17 Ubu ntibizaba ngombwa ko murwana.+ Mujyeyo mushinge ibirindiro, mwihagararire gusa+ maze murebe uko Yehova azabakiza.+ Yemwe Bayuda mwe, namwe baturage b’i Yerusalemu, ntimutinye cyangwa ngo mukuke umutima.+ Ejo muzabatere, Yehova azaba ari kumwe namwe.’”+