Werurwe
Ku wa Gatanu, tariki ya 1 Werurwe
Kuki wirata?—1 Kor 4:7.
Intumwa Petero yagiriye Abakristo inama yo gukoresha impano bafite, batera inkunga bagenzi babo. Yaranditse ati: “Mukurikije uko impano buri wese yahawe ingana, mujye muyikoresha mukorerana, kuko muri ibisonga byiza by’ubuntu butagereranywa bw’Imana” (1 Pet 4:10). Ntitwagombye kwanga gukoresha neza impano dufite, dutinya ko byatuma abandi batugirira ishyari cyangwa tukabaca intege. Ahubwo dukwiriye kwitonda kugira ngo zidatuma twirata ku bandi (1 Kor 4:6). Tujye tuzirikana ko impano zose dufite, ari Yehova waziduhaye. Ubwo rero, tujye tuzikoresha dutera inkunga abagize itorero, aho kubiyemeraho (Fili 2:3). Iyo dukoresha imbaraga n’ubuhanga dufite dukorera Yehova, biradushimisha. Kubera iki? Kubera ko tuba tubikoresha dusingiza Yehova, aho kubikoresha twereka abavandimwe bacu ko ari twe dukora byinshi mu murimo cyangwa ko hari icyo tubarusha. w22.04 11-12 par. 7-9
Ku wa Gatandatu, tariki ya 2 Werurwe
Humura amaso yanjye kugira ngo ndebe ibitangaza byo mu mategeko yawe.—Zab 119:18.
Yesu yakundaga Ijambo ry’Imana. Ibyo bigaragazwa n’ubuhanuzi bwari bwaramuvuzeho muri Zaburi ya 40:8. Aho hagira hati: “Mana yanjye, nishimira gukora ibyo ushaka, kandi amategeko yawe ari mu mutima wanjye.” Kuba yarakundaga Ijambo ry’Imana byatumye agira ibyishimo kandi akomeza gukorera Yehova. Natwe nidukomeza gusoma Ijambo ry’Imana kandi tukarikunda, tuzagira ibyishimo kandi dukomeze gukorera Yehova (Zab 1:1-3). Ibyo Yesu yavuze n’ibyo yakoze, bituma tunonosora uko dusoma Bibiliya. Gusenga, gusoma tutihuta, kwibaza ibibazo no kugira ibyo twandika bizatuma turushaho gusobanukirwa ibyo dusoma. Nanone kugira ubushishozi bizatuma dusesengura ibyo dusoma, twifashishije ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya. Kandi nidusoma Ijambo ry’Imana dufite intego nziza, bizatuma duhinduka. Nitugerageza gukora ibyo bintu byose, gusoma Bibiliya bizatugirira akamaro kandi turusheho kuba incuti za Yehova.—Zab 119:17; Yak 4:8. w23.02 13 par. 15-16
Ku Cyumweru, tariki ya 3 Werurwe
Imigambi y’umunyamwete izana inyungu.—Imig 21:5.
Hitamo ikintu wifuza gukora neza hanyuma ujye ukora uko ushoboye ukore ibyo bakubwiye. None se wabikora ute? Reka tuvuge ko wifuza kwigisha neza. Icyo gihe ushobora gusuzuma witonze inama ziboneka mu gatabo Itoze gusoma no kwigisha. Nanone igihe usabwe gutanga ikiganiro mu materaniro yo mu mibyizi, ushobora gusaba umuvandimwe uzi kwigisha neza agatega amatwi mbere y’igihe ikiganiro uzatanga, maze akakubwira aho ukeneye kunonosora. Jya utegura ikiganiro cyawe hakiri kare, ku buryo abandi babona ko washyizeho imihati kandi ko uri umuntu wiringirwa (2 Kor 8:22). None se wakora iki niba ikintu wifuza gukora neza n’ubusanzwe kikugora? Ntugacike intege. Ese Timoteyo yaba yarabaye umuhanga mu kwigisha no kuvugira mu ruhame? Nta cyo Bibiliya ibivugaho. Icyakora, Timoteyo yumviye inama Pawulo yamugiriye, bituma asohoza neza inshingano yari afite.—2 Tim 3:10. w22.04 24-25 par. 8-11
Ku wa Mbere, tariki ya 4 Werurwe
Ngiye kubona mbona inyamaswa y’inkazi izamuka iva mu nyanja, ifite amahembe icumi n’imitwe irindwi.—Ibyah 13:1.
Inyamaswa y’inkazi ifite imitwe irindwi igereranya iki? Iyo nyamaswa imeze nk’ingwe, ikagira amajanja nk’ay’idubu, umunwa nk’uw’intare n’amahembe icumi. Ibyo bintu byose biranga iyo nyamaswa y’inkazi, ni na byo biranga inyamaswa enye z’inkazi zivugwa muri Daniyeli igice cya 7. Icyakora iyo nyamaswa ivugwa mu gitabo cy’Ibyahishuwe, ifite ibimenyetso byose biranga inyamaswa enye zivugwa mu gitabo cya Daniyeli. Ni yo mpamvu iyo nyamaswa, itagereranya ubutegetsi bumwe. Intumwa Yohana yavuze ko itegeka “abantu bo mu miryango yose n’amoko yose n’indimi zose n’amahanga yose.” Birumvikana ko iyo nyamaswa ifite ububasha buruta ubw’igihugu kimwe (Ibyah 13:7). Ubwo rero, iyo nyamaswa y’inkazi igereranya ubutegetsi bwose bwagiye butegeka abantu kugeza ubu (Umubw 8:9). Ikindi kintu kigaragaza ko iyo nyamaswa y’inkazi ifite imitwe irindwi igereranya ubutegetsi bwose, ni uko ifite “amahembe icumi.” Akenshi Bibiliya ikoresha umubare icumi ishaka kuvuga ikintu cyuzuye. w22.05 9 par. 6
Ku wa Kabiri, tariki ya 5 Werurwe
Izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi.—Ibyah 21:4.
Ni ba nde bazabona iyo migisha? Mbere na mbere, ni abagize imbaga y’abantu benshi bazarokoka kuri Harimagedoni n’abana bazavukira mu isi nshya. Nanone mu Byahishuwe igice cya 20, havuga ko abapfuye bazazuka (Ibyah 20:11-13). Muri bo harimo “abakiranutsi” ndetse n’“abakiranirwa,” ni ukuvuga abantu bapfuye bataramenya Yehova. Abo bose bazazuka bature hano ku isi (Ibyak 24:15; Yoh 5:28, 29). Ibyo se byaba bishatse kuvuga ko mu gihe cy’Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi, abantu bose bapfuye bazazuka? Oya. Abanze gukorera Yehova mbere y’uko bapfa, ntibazazuka. Kuba baranze kumukorera, bagaragaje ko badakwiriye kubaho mu isi izaba yahindutse Paradizo.—Mat 25:46; 2 Tes 1:9; Ibyah 17:8; 20:15. w22.05 18 par. 16-17
Ku wa Gatatu, tariki ya 6 Werurwe
Twagenda dusanga nde? Ni wowe ufite amagambo y’ubuzima bw’iteka.—Yoh 6:68.
Yesu yakoresheje ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge,’ maze ashyira hano ku isi umuryango wari gufasha abantu gusenga Yehova mu buryo yemera. None se, kuba muri uwo muryango bituma wumva umeze ute? Ushobora kumva wasubiza nk’intumwa Petero, wavuze amagambo agize isomo ry’uyu munsi. None se iyo uza kuba utari mu muryango wa Yehova, wari kuba ubayeho ute? Kristo akoresha uwo muryango akaduha ibyo dukeneye byose, kugira ngo dukomeze kubera Yehova indahemuka. Nanone adutoza gukora neza umurimo wo kubwiriza. Ikindi kandi, adufasha kwambara “kamere nshya” kugira ngo dushimishe Yehova (Efe 4:24). Yesu akomeza kutuyobora niyo tugeze mu bihe bitoroshye. Twiboneye ukuntu ibyo byatugiriye akamaro, igihe icyorezo cya COVID-19 cyatangiraga. Mu gihe abantu benshi bo muri iyi si batari bazi icyo bakora, Yesu we yaduhaye amabwiriza yumvikana neza kandi adufasha kwirinda icyo cyorezo. w22.07 12 par. 13-14
Ku wa Kane, tariki ya 7 Werurwe
Mugashobora kumenya neza ibintu by’ingenzi kurusha ibindi.—Fili 1:10.
Yehova yari yarategetse Abisirayeli kwigisha abana babo buri gihe, kugira ngo bamumenye (Guteg 6:6, 7). Abo babyeyi babaga bafite umwanya uhagije wo kuganira n’abana babo buri munsi, bakabatoza gukunda Yehova. Urugero, umwana w’umuhungu w’Umwisirayeli yamaraga igihe kinini ari kumwe na se, amufasha guhinga cyangwa gusarura imyaka. Mushiki we na we, yamaraga igihe kinini ari kumwe na mama we, amufasha kudoda, kuboha n’indi mirimo yo mu rugo. Kubera ko ababyeyi bamaraga igihe kinini bakorana n’abana babo, bashoboraga kubigisha ibintu byinshi by’ingenzi. Urugero, bashoboraga kubigisha ukuntu Yehova agira neza n’ukuntu afasha umuryango wabo. Mu bihugu byinshi, ababyeyi ntibabona umwanya wo kwiriranwa n’abana babo umunsi wose. Hari igihe ababyeyi baba bari ku kazi, abana na bo bari ku ishuri. Ubwo rero, ababyeyi baba bagomba gushaka umwanya wo kuganira n’abana babo.—Efe 5:15, 16. w22.05 28 par. 10-11
Ku wa Gatanu, tariki ya 8 Werurwe
Ntimuzi ko abakiranirwa batazaragwa ubwami bw’Imana?—1 Kor 6:9.
Iyo Umukristo yakoze icyaha gikomeye, aba yakabije kurenga ku mategeko y’Imana. Icyo gihe aba agomba gusenga Yehova, akamusaba imbabazi kandi akabibwira abasaza b’itorero (Zab 32:5; Yak 5:14). Ni iyihe nshingano abasaza bafite? Yehova ni we wenyine ufite ububasha bwo kubabarira ibyaha mu buryo bwuzuye, ashingiye ku gitambo cy’incungu. Icyakora, yahaye abasaza inshingano yo gukoresha Ibyanditswe, kugira ngo barebe niba umunyabyaha akwiriye kuguma mu itorero cyangwa kurivanwamo (1 Kor 5:12). Mu gihe abasaza baganira n’uwo munyabyaha, bagerageza kubona ibisubizo by’ibibazo bikurikira: “Ese uwo muntu yakoze icyaha yabigambiriye? Ese yagerageje kubihisha? Ese yakoze icyo cyaha inshuro nyinshi? Icy’ingenzi kurushaho se, haba hari ibimenyetso bigaragaza ko yicuza by’ukuri? Haba se hari ikintu kigaragaza ko Yehova yamubabariye?”—Ibyak 3:19. w22.06 9 par. 4
Ku wa Gatandatu, tariki ya 9 Werurwe
Nimukunde ukuri.—Zek 8:19.
Yesu yasabye abigishwa be gukunda gukiranuka (Mat 5:6). Ni ukuvuga ko tugomba kwiyemeza gukora ibintu byiza, bihuje n’ukuri kandi bikiranuka. None se ukunda ukuri no gukiranuka? Nta gushidikanya ko ubikunda. Wanga ibinyoma n’ibindi bintu bibi byose (Zab 119:128, 163). Umuntu uvuga ibinyoma, aba yigana umutegetsi w’iyi si, ari we Satani (Yoh 8:44; 12:31). Satani aba ashaka gusebya izina ryera rya Yehova. Yatangiye gukwirakwiza ibyo binyoma asebya Imana, igihe abantu bigomekaga muri Edeni. Yavuze ko Yehova ari Umutegetsi wikunda, utavugisha ukuri kandi wima ibyiza abantu (Intang 3:1, 4, 5). Ibyo binyoma bya Satani bikomeje gutuma abantu babona Yehova uko atari. Ubwo rero iyo abantu ‘badakunda ukuri’ Satani arabayobya, agatuma bakora ibibi by’ubwoko bwose.—Rom 1:25-31. w23.03 2 par. 3
Ku Cyumweru, tariki ya 10 Werurwe
Urukundo rwe [Yehova] ruhoraho iteka ryose.—Zab 100:5.
Hari igihe ukora uko ushoboye ngo ureke gukora ikintu kibi, ariko ugacikwa ukongera kugikora. Nanone ushobora kumva ucitse intege kandi ukababara bitewe n’uko wumva kugera ku ntego yawe bitoroshye. None se ni iki cyagufasha kwihangana? Ni urukundo ukunda Yehova, kandi icyo ni cyo kintu cy’ingenzi. Urukundo ukunda Yehova ni wo muco mwiza kurusha indi yose ufite (Imig 3:3-6). Iyo umukunda by’ukuri, ushobora guhangana n’ibigeragezo bitandukanye uhura na byo. Inshuro nyinshi Bibiliya ivuga ko Yehova akunda abagaragu be urukundo rudahemuka. Kuba Yehova adukunda urukundo nk’urwo, bigaragaza ko atazigera adutererana cyangwa ngo areke kudukunda. Jya uzirikana ko waremwe mu ishusho y’Imana (Intang 1:26). None se wagaragaza ute urwo rukundo rudahemuka? Jya ushimira Yehova (1 Tes 5:18). Buri munsi ujye wibaza uti: “Ni iki Yehova yakoze kugira ngo agaragaze ko ankunda?” Hanyuma jya usenga Yehova umushimire kandi umubwire ibyo bintu yagukoreye. Nanone ujye ubona ko ibintu bigaragaza urukundo rwa Yehova ari wowe yabikoreye ku giti cyawe. w23.03 12 par. 17-19
Ku wa Mbere, tariki ya 11 Werurwe
[Yesu] yamenyaga ibiri mu mitima y’abantu.—Yoh 2:25.
Yesu yakomeje gukunda intumwa zose uko zari 12 kandi azigaragariza ineza. Ibyo bitwigisha iki? Ni byo koko abandi bashobora gukora amakosa, ariko uko twitwara mu gihe bayakoze, na byo bishobora kugaragaza ko dufite ikibazo. Mu gihe turakariye umuvandimwe cyangwa mushiki wacu, dushobora kwibaza tuti: “Kuki ibyo yakoze, bindakaje cyane? Ese ntibyaba bigaragaza ko hari intege nke mfite, ngomba gukosora? Ese uwo muntu ntiyaba afite ikindi kibazo cyatumye yitwara atyo? Ese nubwo naba mfite impamvu zumvikana zo kumurakarira, sinkwiriye kumugaragariza urukundo, nkirengagiza ibyo yankoreye?” Iyo dukomeje gukundana, tuba tugaragaza ko turi Abakristo b’ukuri. Nanone ibyo Yesu yakoze, bitwigisha ko tugomba kwishyira mu mwanya w’abandi (Imig 20:5). Ni byo koko Yesu yarebaga mu mutima kandi twe ntitwabishobora. Ariko dushobora kwihanganira abavandimwe na bashiki bacu, mu gihe badukoshereje (Efe 4:1, 2; 1 Pet 3:8). Ibyo birushaho kutworohera, iyo tuzirikanye imimerere bakuriyemo. w23.03 30 par. 14-16
Ku wa Kabiri, tariki ya 12 Werurwe
Si Imana y’abapfuye, ahubwo ni iy’abazima.—Luka 20:38.
Satani adutera ubwoba atwumvisha ko dukwiriye kwemera uburyo bwose bwo kuvurwa, kabone n’iyo byadusaba kurenga ku mategeko ya Yehova. Urugero, abaganga cyangwa abagize umuryango wacu, bashobora kuduhatira guterwa amaraso, nubwo Bibiliya ibitubuza. Hari n’igihe umuntu ashobora kuduhatira kwemera ubundi buryo bwo kuvurwa, Yehova yanga. Nubwo tutifuza gupfa, tuzi ko niyo twapfa Yehova azakomeza kudukunda (Rom 8:37-39). Iyo incuti za Yehova zipfuye, akomeza kuzibuka. Ni nk’aho kuri we baba bakiri bazima (Luka 20:37). Yifuza cyane kubazura (Yobu 14:15). Yehova yatanze incungu y’agaciro kenshi, kugira ngo tuzabone “ubuzima bw’iteka” (Yoh 3:16). Tuzi ko Yehova adukunda cyane kandi akatwitaho. Ubwo rero, aho kureka kumukorera bitewe n’uko turwaye cyangwa dufite ubwoba bw’uko tugiye gupfa, tujye tumusaba aduhumurize kandi aduhe ubwenge n’imbaraga byo kwihangana.—Zab 41:3. w22.06 18 par. 16-17
Ku wa Gatatu, tariki ya 13 Werurwe
Ubwenge nyakuri bukomeza kurangururira mu muhanda.—Imig 1:20.
Bibiliya igira iti: “Gutinya Yehova ni intangiriro y’ubwenge, kandi kumenya Uwera cyane ni byo bituma umuntu asobanukirwa” (Imig 9:10). Ubwo rero mbere yo gufata umwanzuro ukomeye, tugomba kubanza “kumenya Uwera cyane,” ni ukuvuga kumenya uko Yehova abona ibintu. Gusoma Bibiliya n’ibitabo by’umuryango wacu bizadufasha kubigeraho, kandi bitume tugira ubwenge nyakuri (Imig 2:5-7). Yehova ni we wenyine ushobora gutuma tugira ubwenge nyakuri (Rom 16:27). Kubera iki? Icya mbere, ni uko atuzi neza kubera ko ari we waturemye (Zab 104:24). Icya kabiri, ni uko ibyo akora byose bigaragaza ko afite ubwenge (Rom 11:33). Icya gatatu, ni uko inama ze buri gihe zigirira akamaro abazikurikiza (Imig 2:10-12). Ubwo rero kugira ngo tugire ubwenge nyakuri, tugomba kwemera ibyo bintu bitatu kandi tukemera ko bituyobora mu gihe tugiye gufata imyanzuro, no mu gihe tugiye kugira ikindi dukora. w22.10 19 par. 3-4
Ku wa Kane, tariki ya 14 Werurwe
Mu ijuru habaho intambara: Mikayeli n’abamarayika be barwana na cya kiyoka, cya kiyoka na cyo kibarwanya kiri kumwe n’abamarayika bacyo ariko nticyanesha, kandi umwanya wabo ntiwongera kuboneka ukundi mu ijuru.—Ibyah 12:7, 8.
Mu Byahishuwe igice cya 12, hatubwira ko Satani n’abadayimoni be batsinzwe, bakajugunywa hano ku isi. Ibyo byatumye ‘isi igusha ishyano,’ kubera ko Satani yamanukanye umujinya mwinshi akababaza abantu (Ibyah 12:7-12). Ubwo buhanuzi budufitiye akahe kamaro? Kuba abantu basigaye bitwara nabi cyane, bituma twemera ko Yesu yatangiye gutegeka. Ubwo rero, mu gihe tubonye abantu barushaho kuba babi kandi bakikunda, ntibikaturakaze, ahubwo tujye twibuka ko ari ubuhanuzi buba busohora. Bigaragaza ko Ubwami bw’Imana bwatangiye gutegeka (Zab 37:1). Tugomba kwitega ko ibintu bizarushaho kuba bibi ku isi, uko Harimagedoni igenda yegereza (Mar 13:8; 2 Tim 3:13). Dushimira Data wo mu ijuru udukunda, kubera ko adufasha gusobanukirwa impamvu ku isi hariho ibibazo byinshi. w22.07 3-4 par. 7-8
Ku wa Gatanu, tariki ya 15 Werurwe
Iyo umukiranutsi asenganye umwete, isengesho rye rigira imbaraga.—Yak 5:16.
Dushobora gusenga Yehova tumusaba ko yafasha Abakristo bagenzi bacu kwihanganira uburwayi, ibiza, intambara, ibitotezo n’ibindi bibazo. Nanone, dushobora gusenga dusabira abavandimwe na bashiki bacu bitanga, bagakora ibikorwa by’ubutabazi. Ushobora kuba hari abo uzi bahanganye n’ibyo bibazo twavuze. Ujye usenga ubavuga mu mazina. Iyo dusenze Yehova tumusaba ko yabafasha kwihangana, tuba tugaragaje ko tubakunda cyane. Iyo dusenze dusabira abavandimwe batuyobora, birabashimisha kandi bikabafasha. Intumwa Pawulo yavuze ko yari akeneye ko abandi bamusabira. Yaravuze ati: ‘Nanjye munsabire kugira ngo mpabwe ubushobozi bwo kuvuga, mbumbure akanwa kanjye mvuge nshize amanga, kugira ngo menyekanishe ibanga ryera ry’ubutumwa bwiza’ (Efe 6:19). Muri iki gihe, hari abavandimwe bakorana umwete kugira ngo batuyobore. Ubwo rero, iyo dusenze Yehova tumusaba ko yabafasha gusohoza inshingano zabo neza, biba bigaragaza ko tubakunda. w22.07 23-24 par. 14-16
Ku wa Gatandatu, tariki ya 16 Werurwe
Twambare ibyiringiro by’agakiza nk’ingofero.—1 Tes 5:8.
Ingofero irinda umutwe w’umusirikare. Natwe mu ntambara turwana na Satani, tuba tugomba kurinda ubwenge bwacu kugira ngo atabwangiza. Satani akoresha ibintu bitandukanye kugira ngo adushuke, kandi atume dutekereza ibintu bibi. Ubwo rero nk’uko ingofero irinda umutwe w’umusirikare, ni na ko ibyiringiro birinda ibitekerezo byacu, maze tugakomeza kubera Yehova indahemuka. Iyo ducitse intege tugatangira gushyira imbere ibyifuzo byacu, bishobora gutuma tudakomeza guha agaciro ibyiringiro byo kuzabaho iteka. Reka turebe ibyabaye kuri bamwe mu Bakristo ba kera b’i Korinto. Bacitse intege ntibakomeza kwizera ko umuzuko uzabaho (1 Kor 15:12). Pawulo yavuze ko abantu batizera ko umuzuko uzabaho, bakora ibyo bishakiye (1 Kor 15:32). Muri iki gihe, abantu benshi batizera ibyo Imana yadusezeranyije, biberaho uko bishakiye kandi bakishimisha. Ariko twe dutandukanye na bo, kuko tubyizera. w22.10 25-26 par. 8-9
Ku Cyumweru, tariki ya 17 Werurwe
Musenge ubudacogora.—1 Tes 5:17.
Yehova yifuza ko umusenga. Azi ibibazo byose uhanganye na byo, kandi akwizeza ko numusenga azumva amasengesho yawe. Ashimishwa no gutega amatwi amasengesho y’abagaragu be (Imig 15:8). None se ni iki wabwira Yehova mu isengesho, mu gihe wumva uri wenyine? Ujye umubwira ibikuri ku mutima byose (Zab 62:8). Jya umubwira ibiguhangayikishije n’uko wiyumva. Jya umusaba kumenya icyo wakora mu gihe wumva umeze utyo kandi ujye umusaba aguhe ubutwari maze umuvuganire. Ushobora no kumusaba kuguha ubwenge kugira ngo ugaragaze amakenga, mu gihe usobanura ibyo wizera (Luka 21:14, 15). Nanone niba ujya wumva ucitse intege kandi wihebye, ujye usenga Yehova agufashe kubona Umukristo ukuze mu buryo bw’umwuka wabibwira. Ushobora no kumusaba ko yafasha uwo muntu ugiye kubibwira, maze akiyumvisha neza uko umerewe. Ujye ureba uko asubiza amasengesho yawe kandi wemere ko abandi bagufasha. Ibyo bizatuma wumva utari wenyine. w22.08 10 par. 6
Ku wa Mbere, tariki ya 18 Werurwe
Aba bantu bose bagandira amategeko ya Kayisari.—Ibyak 17:7.
Itorero ry’i Tesalonike rikimara gushingwa, ryahuye n’ibitotezo bikaze. Ababarwanyaga ‘bakurubanye abavandimwe babashyira abatware b’umugi’ (Ibyak 17:6). Gerageza kwiyumvisha ukuntu abo Bakristo bari bakiri bashya bumvise bameze. Bashoboraga gucika intege, ntibakomeze gukorera Yehova. Ariko intumwa Pawulo yabateye inkunga. Yakoze uko ashoboye kugira ngo atere inkunga abo bavandimwe bari bakiri bashya. Pawulo yabwiye abo bavandimwe b’i Tesalonike ati: ‘Twohereje Timoteyo umuvandimwe wacu kugira ngo abakomeze kandi abahumurize ku bwo kwizera kwanyu, ngo hatagira uhungabanywa n’ayo makuba’ (1 Tes 3:2, 3). Timoteyo yari yariboneye ukuntu Pawulo yateye inkunga abavandimwe b’i Lusitira. Ibyo byatumye yizeza abo bavandimwe na bashiki bacu ko ibibazo na bo bari bafite byari gukemuka.—Ibyak 14:8, 19-22; Heb 12:2. w22.08 21 par. 4
Ku wa Kabiri, tariki ya 19 Werurwe
Twabonye ubuzima binyuze kuri we.—1 Yoh 4:9.
Mu mpera z’ikinyejana cya 19, itsinda ry’Abigishwa ba Bibiliya bari bayobowe na Charles Taze Russell, batangiye kwiga Bibiliya bashyizeho umwete. Bifuzaga kumenya akamaro k’igitambo cy’incungu cya Yesu n’uko bakwiriye kwibuka urupfu rwe. Ibyo abo Bigishwa ba Bibiliya bize bidufitiye akamaro muri iki gihe. Mu buhe buryo? Byatumye tumenya ukuri ku birebana n’igitambo cya Yesu n’akamaro kidufitiye (1 Yoh 2:1, 2). Nanone twamenye ko Bibiliya ivuga ko mu bantu bashimisha Imana, harimo abazabona ubuzima budapfa mu ijuru, abandi bakabona ubuzima bw’iteka hano ku isi. Iyo dutekereje ukuntu Yehova adukunda cyane n’ukuntu igitambo cy’incungu cya Yesu kidufitiye akamaro, bituma turushaho gukunda Yehova (1 Pet 3:18). Ubwo rero, twigana Abakristo b’indahemuka ba kera tugatumira abandi, kugira ngo baze kwifatanya natwe kwibuka urupfu rwa Yesu, nk’uko yabidusabye. w23.01 21 par. 6-7
Imirongo yo gusoma mu gihe cy’Urwibutso: (Ibyabaye ku itariki ya 9 Nisani izuba rirenze) Mariko 14:3-9
Ku wa Gatatu, tariki ya 20 Werurwe
Yapfiriye bose kugira ngo abariho badakomeza kubaho ku bwabo, ahubwo babeho ku bw’uwo wabapfiriye kandi akazurwa.—2 Kor 5:15.
Yesu yabwirizaga abantu ababwira imigisha Ubwami bw’Imana buzazana. Natwe twishimira incungu n’imigisha tuzabona tuyikesheje iyo ncungu. Kuba Yesu yaradupfiriye bituma tuba inshuti za Yehova na Yesu, kandi ibyo bituma tubashimira. Nanone abizera Yesu bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka, kandi bakongera kubona ababo bapfuye, bazutse (Yoh 5:28, 29; Rom 6:23). Nta cyo twakoze, ku buryo twari dukwiriye kubona iyo migisha. Nta n’icyo twabona twitura Yehova na Kristo, kubera ibyo badukoreye (Rom 5:8, 20, 21). Ariko hari icyo twakora, kugira ngo tugaragaze ko tubashimira tubikuye ku mutima. Twakora iki? Dushobora gukoresha ibyo dutunze kugira ngo dushyigikire Ubwami bw’Imana. Urugero, dushobora kwifatanya mu mirimo yo kubaka no kwita ku mazu y’umuryango wacu. w23.01 26 par. 3; 28 par. 5
Imirongo yo gusoma mu gihe cy’Urwibutso: (Ibyabaye ku itariki ya 9 Nisani ku manywa) Mariko 11:1-11
Ku wa Kane, tariki ya 21 Werurwe
Mbona Umwana w’intama . . . n’abantu ibihumbi ijana na mirongo ine na bine.—Ibyah 14:1.
Abazategeka mu Bwami bw’Imana, bazita ku bantu babarirwa muri za miriyari bazaba bari ku isi hose. Kimwe na Yesu, abantu 144.000 bazaba abami n’abatambyi (Ibyah 5:10). Mu gihe cy’Amategeko ya Mose, inshingano y’ibanze y’abatambyi yari iyo gufasha Abisirayeli kugira ubuzima bwiza, no kuba incuti za Yehova. Ayo Mategeko yari “igicucu gusa cy’ibintu byiza bizaza.” Ibyo bigaragaza ko abazafatanya na Yesu gutegeka, na bo bazaba bafite inshingano yihariye yo gufasha abantu kugira ubuzima bwiza, no kuba incuti z’Imana (Heb 10:1). Ubu ntituzi neza uko abo bami n’abatambyi bazajya baha amabwiriza, abazaba bari ku isi. Icyo tuzi cyo, ni uko abazaba bari muri Paradizo, bazahabwa amabwiriza bakeneye.—Ibyah 21:3, 4. w22.12 11 par. 11-13
Imirongo yo gusoma mu gihe cy’Urwibutso: (Ibyabaye ku itariki ya 10 Nisani ku manywa) Mariko 11:12-19
Ku wa Gatanu, tariki ya 22 Werurwe
Mukomeza gutangaza urupfu rw’Umwami kugeza igihe azazira.—1 Kor 11:26.
Imwe mu mpamvu zituma dutumira abantu mu Rwibutso, ni uko tuba twifuza ko abaje ku nshuro ya mbere bamenya ibyo Yehova na Yesu badukoreye (Yoh 3:16). Tuba twifuza ko ibyo bumva n’ibyo babona kuri uwo munsi, bibashishikariza kumenya byinshi kuri Yehova, maze bakazaba abagaragu be. Nanone kuri uwo munsi, dutumira abantu baretse gukorera Yehova. Tuba twifuza ko bibuka ko Yehova akibakunda. Iyo tubatumiye, abenshi muri bo baraza kandi twishimira kubabona. Icyo gihe bibuka ukuntu gukorera Yehova byabashimishaga cyane (Zab 103:1-4). Abantu bakwemera ubutumire bwacu cyangwa ntibabwemere, dukomeza kubatumira, kuko tuzi ko Yehova yita cyane ku mutima wa buri wese muri bo.—Luka 15:7; 1 Tim 2:3, 4. w23.01 20 par. 1; 22-23 par. 9-11
Imirongo yo gusoma mu gihe cy’Urwibutso: (Ibyabaye ku itariki ya 11 Nisani ku manywa) Mariko 11:20–12:27, 41-44
Ku wa Gatandatu, tariki ya 23 Werurwe
Ijisho rya Yehova riri ku bamutinya.—Zab 33:18.
Mu ijoro ryabanjirije urupfu rwa Yesu, yasabye Se ikintu cyihariye. Yamusabye ko yarinda abigishwa be (Yoh 17:15, 20). Yehova yari asanzwe arinda abagaragu be. Icyakora Yesu yari azi ko Satani yari guteza abigishwa be ibigeragezo bikomeye. Nanone yari azi ko bari gukenera ko Yehova abafasha, kugira ngo bahangane n’ibyo bigeragezo. Isi ya Satani ituma Abakristo bahura n’ibibazo byinshi muri iki gihe. Ibyo bibazo bishobora kuduca intege kandi bigatuma kubera Yehova indahemuka bitugora. Ariko ntidukwiriye kugira ubwoba. Yehova araturinda. Abona ibibazo byose duhanganye na byo, kandi yiteguye kudufasha. Rwose, “ijisho rya Yehova riri ku bamutinya, kugira ngo abakize”—Zab 33:18-20 w22.08 8 par. 1-2
Imirongo yo gusoma mu gihe cy’Urwibutso: (Ibyabaye ku itariki ya 12 Nisani ku manywa) Mariko 14:1, 2, 10, 11; Matayo 26:1-5, 14-16
UMUNSI W’URWIBUTSO
Izuba rirenze
Ku Cyumweru, tariki ya 24 Werurwe
Mujye mukomeza gukora mutya munyibuka.—Luka 22:19.
Buri mwaka, mbere gato y’Urwibutso na nyuma yaho, dufata umwanya tugasenga kandi tugatekereza ku kamaro urupfu rwa Yesu rudufitiye. Ibyo bigaragaza ko dushimira Yesu ibyo yadukoreye. Nanone dutumira abantu benshi uko bishoboka kose, ngo baze kwifatanya natwe kuri uwo munsi udasanzwe. Ikindi kandi, ntitwemera ko hari ikintu na kimwe cyatubuza kwizihiza Urwibutso. Mu Rwibutso, tumenya impamvu abantu bakeneye incungu n’ukuntu urupfu rw’umuntu umwe, rushobora gutuma abantu benshi bababarirwa ibyaha. Nanone tumenya icyo umugati na divayi bigereranya, kandi tukamenya abagomba gufata kuri ibyo bigereranyo (Luka 22:19, 20). Ikindi kandi, muri disikuru itangwa kuri uwo munsi havugwamo imigisha abafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi bazabona (Yes 35:5, 6; 65:17, 21-23). Dukwiriye rwose kwishimira izo nyigisho z’ukuri twigishwa kuri uwo munsi. w23.01 20 par. 2; 21 par. 4
Imirongo yo gusoma mu gihe cy’Urwibutso: (Ibyabaye ku itariki ya 13 Nisani ku manywa) Mariko 14:12-16; Matayo 26:17-19 (Ibyabaye ku itariki ya 14 Nisani izuba rirenze) Mariko 14:17-72
Ku wa Mbere, tariki ya 25 Werurwe
Imana yakunze isi cyane ku buryo yatanze Umwana wayo w’ikinege, kugira ngo umwizera wese . . . abone ubuzima bw’iteka.—Yoh 3:16.
Igihe Yehova yatangaga Umwana we ngo aducungure maze tubabarirwe ibyaha byacu, yatumye tugira ibyiringiro byo kuzabaho iteka (Mat 20:28). Intumwa Pawulo yaravuze ati: “Nk’uko urupfu rwaje binyuze ku muntu umwe, ni na ko umuzuko w’abapfuye uzabaho binyuze ku muntu umwe. Nk’uko muri Adamu abantu bose bapfa, ni na ko abantu bose bazaba bazima muri Kristo” (1 Kor 15:21, 22). Yesu yigishije abigishwa be gusenga basaba ko Ubwami bw’Imana buza, n’ibyo ishaka bigakorwa ku isi (Mat 6:9, 10). Yehova yifuza ko abantu babaho iteka hano ku isi. Ni yo mpamvu yashyizeho Umwana we, kugira ngo abe Umwami w’ubwo Bwami. Nanone yatoranyije abantu 144.000 kugira ngo bazafatanye na Yesu gutegeka, maze batume ibyo Imana ishaka bikorwa.—Ibyah 5:9, 10. w22.12 5 par. 11-12
Imirongo yo gusoma mu gihe cy’Urwibutso: (Ibyabaye ku itariki ya 14 Nisani ku manywa) Mariko 15:1-47
Ku wa Kabiri, tariki ya 26 Werurwe
Urukundo Kristo afite ruraduhata . . . kugira ngo abariho badakomeza kubaho ku bwabo.—2 Kor 5:14, 15.
Iyo dupfushije umuntu twakundaga, turamukumbura cyane. Hari igihe tubanza kugira agahinda kenshi, cyane cyane niba yarababaraga mbere yo gupfa. Icyakora uko igihe kigenda gihita, hari igihe twibuka ibyo yatwigishije, ibyo yakoze n’ibyo yavuze kugira ngo adutere inkunga cyangwa adusetse, bigatuma twongera kwishima. Natwe iyo dusomye inkuru zivuga ukuntu Yesu yababaye kandi akicwa, biratubabaza. Mu gihe cy’Urwibutso, dufata igihe tugatekereza ukuntu incungu idufitiye akamaro (1 Kor 11:24, 25). Icyakora iyo dutekereje ibintu Yesu yavuze n’ibyo yakoze igihe yari hano ku isi, biradushimisha cyane. Nanone, iyo dutekereje ibyo adukorera muri iki gihe n’ibyo azadukorera mu gihe kizaza, biraduhumuriza. w23.01 26 par. 1-2
Imirongo yo gusoma mu gihe cy’Urwibutso: (Ibyabaye ku itariki ya 15 Nisani ku manywa) Matayo 27:62-66 (Ibyabaye ku itariki ya 16 Nisani izuba rirenze) Mariko 16:1
Ku wa Gatatu, tariki ya 27 Werurwe
Mushake mbere na mbere ubwami bw’Imana.—Mat 6:33.
Igihe Yesu yapfaga, abigishwa be barababaye cyane. Bari bapfushije incuti yabo magara, kandi n’ibyo bari bamwitezeho byasaga n’aho bitagishobotse (Luka 24:17-21). Icyakora Yesu amaze kuzuka yarababonekeye, kandi abasobanurira ukuntu ibyamubayeho byashohoje ubuhanuzi bwo muri Bibiliya. Nanone yabahaye umurimo w’ingenzi bagombaga gukora (Luka 24:26, 27, 45-48). Igihe yasubiraga mu ijuru, abigishwa be ntibari bagifite agahinda ahubwo bari bafite ibyishimo byinshi. Kuba bari bazi ko Shebuja ari muzima, kandi ko azabafasha gukora umurimo yabahaye, byarabashimishije. Ibyo byishimo, byatumye bakomeza gukorera Yehova (Luka 24:52, 53; Ibyak 5:42). Kugira ngo twigane abigishwa ba Yesu, tugomba gushyira Ubwami bw’Imana mu mwanya wa mbere mu mibereho yacu. Nubwo gukomeza gukorera Yehova bidusaba kwihangana, adusezeranya ko nitubigenza dutyo, azaduha imigisha.—Imig 10:22. w23.01 30-31 par. 15-16
Imirongo yo gusoma mu gihe cy’Urwibutso: (Ibyabaye ku itariki ya 16 Nisani ku manywa) Mariko 16:2-8
Ku wa Kane, tariki ya 28 Werurwe
Mu mukungugu ni mo uzasubira.—Intang 3:19.
Ntitwifuza gukora ikosa nk’iryo Adamu na Eva bakoze. Kugira ngo tubigereho, tugomba kurushaho kumenya Yehova neza, tugakunda imico ye kandi tukagerageza gusobanukirwa uko abona ibintu. Nitubigenza dutyo, tuzarushaho gukunda Yehova. Reka turebe ibyabaye kuri Aburahamu. Yakundaga Yehova by’ukuri. Niyo yabaga adasobanukiwe neza impamvu Yehova yafashe umwanzuro runaka, ntiyamwigomekagaho. Ahubwo yashakishaga uko yarushaho kumumenya neza. Urugero, igihe yamenyaga ko Yehova agiye kurimbura Sodomu na Gomora, yabanje guhangayikishwa n’uko “Umucamanza w’isi yose” yarimburana abakiranutsi n’abanyabyaha. Ubwo rero kubera ko yumvaga Yehova atakora ikintu nk’icyo, yamubajije ibibazo byinshi ariko amwubashye. Yehova na we yarihanganye aramusubiza. Amaherezo, Aburahamu yaje kumenya ko Yehova agenzura umutima wa buri muntu, kandi ko adashobora kurimburana umukiranutsi n’umunyabyaha.—Intang 18:20-32. w22.08 28 par. 9-10
Ku wa Gatanu, tariki ya 29 Werurwe
Umuntu wizerwa abika ibanga.—Imig 11:13.
Guverineri Nehemiya amaze gusana inkuta za Yerusalemu mu mwaka wa 455 Mbere ya Yesu, yashatse abagabo biringirwa, bagombaga kuyobora uwo mujyi. Mu bo yahisemo harimo umutware w’ingoro witwaga Hananiya. Bibiliya ivuga ko Hananiya yari “umuntu wiringirwa kandi utinya Imana y’ukuri kurusha abandi benshi” (Neh 7:2). Kuba Hananiya yarakundaga Yehova kandi agatinya kumubabaza, ni byo byatumaga asohoza neza inshingano iyo ari yo yose yahabwaga. Natwe nitugira iyo mico, bizatuma tuba abantu biringirwa maze dukore neza umurimo wa Yehova. Tukiko wakoranaga na Pawulo, na we yagaragaje ko yari umuntu wizerwa. Tukiko yaramufashije kandi Pawulo yavuze ko yari “umukozi wizerwa” (Efe 6:21, 22). Pawulo yaramwizeye amuha inshingano yo gushyira abavandimwe bo muri Efeso n’i Kolosayi amabaruwa, kandi amusaba kubatera inkunga no kubahumuriza. Tukiko atuma dutekereza ku bagabo bizerwa Yehova akoresha muri iki gihe, kugira ngo batwiteho mu buryo bw’umwuka.—Kolo 4:7-9. w22.09 9-10 par. 5-6
Ku wa Gatandatu, tariki ya 30 Werurwe
Urukundo rutwikira ibyaha byinshi.—1 Pet 4:8.
Yozefu yamaze imyaka igera kuri 13, ahanganye n’ibigeragezo bikomeye. Muri icyo gihe cyose, Yozefu yashoboraga gutekereza ko Yehova atakimukunda kandi ko yamutereranye. Icyakora Yozefu ntiyabaye umurakare. Ahubwo yakomeje gutekereza neza kandi aratuza. Ubwo yongeraga guhura n’abavandimwe be, ntiyabituye inabi bamugiriye. Ahubwo yabagaragarije urukundo kandi arabababarira (Intang 45:4, 5). Impamvu Yozefu yitwaye atyo, ni uko yatekerezaga neza. Yakomeje kubona ibintu nk’uko Yehova abibona, aho kwibanda ku bibazo yari afite (Intang 50:19-21). Ibyo bitwigisha iki? Mu gihe umuvandimwe cyangwa mushiki wacu akubabaje, ntukarakarire Yehova cyangwa ngo wumve ko yagutereranye. Ahubwo ujye utekereza ukuntu Yehova agufasha guhangana n’icyo kigeragezo. Nanone mu gihe abandi bakubabaje, ujye ubababarira kandi wibuke ko “urukundo rutwikira ibyaha byinshi.”—1 Pet 4:8. w22.11 21 par. 4
Ku Cyumweru, tariki ya 31 Werurwe
Ubwami bwose buzabakorera, bubumvire.—Dan 7:27.
Umuhanuzi Daniyeli yabonye mu iyerekwa ibintu bigaragaza ukuntu Yehova ari hejuru y’abategetsi bose. Yabonye inyamaswa enye nini zigereranya ubutegetsi bw’ibihangange bwagiye butegeka isi, haba kera no muri iki gihe. Ubwo butegetsi ni Babuloni, u Bumedi n’u Buperesi, u Bugiriki, Roma n’ubutegetsi bwayikomotseho, ari na bwo butegeka muri iki gihe, bw’Abongereza n’Abanyamerika (Dan 7:1-3, 17). Nyuma yaho Daniyeli yabonye Yehova yicaye ku ntebe ye y’ubwami, mu rukiko rwo mu ijuru (Dan 7:9, 10). Imana yambuye ububasha abategetsi bose bo mu isi, ibuha abandi babukwiriye kandi bafite imbaraga kubarusha. Ni ba nde yabuhaye? Yabuhaye “usa n’umwana w’umuntu,” ari we Yesu Kristo, n’“abera b’Isumbabyose,” ni ukuvuga abantu 144.000 kandi bazategeka “iteka ryose” (Dan 7:13, 14, 18). Ibyo bigaragaza neza ko Yehova ari we Mana “Isumbabyose.” Ibyo Daniyeli yabonye mu iyerekwa, bihuje neza n’ibyo yari yaravuze mbere yaho. Yaravuze ati: ‘Imana yo mu ijuru ikuraho abami ikimika abandi.’—Dan 2:19-21. w22.10 14-15 par. 9-11