Kubatizwa bisobanura iki?
Icyo Bibiliya ibivugaho
Kubatizwa ni ukwibizaa umuntu mu mazi. Bibiliya irimo ingero nyinshi z’abantu babatijwe (Ibyakozwe 2:41). Umwe muri bo ni Yesu Kristo wabatirijwe mu mugezi wa Yorodani (Matayo 3:13, 16). Hashize imyaka mike, hari umugabo wo muri Etiyopiya wabatirijwe mu ‘kidendezi cy’amazi’ cyari hafi y’umuhanda yanyuragamo.—Ibyakozwe 8:36-40.
Yesu yigishije abigishwa be ko bose bagomba kubatizwa (Matayo 28:19, 20). Intumwa Petero nawe yasubiyemo iyo nyigisho—1 Petero 3:21.
Muri iyi ngingo turasuzuma:
Bibiliya ivuga iki ku bijyanye no kubatiza abana bato cyangwa impinja?
Kubatizwa mu izina rya Data, iry’Umwana n’iry’Umwuka wera bisobanura iki?
Ibintu abantu bakunze kwibeshyaho ku birebana n’umubatizo wa Gikristo
Kubatizwa bisobanura iki?
Kubatizwa ni ikimenyetso umuntu akorera mu ruhame kigaragaza ko yihannye ibyaha, akiyegurira Imana kandi akiyemeza gukora ibyo ishaka. Ibyo bikubiyemo kubaho yumvira Imana na Yesu. Iyo umuntu abatijwe aba atangiye kugendera mu nzira igana ku buzima bw’iteka.
Kwibizwa mu mazi ni ikimenyetso cyiza kigaragaza ko umuntu yahinduye imibereho ye. Mu buhe buryo? Bibiliya igereranya umubatizo no guhambwa (Abaroma 6:4; Abakolosayi 2:12). Kwibizwa mu mazi, bigereranya gupfa ku bihereranye n’imibereho umuntu yari asanzwe abayemo. Iyo yuburutse mu mazi bigaragaza ko atangiye ubuzima bushya bwo kubaho nk’Umukristo.
Bibiliya ivuga iki ku bijyanye no kubatiza abana bato cyangwa impinja?
Bibiliya nta hantu na hamwe ivuga ibyo kubatiza “abana bato” cyangwa “impinja.”b Nta nubwo yigisha ko abana bato cyangwa impinja bagomba kubatizwa.
Kubatiza impinja cyangwa abana bato cyane, binyuranye n’ibyo Bibiliya yigisha. Hari ibintu Bibiliya ivuga ko umuntu agomba kuba yujuje kugira ngo abatizwe. Urugero, agomba kuba asobanukiwe inyigisho z’ibanze zo mu Ijambo ry’Imana kandi akazishyira mu bikorwa mu mibereho ye. Agomba kuba yarihannye ibyaha. Nanone agomba kuba yariyeguriye Imana mu isengesho (Ibyakozwe 2:38, 41; 8:12). Ubwo rero nk’uko tubizi, ntabwo impinja cyangwa abana bato babasha gukora ibyo bintu.
Kubatizwa mu izina rya Data, iry’Umwana n’iry’Umwuka wera bisobanura iki?
Yesu yahaye abigishwa be itegeko rigira riti: ‘Mubahindure abigishwa . . . , mubabatiza mu izina rya Data n’iry’Umwana n’iry’umwuka wera, mubigisha gukurikiza ibyo nabategetse byose’ (Matayo 28:19, 20). Amagambo avuga ngo: “mu izina rya” asobanura ko umuntu ugiye kubatizwa agomba kuba asobanukiwe neza ubutware n’umwanya Data n’Umwana bafite hamwe n’akamaro k’umwuka wera. Urugero, ibyo intumwa Petero yabigaragaje igihe yabwiraga umugabo wari waravutse amugaye amaguru ati: “Mu izina rya Yesu Kristo w’i Nazareti, haguruka ugende” (Ibyakozwe 3:6)! Ibyo byumvikanisha neza ko Petero yari asobanukiwe neza ubutware Kristo afite maze akoresha izina rye akora igitangaza cyo gukiza umuntu.
“Data” ryerekeza kuri Yehovac Imana. Kubera ko ari Umuremyi, akaba isoko y’ubuzima kandi akaba Imana Ishoborabyose, ni we wenyine ufite ubutware busumba ubundi bwose.—Intangiriro 17:1; Ibyahishuwe 4:11.
“Umwana” ni Yesu Kristo watanze ubuzima bwe ku bwacu (Abaroma 6:23). Kugira ngo tuzabone agakiza, tugomba kuba tuzi neza uruhare Yesu afite mu mugambi Imana ifitiye abantu kandi tukaba tumwizera.—Yohana 14:6; 20:31; Ibyakozwe 4:8-12.
“Umwuka wera” ni imbaraga Imana ikoresha.d Imana yakoresheje Umwuka wera irema ibifite ubuzima n’ibitabufite, igeza ubutumwa ku bahanuzi bayo n’abandi no kubaha imbaraga zo gukora ibyo ishaka (Intangiriro 1:2; Yobu 33:4; Abaroma 15:18, 19). Nanone Imana yakoresheje umwuka wera, ifasha abanditse Bibiliya kwandika ibitekerezo byayo.—2 Petero 1:21.
Ese kongera kubatizwa ni icyaha?
Ni ibisanzwe ko abantu bafata umwanzuro wo guhindura idini. None se byagenda bite iyo bari barabatirijwe mu idini bahozemo? Ese iyo bongeye kubatizwa baba bakoze icyaha? Hari bamwe bashobora kubyemeza, wenda bashingiye ku bivugwa mu Befeso 4:5, hagira hati: “Hariho Umwami umwe, ukwizera kumwe n’umubatizo umwe.” Icyakora, uwo murongo ntusobanura ko umuntu atagomba kongera kubatizwa. Mu buhe buryo?
Impamvu uyu murongo wanditswe. Ibivugwa mu mirongo ikikije uwo mu Befeso 4:5, bigaragaza ko intumwa Pawulo yasobanuraga neza impamvu Abakristo b’ukuri bagombaga gukomeza kunga ubumwe kandi bakagira ukwizera kumwe (Abefeso 4:1-3, 16). Ubwo bumwe bwari gushoboka ari uko gusa basenga Imana imwe, bakizera ibintu bimwe cyangwa bakaba basobanukiwe mu buryo bumwe inyigisho zo muri Bibiliya kandi bagakurikiza icyo Ibyanditswe bivuga ku birebana n’umubatizo.
Intumwa Pawulo yashishikarije abantu bamwe na bamwe kongera kubatizwa. Ibyo byatewe n’uko bari barabatijwe batarasobanukirwa neza inyigisho za Gikristo.—Ibyakozwe 19:1-5.
Ni ibihe bintu bisabwa kugira ngo umuntu abatizwe? Kugira ngo umubatizo wemerwe n’Imana, umuntu agomba kuba asobanukiwe neza ukuri ko muri Bibiliya (1 Timoteyo 2:3, 4). Iyo umuntu abatijwe ashingiye ku nyigisho z’amadini zinyuranye n’ukuri ko muri Bibiliya, uwo mubatizo ntabwo Imana iwemera (Yohana 4:23, 24). Hari igihe umuntu ashobora kuba ari umuntu mwiza, ariko akaba adakurikiza “ubumenyi nyakuri” (Abaroma 10:2). Kugira ngo uwo muntu yemerwe n’Imana, agomba kubanza kwiga ukuri ko muri Bibiliya, agashyira mu bikorwa ibyo yiga, akiyegurira Imana hanyuma akongera akabatizwa. Iyo abigenje atyo maze akongera akabatizwa, nta cyaha aba akoze ahubwo aba akoze ikintu cyiza kandi cy’ingenzi.
Indi mibatizo ivugwa muri Bibiliya
Bibiliya ivuga indi mibatizo yasobanuraga ibintu bitandukanye n’umubatizo wo kwibiza umuntu mu mazi ukorwa n’abigishwa ba Kristo. Reka turebe ingero.
Umubatizo wa Yohana Umubatiza.e Yohana yabatizaga Abayahudi n’abandi bantu bari barahindukiriye idini rya Kiyahudi. Uwo wari umubatizo wo kwihana ibyaha bakoze bica Amategeko ya Mose. Ayo mategeko, Imana yari yarahaye Abisirayeli iyanyujije kuri Mose. Umubatizo wa Yohana wafashije abantu kwitegura, kugira ngo bamenye kandi bemere ko Yesu w’i Nazareti ari we Mesiya.—Luka 1:13-17; 3:2, 3; Ibyakozwe 19:4.
Umubatizo wa Yesu. Yohana Umubatiza ni we wabatije Yesu kandi uwo mubatizo wari wihariye. Yesu yari umuntu utunganye kandi nta cyaha yigeze akora (1 Petero 2:21, 22). Ubwo rero umubatizo we, nta bwo wari uwo kwihana ibyaha cyangwa “gusaba Imana kugira umutimanama uticira urubanza” (1 Petero 3:21). Ahubwo wagaragazaga ko yiyemeje gukora ibyo Imana ishaka kandi ko ari we Mesiya wari warasezeranyijwe cyangwa Kristo. Ibyo byari bikubiyemo no gutanga ubuzima bwe ku bwacu.—Abaheburayo 10:7-10.
Kubatirishwa umwuka wera. Yohana Umubatiza na Yesu, bombi bavuze ibyo kubatirisha umwuka wera (Matayo 3:11; Luka 3:16; Ibyakozwe 1:1-5). Uwo mubatizo utandukanye no kubatizwa mu izina ry’umwuka wera (Matayo 28:19). Bitandukaniye he?
Hari umubare ntarengwa w’abigishwa ba Yesu babatirishwa umwuka wera. Abo Bakristo basukwaho umwuka wera kubera ko bahamagariwe kuzajya mu ijuru kuba abami n’abatambyi kandi bazategeka isif bafatanyije na Kristo (1 Petero 1:3, 4; Ibyahishuwe 5:9, 10). Bazategeka abantu babarirwa muri za miliyoni bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka ku isi izaba yahindutse paradizo.—Matayo 5:5; Luka 23:43.
Kubatirizwa muri Kristo Yesu no mu rupfu rwe. Abantu babatirishijwe umwuka wera, nanone “babatirijwe muri Kristo Yesu” (Abaroma 6:3). Ubwo rero, uwo mubatizo uba ku bigishwa ba Yesu basutsweho umwuka, bazategekana na we mu ijuru. Iyo babatirijwe muri Yesu, baba abagize itorero ry’abasutsweho umwuka. Yesu ni we mutwe bo bakaba umubiri.—1 Abakorinto 12:12, 13, 27; Abakolosayi 1:18.
Nanone Abakristo basutsweho umwuka “babatijwe mu rupfu rwa Yesu” (Abaroma 6:3, 4). Bigana Yesu, bakiyemeza kubaho bumvira Imana aho kwishimisha, kandi kimwe na Yesu bazirikana ko batazakomeza kuba ku isi iteka ryose. Uwo mubatizo w’ikigereranyo, urangira iyo bamaze gupfa maze bakazurirwa kuba mu ijuru ari ibiremwa by’umwuka.—Abaroma 6:5; 1 Abakorinto 15:42-44.
Kubatirishwa umuriro. Yohana Umubatiza yabwiye abari bamuteze amatwi ati: “Uwo azababatirisha umwuka wera n’umuriro. Mu kuboko kwe afashe igikoresho cyo kugosoza; azasukura imbuga ahuriraho ayeze kandi ashyire ingano mu kigega, naho umurama awutwikishe umuriro udashobora kuzimywa” (Matayo 3:11, 12). Zirikana ko hari itandukaniro riri hagati yo kubatirishwa umuriro no kubatirishwa umwuka wera. Ni iki Yohana yashakaga kuvuga?
Ingano zigereranya abantu bemeye gutega amatwi Yesu kandi bakamwumvira. Abo bantu baba bashobora kubatirishwa umwuka wera. Umurama ugereranya abantu bari kwanga kumvira Yesu. Bazabatirishwa umuriro, bigereranya kurimbuka iteka ryose.—Matayo 3:7-12; Luka 3:16, 17.
a Dukurikije uko inkoranyamagambo yitwa Vine’s Complete Expository Dictionary of Old and New Testament Words, ibivuga, ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “umubatizo” ryerekeza ku “kwibira cyangwa kujya munsi y’amazi maze ugahita uvamo”.
b “Kubatiza abana bato cyangwa impinja” byerekeza ku muhango ukorwa n’amadini amwe na mwe. Abana bahabwa amazina maze bakababatiza babasuka amazi ku gahanga cyangwa mu mutwe.
c Yehova ni izina bwite ry’Imana (Yeremiya 16:21). Reba ingingo ivuga ngo: “Yehova ni nde?”
d Reba ingingo ivuga ngo: “Umwuka wera ni iki?”
e Reba ingingo ivuga ngo: “Yohana Umubatiza yari muntu ki?”
f Reba ingingo ivuga ngo: “Ni ba nde bajya mu ijuru?”
g Nanone Bibiliya ikoresha ijambo “umubatizo,” ishaka gusobanura imigenzo yakorwaga basukura ibikoresho bimwe na bimwe (Mariko 7:4; Abaheburayo 9:10). Ubwo rero, ibyo bitandukanye n’umubatizo wa Yesu n’abigishwa be.