Ku wa Kabiri, tariki ya 16 Mata
Bacirwa imanza hakurikijwe ibyo buri muntu ku giti cye yakoze.—Ibyah 20:13.
None se abazazuka bazacirwa urubanza hakurikijwe “ibyo bakoze” ryari? Ese ni ibyo bakoze mbere y’uko bapfa? Oya rwose. Wibuke ko igihe bapfaga, bahanaguweho ibyaha bari barakoze. Ubwo rero, “ibyo bakoze” bivugwa muri uwo murongo, si ibyo bakoze mbere y’uko bapfa. Ahubwo ni ibyo bazakora bamaze kwigishwa mu isi nshya. N’abagabo b’indahemuka urugero nka Nowa, Samweli, Dawidi na Daniyeli, na bo bagomba kuzigishwa ibyerekeye Yesu Kristo no kwizera igitambo cye cy’incungu. Ubwo rero niba n’abakiranutsi bafite ibintu byinshi baziga, abakiranirwa bo baziga byinshi kurushaho. None se abazanga gukurikiza ibyo bazigishwa mu isi nshya, bizabagendekera bite? Mu Byahishuwe 20:15 hagira hati: “Umuntu wese utari wanditswe mu gitabo cy’ubuzima, ajugunywa mu nyanja y’umuriro.” Ibyo bisobanura ko bazarimbuka iteka ryose. Ubwo rero, twese tugomba gukora uko dushoboye kugira ngo amazina yacu yandikwe mu gitabo cy’ubuzima, kandi agumemo. w22.09 19 par. 17-19
Ku wa Gatatu, tariki ya 17 Mata
Nkomeze kugira umutimanama utandega ikibi icyo ari cyo cyose, haba ku Mana cyangwa ku bantu.—Ibyak 24:16.
Imyanzuro myinshi dufata ku birebana n’uko twivuza cyangwa uko twita ku buzima bwacu, iba ishingiye ku mutimanama watojwe na Bibiliya (Ibyak 24:16; 1 Tim 3:9). Ubwo rero mu gihe twafashe imyanzuro maze tukayiganiraho n’abandi, byaba byiza dukurikije inama iboneka mu Bafilipi 4:5, igira iti: “Gushyira mu gaciro kwanyu bimenywe n’abantu bose.” Iyo dushyira mu gaciro, ntidukabya guhangayikishwa n’ubuzima bwacu. Ahubwo dukomeza gukunda abavandimwe na bashiki bacu kandi tukabubaha, nubwo bafata imyanzuro itandukanye n’iyacu (Rom 14:10-12). Iyo turinze ubuzima bwacu kandi tugakorera Yehova tubikuye ku mutima, tuba tugaragaje ko tumushimira kuko ari we waturemye (Ibyah 4:11). Nubwo muri iki gihe turwara cyangwa tugahura n’ibindi bibazo, si byo Umuremyi wacu yatwifurizaga. Vuba aha azaduha ubuzima bw’iteka, buzaba butarimo imibabaro n’urupfu (Ibyah 21:4). Icyakora mu gihe ibyo bitaraba, dushimishwa no kuba turiho kandi tukaba dukorera Data wo mu ijuru udukunda. w23.02 25 par. 17-18
Ku wa Kane, tariki ya 18 Mata
Ubwami bwawe bwaciwemo ibice buhabwa Abamedi n’Abaperesi.—Dan 5:28.
Yehova yagaragaje ko ari umutegetsi uruta abandi ‘bategetsi bakuru’ bose (Rom 13:1). Reka turebe ingero eshatu zibigaragaza. Farawo umwami wa Egiputa, yagize ubwoko bwa Yehova abacakara, kandi inshuro nyinshi yasabwe kubarekura akabyanga. Ariko Imana yabavanye muri ubwo bucakara, maze irimburira Farawo mu Nyanja Itukura (Kuva 14:26-28; Zab 136:15). Nanone Umwami Belushazari w’i Babuloni yagize ibirori, maze yishyira hejuru ‘asuzugura Umwami nyir’ijuru’ kandi ‘asingiza imana z’ifeza n’iza zahabu,’ aho gusingiza Yehova (Dan 5:22, 23). Ariko Imana yahannye uwo mwami w’umwibone, imucisha bugufi. “Muri iryo joro” Umwami Belushazari yarishwe kandi ubwami bwe buhabwa Abamedi n’Abaperesi (Dan 5:30, 31). Ikindi gihe, umwami wa Palesitina witwaga Herode Agiripa wa mbere, yishe intumwa Yakobo kandi nyuma yaho yafunze intumwa Petero kugira ngo azabone uko amwica. Ariko Yehova ntiyemeye ko Herode akora ibyo yashakaga. Bibiliya ivuga ko ‘umumarayika wa Yehova yamukubise’ hanyuma agahita apfa.—Ibyak 12:1-5, 21-23. w22.10 15 par. 12