IBIGANIRO BAGIRANA NA BAGENZI BABO
Ubwami bw’Imana bwatangiye gutegeka ryari?—IGICE CYA 1
Nimucyo dusuzume uko ikiganiro Abahamya ba Yehova bagirana na bagenzi babo gishobora kuba giteye. Reka tuvuge ko Umuhamya witwa Kaniziyo yasuye umugabo witwa Yohani.
‘KOMEZA GUSHAKISHA’ KUGIRA NGO USOBANUKIRWE
Kaniziyo: Yoha, nshimishwa cyane n’ibiganiro bishingiye kuri Bibiliya tumaze igihe tugirana.a Igihe twaganiraga ubushize, wambajije ikibazo kirebana n’Ubwami bw’Imana. Wambajije impamvu Abahamya ba Yehova bemera ko ubwo Bwami bwatangiye gutegeka mu mwaka wa 1914.
Yohani: Yego. Igihe nasomaga imwe mu magazeti yanyu, hari aho nasomye ko Ubwami bw’Imana bwatangiye gutegeka mu mwaka wa 1914. Ibyo byatumye nibaza aho mwabikuye, dore ko muvuga ko imyizerere yanyu yose iba ishingiye kuri Bibiliya.
Kaniziyo: Ibyo uvuga ni ukuri.
Yohani: Umva, nanjye nasomye Bibiliya yose, ariko nta murongo n’umwe nigeze mbona uvuga umwaka wa 1914. Nageze n’aho njya gushakira uwo mwaka muri Bibiliya yo kuri interineti, ariko ndaheba!
Kaniziyo: Yoha, hari ibintu bibiri ngushimira. Icya mbere ni uko wasomye Bibiliya yose ukayirangiza. Ugomba kuba ukunda Ijambo ry’Imana pe!
Yohani: Ni byo. Nta kindi nkunda nka ryo.
Kaniziyo: Ibyo nanjye ndabyemera. Icya kabiri ngushimira ni uko ikibazo wagize, wagerageje kugishakira igisubizo muri Bibiliya. Wakoze ibihuje n’ibyo Bibiliya idushishikariza gukora, igira iti ‘komeza gushakisha’ ni bwo uzasobanukirwa.b Iyo mihati ushyiraho ni iyo gushimirwa rwose.
Yohani: Urakoze. Icyo nshaka ni ukumenya byinshi kurushaho. Kandi koko, nakomeje gukora ubushakashatsi maze nza kubona ibisobanuro birebana n’uwo mwaka wa 1914 muri iki gitabo turimo twiga. Havugwamo iby’umwami warose ukuntu igiti kirekire cyane cyatemwe, hanyuma kikongera gushibuka. Ibintu nk’ibyo mbese.
Kaniziyo: Ese! Ubwo buhanuzi buboneka muri Daniyeli igice cya 4, kandi buvuga iby’inzozi Umwami Nebukadinezari w’i Babuloni yarose.
Yohani: Uzi ko ari byo koko! Nasomye ubwo buhanuzi incuro nyinshi. Ariko mvugishije ukuri, na n’ubu sindabona aho buhurira n’Ubwami bw’Imana cyangwa umwaka wa 1914!
Kaniziyo: Uzi se Yoha, n’umuhanuzi Daniyeli ubwe ntiyari asobanukiwe neza ubwo buhanuzi bwahumetswe, nubwo ari we wabwanditse.
Yohani: Ni byo se?
Kaniziyo: Yego. Muri Daniyeli 12:8, we ubwe yarivugiye ati “nuko ibyo ndabyumva ariko sinabisobanukirwa.”
Yohani: Noneho si jye jyenyine! Ibyo birampumurije.
Kaniziyo: Burya rero, impamvu Daniyeli atari abisobanukiwe, ni uko igihe cyari kitaragera ngo Imana ihishurire abantu mu buryo bwuzuye ibisobanuro by’ubwo buhanuzi buvugwa mu gitabo cya Daniyeli. Ariko muri iki gihe, dushobora kubusobanukirwa neza.
Yohani: Kubera iki?
Kaniziyo: Zirikana ibivugwa mu murongo ukurikira. Muri Daniyeli 12:9 hagira hati “ayo magambo yagizwe ibanga, kandi yashyizweho ikimenyetso gifatanya kugeza mu gihe cy’imperuka.” Ku bw’ibyo, ubwo buhanuzi bwari kuzasobanuka nyuma yaho mu “gihe cy’imperuka.” Kandi nk’uko tuzabibona mu gihe tuzaba twiga Bibiliya, hari ibimenyetso byinshi bigaragaza ko turi muri icyo gihe cy’imperuka.c
Yohani: None se wansobanurira ubwo buhanuzi?
Kaniziyo: Reka ngerageze.
INZOZI ZA NEBUKADINEZARI
Kaniziyo: Mbere yo gutangira, reka mbanze nkubwire muri make ibyo Umwami Nebukadinezari yeretswe mu nzozi. Hanyuma turi busuzume icyo bisobanura.
Yohani: Nta kibazo!
Kaniziyo: Nebukadinezari yabonye mu nzozi igiti kirekire cyane, ku buryo cyageraga mu ijuru. Nyuma yaho yumvise intumwa y’Imana itegeka ko icyo giti gitemwa. Icyakora Imana yategetse ko igishyitsi cyacyo bakirekera mu butaka, kikazongera gushibuka nyuma y’“ibihe birindwi.”d Ubwo buhanuzi bwerekeza mbere na mbere ku Mwami Nebukadinezari ubwe. Nubwo yari umwami ukomeye, mbese ameze nk’icyo giti cyageraga mu ijuru, yamaze “ibihe birindwi” yaranyazwe ubwami. Ese uribuka uko byaje kugenda?
Yohani: Oya simbyibuka.
Kaniziyo: Nta kibazo reka mbikwibutse. Bibiliya igaragaza ko Nebukadinezari yamaze imyaka irindwi yarataye umutwe. Muri icyo gihe cyose, ntiyashoboraga gukomeza kuba umwami. Ariko imyaka irindwi irangiye, yagaruye ubwenge maze asubira ku ngoma.e
Yohani: Kugeza aho turi kumwe. Ariko se ibyo bihuriye he n’Ubwami bw’Imana, n’umwaka wa 1914?
Kaniziyo: Muri make, ubu buhanuzi bufite isohozwa ry’uburyo bubiri. Bwasohoye ku ncuro ya mbere igihe Umwami Nebukadinezari yavanwagaho, akamara igihe runaka adategeka. Bwasohoye ku ncuro ya kabiri igihe ubutegetsi bw’Imana bwavanwagaho bukamara igihe runaka budategeka. Ubwo rero, iryo sohozwa rya kabiri ni ryo rifitanye isano n’Ubwami bw’Imana.
Yohani: None se ni iki kibabwira ko isohozwa rya kabiri ry’ubwo buhanuzi rifitanye isano n’Ubwami bw’Imana?
Kaniziyo: Icya mbere ni uko muri ubwo buhanuzi hari amagambo abigaragaza. Dukurikije ibivugwa muri Daniyeli 4:17, ubwo buhanuzi bwabereyeho “kugira ngo abariho bamenye ko Isumbabyose ari yo itegeka ubwami bw’abantu, kandi ko ibugabira uwo ishatse.” Ese waba wabonye imvugo ngo “ubwami bw’abantu”?
Yohani: Yego. Uwo murongo uvuga ko “Isumbabyose ari yo itegeka ubwami bw’abantu.”
Kaniziyo: Urakoze cyane rwose. None se utekereza ko “Isumbabyose” ari nde?
Yohani: Ndumva ari Imana.
Kaniziyo: Yego rwose. Ubwo rero, ayo magambo aragaragaza ko ubwo buhanuzi butavuga ibyerekeye Nebukadinezari gusa. Bunavuga ibyerekeye “ubwami bw’abantu” ni ukuvuga ubutegetsi bw’Imana butegeka abantu. Iyo dusuzumye ubwo buhanuzi dukurikije imirongo ibukikije, twibonera ko ibyo bishyize mu gaciro.
Yohani: Ubwo se ushatse kuvuga iki?
UMUTWE W’INGENZI W’ICYO GITABO
Kaniziyo: Igitabo cya Daniyeli cyagiye kigaruka kenshi ku mutwe umwe w’ingenzi. Gikomeza kwibanda ku ishyirwaho ry’Ubwami bw’Imana buyobowe n’Umwana wayo Yesu. Urugero, reka duse n’abasubira inyuma ho ibice bibiri bibanza. Ese wasoma muri Daniyeli 2:44?
Yohani: Nta kibazo. Haragira hati “ku ngoma z’abo bami, Imana yo mu ijuru izimika ubwami butazigera burimburwa, kandi ubwo bwami ntibuzazungurwa n’abandi bantu. Buzamenagura ubwo bwami bwose bubumareho kandi buzahoraho iteka ryose.”
Kaniziyo: Urakoze. Ese utekereza ko uyu murongo werekeza ku Bwami bw’Imana?
Yohani: Simbizi.
Kaniziyo: Zirikana ko uwo murongo ugaragaza ko ubwo Bwami “buzahoraho iteka ryose.” Ayo magambo yerekeza ku Bwami bw’Imana. Ese hari ubutegetsi bw’abantu ubwo ari bwo bwose twayerekezaho?
Yohani: Ndumva nta bwo.
Kaniziyo: Dore ubundi buhanuzi bwo mu gitabo cya Daniyeli bugira icyo buvuga ku Bwami bw’Imana. Ubwo buhanuzi buboneka muri Daniyeli 7:13, 14. Buvuga iby’umutegetsi wari kuzabaho bugira buti “ahabwa ubutware n’icyubahiro n’ubwami, kugira ngo abantu b’amoko yose n’amahanga yose n’indimi zose bajye bamukorera. Ubutware bwe ni ubutware buzahoraho, butazigera bukurwaho, kandi ubwami bwe ntibuzigera burimburwa.” Ese muri ubu buhanuzi hari amagambo wumvise yakomeje kugaruka?
Yohani: Yego. Bagarutse cyane ku ijambo “ubwami.”
Kaniziyo: Ni byo. Kandi si ubwami ubwo ari bwo bwose. Zirikana ko ubwo buhanuzi buvuga ko ubwo Bwami buzategeka “abantu b’amoko yose n’amahanga yose n’indimi zose.” Mu yandi magambo, ubwo Bwami buzaba butegeka isi yose.
Yohani: Sinari nzi icyo uyu murongo usobanura, ariko ndumva ibyo uvuga ari ukuri.
Kaniziyo: Nanone zirikana ikindi kintu ubwo buhanuzi buvuga. Bugira buti “ubutware bwe ni ubutware buzahoraho, butazigera bukurwaho, kandi ubwami bwe ntibuzigera burimburwa.” Ngira ngo wabonye ko ubwo buhanuzi bumeze nk’ubwo twasomye mu kanya muri Daniyeli 2:44.
Yohani: Ibyo ni ukuri.
Kaniziyo: Reka twiyibutse muri make ibyo twaganiriyeho. Ubuhanuzi bwo muri Daniyeli igice cya 4 bwahishuriwe abantu, kugira ngo bamenye ko “Isumbabyose ari yo itegeka ubwami bw’abantu.” Ibyo ubwabyo bigaragaza ko ubwo buhanuzi butasohoreye kuri Nebukadinezari gusa, ahubwo ko bufite irindi sohozwa ryagutse. Kandi hirya no hino mu gitabo cya Daniyeli, haboneka ubuhanuzi buvuga ibyerekeye ishyirwaho ry’Ubwami bw’Imana buzaba buyobowe n’Umwana wayo. None se ntibyaba bihuje n’ubwenge dufashe umwanzuro w’uko ubwo buhanuzi bwo muri Daniyeli igice cya 4, bufitanye isano n’Ubwami bw’Imana?
Yohani: Urebye ni byo. Ariko nanone ndabona nta ho bihuriye n’umwaka wa 1914!
“KIMARE IBIHE BIRINDWI”
Kaniziyo: Reka tugaruke gato ku Mwami Nebukadinezari. Mu isohozwa rya mbere ry’ubwo buhanuzi, yagereranyijwe n’igiti. Ubutegetsi bwe bwabaye nk’ubuhagaze igihe igiti cyatemwaga kikamara ibihe birindwi, ni ukuvuga igihe yamaze yarataye ubwenge. Ibyo bihe birindwi byarangiye ubwo yagaruraga ubwenge, akongera gutegeka. Mu isohozwa rya kabiri ry’ubwo buhanuzi, ubutegetsi bw’Imana bwari kumara igihe runaka budategeka, ariko bidatewe n’uko Imana ubwayo inaniwe gutegeka.
Yohani: Ushatse kuvuga iki?
Kaniziyo: Mu bihe bya Bibiliya, iyo abami b’Abisirayeli babaga bategekera i Yerusalemu, byavugwaga ko bicaye ku “ntebe y’ubwami ya Yehova.”f Babaga bategeka ubwoko bw’Imana mu cyimbo cyayo. Ubwo rero, iyo abo bami babaga bari ku ngoma, mu by’ukuri babaga bahagarariye Imana. Icyakora nyuma y’igihe, abo bami hafi ya bose baje kwigomeka ku Mana, ndetse n’abayoboke babo bagera ikirenge mu cyabo. Kubera ko Abisirayeli batumviye, Imana yemeye ko ishyanga ryabo ryigarurirwa n’Abanyababuloni mu wa 607 Mbere ya Yesu. Kuva icyo gihe, nta bami bongeye guhagararira Yehova i Yerusalemu. Nguko uko ubutegetsi bw’Imana bwabaye nk’uburetse gutegeka. Kugeza aha urabyumva se?
Yohani: Yego rwose!
Kaniziyo: Ku bw’ibyo, ibihe birindwi, ni ukuvuga igihe ubwami bw’Imana bwari kumara budategeka, byatangiye mu mwaka wa 607 Mbere ya Yesu. Ku iherezo ry’ibyo bihe birindwi, Imana yari kuzashyiraho umutegetsi mushya uyihagarariye, ariko agategekera mu ijuru. Icyo gihe, ni bwo bwa buhanuzi bundi twasomye mu gitabo cya Daniyeli bwari kuzaba busohoye. Noneho rero, ikibazo gikomeye twakwibaza ni iki gikurikira: ibyo bihe birindwi byarangiye ryari? Turamutse dushoboye gusubiza icyo kibazo, twamenya igihe Ubwami bw’Imana bwatangiriye gutegeka.
Yohani: Reka ngerageze kugisubiza. Byarangiye mu mwaka wa 1914. Si byo se?
Kaniziyo: Ni byo rwose! Ni muri uwo mwaka.
Yohani: Ariko se twabwirwa n’iki ko ari muri uwo mwaka?
Kaniziyo: Igihe Yesu yakoraga umurimo we hano ku isi, yavuze ko ibihe birindwi byari bitararangira.g Ku bw’ibyo, hagombaga gushira igihe kirekire cyane kugira ngo bigere ku iherezo. Ibyo bihe birindwi byatangiye imyaka ibarirwa mu magana mbere y’uko Yesu aza ku isi, birakomeza kugeza igihe runaka nyuma y’aho Yesu asubiriye mu ijuru. Nanone wibuke ko ubuhanuzi bwo muri Daniyeli bwari kuzasobanuka neza “mu gihe cy’imperuka.”h Igishishikaje ni uko mu mpera z’imyaka ya 1800, abigishwa ba Bibiliya b’imitima itaryarya basuzumye ubwo buhanuzi hamwe n’ubundi babyitondeye. Icyo gihe ni bwo batangiye gusobanukirwa ko ibihe birindwi byari kuzarangira mu mwaka wa 1914. Nanone kandi, ibintu bikomeye byabaye ku isi kuva mu mwaka wa 1914, byemeza ko Ubwami bw’Imana bwatangiye gutegekera mu ijuru muri uwo mwaka. Icyo gihe ni bwo iyi si yinjiye mu minsi yayo ya nyuma cyangwa igihe cy’imperuka. Ubanza ibyo twize bimaze kuba byinshi . . .
Yohani: Ibyo ni ukuri! Kugira ngo mbisobanukirwe neza bizansaba kongera kubisubiramo.
Kaniziyo: Humura! Nanjye kugira ngo nsobanukirwe ubwo buhanuzi bwose n’isohozwa ryabwo, byantwaye igihe kirekire. Ariko nibura, nizeye ko mu kiganiro tugiranye wiboneye ko ibyo Abahamya ba Yehova bizera ku birebana n’Ubwami bishingiye kuri Bibiliya.
Yohani: Rwose pe! Buri gihe ntangazwa n’ukuntu imyizerere yanyu iba ishingiye kuri Bibiliya.
Kaniziyo: Ntekereza ko nawe ari byo wifuza. Ariko nk’uko nabikubwiye, ibyo byose ntiwahita ubisobanukirwa. Hashobora kuba hari ibindi bibazo wibaza. Urugero, twabonye ko ibihe birindwi bifitanye isano n’Ubwami bw’Imana kandi ko byatangiye mu mwaka wa 607 Mbere ya Yesu. Ariko se twabwirwa n’iki ko byarangiye mu mwaka wa 1914?i
Yohani: Nanjye ibyo ndabyibaza.
Kaniziyo: Bibiliya idufasha kumenya uko ibihe birindwi bireshya. Ese wakwishimira ko ubutaha ningaruka, twazasuzuma iyo ngingo?j
Yohani: Nta kibazo.
Ese hari ikibazo cyihariye gishingiye kuri Bibiliya wigeze wibaza? Ese waba ufite amatsiko yo gusobanukirwa imyizerere y’Abahamya ba Yehova, cyangwa bimwe mu bikorwa byo mu rwego rw’idini bakora? Niba ari uko bimeze, ntuzatindiganye gusobanuza Umuhamya wa Yehova uzongera guhura na we. Azishimira kuganira nawe kuri ibyo bibazo.
a Abahamya ba Yehova bakunda kuganira n’abantu kuri Bibiliya, ibyo bakabikora binyuze kuri porogaramu bagira yo kwigisha Bibiliya ku buntu.
c Reba igice cya 9 mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.
g Yesu yahanuye iby’iminsi y’imperuka agira ati ‘Yerusalemu [yari ihagarariye ubutegetsi bw’Imana] izasiribangwa n’amahanga kugeza aho ibihe byagenwe by’amahanga bizuzurira’ (Luka 21:24). Ubwo rero, igihe Yesu yari ku isi ubwami bw’Imana bwari butarongera gutegeka, kandi ibyo byari gukomeza kugeza mu minsi y’imperuka.
i Reba umugereka ufite umutwe uvuga ngo “Umwaka wa 1914 ni uw’ingenzi cyane mu buhanuzi bwa Bibiliya” mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
j Ingingo izakurikiraho muri izi z’uruhererekane, izibanda ku mirongo yo muri Bibiliya idufasha kumenya uko ibihe birindwi bireshya.