Ku wa Gatanu, tariki ya 29 Werurwe
Umuntu wizerwa abika ibanga.—Imig 11:13.
Guverineri Nehemiya amaze gusana inkuta za Yerusalemu mu mwaka wa 455 Mbere ya Yesu, yashatse abagabo biringirwa, bagombaga kuyobora uwo mujyi. Mu bo yahisemo harimo umutware w’ingoro witwaga Hananiya. Bibiliya ivuga ko Hananiya yari “umuntu wiringirwa kandi utinya Imana y’ukuri kurusha abandi benshi” (Neh 7:2). Kuba Hananiya yarakundaga Yehova kandi agatinya kumubabaza, ni byo byatumaga asohoza neza inshingano iyo ari yo yose yahabwaga. Natwe nitugira iyo mico, bizatuma tuba abantu biringirwa maze dukore neza umurimo wa Yehova. Tukiko wakoranaga na Pawulo, na we yagaragaje ko yari umuntu wizerwa. Tukiko yaramufashije kandi Pawulo yavuze ko yari “umukozi wizerwa” (Efe 6:21, 22). Pawulo yaramwizeye amuha inshingano yo gushyira abavandimwe bo muri Efeso n’i Kolosayi amabaruwa, kandi amusaba kubatera inkunga no kubahumuriza. Tukiko atuma dutekereza ku bagabo bizerwa Yehova akoresha muri iki gihe, kugira ngo batwiteho mu buryo bw’umwuka.—Kolo 4:7-9. w22.09 9-10 par. 5-6
Ku wa Gatandatu, tariki ya 30 Werurwe
Urukundo rutwikira ibyaha byinshi.—1 Pet 4:8.
Yozefu yamaze imyaka igera kuri 13, ahanganye n’ibigeragezo bikomeye. Muri icyo gihe cyose, Yozefu yashoboraga gutekereza ko Yehova atakimukunda kandi ko yamutereranye. Icyakora Yozefu ntiyabaye umurakare. Ahubwo yakomeje gutekereza neza kandi aratuza. Ubwo yongeraga guhura n’abavandimwe be, ntiyabituye inabi bamugiriye. Ahubwo yabagaragarije urukundo kandi arabababarira (Intang 45:4, 5). Impamvu Yozefu yitwaye atyo, ni uko yatekerezaga neza. Yakomeje kubona ibintu nk’uko Yehova abibona, aho kwibanda ku bibazo yari afite (Intang 50:19-21). Ibyo bitwigisha iki? Mu gihe umuvandimwe cyangwa mushiki wacu akubabaje, ntukarakarire Yehova cyangwa ngo wumve ko yagutereranye. Ahubwo ujye utekereza ukuntu Yehova agufasha guhangana n’icyo kigeragezo. Nanone mu gihe abandi bakubabaje, ujye ubababarira kandi wibuke ko “urukundo rutwikira ibyaha byinshi.”—1 Pet 4:8. w22.11 21 par. 4
Ku Cyumweru, tariki ya 31 Werurwe
Ubwami bwose buzabakorera, bubumvire.—Dan 7:27.
Umuhanuzi Daniyeli yabonye mu iyerekwa ibintu bigaragaza ukuntu Yehova ari hejuru y’abategetsi bose. Yabonye inyamaswa enye nini zigereranya ubutegetsi bw’ibihangange bwagiye butegeka isi, haba kera no muri iki gihe. Ubwo butegetsi ni Babuloni, u Bumedi n’u Buperesi, u Bugiriki, Roma n’ubutegetsi bwayikomotseho, ari na bwo butegeka muri iki gihe, bw’Abongereza n’Abanyamerika (Dan 7:1-3, 17). Nyuma yaho Daniyeli yabonye Yehova yicaye ku ntebe ye y’ubwami, mu rukiko rwo mu ijuru (Dan 7:9, 10). Imana yambuye ububasha abategetsi bose bo mu isi, ibuha abandi babukwiriye kandi bafite imbaraga kubarusha. Ni ba nde yabuhaye? Yabuhaye “usa n’umwana w’umuntu,” ari we Yesu Kristo, n’“abera b’Isumbabyose,” ni ukuvuga abantu 144.000 kandi bazategeka “iteka ryose” (Dan 7:13, 14, 18). Ibyo bigaragaza neza ko Yehova ari we Mana “Isumbabyose.” Ibyo Daniyeli yabonye mu iyerekwa, bihuje neza n’ibyo yari yaravuze mbere yaho. Yaravuze ati: ‘Imana yo mu ijuru ikuraho abami ikimika abandi.’—Dan 2:19-21. w22.10 14-15 par. 9-11