Mata
Ku wa Mbere, tariki ya 1 Mata
Ukwizera kwanyu kwageragejwe muri ubwo buryo gutera kwihangana.—Yak 1:3.
Ibaze uti: “Ese iyo ngiriwe inama ndayemera? Ese iyo hagize umbwira amakosa nakoze, mpita nyemera cyangwa nkunda kwisobanura? Ese ngereka amakosa ku bandi? Mu gihe usoma inkuru z’abagaragu ba Yehova b’indahemuka bavugwa muri Bibiliya, ujye usuzuma ukuntu bitwaraga mu bibazo nk’ibyo. Igihe cyose usomye izo nkuru, ujye wibaza uti: “Nakora iki kugira ngo mbigane?” Nanone hari ibintu twakwigira ku Bakristo bagenzi bacu, baba abakiri bato n’abakuze. Urugero: Ese mu itorero ryanyu, hari umuvandimwe cyangwa mushiki wacu ukomeza kubera Yehova indahemuka, nubwo wenda bagenzi be bamuhatira gukora nk’ibyo bakora, cyangwa umuryango we ukaba umurwanya cyangwa se akaba arwaye? Ese hari imico myiza uwo muntu afite wumva wakwigana? Numwigana uzamenya uko wakwihanganira ibigeragezo uhanganye na byo. Twishimira kuba dufite abavandimwe na bashiki bacu nk’abo, bafite ukwizera gukomeye. Ubwo rero, tujye tubigana.—Heb 13:7. w22.04 13 par. 13-14
Ku wa Kabiri, tariki ya 2 Mata
Gutanga bihesha ibyishimo kuruta guhabwa.—Ibyak 20:35.
Iyo dufite ibibazo maze umusaza wita ku bandi agafata umwanya akadutega amatwi kandi akaduhumuriza, biradushimisha cyane. Hari n’igihe tuba tutazi icyo twakora ngo dufashe umuntu twigisha Bibiliya, maze tugashimishwa n’uko umupayiniya w’inararibonye yemeye ko tujyana kumwigisha kandi akatugira inama y’icyo twakora. Iyo abo bavandimwe na bashiki bacu badufashije barishima. Ubwo rero, natwe nidufasha abandi tuzishima. None se niba wifuza gukora byinshi mu murimo wa Yehova ufasha abandi cyangwa ukora ibindi, ni iki cyagufasha kubigeraho? Ntukishyirireho intego idasobanutse neza. Urugero, ushobora kuvuga uti: “Nifuza gukora byinshi mu itorero.” Icyo gihe kumenya icyo wakora ngo ugere kuri iyo ntego bishobora kukugora, kandi ntushobora no kumenya niba warayigezeho. Ubwo rero, jya wishyiriraho intego isobanutse neza. Ushobora no kuyandika ahantu kandi ukandika n’uko uteganya kuzayigeraho. w22.04 25 par. 12-13
Ku wa Gatatu, tariki ya 3 Mata
Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.—Yak 2:8.
Muri iki gihe Yehova arimo guhuriza hamwe abagize “imbaga y’abantu benshi,” akabatoza kuba abayoboke b’Ubwami bwe (Ibyah 7:9, 10). Abantu bo muri iyi si ntibunze ubumwe, bitewe n’inzangano n’intambara. Ariko twe ntitwemera ko hagira ikintu icyo ari cyo cyose gituma tutunga ubumwe. Ni nk’aho mu buryo bw’ikigereranyo, inkota zacu twazicuzemo amasuka (Mika 4:3). Aho kwifatanya mu ntambara zo muri iyi si zihitana benshi, tumenyesha abantu Imana y’ukuri n’imigambi yayo, bityo tukabafasha kugira “ubuzima nyakuri” (1 Tim 6:19). Abagize imiryango yacu bashobora kuturwanya cyangwa tugakena, bitewe n’uko dushyigikira Ubwami bw’Imana. Ariko Yehova akomeza kudufasha, tukabona ibyo dukeneye (Mat 6:25, 30-33; Luka 18:29, 30). Ibyo byose bitwizeza ko Ubwami bw’Imana buriho, kandi ko buzatuma ibyo ishaka bikomeza gukorwa. w22.12 5 par. 13
Ku wa Kane, tariki ya 4 Mata
Amen! Ngwino Mwami Yesu.—Ibyah 22:20.
Imyaka 1.000 izarangira abantu bose bazaba batuye ku isi batunganye. Nta muntu uzongera guhura n’ikibazo giterwa n’icyaha twarazwe na Adamu (Rom 5:12). Kubera iki? Kubera ko icyo cyaha kizaba cyakuweho. Ubwo rero, abazaba batuye ku isi ‘bazaba bazima’ mu buryo bw’uko ku iherezo ry’imyaka 1.000, bazaba abantu batunganye (Ibyah 20:5). Tuzi ko Yesu yakomeje kubera Imana indahemuka n’igihe Satani yamugeragezaga. None se ibyo byaba bishatse kuvuga ko abantu bose batunganye, bazakomeza kubera Yehova indahemuka no mu gihe Satani azaba abagerageza? Buri wese azabona uburyo bwo kubigaragaza, Satani narekurwa akava ikuzimu ku iherezo ry’imyaka 1.000 (Ibyah 20:7). Icyo gihe abazatsinda ikigeragezo cya nyuma bazabaho iteka kandi bagire umudendezo nyakuri (Rom 8:21). Abazigomeka kuri Yehova bo, bazarimbuka iteka ryose.—Ibyah 20:8-10. w22.05 19 par. 18-19
Ku wa Gatanu, tariki ya 5 Mata
Uzarukomeretsa agatsinsino.—Intang 3:15.
Ubwo buhanuzi bwasohoye igihe Satani yakoreshaga Abayahudi n’Abaroma, bakica Umwana w’Imana (Luka 23:13, 20-24). Nk’uko iyo umuntu akomeretse ku gatsinsino ashobora gucumbagira cyangwa akamara igihe gito atagenda, ni na ko igihe Yesu yapfaga, yamaze iminsi itatu mu mva nta cyo akora (Mat 16:21). Ubuhanuzi bwo mu Ntangiriro 3:15, buvuga ko Yesu atari kuguma mu mva. Kubera iki? Ni ukubera ko ubwo buhanuzi buvuga ko urwo rubyaro, rwari kumena inzoka umutwe. Ibyo bisobanura ko Yesu yagombaga kuzuka; kandi koko ni ko byagenze. Hashize iminsi itatu Yesu apfuye, yarazutse maze ahabwa ubuzima budashobora gupfa mu ijuru. Igihe Yehova yagennye nikigera, Yesu azarimbura Satani (Heb 2:14). Kristo n’abo bazafatanya gutegeka, bazarimbura abanzi b’Imana bose bagereranywa n’urubyaro rw’inzoka.—Ibyah 17:14; 20:4, 10. w22.07 16 par. 11-12
Ku wa Gatandatu, tariki ya 6 Mata
Ugendana n’abanyabwenge na we azaba umunyabwenge.—Imig 13:20.
Babyeyi, mujye mufasha abana banyu guhitamo incuti nziza. Bibiliya igaragaza neza ko incuti zacu zishobora gutuma tuba abantu beza cyangwa babi. None se, mwaba muzi incuti z’abana banyu? None se mwakora iki kugira ngo mufashe abana banyu kugira incuti zikunda Yehova (1 Kor 15:33)? Mushobora gutumira abavandimwe na bashiki bacu bakunda Yehova, mukagira ibintu mukorera hamwe mu muryango wanyu (Zab 119:63). Umubyeyi witwa Tony yaravuze ati: “Twamaze imyaka myinshi dutumira mu rugo rwacu abavandimwe na bashiki bacu, baba abato n’abakuze. Twarasangiraga kandi bakifatanya natwe muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango. Ibyo byatumye tumenyana n’abo bavandimwe na bashiki bacu bakunda Yehova, kandi bakamukorera bishimye. . . . Kumva inkuru z’ibyababayeho, ishyaka bagira mu murimo wa Yehova n’ukuntu bigomwa, byafashije abana bacu cyane, bituma baba incuti za Yehova.” w22.05 29-30 par. 14-15
Ku Cyumweru, tariki ya 7 Mata
Ibintu byose muzahambira mu isi, bizaba ari ibintu byari bihambiriwe mu ijuru.—Mat 18:18.
Iyo abasaza baganira n’umunyabyaha, baba bafite intego yo gufata umwanzuro umeze nk’uwo mu ijuru baba bafashe. Ibyo bigirira abagize itorero akahe kamaro? Bituma abanyabyaha batihana bavanwa mu itorero, kugira ngo batanduza abagaragu ba Yehova akunda cyane (1 Kor 5:6, 7, 11-13; Tito 3:10, 11). Nanone bishobora gutuma uwakoze icyaha yihana maze Yehova akamubabarira (Luka 5:32). Abasaza basengera uwo munyabyaha wihannye, maze bagasaba Yehova ko yamufasha kongera kuba incuti ye (Yak 5:15). Reka noneho tuvuge ko abasaza baganirije uwakoze icyaha, maze bagasanga adashaka kwihana. Icyo gihe bamuca mu itorero. Iyo nyuma yaho umunyabyaha abonye ko yakoze ibintu bibi maze akicuza kandi agahinduka, Yehova aramubabarira (Luka 15:17-24). Aramubabarira rwose niyo yaba yarakoze ibyaha bikomeye.—2 Ngoma 33:9, 12, 13; 1 Tim 1:15. w22.06 9 par. 5-6
Ku wa Mbere, tariki ya 8 Mata
Mukomeze kugira ubwenge kandi mube maso. Umwanzi wanyu Satani azerera nk’intare itontoma, ashaka kugira uwo aconshomera.—1 Pet 5:8.
Abagaragu ba Yehova bo ku isi hose, bagiye bahura n’ibibazo bikomeye kandi Yehova yabafashije kurwanya Satani baramutsinda (1 Pet 5:9). Ubwo rero, nawe wabishobora. Vuba aha, Yehova azakoresha Yesu n’abo bazafatanya gutegeka maze ‘bamareho imirimo ya Satani’ (1 Yoh 3:8). Nyuma yaho, abagaragu ba Yehova bazaba bari ku isi, nta kintu na kimwe kizongera ‘kubatera ubwoba’ kandi nta n’icyo bazatinya (Yes 54:14; Mika 4:4). Mu gihe tugitegereje ko ibyo biba, nimucyo twiyemeze kutagwa mu mutego wo kugira ubwoba. Dukwiriye kwiringira ko Yehova afasha abagaragu be kandi akabarinda. Nanone tujye dutekereza ukuntu Yehova yagiye afasha abagaragu be babayeho kera kandi tubiganireho n’abandi. Ikindi kandi, tujye tuzirikana ukuntu yagiye adufasha igihe twari duhanganye n’ibibazo bikomeye. Ubwo rero, twizere ko Yehova azadufasha ntidukomeze kugira ubwoba.—Zab 34:4. w22.06 19 par. 19-20
Ku wa Kabiri, tariki ya 9 Mata
Ryikubita ku birenge by’icyo gishushanyo by’icyuma kivanze n’ibumba.—Dan 2:34.
Ubutegetsi bw’igihangange bugereranywa n’‘ibirenge by’icyuma kivanze n’ibumba,’ bwaramenyekanye. Bwatangiye gutegeka mu Ntambara ya Mbere y’Isi Yose, igihe ubutegetsi bw’Abongereza n’ubw’Abanyamerika, bwatangiraga kugirana umubano wihariye. Nanone igishushanyo Nebukadinezari yabonye mu nzozi, cyagaragaje ibintu ubwo butegetsi bw’igihangange bwari kuba butandukaniyeho n’ubutegetsi bwabubanjirije. Ikintu ubutegetsi bw’igihangange bw’Abongereza n’Abanyamerika butandukaniyeho n’ubwabubanjirije, ni uko bwo bugereranywa n’icyuma kivanze n’ibumba. Ubutegetsi bwabubanjirije bwo bwari bukomeye cyane, kuko bwagiye bugereranywa n’ibintu bitavanze n’ikindi kintu, urugero nka zahabu cyangwa ifeza. Ibumba rigereranya “urubyaro rw’abantu” cyangwa abantu muri rusange (Dan 2:43). Nk’uko tubibona muri iki gihe, abantu bagira uruhare mu matora, abashyiraho imiryango iharanira uburenganzira bw’abaturage n’ubw’abakozi ndetse n’abigaragambya, hari igihe batuma ubwo butegetsi budakora ibyo bushaka. w22.07 4-5 par. 9-10
Ku wa Gatatu, tariki ya 10 Mata
Ibyokurya byanjye ni ugukora ibyo uwantumye ashaka.—Yoh 4:34.
Ese ufite ubwoba bwo kubatizwa? Kwibaza impamvu ikubuza kubatizwa bishobora kugufasha (Ibyak 8:36). Yesu yagereranyije gukora ibyo Yehova ashaka n’ibyokurya. Kubera iki? Kubera ko ibyokurya bidufitiye akamaro. Yesu yari azi ko ibintu byose Yehova adusaba gukora, ari twe biba bifitiye akamaro. Yehova ntashobora kudusaba gukora ikintu cyatugirira nabi. Ese mu byo yifuza ko ukora harimo no kubatizwa? Cyane rwose (Ibyak 2:38). Ubwo rero, izere udashidikanya ko nubikora bizakugirira akamaro. None se niba utatinya kurya ibyokurya biryoshye, kuki watinya kubatizwa? Kuki hari abantu batinya kubatizwa? Ni ukubera ko hari igihe baba bumva batiteguye. Kwiyegurira Yehova no kubatizwa, ni wo mwanzuro w’ingenzi ushobora gufata mu buzima bwawe. Ubwo rero, uba ugomba gufata igihe gihagije ukabitekerezaho kandi ugakora uko ushoboye kugira ngo wuzuze ibisabwa. w23.03 7 par. 18-20
Ku wa Kane, tariki ya 11 Mata
Bivuga ko ari urubyaro rumwe biti “n’urubyaro rwawe,” ari rwo Kristo.—Gal 3:16.
Igihe Yesu yasukwagaho Umwuka yahise aba uw’ibanze mu bagize urubyaro rw’umugore. Yesu amaze gupfa kandi akazuka, Imana ‘yamwambitse ikamba ry’ikuzo n’icyubahiro,’ imuha “ubutware bwose mu ijuru no mu isi” n’ubushobozi bwo ‘kumaraho imirimo ya Satani’ (Heb 2:7; Mat 28:18; 1 Yoh 3:8). Icyakora hari abandi bari kuba bagize urubyaro rw’umugore. Intumwa Pawulo yavuze abo ari bo. Ibyo yabivuze mu magambo yabwiye Abayahudi n’Abanyamahanga bari barabaye Abakristo, maze bagasukwaho umwuka wera. Yarababwiye ati: “Niba muri aba Kristo, muri urubyaro nyakuri rwa Aburahamu, mukaba n’abaragwa b’isezerano” (Gal 3:28, 29). Iyo Umukristo asutsweho umwuka wera, ahita aba umwe mu bagize urubyaro rw’umugore. Ubwo rero, urwo rubyaro rugizwe na Yesu Kristo n’Abakristo 144 000 bazafatanya na we gutegeka (Ibyah 14:1). Abo bose bagerageza kwigana Yehova mu byo batekereza no mu byo bakora. w22.07 16 par. 8-9
Ku wa Gatanu, tariki ya 12 Mata
Nazinutswe ubuzima; sinshaka gukomeza kubaho.—Yobu 7:16.
Muri iyi minsi y’imperuka, duhura n’ibigeragezo byinshi (2 Tim 3:1). Mu bihe nk’ibyo, hari igihe dushobora kumva twihebye kandi ducitse intege, cyane cyane iyo ibyo bigeragezo bije bikurikirana cyangwa byose bikaduhuriraho icyarimwe. Icyakora, ujye wibuka ko Yehova azi ibibazo byose duhanganye na byo, kandi ko azadufasha kubyihanganira. Reka turebe uko Yehova yafashije umugaragu we w’indahemuka witwaga Yobu. Yahuye n’ibigeragezo byinshi mu gihe gito. Mu munsi umwe gusa, yamenye ko amatungo ye yibwe, abagaragu be bishwe ndetse ikibabaje kurushaho, yamenye ko n’abana be bapfuye (Yobu 1:13-19). Iyo biba ibyo gusa! Hashize igihe gito ibyo bibaye, yarwaye indwara mbi cyane kandi yamubabazaga (Yobu 2:7). Yehova yafashije Yobu. Yamuhaye imbaraga zo kwihanganira ibyo bigeragezo no gukomeza kumubera indahemuka, kubera ko yamukundaga. w22.08 11 par. 8-10
Ku wa Gatandatu, tariki ya 13 Mata
Yehova ahana uwo akunda.—Heb 12:6.
Igihano kirababaza. Dushobora gutangira gutekereza ko twarenganyijwe cyangwa ko icyo gihano cyatanzwe nabi. Ibyo bishobora gutuma hari ikintu cy’ingenzi twirengagiza. Icyo kintu ni ikihe? Ni uko Yehova aduhana bitewe n’uko adukunda (Heb 12:5, 11). Ubwo rero jya wemera igihano kandi wikosore. Inshuro nyinshi, Yesu yagiye acyahira Petero imbere y’izindi ntumwa (Mar 8:33; Luka 22:31-34). Ibyo bishobora kuba byaratumye Petero yumva akozwe n’isoni. Icyakora yakomeje kuba umwigishwa wa Yesu w’indahemuka. Yemeraga igihano ahawe kandi akikosora. Ibyo byatumye Yehova amuha umugisha, maze amuha inshingano zikomeye mu itorero rya gikristo (Yoh 21:15-17; Ibyak 10:24-33; 1 Pet 1:1). Ni byo koko, iyo duhawe igihano hari igihe dushobora kumva dukozwe n’isoni. Ariko ibyo ntitukabitindeho. Ahubwo tujye twemera igihano kandi twikosore. Ibyo bizatugirira akamaro, kuko bizatuma Yehova aduha izindi nshingano kandi dufashe abandi. w22.11 21-22 par. 6-7
Ku Cyumweru, tariki ya 14 Mata
Nimugerayo umutambeho [Isaka] igitambo gikongorwa n’umuriro.—Intang 22:2.
Aburahamu yari azi ko Yehova adashobora na rimwe gukora ikintu kibi. Intumwa Pawulo yavuze ko Aburahamu yumvaga ko Yehova ashobora kuzura umuhungu we Isaka (Heb 11:17-19). Kuki yabyumvaga atyo? Ni ukubera ko Yehova yari yaramusezeranyije ko Isaka yari kuzakomokwaho n’abantu benshi, kandi kugeza icyo gihe, Isaka akaba yari atarabyara umwana n’umwe. Aburahamu yakundaga Yehova. Ni yo mpamvu yiringiye ko buri gihe Yehova akora ibikwiriye. Ubwo rero, yumviye Yehova nubwo bitari byoroshye (Intang 22:1-12). Twakwigana Aburahamu dute? Dukwiriye gukomeza kwiga byinshi ku byerekeye Yehova. Ibyo bizatuma tuba incuti ze kandi turusheho kumukunda (Zab 73:28). Nanone dukwiriye gutoza umutimanama wacu, kugira ngo buri gihe tujye dukora ibyo Yehova ashaka (Heb 5:14). Ibyo bizatuma tutagwa mu bishuko ngo dukore ibibi. Ikindi kandi, tuzirinda no gukora ikintu icyo ari cyo cyose cyababaza Data wo mu ijuru, kandi kigatuma tudakomeza kuba incuti ze. w22.08 28-29 par. 11-12
Ku wa Mbere, tariki ya 15 Mata
Umutima usobetse amaganya uriheba, ariko ijambo ryiza rirawunezeza.—Imig 12:25.
Igihe intumwa Pawulo na Barinaba basubiraga i Lusitira, muri Ikoniyo no muri Antiyokiya, ‘bashyizeho abasaza muri buri torero’ (Ibyak 14:21-23). Nta gushidikanya ko abo basaza bahumurizaga abagize ayo matorero. Ibyo ni na ko bimeze muri iki gihe. Basaza, mujye mufasha abavandimwe na bashiki bacu baba bakeneye “ijambo ryiza” ryo kubatera inkunga. Pawulo yibukije abavandimwe ukuntu Yehova yafashije abagaragu be bagereranywa n’‘igicu kinini cyane cy’abahamya,’ mu gihe bari bahanganye n’ibibazo (Heb 12:1). Pawulo yari azi ko inkuru z’ibyabaye ku bagaragu ba Yehova ba kera bahanganye n’ibigeragezo kandi bakabitsinda, zari gutera inkunga Abakristo bo mu gihe cye. Nanone yari azi ko zari kubafasha guhanga amaso “umugi w’Imana nzima” (Heb 12:22). Ibyo ni na ko bimeze muri iki gihe. Iyo dusomye inkuru zivuga ukuntu Yehova yafashije Gideyoni, Baraki, Dawidi, Samweli n’abandi zidutera inkunga.—Heb 11:32-35. w22.08 21-22 par. 5-6
Ku wa Kabiri, tariki ya 16 Mata
Bacirwa imanza hakurikijwe ibyo buri muntu ku giti cye yakoze.—Ibyah 20:13.
None se abazazuka bazacirwa urubanza hakurikijwe “ibyo bakoze” ryari? Ese ni ibyo bakoze mbere y’uko bapfa? Oya rwose. Wibuke ko igihe bapfaga, bahanaguweho ibyaha bari barakoze. Ubwo rero, “ibyo bakoze” bivugwa muri uwo murongo, si ibyo bakoze mbere y’uko bapfa. Ahubwo ni ibyo bazakora bamaze kwigishwa mu isi nshya. N’abagabo b’indahemuka urugero nka Nowa, Samweli, Dawidi na Daniyeli, na bo bagomba kuzigishwa ibyerekeye Yesu Kristo no kwizera igitambo cye cy’incungu. Ubwo rero niba n’abakiranutsi bafite ibintu byinshi baziga, abakiranirwa bo baziga byinshi kurushaho. None se abazanga gukurikiza ibyo bazigishwa mu isi nshya, bizabagendekera bite? Mu Byahishuwe 20:15 hagira hati: “Umuntu wese utari wanditswe mu gitabo cy’ubuzima, ajugunywa mu nyanja y’umuriro.” Ibyo bisobanura ko bazarimbuka iteka ryose. Ubwo rero, twese tugomba gukora uko dushoboye kugira ngo amazina yacu yandikwe mu gitabo cy’ubuzima, kandi agumemo. w22.09 19 par. 17-19
Ku wa Gatatu, tariki ya 17 Mata
Nkomeze kugira umutimanama utandega ikibi icyo ari cyo cyose, haba ku Mana cyangwa ku bantu.—Ibyak 24:16.
Imyanzuro myinshi dufata ku birebana n’uko twivuza cyangwa uko twita ku buzima bwacu, iba ishingiye ku mutimanama watojwe na Bibiliya (Ibyak 24:16; 1 Tim 3:9). Ubwo rero mu gihe twafashe imyanzuro maze tukayiganiraho n’abandi, byaba byiza dukurikije inama iboneka mu Bafilipi 4:5, igira iti: “Gushyira mu gaciro kwanyu bimenywe n’abantu bose.” Iyo dushyira mu gaciro, ntidukabya guhangayikishwa n’ubuzima bwacu. Ahubwo dukomeza gukunda abavandimwe na bashiki bacu kandi tukabubaha, nubwo bafata imyanzuro itandukanye n’iyacu (Rom 14:10-12). Iyo turinze ubuzima bwacu kandi tugakorera Yehova tubikuye ku mutima, tuba tugaragaje ko tumushimira kuko ari we waturemye (Ibyah 4:11). Nubwo muri iki gihe turwara cyangwa tugahura n’ibindi bibazo, si byo Umuremyi wacu yatwifurizaga. Vuba aha azaduha ubuzima bw’iteka, buzaba butarimo imibabaro n’urupfu (Ibyah 21:4). Icyakora mu gihe ibyo bitaraba, dushimishwa no kuba turiho kandi tukaba dukorera Data wo mu ijuru udukunda. w23.02 25 par. 17-18
Ku wa Kane, tariki ya 18 Mata
Ubwami bwawe bwaciwemo ibice buhabwa Abamedi n’Abaperesi.—Dan 5:28.
Yehova yagaragaje ko ari umutegetsi uruta abandi ‘bategetsi bakuru’ bose (Rom 13:1). Reka turebe ingero eshatu zibigaragaza. Farawo umwami wa Egiputa, yagize ubwoko bwa Yehova abacakara, kandi inshuro nyinshi yasabwe kubarekura akabyanga. Ariko Imana yabavanye muri ubwo bucakara, maze irimburira Farawo mu Nyanja Itukura (Kuva 14:26-28; Zab 136:15). Nanone Umwami Belushazari w’i Babuloni yagize ibirori, maze yishyira hejuru ‘asuzugura Umwami nyir’ijuru’ kandi ‘asingiza imana z’ifeza n’iza zahabu,’ aho gusingiza Yehova (Dan 5:22, 23). Ariko Imana yahannye uwo mwami w’umwibone, imucisha bugufi. “Muri iryo joro” Umwami Belushazari yarishwe kandi ubwami bwe buhabwa Abamedi n’Abaperesi (Dan 5:30, 31). Ikindi gihe, umwami wa Palesitina witwaga Herode Agiripa wa mbere, yishe intumwa Yakobo kandi nyuma yaho yafunze intumwa Petero kugira ngo azabone uko amwica. Ariko Yehova ntiyemeye ko Herode akora ibyo yashakaga. Bibiliya ivuga ko ‘umumarayika wa Yehova yamukubise’ hanyuma agahita apfa.—Ibyak 12:1-5, 21-23. w22.10 15 par. 12
Ku wa Gatanu, tariki ya 19 Mata
Nzabumva.—Yer 29:12.
Iyo dusomye inkuru zo muri Bibiliya zigaragaza ukuntu Yehova yagiye yita ku bagaragu be b’indahemuka, bituma turushaho kumwiringira. Ibintu byose biri muri Bibiliya “byandikiwe kutwigisha, kugira ngo tugire ibyiringiro binyuze mu kwihangana kwacu no ku ihumure rituruka mu Byanditswe” (Rom 15:4). Jya utekereza ukuntu Yehova yagiye akora ibyo yavuze. Urugero, reka turebe ibyo yakoreye Aburahamu na Sara. Bari bageze mu zabukuru, ku buryo batashoboraga kubyara. Ariko Yehova yabasezeranyije ko bari kuzabyara umwana (Intang 18:10). None se Aburahamu yabyakiriye ate? Bibiliya igira iti: “Yizeye ko yari kuzaba se w’amahanga menshi” (Rom 4:18). Dukurikije uko abantu babona ibintu, Aburahamu na Sara ntibashoboraga kubyara. Ariko Aburahamu yari yizeye ko Yehova azakora ibyo yamusezeranyije, kandi koko yarabikoze (Rom 4:19-21). Inkuru nk’izo, zitwizeza ko buri gihe Yehova akora ibyo yasezeranyije. w22.10 27 par. 13-14
Ku wa Gatandatu, tariki ya 20 Mata
Amaso yanyu azajya areba Umwigisha wanyu Mukuru.—Yes 30:20.
Ayo magambo yasohoye igihe Yehova yavanaga Abayahudi i Babuloni, akabasubiza mu gihugu cyabo. Yehova yagaragaje ko ari Umwigisha wabo Mukuru, maze arabayobora bongera kumusenga mu buryo yemera. Muri iki gihe, natwe twishimira ko Yehova ari Umwigisha wacu Mukuru. Yesaya yatugereranyije n’abanyeshuri Yehova yigisha. Yaravuze ati: “Amaso yanyu azajya areba Umwigisha wanyu Mukuru.” Ayo magambo agaragaza ko umwigisha aba ari imbere y’abanyeshuri. Dushimishwa rwose no kuba Yehova atwigisha muri iki gihe. Atwigisha ate? Akoresha umuryango we. Uwo muryango uduha amabwiriza yumvikana neza, kandi atugirira akamaro. Amabwiriza duhabwa mu materaniro, mu bitabo byacu, mu biganiro bihita kuri televiziyo yacu ndetse no mu bundi buryo butandukanye, biradufasha mu gihe duhanganye n’ibibazo kandi tugakomeza kugira ibyishimo. w22.11 10 par. 8-9
Ku Cyumweru, tariki ya 21 Mata
Ni ikihe kimenyetso kizagaragaza . . . iminsi y’imperuka?—Mat 24:3.
Ku bijyanye n’igihe Yerusalemu n’urusengero rwayo byari kurimbukira n’ibyari kuranga “iminsi y’imperuka” turimo muri iki gihe, Yesu yaravuze ati: “Uwo munsi cyangwa icyo gihe, nta muntu ubizi, naho baba abamarayika bo mu ijuru cyangwa Umwana, keretse Data.” Hanyuma yasabye abigishwa be bose ‘gukomeza kuba maso’ (Mar 13:32-37). Abakristo b’Abayahudi bo mu kinyejana cya mbere, bagombaga kuba maso kugira ngo barokoke. Yesu yabwiye abigishwa be ati: “Nimubona Yerusalemu igoswe n’ingabo zikambitse, muzamenye ko iri hafi guhindurwa amatongo.” Icyo gihe, bagombaga guhita bumvira inama ya Yesu, ‘bagatangira guhungira mu misozi’ (Luka 21:20, 21). Igihe Abaroma barimburaga Yerusalemu, abumviye iyo nama bararokotse. Muri iki gihe imperuka iregereje cyane. Ubwo rero, natwe tugomba gukomeza kugira ubwenge kandi tukaba maso. w23.02 14 par. 1-2; 16 par. 3
Ku wa Mbere, tariki ya 22 Mata
Yehova Mana ivugisha ukuri.—Zab 31:5.
Yehova yigisha abagaragu be kuba inyangamugayo no gukora ibyiza. Ibyo bituma baba abantu biyubashye kandi bakagira amahoro yo mu mutima (Imig 13:5, 6). Igihe nawe wigaga Bibiliya, Yehova yagufashije kumenya ibinyoma bya Satani no kugira amahoro yo mu mutima. Wamenye ko ibyo Yehova akora bigirira akamaro abantu bose, nawe ku giti cyawe (Zab 18:30). Ni yo mpamvu wifuza gukora ibyo ashaka (Mat 6:33). Wifuza kumenyesha abandi ukuri no kugaragaza ko ibyo Satani avuga kuri Yehova, ari ibinyoma. Wabikora ute? Niwiyegurira Yehova mu isengesho kandi ukabatizwa, ni nk’aho uzaba uvuze uti: “Nanze ibinyoma bya Satani kandi niyemeje gushyigikira ukuri. Nifuza ko Yehova ari we unyobora kandi ngakora ibyo ashaka.” Ubwo rero gukunda ukuri no gukiranuka, ni imwe mu mpamvu z’ingenzi zagombye gutuma ubatizwa. w23.03 3 par. 4-5
Ku wa Kabiri, tariki ya 23 Mata
Ntimuhagarike imitima, kandi imitima yanyu ye gushya ubwoba.—Yoh 14:27.
Hari amahoro abantu bo muri iyi si batazi. Ayo ni “amahoro y’Imana” agereranya umutuzo umuntu agira, bitewe n’uko ari incuti y’Imana. Iyo dufite ayo mahoro, twumva dufite umutekano (Fili 4:6, 7). Bituma tugira incuti z’abantu bakunda Yehova, kandi tukaba incuti z’“Imana y’amahoro” (1 Tes 5:23). Kumenya Yehova, kumwiringira no kumwumvira, bituma tugira amahoro atanga, maze tugatuza mu gihe duhanganye n’ibibazo. Ese dushobora kugira amahoro y’Imana mu gihe hari ibyorezo by’indwara, ibiza, imyigaragambyo cyangwa ibitotezo? Ibyo byose bishobora gutuma duhangayika. Igishimishije ni uko hari abavandimwe na bashiki bacu bakurikije iyo nama ya Yesu ivugwa mu magambo agize isomo ry’uyu munsi. Yehova yakomeje kubafasha bagira amahoro, mu gihe bari bahanganye n’ibigeragezo bikomeye. w22.12 16 par. 1-2
Ku wa Gatatu, tariki ya 24 Mata
Mugire ishyaka ryinshi mutewe n’umwuka. Mukorere Yehova muri abagaragu be.—Rom 12:11.
Ntituba tuzi neza uko ibintu byose bizagenda. Ubwo rero, ntidukwiriye gutekereza ko Yehova atwemera bitewe n’inshingano dufite, cyangwa ngo twigereranye n’abafite inshingano tudafite (Gal 6:4). Ubwo rero, icy’ingenzi ni uko dukorera Yehova kandi tugafasha abandi. Iyo woroheje ubuzima kandi ukirinda amadeni atari ngombwa, ushobora gukora byinshi mu murimo wa Yehova. Jya wishyiriraho intego z’igihe gito kuko zizagufasha kugera ku ntego zawe z’igihe kirekire. Urugero, niba wifuza kuzaba umupayiniya w’igihe cyose, ushobora kubanza kuba umupayiniya w’umufasha udahagarara. Nanone niba warishyiriyeho intego yo kuzaba umukozi w’itorero, ushobora kongera igihe umara mu murimo wo kubwiriza. Ibyo ukora muri iki gihe, bishobora kuzatuma ubona izindi nshingano mu gihe kiri imbere. Ubwo rero, iyemeze gusohoza neza inshingano yose uhawe muri iki gihe. w22.04 26 par. 16-17
Ku wa Kane, tariki ya 25 Mata
Nkunda Yehova kuko yumva ijwi ryanjye no kwinginga kwanjye.—Zab 116:1.
Yehova adufasha guhangana n’ibibazo duhura na byo, maze tukamukorera twishimye. Iyo dusenze Yehova tumubwira ikibazo kiduhangayikishije, hari igihe ikintu cya mbere akora, ari ukuduha imbaraga zo guhangana na cyo. Ubwo rero, iyo ikigeragezo duhanganye na cyo kidahise kivaho nk’uko twabyifuzaga, tugomba gukomeza gusenga Yehova, tumusaba imbaraga zo kucyihanganira. Ibyo ni byo Yehova yifuza ko dukora. Tubyemezwa n’amagambo Yesaya yavuze agira ati: “Ntimuzatume [Yehova] atuza” (Yes 62:7). Ibyo bisobanura iki? Bisobanura ko tugomba gusenga Yehova kenshi, mbese tukamera nk’abamubuza amahoro. Ayo magambo Yesaya yanditse, atwibutsa ingero Yesu yakoresheje muri Luka 11:8-10, 13, atwereka ukuntu tugomba gusenga Yehova kenshi. Muri iyo mirongo, Yesu yaduteye inkunga yo ‘gukomeza gusaba’ umwuka wera. Nanone dukwiriye gukomeza gusenga Yehova, tumusaba ko yadufasha gufata imyanzuro myiza. w22.11 8 par. 1; 9 par. 6-7
Ku wa Gatanu, tariki ya 26 Mata
Tugomba kwinjira mu bwami bw’Imana tunyuze mu mibabaro myinshi.—Ibyak 14:22.
Wowe n’abagize umuryango wawe, mwitegure muhereye ubu uko muzahangana n’ibitotezo. Icyakora uburyo bwiza bwo kwitegura, si ugutekereza ibintu bibi byose bishobora kubabaho. Ahubwo ujye ukora uko ushoboye ukomeze kuba incuti ya Yehova, kandi ufashe n’abana bawe kubigenza batyo. Niba ujya wumva uhangayitse, ujye ubibwira Yehova mu isengesho (Zab 62:7, 8). Ujye usuzumira hamwe n’abagize umuryango wawe impamvu zagombye gutuma mwiringira Yehova. Nk’uko iyo witeguye hakiri kare guhangana n’ibiza bifasha abana bawe, ni na ko kwitegura uko uzahangana n’ibigeragezo bizabafasha. Bizatuma bagira ubutwari mu gihe muzaba muhanganye n’ibitotezo, kandi bakomeze gutuza kuko uzaba warabatoje kwiringira Yehova. Amahoro y’Imana arinda imitima yacu (Fili 4:6, 7). Ayo mahoro Yehova aduha, atuma dukomeza gutuza mu gihe habaye ibyorezo by’indwara, ibiza n’ibitotezo. Nanone Yehova akoresha abasaza bakorana umwete, bakatwitaho mu bihe nk’ibyo. Ikindi kandi, adushishikariza gufashanya mu gihe duhanganye n’ibibazo. Niba dufite amahoro muri iki gihe, byaba byiza twiteguye duhereye ubu kuzahangana n’ibigeragezo bikomeye tuzahura na byo mu gihe kiri imbere, harimo n’“umubabaro ukomeye.”—Mat 24:21. w22.12 27 par. 17-18
Ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Mata
Sinazanywe no guhamagara abakiranutsi, ahubwo nazanywe no guhamagara abanyabyaha.—Mat 9:13.
Ntitugakomeze kwicira urubanza bitewe n’ibyaha bikomeye twakoze kera. Icyakora, ntidukwiriye kugira “akamenyero ko gukora ibyaha nkana” twitwaje ko tuzababarirwa, kuko Yesu yadupfiriye (Heb 10:26-31). Ariko niba twarigeze gukora icyaha gikomeye maze tukihana by’ukuri, tugasaba Yehova imbabazi, tugasaba ubufasha abasaza kandi tugahinduka, dushobora kwizera tudashidikanya ko Yehova yatubabariye (Yes 55:7; Ibyak 3:19). Incungu ishobora gutuma tubabarirwa ibyaha byose twakoze kandi izatuma ubuzima muri paradizo bushoboka. Kuba muri Paradizo ntibizigera biturambira. Buri gihe tuzajya tuba dufite abantu twifuza guhura na bo ngo tuganire, kandi dufite n’akazi gashimishije. Igishimishije kurushaho, ni uko buri munsi tuzajya tumenya neza Data wo mu ijuru, kandi tukishimira ibyo yaduhaye. Tuzamenya byinshi kuri Yehova no ku byo yaremye. w22.12 13 par. 17, 19
Ku Cyumweru, tariki ya 28 Mata
Nzashyira urwango hagati yawe n’umugore.—Intang 3:15.
Uwo ‘mugore’ ntiyari Eva. Ubuhanuzi bwo mu Ntangiriro, buvuga ko urubyaro rw’umugore rwari ‘kumena’ inzoka umutwe. Inzoka igereranya Satani kandi nta muntu udatunganye ukomoka kuri Eva, washobora kumumena umutwe. None se ubwo, ni nde wari kumena Satani umutwe? Igitabo cya nyuma cya Bibiliya, kidufasha kumenya umugore uvugwa mu Ntangiriro 3:15 (Ibyah 12:1, 2, 5, 10). Uwo si umugore usanzwe! Kubera iki? Kubera ko afite ukwezi munsi y’ibirenge bye, no ku mutwe we hakaba hariho ikamba ry’inyenyeri 12. Uwo mugore yabyaye umwana udasanzwe. Uwo mwana agereranya Ubwami bw’Imana. Kubera ko ubwo Bwami buri mu ijuru, ubwo n’uwo mugore agomba kuba ari mu ijuru. Uwo mugore agereranya igice cyo mu ijuru cy’umuryango wa Yehova, kigizwe n’abamarayika b’indahemuka (Gal 4:26). Ijambo ry’Imana ridufasha gusobanukirwa uw’ibanze mu bagize urubyaro rw’umugore. Urwo rubyaro rwagombaga gukomoka kuri Aburahamu.—Intang 22:15-18. w22.07 15-16 par. 6-8
Ku wa Mbere, tariki ya 29 Mata
Ntimwaryemeye nk’ijambo ry’abantu, ahubwo mwemeye ko ari ijambo ry’Imana, nk’uko riri koko.—1 Tes 2:13.
Impano ya Bibiliya Yehova yaduhaye, tuyisangamo izo nama zirangwa n’ubwenge. Izo nama zagiye zifasha abantu guhinduka, bakagira imico myiza. Igihe Mose yandikaga ibitabo bibanza bya Bibiliya, yabwiye Abisirayeli ko ibyo yandikaga, ‘atari amagambo y’agaciro gake kuri bo, ahubwo [ko] ari yo buzima bwabo’ (Guteg 32:47). Ibyo bigaragaza ko abari gukurikiza ibyo Bibiliya ivuga, bari kugira ubuzima bwiza (Zab 1:2, 3). Nubwo yanditswe kera, iracyafite imbaraga zo guhindura imibereho y’abantu. Inama z’ubwenge ziri muri Bibiliya, zihora zihuje n’igihe kandi zifasha abantu igihe cyose. Iyo dusomye Bibiliya kandi tugatekereza ku byo dusoma, Umwanditsi wayo aduha umwuka wera, kugira ngo adufashe gushyira mu bikorwa inama zirimo (Zab 119:27; Mal 3:16; Heb 4:12). Ibyo bigaragaza ko Umwanditsi wayo, yifuza cyane kugufasha. Ese ibyo ntibyagombye gutuma usoma Bibiliya buri munsi? w23.02 3 par. 5-6
Ku wa Kabiri, tariki ya 30 Mata
Azarimbura mu buryo butangaje.—Dan 8:24.
Mu Byahishuwe igice cya 13, hakomeza hatubwira ko ubutegetsi bwa karindwi bw’Abongereza n’Abanyamerika, nanone bwitwara nk’inyamaswa y’inkazi ifite ‘amahembe abiri nk’ay’umwana w’intama, ariko igatangira kuvuga nk’ikiyoka.’ Iyo nyamaswa “ikora ibimenyetso bikomeye, ku buryo ndetse imanura umuriro mu ijuru, ikawusuka ku isi abantu babireba” (Ibyah 13:11-15). Nanone mu Byahishuwe igice cya 16 n’icya 19, havuga ko iyo nyamaswa y’inkazi ari ‘umuhanuzi w’ibinyoma’ (Ibyah 16:13; 19:20). Daniyeli na we yavuze ko ubutegetsi bw’Abongereza n’Abanyamerika bwari ‘kurimbura mu buryo butangaje’ (Dan 8:19, 23, 24). Uko ni ko byagenze mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose. Ibisasu bibiri bya kirimbuzi byatewe mu Buyapani byatumye iyo ntambara irangira, byari byarakozwe n’Abongereza bafatanyije n’Abanyamerika. Igihe ubwo butegetsi bwakoreshaga ibyo bisasu, ni nk’aho bwari bumanuye ‘umuriro mu ijuru bukawusuka ku isi.’ w22.05 10 par. 9