19 Ku bw’ibyo rero, umuntu wese wica rimwe muri aya mategeko yoroheje kurusha ayandi kandi akigisha abantu kuyica, ntazaba akwiriye kwinjira mu Bwami bwo mu ijuru. Naho umuntu wese uyakurikiza kandi akayigisha abandi, uwo azaba akwiriye kwinjira mu Bwami bwo mu ijuru.