INDIRIMBO YA 142
Dukomere ku byiringiro byacu
Igicapye
1. Twamaze igihe turi mu mwijima,
Tumeze nk’abiruka ku muyaga.
Muri twe nta wakiza mugenzi we,
Kuko turi abanyabyaha.
(INYIKIRIZO)
Ririmba unezerewe cyane,
Ubwami bw’Imana burategeka!
Bugiye kuvanaho ibibi;
Ibyo ni byo bituma dushikama.
2. Ntabwo turambirwa ngo twibaze byinshi,
Kuko umunsi wa Yah wegereje!
Yehova agiye kutubohora.
Tumusingize turirimba.
(INYIKIRIZO)
Ririmba unezerewe cyane,
Ubwami bw’Imana burategeka!
Bugiye kuvanaho ibibi;
Ibyo ni byo bituma dushikama.
(Reba nanone Zab 27:14; Umubw 1:14; Yow 2:1; Hab 1:2, 3; Rom 8:22.)