Rubyiruko, mugire ukwizera gukomeye
‘Kwizera ni ukuba ufite ibimenyetso simusiga by’uko ibintu ari ukuri, nubwo biba bitagaragara.’—HEB 11:1.
1, 2. Ni ikihe kigeragezo abakiri bato bahura na cyo muri iki gihe, kandi se ni izihe ngamba bafata kugira ngo bahangane na cyo?
HARI umunyeshuri wabwiye mushiki wacu ukiri muto wo mu Bwongereza ati “siniyumvisha ukuntu umuntu w’umunyabwenge nkawe yemera Imana.” Umuvandimwe wo mu Budage yaranditse ati “abarimu banjye babona ko inkuru yo muri Bibiliya ivuga iby’irema ari impimbano. Kuba abanyeshuri bemera ubwihindurize bumva nta cyo bitwaye.” Mushiki wacu wo mu Bufaransa yaravuze ati “abarimu bo mu ishuri ryanjye batangazwa n’uko hari abanyeshuri bacyizera Bibiliya.”
2 Niba uri umugaragu wa Yehova ukiri muto, cyangwa ukaba wiga ibimwerekeye, ese wumva uhanganye n’ikigeragezo cyo kwizera ibyo benshi bizera, urugero nk’inyigisho y’ubwihindurize, aho kwizera Umuremyi? Niba ari uko bimeze, hari ingamba zagufasha kugira ukwizera gukomeye. Imwe muri zo, ni ugukoresha ubushobozi bwo gutekereza Imana yaguhaye, kuko “buzakurinda.” Buzakurinda imitekerereze y’isi ishobora kwangiza ukwizera kwawe.—Soma mu Migani 2:10-12.
3. Ni iki tugiye gusuzuma muri iki gice?
3 Ukwizera nyakuri gushingiye ku kumenya Imana neza (1 Tim 2:4). Bityo rero, mu gihe wiyigisha Ijambo ry’Imana n’ibitabo byacu, ntugahushure. Jya ukoresha ubushobozi bwawe bwo gutekereza kugira ngo ‘usobanukirwe’ ibyo usoma (Mat 13:23). Reka turebe ukuntu ibyo bishobora gutuma urushaho kwizera Bibiliya, kandi ukizera ko Imana ari yo yaremye ibintu byose. Hari “ibimenyetso simusiga” bihamya ko ibyo ari ukuri.—Heb 11:1.
UKO WAGIRA UKWIZERA GUKOMEYE
4. Kuki kwemera Imana no kwemera ubwihindurize byombi bisaba ko umuntu aba afite ukwizera, kandi se twese twagombye gukora iki?
4 Ese wigeze wumva abantu bavuga ko bemera inyigisho y’ubwihindurize kubera ko ihuje n’ibyo abahanga bagezeho, naho kwemera Imana byo bikaba bishingiye gusa ku kwizera? Hari benshi babona ibintu batyo. Ariko byaba byiza tuzirikanye ko ibyo umuntu yemera ku byerekeye Imana cyangwa ubwihindurize, byose bishingiye ku kwizera. Mu buhe buryo? Nta n’umwe muri twe wigeze abona Imana cyangwa ngo abone ikintu kiremwa (Yoh 1:18). Byongeye kandi, nta muntu n’umwe, yaba umuhanga cyangwa umuntu usanzwe, wigeze abona ikinyabuzima gihinduka ikindi. Urugero, nta wigeze abona igikururanda gihinduka inyamabere (Yobu 38:1, 4). Bityo rero, twese tugomba kugenzura ibimenyetso kandi tugakoresha ubushobozi bwacu bwo gutekereza kugira ngo tugere ku myanzuro ihuje n’ubwenge. Igihe intumwa Pawulo yavugaga ko Imana ari yo yaremye ibintu byose, yaranditse ati “imico yayo itaboneka, ari yo bubasha bwayo bw’iteka n’Ubumana bwayo, igaragara neza kuva isi yaremwa, kuko igaragarira mu byaremwe, ku buryo batagira icyo kwireguza.”—Rom 1:20.
5. Ni izihe mfashanyigisho zadufasha kurushaho gusobanukirwa iby’irema?
5 Iyo turebye ibintu bidukikije tukabitekerezaho twitonze, tubona ko byose bihambaye. “Kwizera ni ko gutuma” dusobanukirwa ko hariho Umuremyi nubwo atagaragara. Dusobanukiwe ko afite imico myiza n’ubwenge buhambaye (Heb 11:3, 27). Iyo dusomye ibyo abahanga bavumbuye, dushobora kumenya byinshi ku bihereranye n’ibyaremwe. Bimwe muri ibyo bintu ushobora kubisanga mu gatabo kavuga ngo Ese ubuzima bwabayeho biturutse ku irema?, no mu bitabo na videwo bivuga iby’irema (Les merveilles de la création révèlent la gloire de Dieu, Cinq questions à se poser sur l’origine de la vie, Y a-t-il un Créateur qui se soucie de vous?). Mu magazeti yacu dusangamo ibintu bidufasha gutekereza. Igazeti ya Nimukanguke! yagiye isohokamo ibiganiro by’abahanga n’abandi bantu basobanura impamvu basigaye bemera Imana. Ingingo z’uruhererekane zifite umutwe uvuga ngo “Ese byararemwe?” zagiye zivuga ku nyamaswa n’ibindi binyabuzima ndetse n’ukuntu abahanga bagiye bigana imikorere yabyo.
6. Gukoresha imfashanyigisho duhabwa byamariye iki bamwe, kandi se wowe byakumariye iki?
6 Hari umuvandimwe wo muri Amerika ufite imyaka 19 wagize icyo avuga ku birebana n’udutabo tubiri dusobanura iby’irema agira ati “twaramfashije cyane. Maze kudusoma incuro zirenga icumi.” Mushiki wacu uba mu Bufaransa yaravuze ati “ingingo zifite umutwe uvuga ngo ‘Ese byararemwe?’ zirantangaza cyane. Abahanga bashobora kwigana ibyaremwe ariko ntibashobora kubyigana neza neza.” Ababyeyi b’umwana w’imyaka 15 baba muri Afurika y’Epfo baravuze bati “umukobwa wacu iyo abonye Nimukanguke! ahita asoma ingingo igira iti ‘Ikiganiro.’” Wowe se bite? Ese wifashisha ibyo bintu byose duhabwa? Bishobora gutuma ukwizera kwawe kumera nk’igiti cyashinze imizi. Uko kwizera kuzatuma udahungabanywa n’inyigisho z’ibinyoma.—Yer 17:5-8.
USHOBORA KWIZERA BIBILIYA
7. Kuki Imana ishaka ko ukoresha ubushobozi bwo gutekereza?
7 Ariko se kwibaza impamvu wizera Bibiliya ni bibi? Oya rwose! Yehova yifuza ko ukoresha ‘ubushobozi bwawe bwo gutekereza’ kugira ngo umenye neza niba ibyo wizera ari ukuri. Ntashaka ko wizera ibintu bitewe n’uko gusa abandi babyizera. Bityo, jya ukoresha ubushobozi bwawe bwo gutekereza ugire ubumenyi nyakuri. Ubwo bumenyi buzakubera urufatiro rwo kugira ukwizera nyakuri. (Soma mu Baroma 12:1, 2; 1 Timoteyo 2:4.) Uburyo bumwe bwo kunguka ubwo bumenyi ni ukwishyiriraho intego yo kwiyigisha.
8, 9. (a) Ni ubuhe buryo bwo kwiyigisha bamwe bashobora kwishimira? (b) Abantu bamwe bungukiwe bate no gutekereza babyitondeye ku byo biyigisha?
8 Hari abahisemo kwiyigisha ubuhanuzi bwa Bibiliya cyangwa gukora ubushakashatsi kugira ngo barebe niba ibyo ivuga ku bihereranye n’amateka, ibyataburuwe mu matongo n’ibyo abahanga bagezeho ari ukuri. Bumwe mu buhanuzi bushishikaje wakoraho ubushakashatsi ni ubwo mu Ntangiriro 3:15. Uwo murongo ni wo wa mbere uvuga igitekerezo cy’ingenzi kigenda kigaruka muri Bibiliya, ni ukuvuga ukuntu Imana izakoresha Ubwami bwayo ikagaragaza ko ari yo yonyine ifite uburenganzira bwo gutegeka kandi ikeza izina ryayo. Uwo murongo ukoresha imvugo y’ikigereranyo ukagaragaza uko Yehova azakemura ikibazo cy’imibabaro yose yageze ku bantu uhereye mu busitani bwa Edeni. Wakwiyigisha ute umurongo wo mu Ntangiriro 3:15? Uburyo bumwe ni ugutegura umurongo w’ibihe. Kuri uwo murongo, ushobora gushyiraho imirongo y’Ibyanditswe igaragaza uko Imana yagiye isobanura buhoro buhoro ibyavuzwe muri ubwo buhanuzi n’abantu babuvugwamo, ikagaragaza n’ukuntu buzasohora. Iyo usuzumye imirongo y’Ibyanditswe ifitanye isano n’ubwo buhanuzi, wibonera ko rwose abahanuzi bo muri Bibiliya n’abanditsi bayo “babaga bayobowe n’umwuka wera.”—2 Pet 1:21.
9 Umuvandimwe wo mu Budage yatekereje ukuntu ibitabo byose bya Bibiliya bigenda bigaruka ku Bwami bw’Imana, maze aravuga ati “ibyo ni ko bimeze nubwo Bibiliya yanditswe n’abantu bagera kuri 40. Benshi muri bo babayeho mu bihe bitandukanye kandi ntibari baziranye.” Mushiki wacu wo muri Ositaraliya yakozwe ku mutima n’igice cyo kwigwa cyo mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Ukuboza 2013, cyasobanuraga ibya Pasika. Uwo munsi mukuru wihariye ufitanye isano n’ibivugwa mu Ntangiriro 3:15 no kuza kwa Mesiya. Yaranditse ati “icyo gice cyatumye ndushaho kubona ukuntu Yehova ahebuje. Natangajwe cyane n’ukuntu yatekereje uko yari kuyobora Abisirayeli n’uko ibyo byasohoreye kuri Yesu. Nafashe akanya ntekereza cyane ukuntu ifunguro rya Pasika ryari rifitanye isano n’ubuhanuzi, birantangaza cyane!” Ni iki cyatumye uwo mushiki wacu yiyumva atyo? Yatekereje cyane ku byo yasomye kandi ‘arabisobanukirwa.’ Ibyo byatumye arushaho kugira ukwizera gukomeye kandi arushaho kwegera Yehova.—Mat 13:23.
10. Kuki kuba abanditsi ba Bibiliya baravugishije ukuri bituma turushaho kwizera ibyo banditse?
10 Indi ngingo ikomeza ukwizera ushobora gusuzuma, ni ukuntu abanditse Bibiliya bagaragaje ubutwari n’ubunyangamugayo. Abanditsi benshi ba kera bashyeshyengaga abayobozi babo kandi bagakabya gusingiza ibihugu byabo. Ariko abahanuzi ba Yehova bo, buri gihe bavugishaga ukuri. Ntibatinyaga no kwandika amakosa y’ubwoko bwabo n’ay’abategetsi babo (2 Ngoma 16:9, 10; 24:18-22). Nanone bavugaga intege nke zabo n’amakosa abagaragu b’Imana bakoze (2 Sam 12:1-14; Mar 14:50). Umuvandimwe ukiri muto wo mu Bwongereza yaravuze ati “ubunyangamugayo nk’ubwo ntibukunze kubaho. Ibyo bituma turushaho kwiringira ko Bibiliya yaturutse kuri Yehova.”
11. Ubuyobozi dusanga muri Bibiliya bugaragaza bute ko yakomotse ku Mana?
11 Iyo abantu bemera ko Bibiliya ibayobora, bibonera ko ituma bagira icyo bageraho. Ibyo bituma bemera badashidikanya ko yaturutse ku Mana. (Soma muri Zaburi ya 19:7-11.) Mushiki wacu ukiri muto wo mu Buyapani yaranditse ati “igihe twatangiraga gukurikiza inyigisho zo muri Bibiliya mu muryango wacu, twarishimye cyane. Byatumye tubana amahoro, twunga ubumwe kandi turakundana.” Amahame yo muri Bibiliya aturinda amadini y’ikinyoma n’imigenzo ya gipagani yagize abantu benshi imbata (Zab 115:3-8). Ese imitekerereze yo muri iyi si ivuga ko nta Mana ibaho igira ingaruka ku bantu? Abemera inyigisho y’ubwihindurize ni nk’aho baba bagaragaje ko ibintu kamere ari byo mana, bakabiha ububasha bufitwe na Yehova wenyine. Abemera ko nta Mana ibaho, bavuga ko ari twe tugenga iby’igihe cyacu kizaza. Ariko iyo urebye ibyo bakoze kugeza ubu, usanga barananiwe gukemura ibibazo byugarije isi.—Zab 146:3, 4.
UKO WASOBANURIRA ABANDI
12, 13. Ni ubuhe buryo bwiza bwo gusobanurira abo mwigana, abarimu n’abandi ibihereranye na Bibiliya hamwe n’irema?
12 Wakora iki ngo usobanurire abandi ibihereranye na Bibiliya n’irema mu buryo bwumvikana? Icya mbere, ntukihutire kumva ko uzi neza ibyo abandi bizera. Hari abantu bemera ubwihindurize, ariko bakumva ko n’Imana ibaho. Batekereza ko Imana yaremye ibinyabuzima bitandukanye ikoresheje ubwihindurize. Abandi bo bemera iyo nyigisho bitewe n’uko yigishwa mu mashuri. Hari n’abandi baretse kwizera Imana bitewe n’uko amadini yabatengushye. Bityo rero, niba ugiye kuganira n’umuntu ku bihereranye n’inkomoko y’ubuzima, byaba byiza ubanje kumubaza ibibazo, ukamenya neza ibyo yizera. Nugaragaza ko ushyira mu gaciro kandi ukamutega amatwi, na we ashobora kuzishimira kugutega amatwi.—Tito 3:2.
13 Umuntu aramutse ashatse kukwereka ko wayobye kuko wemera irema, ushobora kumusaba akaba ari we ugusobanurira ukuntu bishoboka ko ubuzima bwabayeho nta Muremyi ubigizemo uruhare. Kugira ngo ikinyabuzima gikomeze kubaho, kigomba kugira ubushobozi bwo kororoka, kigakomokwaho n’ibisa na cyo. Hari umwarimu wo muri kaminuza wavuze ko bimwe mu bintu biba bikenewe kugira ngo cyororoke ari (1) ingobyi igifubika, (2) ubushobozi bwo gukurura ingufu no kuzikoresha, (3) amakuru agenga uko kizororoka (4) n’ubushobozi bwo guhererekanya ayo makuru. Yongeyeho ati “umuntu atangazwa n’ukuntu n’ikinyabuzima gito cyane kiba gihambaye cyane.”
14. Ni iki wakora niba wumva utiteguye gusobanurira umuntu ibihereranye n’ubwihindurize n’irema?
14 Niba wumva utiteguye neza gusobanurira umuntu iby’ubwihindurize n’irema, ushobora gukoresha urugero nk’urwo intumwa Pawulo yatanze. Yaranditse ati “buri nzu yose igira uyubaka, ariko uwubatse ibintu byose ni Imana” (Heb 3:4). Icyo gitekerezo gihuje n’ubwenge kandi gishobora gufasha umuntu. Ni iby’ukuri ko inzu yose igira uwayubatse. Nta gushidikanya ko n’ibinyabuzima bihambaye kurusha inzu hari uwabiremye. Ushobora no gukoresha ibitabo byacu. Hari mushiki wacu wakoresheje udutabo tubiri twigeze kuvuga, aganira n’umusore wavugaga ko atemera ko Imana ibaho ko ahubwo yemera ubwihindurize. Hashize icyumweru kimwe, uwo musore yaravuze ati “ubu noneho nemera ko Imana ibaho.” Yaje kwiga Bibiliya none ubu na we ni umuvandimwe wacu.
15, 16. Ni ubuhe buryo wakoresha usobanurira umuntu ibihereranye na Bibiliya, kandi se wabikora ufite iyihe ntego?
15 Ushobora gukoresha uwo murongo wo muri Bibiliya n’igihe uganira n’umuntu ushidikanya kuri Bibiliya. Banza umenye icyo mu by’ukuri yemera n’ingingo zishobora kumushishikaza (Imig 18:13). Niba ubonye ko ashishikazwa n’ibyo abahanga bagezeho, ashobora kuzishimira ko umubwira ukuntu Bibiliya itanyuranya na bo. Hari n’abandi bashobora gushishikazwa n’uko Bibiliya ivuga ukuri ku bihereranye n’amateka ndetse n’ubuhanuzi. Ushobora no kumubwira amahame akubiye muri Bibiliya, urugero nk’aboneka mu Kibwiriza cyo ku Musozi.
16 Wibuke ko intego yawe ari ukugera abantu ku mutima, atari ukubatsinda mu mpaka. Bityo rero, jya ubatega amatwi witonze. Babaze ibibazo bivuye ku mutima, uganire na bo mu bugwaneza kandi ububashye, cyane cyane igihe uganira n’abantu bakuze. Na bo bashobora kuzubaha ibitekerezo byawe. Nanone bazabona ko wafashe umwanya wo gutekereza ku byo wizera. Icyo ni ikintu abakiri bato benshi badakora. Icyakora wagombye kuzirikana ko udahatirwa gusubiza abantu badashaka kumva cyangwa abashaka kugukwena gusa.—Imig 26:4.
GIRA UKWIZERA GUKOMEYE
17, 18. (a) Ni iki cyagufasha kugira ukwizera gukomeye? (b) Ni ikihe kibazo tuzasuzuma mu gice gikurikira?
17 Kugira ukwizera gukomeye bisaba kugira ubumenyi bwimbitse kuri Bibiliya. Bityo rero, jya ucukumbura mu Ijambo ry’Imana nk’umuntu ushaka ubutunzi buhishwe (Imig 2:3-6). Jya wifashisha ibikoresho by’ubushakashatsi bishobora kuboneka mu rurimi rwawe, urugero nka porogaramu ya Watchtower Library kuri DVD, ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower n’Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi. Nanone ishyirireho intego yo gusoma Bibiliya ukayirangiza. Ushobora kugerageza kuyirangiza mu mwaka umwe. Nta kintu cyubaka ukwizera kwacu nko gusoma Ijambo ry’Imana. Hari umugenzuzi usura amatorero wibutse igihe yari akiri muto, aravuga ati “icyamfashije kubona ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana ni uko nayisomye yose. Inkuru zo muri Bibiliya nasomye nkiri muto naje kuzisobanukirwa. Icyo cyabaye ikintu cy’ingenzi cyatumye nkura mu buryo bw’umwuka.”
18 Babyeyi, mufite uruhare rw’ingenzi mu gufasha abana banyu kugira ukwizera gukomeye. None se mwabafasha mute? Mu gice gikurikira tuzasuzuma icyo kibazo.