza cyane, witwa “Yerusalemu nshya” (Ibyah 21:2, 9). Urufatiro rw’uwo mugi, rugizwe n’amabuye 12 yanditsweho “amazina cumi n’abiri y’intumwa cumi n’ebyiri z’Umwana w’intama.” None se kuki ibyo byashishikaje Yohana? Ni uko mu mazina yari yanditswe kuri ayo mabuye, yabonyemo n’irye. Mbega ibintu byamuteye ishema!—Ibyah 21:10-14; Efe 2:20.
15 Uwo mugi w’ikigereranyo urihariye, ku buryo nta wundi wawugereranya na wo. Umuhanda wo muri uwo mugi ni zahabu itunganyijwe neza, na ho amarembo yawo 12 ni amasaro, inkuta n’imfatiro zawo bitatsweho amabuye y’agaciro kandi uburebure bwawo, ubugari bwawo n’ubuhagarike bwawo, birangana (Ibyah 21:15-21). Ariko hari ikintu Yohana atabonye muri uwo mugi. Yaravuze ati: “Nta rusengero nabonye muri uwo murwa, kuko Yehova Imana Ishoborabyose n’Umwana w’intama ari bo rusengero rwawo. Uwo murwa ntukenera izuba cyangwa ukwezi byo kuwumurikira, kuko ikuzo ry’Imana ryawumurikiraga kandi Umwana w’intama akaba yari itara ryawo” (Ibyah 21:22, 23). Abazaba bagize Yerusalemu nshya, bazaba bari kumwe na Yehova, ku buryo bashobora kumureba mu maso (Heb 7:27; Ibyah 22:3, 4). Ubwo rero, Yehova na Yesu ni bo rusengero rw’uwo mugi.
16. Ni iyihe migisha abantu bazabona mu gihe cy’Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi?
16 Iyo Abakristo basutsweho umwuka batekereje kuri uwo mugi, barishima cyane. Icyakora abafite ibyiringiro byo kuzatura ku isi na bo, bagombye kuwishimira. Kubera iki? Ni ukubera ko mu gihe cy’Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi, Yerusalemu nshya izatuma babona imigisha myinshi cyane. Yohana yabonye “uruzi rw’amazi y’ubuzima,” rugereranya imigisha abantu bazabona. Ku nkombe zarwo hariho “ibiti by’ubuzima” bifite ibibabi ‘byo gukiza amahanga’ (Ibyah 22:1, 2). Abantu bose bazaba bariho icyo gihe, bazabona iyo migisha. Buhorobuhoro, abantu bose bumvira Yehova bazageraho babe abantu batunganye. Ntihazongera kubaho indwara, agahinda no kubabara.—Ibyah 21:3-5.
17. Mu Byahishuwe 20:11-13 hagaragaza ko ari ba nde bazabona imigisha mu gihe cy’Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi?
17 Ni ba nde bazabona iyo migisha? Mbere na mbere, ni abagize imbaga y’abantu benshi bazarokoka kuri Harimagedoni n’abana bazavukira mu isi nshya. Nanone mu Byahishuwe igice cya 20, havuga ko abapfuye bazazuka. (Soma mu Byahishuwe 20:11-13.) Muri bo harimo “abakiranutsi” ndetse n’“abakiranirwa,” ni ukuvuga abantu bapfuye bataramenya Yehova. Abo bose bazazuka bature hano ku isi (Ibyak 24:15; Yoh 5:28, 29). Ibyo se byaba bishatse kuvuga ko mu gihe cy’Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi, abantu bose bapfuye bazazuka? Oya. Abanze gukorera Yehova mbere y’uko bapfa, ntibazazuka. Kuba baranze kumukorera, bagaragaje ko badakwiriye kubaho mu isi izaba yahindutse Paradizo.—Mat 25:46; 2 Tes 1:9; Ibyah 17:8; 20:15.
IKIGERAGEZO CYA NYUMA
18. Ubuzima buzaba bumeze bute ku isi, ku iherezo ry’imyaka 1 000?
18 Imyaka 1 000 izarangira abantu bose bazaba batuye ku isi batunganye. Nta muntu uzongera guhura n’ikibazo giterwa n’icyaha twarazwe na Adamu (Rom 5:12). Kubera iki? Kubera ko icyo cyaha kizaba cyakuweho. Ubwo rero, abazaba batuye ku isi ‘bazaba bazima’ mu buryo bw’uko ku iherezo ry’imyaka 1 000, bazaba abantu batunganye.—Ibyah 20:5.
19. Kuki hazabaho ikigeragezo cya nyuma?
19 Tuzi ko Yesu yakomeje kubera Imana indahemuka n’igihe Satani yamugeragezaga. None se ibyo byaba bishatse kuvuga ko abantu bose batunganye, bazakomeza kubera Yehova indahemuka no mu gihe Satani azaba abagerageza? Buri wese azabona uburyo bwo kubigaragaza, Satani narekurwa akava ikuzimu ku iherezo ry’imyaka 1 000 (Ibyah 20:7). Icyo gihe abazatsinda ikigeragezo cya nyuma bazabaho iteka kandi bagire umudendezo nyakuri (Rom 8:21). Abazigomeka kuri Yehova bo, bazarimbuka iteka ryose, nk’uko bizagendekera Satani n’abadayimoni be.—Ibyah 20:8-10.
20. Gusuzuma ubuhanuzi bushishikaje buvugwa mu Byahishuwe, byatumye wumva umeze ute?
20 Ibintu twasuzumye bivugwa mu gitabo k’Ibyahishuwe, bituma wumva umeze ute? Ese ntushimishwa no kuba wibonera isohozwa ry’ubwo buhanuzi? Nta gushidikanya ko bituma wifuza gutumira abandi kugira ngo bafatanye natwe gusenga Yehova mu buryo yemera (Ibyah 22:17). Ibintu bishishikaje twasuzumye bizabaho mu gihe kizaza byadushimishije cyane, ku buryo natwe twifuza kuvuga amagambo nk’ay’intumwa Yohana yavuze agira ati: “Amen! Ngwino Mwami Yesu.”—Ibyah 22:20.
INDIRIMBO YA 27 Guhishurwa kw’abana b’Imana
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Mu bice bitatu biri muri iyi gazeti bivuga ku gitabo k’Ibyahishuwe, iki ni cyo cya nyuma. Nk’uko turi buze kubibona muri iki gice, abakomeza kubera Yehova indahemuka bazabona imigisha myinshi mu gihe kiri imbere, ariko abarwanya ubutegetsi bwe barimbuke.