IGICE CYO KWIGWA CYA 29
Ese witeguye umubabaro ukomeye?
“Muhore mwiteguye.”—MAT 24:44.
INDIRIMBO YA 150 Shaka Imana ukizwe
INCAMAKEa
1. Kuki kwitegura ibiza hakiri kare bishobora kudufasha?
KWITEGURA hakiri kare, bishobora kurokora ubuzima bwacu. Urugero iyo habayeho ibiza, abantu biteguye hakiri kare baba bashobora kurokoka, kandi bagafasha n’abandi. Hari umuryango ukora ibikorwa by’ubutabazi ukorera i Burayi, wavuze uti: “Kwitegura hakiri kare, bishobora gutuma umuntu arokoka.”
2. Kuki dukwiriye kwitegura umubabaro ukomeye? (Matayo 24:44)
2 “Umubabaro ukomeye” uzaza utunguranye (Mat 24:21). Icyakora wo uzaba utandukanye n’ibindi biza, kuko utazatungura abantu bose. Kubera iki? Kubera ko hashize imyaka igera hafi ku 2.000, Yesu abwiye abigishwa be ko bagomba kwitegura uwo mubabaro ukomeye. (Soma muri Matayo 24:44.) Ubwo rero nitwitegura hakiri kare, tuzihanganira ibyo bihe bikomeye kandi dufashe n’abandi kubigenza batyo.—Luka 21:36.
3. Ni gute kwihangana, impuhwe n’urukundo byadufasha kwitegura umubabaro ukomeye?
3 Reka turebe imico itatu yadufasha kwitegura umubabaro ukomeye. Tuzakora iki nidusabwa gutangaza ubutumwa bw’urubanza, maze abantu batazi Yehova bakaturwanya (Ibyah 16:21)? Icyo gihe tuzaba dukeneye kugaragaza umuco wo kwihangana, tukumvira Yehova twiringiye ko azaturinda. None se tuzakora iki abavandimwe bacu nibatakaza bimwe mu byo batunze cyangwa bakabibura byose (Hab 3:17, 18)? Icyo gihe tuzaba tugomba kubagirira impuhwe, tukabaha ibyo bakeneye. Tuzakora iki amahanga yishyize hamwe natugabaho igitero, maze bikaba ngombwa ko tumara igihe tubana n’abavandimwe na bashiki bacu turi ahantu hamwe (Ezek 38:10-12)? Icyo gihe tuzaba tugomba kubakunda cyane, kugira ngo tubashe kwihanganira ibyo bihe bikomeye.
4. Bibiliya yerekana ite ko tugomba gukomeza kugaragaza umuco wo kwihangana, impuhwe n’urukundo?
4 Bibiliya itugira inama yo gukomeza kwitoza umuco wo kwihangana, impuhwe n’urukundo. Muri Luka 21:19, muri Bibiliya ivuguruye hagira hati: “Nimwihangana muzakiza ubuzima bwanyu.” Naho mu Bakolosayi 3:12 ho hagira hati: “Mwambare impuhwe.” Nanone mu 1 Abatesalonike 4:9, 10 hagira hati: “Mwigishwa n’Imana ko mugomba gukundana. . . . Icyakora bavandimwe, turabatera inkunga yo gukomeza kubikora mu buryo bwuzuye kurushaho.” Amagambo ari muri iyo mirongo yandikiwe Abakristo bari basanzwe bagaragaza umuco wo kwihangana, impuhwe n’urukundo. Icyakora bagombaga gukomeza kwitoza iyo mico, kandi natwe ni byo dusabwa. Tugiye kureba uko Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bagaragaje iyo mico, n’uko twabigana. Ibyo bizadufasha kwitegura umubabaro ukomeye.
MUKOMEZE KWITOZA UMUCO WO KWIHANGANA
5. Ni iki cyafashije Abakristo bo mu kinyejana cya mbere, kwihanganira ibigeragezo bahuye na byo?
5 Abakristo bo mu kinyejana cya mbere, bagombaga kwihangana (Heb 10:36). Kubera iki? Kubera ko bari bahanganye n’ibibazo byageraga ku bandi bantu muri rusange, hakaniyongeraho n’ibyo baterwaga n’uko bari Abakristo. Urugero, abenshi muri bo batotezwaga n’abagize imiryango yabo, abayobozi b’amadini b’Abayahudi ndetse n’abategetsi b’Abaroma (Mat 10:21). Nanone bagombaga kwirinda inyigisho z’abahakanyi, zashoboraga gutuma abagize itorero bacikamo ibice (Ibyak 20:29, 30). Nubwo abo Bakristo bahuye n’ibyo bibazo byose, bakomeje kwihangana (Ibyah 2:3). None se ni iki cyabafashije? Batekereje ku ngero z’abantu bavugwa muri Bibiliya bakomeje kwihangana, urugero nka Yobu (Yak 5:10, 11). Nanone basenze Yehova bamusaba ko yabaha imbaraga, bagakomeza kwihangana (Ibyak 4:29-31). Ikindi kandi, bakomeje gutekereza ku migisha bari kubona iyo bakomeza kugaragaza uwo muco.—Ibyak 5:41.
6. Ni irihe somo tuvana kuri Merita?
6 Gusoma inkuru z’abantu bagaragaje umuco wo kwihangana bavugwa muri Bibiliya no mu bitabo byacu no kuzitekerezaho, bizadufasha kwihangana. Ibyo ni byo byafashije mushiki wacu wo muri Alubaniya witwa Merita, igihe abagize umuryango we bamurwanyaga cyane. Yaravuze ati: “Gusoma ibyabaye kuri Yobu byaramfashije cyane. Yobu yahuye n’ibigeragezo bikomeye kandi nubwo atari azi uwabimutezaga, yaravuze ati: ‘Kugeza aho nzapfira, sinzikuraho ubudahemuka bwanjye’ (Yobu 27:5). Nasanze ibigeragezo Yobu yahuye na byo, nta ho byari bihuriye n’ibyanjye. Naba nanjye nari nzi uwantezaga ibigeragezo nahuraga na byo.”
7. Ni iki twakora nubwo nta kigeragezo gikomeye twaba duhanganye na cyo muri iki gihe?
7 Gusenga Yehova kenshi no kumubwira ibiduhangayikishije, na byo bizatuma twihangana (Fili 4:6; 1 Tes 5:17). Birashoboka ko ubu nta kigeragezo gikomeye uhanganye na cyo. Nubwo bimeze bityo se, ujya usenga Yehova umusaba ko yagufasha mu gihe ubabaye cyangwa uhangayitse cyane, wumva utazi icyo wakora? Niba muri iki gihe ukunda gusenga Yehova, umusaba ko yagufasha guhangana n’ibibazo byoroheje uhura na byo buri munsi, bizakorohera kumwishingikirizaho, nuhura n’ibibazo bikomeye. Icyo gihe uzaba wizeye udashidikanya ko azi igihe gikwiriye cyo kugufasha n’uko yagufasha.—Zab 27:1, 3.
8. Ibyabaye kuri Mira bigaragaza bite ko kwihanganira ibigeragezo duhura na byo muri iki gihe, bizadufasha guhangana n’ibyo tuzahura na byo mu gihe kiri imbere? (Yakobo 1:2-4) (Reba n’ifoto.)
8 Niba twihanganira ibigeragezo duhura na byo muri iki gihe, tuzihanganira n’ibyo tuzahura na byo mu mubabaro ukomeye (Rom 5:3). Kuki tuvuze dutyo? Ni ukubera ko abavandimwe na bashiki bacu benshi babonye ko iyo bihanganiye ikigeragezo, bituma bihanganira n’ikindi bahura na cyo nyuma yaho. Iyo Yehova abafashije kwihanganira ikigeragezo bahanganye na cyo, bituma bizera badashidikanya ko ahora yiteguye kubafasha. Ibyo rero bituma bihanganira ikindi kigeragezo bahura na cyo nyuma yaho. (Soma muri Yakobo 1:2-4.) Mushiki wacu w’umupayiniya w’igihe cyose wo muri Alubaniya witwa Mira, yabonye ko kuba yarihanganiye ibigeragezo yahuye na byo mu gihe cyashize, byatumye akomeza kwihangana na nyuma yaho. Yavuze ko hari igihe ajya yumva ari we wenyine uhura n’ibibazo byinshi. Ariko yibuka ukuntu Yehova yagiye amufasha mu myaka 20 ishize, maze akibwira ati: “Ngomba gukomeza kuba indahemuka, sinemere ko ibyo Yehova yankoreye byose biba impfabusa.” Ubwo rero, nawe ujye utekereza ukuntu Yehova yagufashije kwihanganira ibibazo byose wahuye na byo. Ujye wizera udashidikanya ko iyo wihanganiye ikigeragezo Yehova aba abibona, kandi ko azaguha umugisha (Mat 5:10-12). Nanone umubabaro ukomeye nuza, uzaba waritoje umuco wo kwihangana kandi wariyemeje gukomeza kuwugaragaza.
MUKOMEZE KUGIRA IMPUHWE
9. Ni gute Abakristo bo muri Antiyokiya ya Siriya, bagaragaje impuhwe?
9 Reka turebe uko byagenze igihe Abakristo b’i Yudaya bahuraga n’ikibazo cy’inzara ikomeye. Abagize itorero ryo muri Antiyokiya ya Siriya bamaze kubimenya, babagiriye impuhwe, maze bagira icyo bakora. Bibiliya igira iti: ‘Bakurikije icyo buri wese yashoboraga kubona, biyemeje gufata ingamba zo koherereza imfashanyo abavandimwe bari batuye i Yudaya’ (Ibyak 11:27-30). Nubwo Abakristo bo muri Antiyokiya bari batuye kure cyane y’abahuye n’ikibazo cy’inzara, ntibyababujije kubafasha.—1 Yoh 3:17, 18.
10. Twagaragariza dute impuhwe abavandimwe na bashiki bacu, bari mu duce twabayemo ibiza? (Reba n’ifoto.)
10 Muri iki gihe, natwe dushobora kugaragariza impuhwe abavandimwe bacu bari mu duce twabayemo ibiza. Icyo gihe dushobora guhita tugira icyo dukora, wenda tukabaza abasaza niba twakwifatanya mu bikorwa by’ubutabazi. Nanone dushobora gutanga impano zigenewe umurimo ukorerwa ku isi hose, cyangwa tugasenga dusabira abo bavandimwe bacub (Imig 17:17). Urugero, mu mwaka wa 2020, hashyizweho Komite Zishinzwe Ubutabazi zirenga 950, kugira ngo zifashe Abakristo bagenzi bacu bo hirya no hino ku isi, mu gihe cy’icyorezo cya COVID-19. Dushimira cyane abavandimwe na bashiki bacu, bari muri komite z’ubutabazi. Muri icyo gihe cy’icyorezo, abagize izo komite bagaragarije impuhwe abavandimwe na bashiki bacu maze babagezaho imfashanyo, kandi babafasha gukomeza gukorera Yehova. Nanone hari igihe basanaga amazu yo kubamo n’ayo gusengeramo Yehova cyangwa bakongera kuyubaka.—Gereranya no mu 2 Abakorinto 8:1-4.
11. Kuki iyo tugaragarije abandi impuhwe byubahisha Yehova?
11 Iyo tugaragarije impuhwe abavandimwe na bashiki bacu mu gihe habayeho ibiza, abandi na bo barabibona. Urugero, mu mwaka wa 2019, inkubi y’umuyaga yiswe Dorian, yashenye Inzu y’Ubwami yo muri Bahamasi. Igihe abavandimwe bari bagiye kongera kubaka iyo nzu, babajije rwiyemezamirimo utari Umuhamya, amafaranga byari kuzatwara. Yarababwiye ati: ‘Nifuza kubaha ibikoresho, abakozi n’ibindi muzakenera. Nifuza gufasha umuryango wanyu, kubera ko nkunda ukuntu mwita kuri bagenzi banyu.’ Nubwo abantu benshi bo muri iyi si batazi Yehova, abenshi muri bo babona ibyo dukora ngo twite kuri bagenzi bacu. Dushimishwa n’uko iyo tugaragarije impuhwe bagenzi bacu, bituma abandi bantu bifuza kumenya Imana yacu, igira “imbabazi” nyinshi.—Efe 2:4.
12. Ni gute kugaragaza impuhwe muri iki gihe, bidufasha kwitegura umubabaro ukomeye? (Ibyahishuwe 13:16, 17)
12 Kuki mu gihe cy’umubabaro ukomeye, tuzaba dukwiriye kugaragariza impuhwe Abakristo bagenzi bacu? Ni ukubera ko Bibiliya ivuga ko abatazashyigikira abategetsi bo muri iyi si, bazahura n’ibibazo, haba muri iki gihe no mu gihe cy’umubabaro ukomeye. (Soma mu Byahishuwe 13:16, 17.) Ubwo rero, hari igihe bishobora kuzaba ngombwa ko dufasha abavandimwe na bashiki bacu kubona iby’ibanze bakeneye. Twifuza ko Umwami wacu Yesu Kristo naza kurimbura ababi, yazasanga tugirira impuhwe Abakristo bagenzi bacu, maze ‘akaturaga Ubwami.’—Mat 25:34-40.
MUKOMEZE KUGARAGARIZANYA URUKUNDO
13. Dukurikije ibivugwa mu Baroma 15:7, ni gute Abakristo bo mu kinyejana cya mbere, bagaragaje ko bakundaga bagenzi babo?
13 Urukundo ni wo muco w’ingenzi, warangaga Abakristo bo mu kinyejana cya mbere. Ariko se kuki twavuga ko kugaragarizanya urukundo, byashoboraga kubagora? Reka dufate urugero rw’itorero ry’i Roma, ryari rigizwe n’abantu batandukanye. Bamwe muri bo bari Abayahudi, bakuze bumvira Amategeko ya Mose, naho abandi ari abanyamahanga, bakuze batayoborwa na yo. Nanone Abakristo bamwe bari abagaragu, mu gihe abandi bo bari bafite umudendezo, ndetse bamwe muri bo bafite abagaragu babakorera. None se abo Bakristo bakoze iki, kugira ngo bakomeze kugaragarizanya urukundo, nubwo bari bafite ibintu byinshi batandukaniyeho? Intumwa Pawulo yabagiriye inama yo ‘kwakirana.’ (Soma mu Baroma 15:7.) Ubwo se yashakaga kuvuga iki? Ijambo ryahinduwemo “mwakirane,” risobanura kwakira umuntu mu rugo iwawe umwishimiye, cyangwa kumugira incuti yawe. Urugero, Pawulo yasabye Filemoni ‘kwakira neza’ umugaragu we Onesimo, wari waramutaye (File 17). Nanone igihe Purisikila na Akwila babonaga ko hari ibintu Apolo atari azi ku nyigisho z’Abakristo, bamujyanye “iwabo,” kugira ngo bazimusobanurire (Ibyak 18:26). Ubwo rero, abo Bakristo bo mu kinyejana cya mbere, ntibemeye ko ibintu bari batandukaniyeho bibateza ibibazo. Ahubwo bakomeje gukundana, muri make barakirana.
14. Ni gute Anna n’umugabo we bagaragarije abandi urukundo?
14 Natwe dushobora kugaragariza urukundo abavandimwe na bashiki bacu, tubagira incuti zacu. Iyo babonye ko tubakunda, na bo baradukunda (2 Kor 6:11-13). Reka turebe ibyabaye kuri Anna n’umugabo we. Bamaze igihe gito batangiye gukorera umurimo w’ubumisiyonari mu gihugu cyo mu burengerazuba bw’Afurika, icyorezo cya COVID-19 cyahise gitangira. Kubera ko abantu batashoboraga kujya mu materaniro imbonankubone, kandi na bo bakaba bari bakiri bashya muri icyo gihugu, kumenyana n’abagize itorero ntibyari biboroheye. None se uwo mugabo n’umugore we bakoze iki, kugira ngo bagaragaze ko babakunda? Bahamagaraga abavandimwe na bashiki bacu bakoresheje ikoranabuhanga rya videwo, bakababwira ko bifuza kubamenya neza. Ibyo byashimishaga abagize itorero, bigatuma na bo babahamagara kenshi kandi bakaboherereza na mesaje. None se, ni iki cyatumye uwo mugabo n’umugore bakora ibyo byose? Anna yaravuze ati: “Mpora nibuka ukuntu abavandimwe na bashiki bacu bangaragarije urukundo njye n’abagize umuryango wanjye, haba mu bihe byiza no mu bihe bibi. Ibyo bituma nanjye niyemeza gukunda bagenzi banjye.”
15. Kuba Vanessa akunda abavandimwe na bashiki bacu bose, bitwigisha iki? (Reba n’ifoto.)
15 Abenshi muri twe, tuba mu matorero arimo abavandimwe na bashiki bacu bakuriye mu buzima butandukanye kandi bafite n’imico itandukanye. Ubwo rero, iyo twibanze ku mico yabo myiza, tuba tugaragaje ko tubakunda. Urugero, hari mushiki wacu witwa Vanessa, ukorera umurimo muri Nouvelle-Zélande, wavuze ko hari abantu bo mu itorero rye bari bafite imico atakundaga. Ariko aho kubitarura, yiyemeje kujya amarana na bo igihe. Ibyo byatumye amenya icyo Yehova abakundira. Yaravuze ati: “Umugabo wanjye amaze kuba umugenzuzi usura amatorero, twagiye duhura n’abavandimwe na bashiki bacu benshi bafite imico itandukanye, kandi kumenyerana na bo ntibyangoye. Ubu nkunda abantu bose, ntarobanuye. Kuba Yehova yaremeye kuzana mu muryango we abantu bafite imico itandukanye, bigaragaza ko na we abakunda.” Ubwo rero, iyo twitoje kubona abandi nk’uko Yehova ababona, tuba tugaragaje ko tubakunda.—2 Kor 8:24.
16. Kuki tuzaba tugomba kugaragarizanya urukundo mu mubabaro ukomeye? (Reba n’ifoto.)
16 Mu gihe cy’umubabaro ukomeye, tuzaba dukeneye cyane kugaragarizanya urukundo. None se uwo mubabaro ukomeye nutangira, Yehova azaturinda ate? Reka turebe amabwiriza yahaye Abisirayeli, igihe Babuloni yaterwaga. Yarababwiye ati: “Bwoko bwanjye, genda winjire mu byumba byawe maze wikingirane. Wihishe akanya gato gusa, kugeza aho uburakari buzashirira” (Yes 26:20). Birashoboka ko natwe tuzasabwa gukurikiza ayo mabwiriza, mu gihe cy’umubabaro ukomeye. Ibyo “byumba,” bishobora kuba bigereranya amatorero yacu. Nidukomeza kunga ubumwe n’abavandimwe na bashiki bacu mu gihe cy’umubabaro ukomeye, Yehova azaturinda nk’uko yabidusezeranyije. Ubwo rero, muri iki gihe tugomba gukora uko dushoboye tugakunda abavandimwe na bashiki bacu cyane, aho kubana na bo byo kubura uko ugira. Birashoboka ko ibyo ari byo bizatuma turokoka!
ITEGURE UHEREYE UBU
17. Kwitegura duhereye ubu, bizatuma dukora iki mu gihe cy’umubabaro ukomeye?
17 “Umunsi ukomeye wa Yehova” nuza, abantu bazahura n’ibibazo byinshi (Zef 1:14, 15). Ibyo bibazo bizagera no ku bagaragu ba Yehova. Ariko nitwitegura duhereye ubu, tuzakomeza gutuza kandi dufashe n’abandi. Tuzihanganira ingorane zose tuzahura na zo. Nanone abavandimwe na bashiki bacu nibahura n’ibibazo, tuzabagaragariza impuhwe maze dukore uko dushoboye, tubafashe kubona ibyo bakeneye. Ikindi kandi, nitwitoza gukunda abavandimwe na bashiki bacu muri iki gihe, bizatuma no kubagaragariza urukundo mu gihe kiri imbere, bitworohera. Nitubigenza dutyo, Yehova azaduha ubuzima bw’iteka mu isi itazongera kubamo ibiza n’imibabaro.—Yes 65:17.
INDIRIMBO YA 144 Imigisha tuzabona
a Umubabaro ukomeye uri hafi gutangira. Ubwo rero tugomba kwitoza umuco wo kwihangana, impuhwe n’urukundo kuko izadufasha kwitegura ibyo bihe bitoroshye biri hafi kubaho. Reka turebe uko Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bitoje iyo mico, turebe uko twabigana muri iki gihe, n’ukuntu iyo mico yadufasha kwitegura umubabaro ukomeye.
b Abifuza gukora muri Komite Zishinzwe Ubutabazi, bagomba kuzuza Fomu isabirwaho kuba umuvolonteri w’Urwego Rushinzwe Ibishushanyo mbonera n’Ubwubatsi mu Gihugu (DC-50), cyangwa Fomu isabirwaho kuba umuvolonteri (A-19) hanyuma bagategereza ko babatumira.