Ese twagombye gutanga imisoro?
ABANTU bishimira gutanga imisoro ni bake. Abenshi bumva ko imisoro batanga ikoreshwa nabi, igakoreshwa mu nyungu z’abantu ku giti cyabo cyangwa se ikanyerezwa. Icyakora, hari abanga gutanga imisoro bitewe nuko bumva ko ikoreshwa mu bintu bibi. Abaturage bo mu mugi umwe wo mu Burasirazuba bwo Hagati, basobanuye impamvu bafashe umwanzuro wo kudatanga imisoro, bagira bati “ntituzatanga amafaranga agura amasasu yo kuduhekura.”
Abo baturage si bo bonyine babona ibintu batyo, kandi si bo ba mbere. Mohandas K. Gandhi wahoze ari umuyobozi w’Abahindu, yasobanuye impamvu umutimanama we utamwemereraga gutanga imisoro, agira ati “umuntu wese ushyigikira ubutegetsi bwa gisirikare, haba mu buryo buziguye cyangwa butaziguye, aba yifatanyije mu cyaha. Buri muntu wese, yaba umuto cyangwa umukuru, iyo atanze imisoro yo gushyigikira leta, aba akoze icyaha.”
Umuhanga mu bya filozofiya wo mu kinyejana cya 19 witwa Henry David Thoreau, yavuze impamvu zatumye umutimanama we utamwemerera gutanga imisoro yo gushyigikira intambara. Yagize ati “ese hari impamvu n’imwe yagombye gutuma umuturage yemerera abashyiraho amategeko kumufatira imyanzuro, kandi ubundi yagombye kuyifatira akurikije umutimanama we? Ubwo se ari uko bimeze, umutimanama w’umuntu waba umaze iki?”
Abakristo bagombye kwita kuri icyo kibazo, kuko Bibiliya ivuga ko bagombye kugira umutimanama utabacira urubanza muri byose (2 Timoteyo 1:3). Ku rundi ruhande, Bibiliya igaragaza ko abategetsi bafite uburenganzira bwo gusoresha. Igira iti “umuntu wese agandukire abategetsi bakuru [ubutegetsi bw’abantu], kuko nta butegetsi bwabaho Imana itabyemeye, kandi abategetsi bariho bashyizweho n’Imana mu nzego zinyuranye ziciriritse uzigereranyije n’ubutegetsi bwayo. Ku bw’ibyo rero, hari impamvu ituma mugomba kuganduka, mutabitewe gusa no gutinya uburakari, ahubwo nanone mubitewe n’umutimanama wanyu. Iyo ni yo mpamvu ituma nanone mwishyura imisoro, kuko abo bategetsi ari abakozi b’Imana bakorera abaturage, bahora basohoza uwo mugambi. Muhe bose ibibakwiriye: usaba umusoro, mumuhe uwo musoro.”—Abaroma 13:1, 5-7.
Ku bw’ibyo, Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bari bazwiho kuba batanga imisoro ku bushake, nubwo imwe muri iyo misoro ikoreshwa mu bya gisirikare. Ibyo ni na ko bimeze ku Bahamya ba Yehova muri iki gihe.a None se wasobanura ute ukuntu batanga amafaranga akoreshwa mu bintu badashyigikiye? Ese Umukristo yagombye kwica umutimanama we, akanga gusora mu gihe abisabwe n’ababishinzwe?
Uruhare rw’umutimanama mu gutanga imisoro
Igice cy’imisoro Abakristo bo mu kinyejana cya mbere basabwaga gutanga, cyakoreshwaga mu bya gisirikare. Iyo ni yo mpamvu yatumye Gandhi na Thoreau banga gutanga imisoro.
Zirikana ko Abakristo bumviraga itegeko riri mu Baroma igice cya 13 bidatewe no gutinya ibihano gusa, ahubwo ko bagombaga kuryumvira ‘babitewe n’umutimanama wabo’ (Abaroma 13:5). Koko rero, umutimanama w’Umukristo umusaba gutanga imisoro, nubwo iyo misoro yakoreshwa mu gushyigikira ibikorwa we ubwe atemera. Kugira ngo dusobanukirwe ibyo bitekerezo bisa n’aho bivuguruzanya, tugomba kumenya ikintu cy’ingenzi gifitanye isano n’umutimanama wacu, ari ryo jwi ritubamo ritubwira niba igikorwa iki n’iki gikwiriye cyangwa kidakwiriye.
Nk’uko Thoreau yabivuze, umuntu wese afite iryo jwi, ariko si ko buri gihe riba rikwiriye kwiringirwa. Kugira ngo dushimishe Imana, umutimanama wacu ugomba kuba uhuje n’amahame yayo arebana n’umuco. Akenshi tuba tugomba guhindura imitekerereze yacu tukayihuza n’iy’Imana, bitewe n’uko ibitekerezo byayo bisumba kure ibyacu (Zaburi 19:7). Ku bw’ibyo, tugomba kwihatira gusobanukirwa uko Imana ibona ubutegetsi bw’abantu. None se Imana ibubona ite?
Tuzirikane ko intumwa Pawulo yavuze ko abategetsi b’abantu ari “abakozi b’Imana bakorera abaturage” (Abaroma 13:6). Ibyo bisobanura iki? Bisobanura ko bashyira ibintu kuri gahunda, kandi bagakora imirimo ifitiye abaturage akamaro. Niyo ubutegetsi bwaba ari bubi bute, akenshi bukorera abaturage imirimo itandukanye, urugero nk’irebana n’amaposita, uburezi, kurinda abantu inkongi y’umuriro kandi bugatuma amategeko yubahirizwa. Nubwo Imana izi neza ko hari ibyo ubutegetsi bw’abantu budakora neza, irabureka bukagumaho mu gihe runaka, kandi idusaba ko dutanga imisoro, bityo tukubahiriza iyo gahunda yashyizeho yo kureka bugategeka.
Icyakora, Imana ntizemera ko abategetsi b’isi bakomeza gutegeka ubuziraherezo. Yifuza kuvanaho ubwo butegetsi ikabusimbuza Ubwami bwayo bwo mu ijuru, kandi ikavanaho ibibi byose byatewe n’ubutegetsi bw’abantu mu gihe cy’ibinyejana byinshi (Daniyeli 2:44; Matayo 6:10). Hagati aho ariko, Imana ntiyigeze yemerera Abakristo kwifatanya mu bikorwa byo kwigomeka, ngo bange gutanga imisoro cyangwa ngo bigomeke mu bundi buryo.
None se byagenda bite, niba kimwe na Gandhi, umutimanama wawe ukomeje kukumvisha ko gutanga imisoro ikoreshwa no mu gushyigikira intambara, ari icyaha? Kugira ngo turusheho guhuza imitekerereze yacu n’iy’Imana, tugomba kubanza kwiyumvisha ukuntu ibitekerezo by’Imana bisumba kure cyane ibyacu, nk’uko iyo tuzamutse tugahagarara ahantu hirengeye ari bwo turushaho kureba neza ahantu runaka. Imana yahaye umuhanuzi Yesaya ubutumwa bugira buti “nk’uko ijuru risumba isi, ni ko n’inzira zanjye zisumba izanyu, n’ibyo ntekereza bisumba ibyo mutekereza.”—Yesaya 55:8, 9.
Ese badufiteho ububasha busesuye?
Inyigisho ya Bibiliya ivuga ibirebana no kwishyura imisoro, ntiyumvikanisha ko abategetsi bafite ububasha busesuye ku bo bayobora. Yesu yigishije ko ububasha Imana yahaye ubwo butegetsi bufite aho bugarukira. Igihe bamubazaga niba Imana yemera ko abantu baha imisoro ubutegetsi bw’Abaroma bwategekaga icyo gihe, yabashubije mu magambo akomeye agira ati “ibya Kayisari mubihe Kayisari, ariko iby’Imana mubihe Imana.”—Mariko 12:13-17.
Ubutegetsi bugereranywa na “Kayisari,” ni bwo bukora amafaranga kandi bukagira icyo bukora kugira ngo adata agaciro. Ubwo rero, Imana ibona ko bufite uburenganzira bwo gusaba ko abaturage babusubiza ayo mafaranga, batanga imisoro. Ariko, Yesu yagaragaje ko nta butegetsi na bumwe bushobora kudusaba “iby’Imana,” ni ukuvuga ubuzima bwacu n’inshingano dufite yo kuyisenga. Iyo amategeko y’abantu agonganye n’ay’Imana, Abakristo baba ‘bagomba kumvira Imana yo mutegetsi aho kumvira abantu.’—Ibyakozwe 5:29.
Muri iki gihe, Abakristo bashobora kubuzwa amahwemo n’ukuntu imwe mu misoro batanga ikoreshwa, ariko ntibagerageza kubangamira ibikorwa bya leta bayirwanya cyangwa ngo bange gutanga imisoro. Ibyo byaba bigaragaza ko batiringira gahunda Imana yateganyije yo gukemura ibibazo by’abantu. Aho kubigenza batyo, bategereza bihanganye igihe Imana yateganyije cyo gukemura ibibazo by’abantu ikoresheje ubutegetsi bw’Umwana wayo Yesu, we wavuze ati “ubwami bwanjye si ubw’iyi si.”—Yohana 18:36.
Akamaro ko gukurikiza inyigisho zo muri Bibiliya
Uramutse ushyize mu bikorwa inama Bibiliya itanga yo gusora, ushobora kubona inyungu nyinshi. Bizakurinda ibihano bihabwa abica amategeko, kandi bigatuma udahorana ubwoba bwo gufatwa (Abaroma 13:3-5). Icy’ingenzi kurushaho, ni uko uzagira umutimanama utagucira urubanza mu maso y’Imana, kandi ukayihesha ikuzo bitewe n’uko wubahiriza amategeko. Nubwo ushobora kutabona inyungu ingana n’iy’abantu batishyura imisoro cyangwa abayinyonga, ushobora kwiringira isezerano ry’Imana ry’uko izita ku bagaragu bayo b’indahemuka. Dawidi, umwe mu banditsi ba Bibiliya, yaravuze ati “nabaye umusore none ndashaje, nyamara sinigeze mbona umukiranutsi atereranwa burundu, cyangwa ngo urubyaro rwe rusabirize ibyokurya.”—Zaburi 37:25.
Nanone, gusobanukirwa itegeko rya Bibiliya ryo gutanga imisoro no kurikurikiza, bishobora kuguhesha amahoro yo mu mutima. Imana ntizakuryoza ibyo abategetsi bakoresha imisoro utanga, kimwe n’uko amategeko ataryoza umuntu ukodesha inzu, ibyo nyir’inzu akoresha amafaranga y’ubukode. Mbere y’uko umugabo witwa Stelvio amenya ukuri ko muri Bibiliya, yamaze imyaka umunani aharanira impinduka za politiki mu majyepfo y’u Burayi. Yasobanuye icyatumye abireka, agira ati “naje kubona ko nta muntu ushobora kwimakaza amahoro n’ubutabera, cyangwa ngo afashe abatuye isi kubana neza. Ubwami bw’Imana ni bwo bwonyine bushobora gutuma abantu bahinduka bakaba beza.”
Kimwe na Stelvio, nawe nukomeza ‘guha Imana’ ibyayo, uzagira icyo cyizere. Uzaba uhari igihe Imana izashyiraho ubutegetsi bukiranuka ku isi hose, ikavanaho ibibi n’akarengane byatewe n’ubutegetsi bw’abantu.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Niba wifuza ibindi bisobanuro ku birebana no kuba Abahamya ba Yehova bazwiho gutanga imisoro, reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ugushyingo 2002, ku ipaji ya 13 paragarafu ya 15, n’uwo ku ya 1 Gicurasi 1996, ku ipaji ya 21 paragarafu ya 7.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 22]
Dukeneye guhindura imitekerereze yacu tukayihuza n’iy’Imana, kuko ibitekerezo byayo biruta ibyacu
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 23]
Iyo Abakristo bumviye bagatanga imisoro, bagira umutimanama ukeye mu maso y’Imana, kandi baba bagaragaje ko bizera ko izabaha ibyo bakeneye
[Amafoto yo ku ipaji ya 22]
“Ibya Kayisari mubihe Kayisari, ariko iby’Imana mubihe Imana”
[Aho ifoto yavuye]
Copyright British Museum