7 Abahungu ba Yakobo ngo babyumve bari mu gasozi, bahita bataha. Barababara kandi bararakara cyane+ kubera ko Shekemu yari yitwaye nabi agakorera Isirayeli ibiteye isoni, ubwo yaryamanaga n’umukobwa wa Yakobo,+ kandi ibintu nk’ibyo bitari bikwiriye gukorwa.+