IGICE CYO KWIGWA CYA 46
Yehova atwizeza ko Paradizo izabaho
“Umuntu wese ushaka kwihesha umugisha mu isi ajye awuhabwa n’Imana ivuga ukuri.”—YES. 65:16, NWT.
INDIRIMBO YA 3 Turakwiringira kandi turakwizera
INCAMAKEa
1. Ni iki umuhanuzi Yesaya yabwiye Abisirayeli bagenzi be?
UMUHANUZI Yesaya yavuze ko Yehova ari “Imana ivuga ukuri.” Ijambo ryahinduwemo “ukuri,” risobanura ngo: “Amen” (Yes. 65:16, NWT). Ijambo “Amen” na ryo risobanura ngo: “Bibe bityo,” cyangwa “ibivuzwe ni ukuri.” Iryo jambo “Amen” rikunda gukoreshwa muri Bibiliya. Rigaragaza ko icyo Yehova na Yesu bavuze cyangwa bazakora ari ukuri. Ubwo rero, Yesaya yashakaga kubwira Abisirayeli ko iyo Yehova asezeranyije ikintu, buri gihe kibaho. Yehova yagaragaje ko ibyo ari ukuri, igihe yasohozaga amasezerano ye yose.
2. Kuki dukwiriye kwizera ko ibyo Yehova adusezeranya bizabaho, kandi se ni ibihe bibazo turi busuzume?
2 Ese natwe dushobora kwizera ko ibyo Yehova yadusezeranyije bizabaho? Nyuma y’imyaka hafi 800 Yesaya abayeho, intumwa Pawulo yasobanuye impamvu dukwiriye kwizera ko ibyo Yehova yadusezeranyije bizabaho. Yaravuze ati: ‘Imana ntishobora kubeshya’ (Heb. 6:18). Reka dufate urugero. Isoko y’amazi ntishobora kuvamo amazi meza n’amabi. Uko ni na ko bimeze kuri Yehova. Ntashobora kuvuga ukuri ngo avuge n’ibinyoma. Ubwo rero, dushobora kwizera ibintu byose avuga, hakubiyemo n’ibyo yadusezeranyije bizabaho mu gihe kizaza. Muri iki gice turi busuzume ibibazo bikurikira: Ni iki Yehova yadusezeranyije? Ni iki kitwemeza ko ibyo Yehova yadusezeranyije bizabaho?
NI IKI YEHOVA YADUSEZERANYIJE?
3. (a) Ni irihe sezerano abagaragu ba Yehova bose bakunda? (Ibyahishuwe 21:3, 4) (b) Ni iki abantu bamwe bavuga iyo tubabwiye iryo sezerano?
3 Isezerano tugiye gusuzuma rishimisha abagaragu ba Yehova bo ku isi hose. (Soma mu Byahishuwe 21:3, 4.) Iryo sezerano ni irivuga ko ‘urupfu, kuboroga, gutaka cyangwa kubabara bizatabaho ukundi.’ Abenshi muri twe dukunze gukoresha uwo murongo mu murimo wo kubwiriza, kugira ngo duhumurize abantu, tubereka uko Paradizo izaba imeze. None se bamwe bavuga iki iyo tubabwiye iryo sezerano? Hari abavuga bati: “Ibi bintu ni byiza cyane, ariko se koko bizabaho?”
4. (a) Igihe Yehova yatangaga isezerano rya Paradizo, ni iki yari azi cyari kuzabaho muri iki gihe? (b) Uretse gutanga iryo sezerano, ni iki kindi Yehova yakoze?
4 Igihe Yehova yabwiraga intumwa Yohana uko ubuzima buzaba bumeze muri Paradizo, yari azi ko muri iki gihe tuzajya tubibwira abandi, mu gihe turi mu murimo wo kubwiriza. Nanone yari azi ko byari kugora abantu benshi kwemera ko azahindura ibintu byose bikaba “bishya” (Yes. 42:9; 60:2; 2 Kor. 4:3, 4). None se twakora iki ngo dufashe abandi kwizera ko amasezerano avugwa mu Byahishuwe 21:3, 4 azabaho? Twe se twakora iki ngo turusheho kwizera ayo masezerano? Yehova yaduhaye impamvu zumvikana zituma twizera ko ibyo yadusezeranyije bizabaho. Izo mpamvu ni izihe?
YEHOVA ATWIZEZA KO IBYO YADUSEZERANYIJE BIZABAHO
5. Ni izihe mpamvu zituma twizera ko Paradizo Yehova yadusezeranyije izabaho, kandi se zivugwa he muri Bibiliya?
5 Hari impamvu zitwemeza ko Paradizo Yehova yadusezeranyije izabaho. Izo mpamvu tuzibona mu gitabo cy’Ibyahishuwe. Haravuga ngo: “Uwicaye kuri ya ntebe y’ubwami aravuga ati ‘dore ibintu byose ndabigira bishya.’ Arongera aravuga ati ‘andika, kuko ayo magambo ari ayo kwizerwa n’ay’ukuri.’ Maze arambwira ati ‘birarangiye! Ndi Alufa na Omega, intangiriro n’iherezo.’”—Ibyah. 21:5, 6a.
6. Ni gute amagambo ari mu Byahishuwe 21:5, 6, atuma turushaho kwizera ko ibyo Yehova yadusezeranyije bizabaho?
6 Kuki ayo magambo yo mu Byahishuwe atuma twizera ko ibyo Yehova yadusezeranyije bizabaho? Hari igitabo gisobanura Ibyahishuwe, cyagize icyo kivuga kuri iyo mirongo kigira kiti: ‘Ni nkaho Yehova ubwe yari ahaye abantu b’indahemuka icyemezo cyangwa uburenganzira bwo kuzaragwa iyo migisha yo mu gihe kizaza.’b Ibyo Yehova yadusezeranyije bivugwa mu Byahishuwe 21:3, 4. Ariko ku murongo wa 5 n’uwa 6 w’icyo gice, ni nkaho Yehova yabisinyiye kugira ngo agaragaze ko bizabaho. Reka dusuzume iyo mirongo twitonze, maze turebe uko ibyo yadusezeranyije bizabaho.
7. Ni nde uvuga amagambo ari mu Byahishuwe 21:5a, kandi se kuki ibyo bishishikaje?
7 Mu Byahishuwe 21:5a hatangira hagira hati: “Uwicaye kuri ya ntebe y’ubwami aravuga ati.” Ayo magambo arashishikaje cyane. Kubera iki? Ni ukubera ko iyo ari imwe mu nshuro eshatu zivugwa mu Byahishuwe, aho Yehova avuga mu iyerekwa. Ayo magambo ni Yehova ubwe wayivugiye, aho kuba umumarayika cyangwa Yesu wari warazutse. Ibyo bigaragaza ko ibivugwa mu Byahishuwe 21:5, 6 bizabaho rwose. Ni iki kibitwemeza? Ni uko Yehova ‘adashobora kubeshya’ (Tito 1:2). Ubwo rero, ibyo yavuze muri iyo mirongo nta cyatuma bitabaho.
“DORE IBINTU BYOSE NDABIGIRA BISHYA”
8. Ni ayahe magambo Yehova yavuze kugira ngo agaragaze ko ibyo yadusezeranyije bizabaho? (Yesaya 46:10)
8 Yehova yakomeje agira ati: “Dore ibintu byose ndabigira bishya” (Ibyah. 21:5)! Uzirikane ko Yehova atavuze ati: “Ibintu byose nzabigira bishya.” Ahubwo yaravuze ati: “Ibintu byose ndabigira bishya.” Ni byo koko, Yehova yavugaga ibintu bizabaho mu gihe kizaza. Ariko kubera ko yari azi neza ko ibyo yadusezeranyije bizabaho, yabivuze nkaho biri kubaho.—Soma muri Yesaya 46:10.
9. (a) Amagambo avuga ngo: “Ibintu byose ndabigira bishya,” agaragaza ibihe bintu bibiri Yehova azakora? (b) Bizagendekera bite “ijuru” n’“isi” biriho ubu?
9 Reka turebe ikindi kintu Yehova yavuze. Yaravuze ati: “Ibintu byose ndabigira bishya.” Ibyo bisobanura iki? Ayo magambo ari mu Byahishuwe igice cya 21, agaragaza ibintu bibiri Yehova azakora. Icya mbere, azakuraho ijuru n’isi biriho ubu. Icya kabiri, azabihindura bishya. Mu Byahishuwe 21:1, hagaragaza ko “ijuru rya mbere n’isi ya mbere byari byavuyeho.” “Ijuru rya mbere” rigereranya ubutegetsi bw’abantu buyoborwa na Satani n’abadayimoni be (Mat. 4:8, 9; 1 Yoh. 5:19). Nanone hari igihe Bibiliya ikoresha ijambo “isi” ishaka kuvuga abantu bayituyeho (Intang. 11:1; Zab. 96:1). Ubwo rero “isi ya kera,” yerekeza ku bantu bo muri iki gihe bakora ibikorwa bibi. Yehova ntazahindura ibintu bike gusa ku “ijuru” n’“isi” biriho ubu, ahubwo azabirimbura, abisimbuze ibishya. Azashyiraho ijuru rishya n’isi nshya, ni ukuvuga ubutegetsi bushya bwo mu ijuru buzaba buyoboye abantu b’abakiranutsi.
10. Ni ibihe bintu Yehova azahindura bishya?
10 Ni ibihe bintu bindi Yehova azahindura bishya (Ibyah. 21:5)? Azatunganya isi kandi afashe abantu kuzayituraho batunganye. Nk’uko Yesaya yabihanuye, isi yose izaba nziza, imere nk’ubusitani bwa Edeni. Natwe Yehova azaduhindura bashya, atume buri wese agira ubuzima butunganye. Icyo gihe abamugaye n’abafite ubumuga bwo kutabona no kutumva bazaba bazima, kandi abapfuye na bo bazazuka.—Yes. 25:8; 35:1-7.
‘AYO MAGAMBO NI AYO KWIZERWA N’AY’UKURI, BIRARANGIYE!’
11. Ni iki Yehova yasabye Yohana gukora, kandi se kuki?
11 Ni iki kindi Yehova yavuze kugira ngo atwizeze ko azakora ibyo yadusezeranyije? Yabwiye Yohana ati: “Andika, kuko ayo magambo ari ayo kwizerwa n’ay’ukuri” (Ibyah. 21:5). Yehova ntiyamusabye ‘kwandika’ gusa, ahubwo yamubwiye n’impamvu. Yaramubwiye ati: ‘Ayo magambo ni ayo kwizerwa n’ay’ukuri.’ Ibyo bigaragaza rwose ko ibyo Yehova yavuze azabikora. Dushimishwa n’uko Yohana yumviye iryo tegeko maze ‘akandika.’ Ibyo bituma tumenya ko Imana yadusezeranyije Paradizo, kandi tugatekereza ku bintu byiza cyane tuzabona icyo gihe.
12. Kuki Yehova yavuze ngo: “Birarangiye!”?
12 Yehova yakomeje agira ati: “Birarangiye” (Ibyah. 21:6)! Kuki yavuze atyo? Ni ukubera ko ibintu byose Yehova yadusezeranyije bizabaho muri Paradizo, kuri we ari nkaho byari byamaze kubaho. Muri make, nta cyamubuza gukora ibyo ashaka. Hanyuma Yehova yavuze andi magambo atuma twizera ko ibyo yadusezeranyije bizabaho. None se ayo magambo ni ayahe?
“NDI ALUFA NA OMEGA”
13. Kuki Yehova yavuze ko ari “Alufa na Omega”?
13 Nk’uko twigeze kubivuga, mu iyerekwa Yohana yabonye, Yehova yavuzemo inshuro eshatu (Ibyah. 1:8; 21:5, 6; 22:13). Muri izo nshuro eshatu zose, yavuze ko ari “Alufa na Omega.” Alufa ni inyuguti ya mbere mu rurimi rw’Ikigiriki, naho Omega ni iya nyuma. Ubwo rero, kuba Yehova yaravuze ko ari “Alufa na Omega,” yashakaga kugaragaza ko iyo atangiye ikintu nta cyamubuza kukirangiza.
14. (a) Tanga urugero rugaragaza igihe Yehova yavuze mu buryo bw’ikigereranyo ko ari “Alufa,” n’igihe azavuga ko ari “Omega.” (b) Amagambo ari mu Ntangiriro 2:1-3 atwizeza iki?
14 Yehova amaze kurema Adamu na Eva, yababwiye impamvu yaremye isi n’abantu. Bibiliya igira iti: “Imana ibaha umugisha, irababwira iti ‘mwororoke mugwire mwuzure isi kandi muyitegeke’” (Intang. 1:28). Icyo gihe ni nkaho Yehova yari avuze ko ari “Alufa.” Yari agaragaje neza ko hari igihe abakomoka kuri Adamu, bumvira kandi batunganye, bari kuzura isi kandi bakayihindura Paradizo. Ibyo nibiba, ni nkaho Yehova azaba avuze ko ari “Omega.” Yehova amaze kurema “ijuru n’isi” n’ibirimo byose, yavuze ikintu kitwizeza ko ibyo yavuze bizabaho. Ibyo yavuze biboneka mu Ntangiriro 2:1-3. (Hasome.) Yehova yavuze ko umunsi wa karindwi ari umunsi wera. None se ni iki yashakaga kuvuga? Yashakaga kutwizeza ko ibyo yateganyije gukorera isi n’abantu azabikora rwose. Bizabaho ku iherezo ry’uwo munsi wa karindwi.
15. Kuki Satani ashobora kuba yaratekereje ko yabuza Yehova gusohoza umugambi we?
15 Adamu na Eva bamaze gusuzugura Yehova, babaye abanyabyaha kandi batuma ababakomotseho bose bagerwaho n’icyaha n’urupfu (Rom. 5:12). Birashoboka ko Satani yatekereje ko yabuza Yehova gusohoza umugambi yari afite, w’uko ku isi haba abantu bumvira kandi batunganye. Satani ashobora kuba yaratekereje ko yabuza Yehova gukora ibyo yasezeranyije. Wenda yatekereje ko Yehova yari kwica Adamu na Eva, maze akarema abandi bantu batunganye kugira ngo asohoze umugambi we. Ariko iyo Yehova abigenza atyo, Satani yari kuvuga ko ari umubeshyi. Kubera iki? Kubera ko mu Ntangiriro 1:28, hagaragaza ko Yehova yari yarabwiye Adamu na Eva ko abari kuzabakomokaho ari bo bari kuzura isi.
16. Ni ikihe kintu kindi Satani yatekerezaga ko Yehova yakora, kikagaragaza ko adashoboye gukora ibyo yasezeranyije?
16 Ni ikihe kintu kindi Satani yatekerezaga ko Yehova yakora? Birashoboka ko yatekerezaga ko Yehova yari kureka Adamu na Eva bakabyara abana, ariko batazigera baba abantu batunganye (Umubw. 7:20; Rom. 3:23). Iyo bigenda bityo, Satani yari kuvuga ko Yehova yananiwe gukora ibyo yasezeranyije. Kubera iki? Ni ukubera ko ibyo byari gutuma umugambi wa Yehova utagerwaho w’uko isi iba Paradizo, ituwe n’abakomotse kuri Adamu na Eva, bumvira kandi batunganye.
17. Ni iki Yehova yakoze igihe Satani n’abantu ba mbere bamusuzuguraga, kandi se bizagira akahe kamaro? (Reba n’ifoto.)
17 Icyo Yehova yakoze igihe Satani n’abantu ba mbere bamusuzuguraga, cyatunguye Satani cyane (Zab. 92:5). Yehova ntiyahinduye ibyo yabwiye Adamu na Eva, ahubwo yarabaretse babyara abana, maze bigaragaza ko atari umubeshyi. Nanone byagaragaje ko nta cyamubuza gukora ibyo yavuze. Yakoze ikintu cyari gutuma agera ku mugambi we. Yasezeranyije ko hari kubaho “urubyaro” rwari gukiza abantu bumvira bari gukomoka kuri Adamu na Eva (Intang. 3:15; 22:18). Urwo rubyaro rwari kuba incungu yari kuzakiza abantu. Ibyo byatunguye Satani cyane. Kuki byamutunguye? Ni ukubera ko incungu igaragaza urukundo rwa Yehova ruzira ubwikunde (Mat. 20:28; Yoh. 3:16). Uwo ni umuco Satani atagira. None se kuba Yehova yaratanze incungu bizatugirira akahe kamaro? Bizatuma umugambi wa Yehova ugerwaho. Ku iherezo ry’Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi, isi izaba yarahindutse Paradizo, ituwe n’abantu bakomotse kuri Adamu na Eva, bumvira kandi batunganye. Icyo gihe bizaba bigaragaye ko Yehova ari “Omega.”
IMPAMVU ZITUMA TURUSHAHO KWIZERA KO PARADIZO YEHOVA YADUSEZERANYIJE IZABAHO
18. Ni izihe mpamvu eshatu zitwemeza ko Yehova azakora ibyo yadusezeranyije? (Reba nanone agasanduku kavuga ngo: “Impamvu eshatu zituma twizera ko ibyo Yehova yadusezeranyije bizabaho.”)
18 Muri iki gice, twabonye impamvu eshatu twakwereka abantu mu gihe turi mu murimo wo kubwiriza, bashidikanya niba Paradizo Imana yadusezeranyije izabaho. Iya mbere, ni uko Yehova ubwe ari we wayidusezeranyije. Igitabo cy’Ibyahishuwe kigira kiti: “Uwicaye kuri ya ntebe y’ubwami aravuga ati ‘dore ibintu byose ndabigira bishya.’” Yehova afite ubwenge n’imbaraga byo guhindura ibintu byose bishya, kandi yifuza gukora ibyo yadusezeranyije. Iya kabiri, Yehova azi neza ko azakora ibyo yadusezeranyije. Ni yo mpamvu abibona nkaho byamaze kuba. Yaravuze ati: ‘Ayo magambo ni ayo kwizerwa n’ay’ukuri. Birarangiye!’ Iya gatatu, ni uko Yehova ari “Alufa na Omega,” bigaragaza ko nta cyamubuza kurangiza ibyo yatangiye. Yehova azagaragaza ko Satani ari we mubeshyi, kandi ko adashobora kumubuza gukora ibyo ashaka.
19. Wakora iki mu gihe ubwiye abandi ko hazabaho Paradizo, ariko ntibabyemere?
19 Igihe cyose uri mu murimo wo kubwiriza, maze ukabwira abantu ko hazabaho Paradizo, bituma nawe urushaho kwizera ko izabaho. Ariko tuvuge ko ushaka guhumuriza umuntu, umubwira uko ubuzima buzaba bumeze muri Paradizo, maze ukamusomera ibivugwa mu Byahishuwe 21:4. Uzakora iki nakubwira ko ibyo bintu bitazabaho? Icyo gihe, uzamusomere umurongo wa 5 n’uwa 6. Uzamwereke ko Yehova yiyemeje gukora ibyo yadusezeranyije, ku buryo yabaye nkaho abisinyiye.—Yes. 65:16.
INDIRIMBO YA 145 Yehova yadusezeranyije paradizo
a Muri iki gice, turi burebe ikitwemeza ko Paradizo Yehova yadusezeranyije izabaho koko. Igihe cyose tubwira abandi ikitwemeza ko Paradizo izabaho, bituma natwe turushaho kuyizera.