Abamarayika ni “imyuka ikora umurimo wo gufasha abantu”
“Mbese bose si imyuka ikora umurimo wo gufasha abantu, itumwa gukorera abazaragwa agakiza?”—HEB 1:14.
1. Ni irihe humure dushobora kuvana muri Matayo 18:10 no mu Baheburayo 1:14?
YESU KRISTO yaburiye buri muntu wese washoboraga kubera ikigusha abigishwa be agira ati “mwirinde mutagira uwo muri aba bato musuzugura, kuko ndababwira ko abamarayika babo bo mu ijuru bahora bareba mu maso ha Data uri mu ijuru” (Mat 18:10). Intumwa Pawulo yerekeje ku bamarayika b’indahemuka agira ati “mbese bose si imyuka ikora umurimo wo gufasha abantu, itumwa gukorera abazaragwa agakiza” (Heb 1:14)? Ayo magambo ahumuriza, yizeza abantu ko Imana ibafasha ikoresheje abamarayika. Ni iki Bibiliya itubwira ku bihereranye n’abamarayika? Ni gute badufasha? Ni iki dushobora kubigiraho?
2, 3. Zimwe mu nshingano z’abamarayika ni izihe?
2 Mu ijuru hari abamarayika bizerwa babarirwa muri za miriyoni. Bose ni ‘abanyambaraga nyinshi, basohoza itegeko ry’[Imana].’ (Zab 103:20; soma mu Byahishuwe 5:11.) Buri wese muri abo bana b’Imana bo mu buryo bw’umwuka afite imico yihariye, akagira imico y’Imana n’umudendezo wo kwihitiramo. Bari kuri gahunda ihebuje, kandi bafite imyanya yo mu rwego rwo hejuru muri gahunda y’Imana. Marayika mukuru ni Mikayeli (iryo akaba ari izina rihabwa Yesu mu ijuru) (Dan 10:13; Yuda 9). Iyo ‘mfura mu byaremwe byose’ ni “Jambo” cyangwa Umuvugizi w’Imana, kandi Yehova yamukoresheje mu kurema ibindi bintu byose.—Kolo 1:15-17; Yoh 1:1-3.
3 Nyuma ya Marayika mukuru haza abaserafi batangaza ukwera kwa Yehova, kandi bagafasha abagize ubwoko bwe gukomeza kutandura mu buryo bw’umwuka. Nanone kandi, hari abakerubi bashyigikira ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana (Itang 3:24; Yes 6:1-3, 6, 7). Hari n’abandi bamarayika, cyangwa intumwa, basohoza ibyo Imana ishaka mu buryo bunyuranye.—Heb 12:22, 23.
4. (a) Igihe imfatiro z’isi zashyirwagaho abamarayika babyakiriye bate? (b) Iyo abantu baza gukoresha neza impano bafite yo kwihitiramo ikibanogeye, byari kubagendekera bite?
4 Abamarayika bose barishimye igihe “imfatiro z’isi” zashyirwagaho, kandi bishimiraga gusohoza inshingano zabo uko isi yagendaga irushaho kuba ahantu ho guturwa n’abantu (Yobu 38:4, 7). Yehova yaremye umuntu “ari hasi y’abamarayika ho gato,” ariko amurema mu “ishusho” ye. Ibyo bituma abantu bagaragaza imico ihebuje y’Umuremyi (Heb 2:7; Itang 1:26). Iyo Adamu na Eva bakoresha neza impano yabo yo kwihitiramo ikibanogeye, bo n’ababakomotseho bari kuba muri paradizo ari bamwe mu biremwa bifite ubwenge bigize umuryango wa Yehova.
5, 6. Ni ukuhe kwigomeka kwabaye mu ijuru, kandi se ibyo byatumye Imana ikora iki?
5 Koko rero, abamarayika b’indahemuka bagomba kuba barababaye igihe babonaga ubwigomeke butangiye mu muryango w’Imana wo mu ijuru. Umwe muri bo ntiyari acyishimira gusingiza Yehova, ahubwo yifuzaga gusengwa. Yihinduye Satani (bisobanura “Urwanya”) igihe yashidikanyaga ku burenganzira Yehova afite bwo kuba umutegetsi w’ikirenga, maze agatangiza ubutegetsi burwanya ubwa Yehova. Mu kinyoma cya mbere cya Satani cyanditswe muri Bibiliya, Satani abigiranye amayeri yatumye umugabo n’umugore ba mbere bifatanya na we mu kwigomeka ku Muremyi wabo wuje urukundo.—Itang 3:4, 5; Yoh 8:44.
6 Yehova yahise aciraho iteka Satani, maze avuga ubuhanuzi bwa mbere bwa Bibiliya agira ati “nzashyira urwango hagati yawe n’uyu mugore, no hagati y’urubyaro rwawe n’urwe, ruzagukomeretsa umutwe nawe uzarukomeretsa agatsinsino” (Itang 3:15). Urwango rwari gukomeza kuba hagati ya Satani n’‘umugore’ w’Imana. Koko rero, Yehova yabonaga umuteguro wo mu ijuru ugizwe n’ibiremwa by’umwuka byizerwa nk’umugore we akunda cyane. Ubwo buhanuzi bwabaye impamvu ikwiriye yo kugira ibyiringiro, nubwo ibyo buvuga byabaye “ibanga ryera” ryagombaga kugenda rihishurwa uko igihe cyari kugenda gihita. Imana yateganyije ko umwe mu bagize umuteguro wayo wo mu ijuru yari gukuraho ibyigomeke byose, kandi ko binyuze kuri we ibintu ‘byo mu ijuru n’ibyo mu isi’ byari guteranyirizwa hamwe.—Efe 1:8-10.
7. Ni iki abamarayika bamwe bo mu gihe cya Nowa bakoze, kandi se ibyo byabagizeho izihe ngaruka?
7 Mu gihe cya Nowa, hari abamarayika bavuye aho “bari bagenewe kuba,” maze bambara imibiri y’abantu bajya ku isi kugira ngo bishakire ibibanezeza (Yuda 6; Itang 6:1-4). Yehova yajugunye ibyo byigomeke mu mwijima w’icuraburindi, bityo byifatanya na Satani kuba “imyuka mibi” n’abanzi bakomeye b’ubwoko bw’Imana.—Efe 6:11-13; 2 Pet 2:4.
Abamarayika badufasha bate?
8, 9. Ni gute Yehova yakoresheje abamarayika be bagafasha abantu?
8 Aburahamu, Yakobo, Mose, Yosuwa, Yesaya, Daniyeli, Yesu, Petero, Yohana na Pawulo, ni bamwe mu bantu abamarayika bafashije. Abamarayika b’indahemuka basohoje imanza z’Imana, kandi bagejeje ku bantu ubuhanuzi n’ubuyobozi, hakubiyemo n’Amategeko ya Mose (2 Abami 19:35; Dan 10:5, 11, 14; Ibyak 7:53; Ibyah 1:1). Kubera ko ubu dufite Ijambo ry’Imana ryuzuye, bishobora kutaba ngombwa ko abamarayika batugezaho ubutumwa buturutse ku Mana (2 Tim 3:16, 17). Icyakora, nubwo abamarayika batagaragara, bahugiye mu bikorwa byo gusohoza ibyo Imana ishaka no gushyigikira abagaragu bayo.
9 Bibiliya itwizeza ko “marayika w’Uwiteka abambisha amahema yo kugota abamwubaha, akabakiza” (Zab 34:8; 91:11). Kubera ko Satani yashidikanyije ku birebana n’ukuntu abantu babera Imana indahemuka, Yehova arareka Satani akaduteza ibigeragezo binyuranye (Luka 21:16-19). Icyakora, Imana izi aho twageza twihanganira ikigeragezo bikagaragaza ko turi indahemuka. Izi ibyo abagaragu bayo bashobora kwihanganira. (Soma mu 1 Abakorinto 10:13.) Abamarayika bahora bari maso kugira ngo nihagira icyo Imana ibasaba gukora bahite bagikora. Abamarayika barokoye Saduraka, Meshaki, Abedenego, Daniyeli na Petero, ariko ntibabujije Sitefano na Yakobo kwicwa n’abanzi babo (Dan 3:17, 18, 28; 6:22; Ibyak 7:59, 60; 12:1-3, 7, 11). Imimerere n’ibibazo bari bafite byari bitandukanye. Mu buryo nk’ubwo, bamwe mu bavandimwe bacu bari bafungiwe mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa bya Nazi barishwe, mu gihe abandi benshi Yehova yabafashije bakarokoka.
10. Uretse gufashwa n’abamarayika, ni ubuhe bufasha bundi dushobora kubona?
10 Ibyanditswe ntibyigisha ko buri muntu uri ku isi afite umumarayika umurinda. Dusenga dufite icyizere ko Imana “itwumva iyo dusabye ikintu cyose gihuje n’ibyo ishaka” (1 Yoh 5:14). Birumvikana ko Yehova ashobora kohereza umumarayika akadufasha, ariko dushobora no gufashwa mu bundi buryo. Abakristo bagenzi bacu bashobora kumva bashaka kudufasha no kuduhumuriza. Imana ishobora kuduha ubwenge n’imbaraga dukeneye kugira ngo twihanganire “ihwa ryo mu mubiri” ritubabaza, tukamera nk’aho turimo dukubitwa n’‘umumarayika wa Satani.’—2 Kor 12:7-10; 1 Tes 5:14.
Twigane Yesu
11. Ni gute abamarayika bakoreshejwe bagafasha Yesu, kandi se ni iki Yesu yagezeho igihe yakomezaga kubera Imana indahemuka?
11 Reka dusuzume uko Yehova yakoresheje abamarayika mu bintu byabaye mu buzima bwa Yesu. Bamenyesheje abantu iby’ivuka rya Yesu n’izuka rye, kandi igihe yari ku isi baramufashije. Abamarayika bashoboraga kubuza abantu gufata Yesu no kumwica urupfu rw’agashinyaguro. Nubwo ibyo batabikoze ariko, hari umumarayika woherejwe kumukomeza (Mat 28:5, 6; Luka 2:8-11; 22:43). Nk’uko Yehova yari yarabigambiriye, Yesu yarapfuye atanga ubuzima bwe ho igitambo, maze agaragaza ko umuntu utunganye ashobora gukomeza kubera Imana indahemuka, nubwo yahura n’ibigeragezo bikomeye cyane. Ku bw’ibyo, Yehova yazuriye Yesu kuba mu ijuru afite ubuzima budapfa, amuha “ubutware bwose,” kandi amuha kuyobora abamarayika (Mat 28:18; Ibyak 2:32; 1 Pet 3:22). Ibyo byatumye Yesu aba uw’ingenzi mu bagize “urubyaro” rw’“umugore” w’Imana.—Itang 3:15; Gal 3:16.
12. Twakwigana dute urugero rwa Yesu rwo kugaragaza “ubwenge”?
12 Yesu yari azi ko gukora ibintu bigaragaza ko atirinda akaga yiteze ko abamarayika bari bumukize, byari kuba ari ukugerageza Yehova, kandi ibyo yari azi ko ari bibi. (Soma muri Matayo 4:5-7.) Ku bw’ibyo, nimucyo twigane Yesu tubaho mu buryo burangwa n’“ubwenge,” tutishyira mu kaga nta mpamvu, ahubwo duhangane n’ibigeragezo dufite icyizere.—Tito 2:12.
Icyo dushobora kwigira ku Bamarayika b’indahemuka
13. Ni irihe somo dushobora kuvana ku rugero rw’abamarayika b’indahemuka ruvugwa muri 2 Petero 2:9-11?
13 Igihe intumwa Petero yacyahaga abantu ‘batukaga’ abagaragu ba Yehova basutsweho umwuka, yavuze urugero rwiza rw’abamarayika b’indahemuka. Nubwo abamarayika bafite imbaraga, bicisha bugufi bakirinda guca imanza kubera ko “bubaha Yehova.” (Soma muri 2 Petero 2:9-11.) Nimucyo natwe twirinde gucira abandi imanza zidakwiriye, twubahe abahawe inshingano y’ubugenzuzi mu itorero, kandi turekere ibibazo mu maboko ya Yehova, we Mucamanza w’Ikirenga.—Rom 12:18, 19; Heb 13:17.
14. Ni uruhe rugero rwo kwicisha bugufi duhabwa n’abamarayika?
14 Abamarayika ba Yehova baduha urugero rwiza rwo kwicisha bugufi. Hari abamarayika banze kubwira abantu amazina yabo (Itang 32:29; Abac 13:17, 18). Nubwo mu ijuru hari abamarayika babarirwa muri za miriyoni, Bibiliya ivuga amazina ya babiri gusa, ari bo Mikayeli na Gaburiyeli. Ibyo bishobora kuturinda guha abamarayika icyubahiro kidakwiriye (Luka 1:26; Ibyah 12:7). Igihe intumwa Yohana yapfukamiraga umumarayika ashaka kumusenga, uwo mumarayika yaramubwiye ati “sigaho! Ntukore ibintu nk’ibyo! Ndi imbata mugenzi wawe gusa, n’iy’abavandimwe bawe” (Ibyah 22:8, 9). Gahunda yacu yo gusenga, hakubiyemo n’amasengesho yacu, yagombye guharirwa Yehova wenyine.—Soma muri Matayo 4:8-10.
15. Ni gute abamarayika baduha urugero mu birebana no kwihangana?
15 Nanone kandi, abamarayika batanga urugero mu birebana no kwihangana. Nubwo bagiye bashishikazwa cyane no kumenya ibanga ryera ry’Imana, ntibigeze bamenya ibirigize byose. Bibiliya igira iti “ibyo bintu abamarayika na bo bifuza kubirunguruka” (1 Pet 1:12). None se bakora iki? Barihangana bagategereza igihe gikwiriye Imana yagennye kugira ngo ‘imenyekanishe, binyuze ku itorero, ubwenge bwayo bugaragara mu buryo bwinshi bunyuranye.’—Efe 3:10, 11.
16. Ni mu buhe buryo imyifatire yacu igira icyo imarira abamarayika?
16 Iyo Abakristo bari mu bigeragezo baba ari ‘ibishungero by’abamarayika’ (1 Kor 4:9). Abamarayika bashimishwa no kwitegereza ibikorwa byacu bigaragaza ko turi indahemuka, ndetse bashimishwa n’umunyabyaha wihannye (Luka 15:10). Abamarayika babona imyifatire ihuje n’amahame y’Imana Abakristokazi bagira. Bibiliya ivuga ko “bitewe n’abamarayika, umugore agomba kugira ikimenyetso cy’ubutware ku mutwe we” (1 Kor 11:3, 10). Ni koko, abamarayika bashimishwa no kubona ukuntu Abakristokazi hamwe n’abandi bagaragu b’Imana bo ku isi, bagandukira ubuyobozi bwa gitewokarasi n’ihame ry’ubutware. Abana b’Imana bo mu ijuru ntibibagirwa ibikorwa nk’ibyo bigaragaza kumvira.
Abamarayika bashyigikira umurimo wo kubwiriza babishishikariye
17, 18. Kuki twavuga ko abamarayika badushyigikira mu murimo wo kubwiriza?
17 Hari ibintu by’ingenzi bibaho ku “munsi w’Umwami” abamarayika bagiramo uruhare. Muri ibyo bintu hakubiyemo ivuka ry’Ubwami ryabaye mu mwaka wa 1914, hamwe n’igikorwa cyo kwirukana Satani n’abadayimoni be mu ijuru cyakozwe na “Mikayeli n’abamarayika be” (Ibyah 1:10; 11:15; 12:5-9). Intumwa Yohana yabonye ‘umumarayika aguruka aringanije ijuru, kandi afite ubutumwa bwiza bw’iteka kugira ngo abutangaze bube inkuru ishimishije ku batuye ku isi.’ Uwo mumarayika yaravuze ati “mutinye Imana kandi muyisingize kuko igihe cyayo cyo guca urubanza cyageze, kandi muramye iyaremye ijuru n’isi n’inyanja n’amasoko y’amazi” (Ibyah 14:6, 7). Ku bw’ibyo, abagaragu ba Yehova bizera ko nubwo Satani abarwanya afite ubugome bwinshi, abamarayika babashyigikira mu gihe babwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana bwimitswe.—Ibyah 12:13, 17.
18 Muri iki gihe, kugira ngo abamarayika batuyobore ku bantu b’imitima itaryarya ntibatuvugisha nk’uko umumarayika yavugishije Filipo, maze akamuyobora ku mutware mukuru w’Umunyetiyopiya (Ibyak 8:26-29). Icyakora, nubwo abamarayika tutababona, inkuru nyinshi z’ibintu bibaho muri iki gihe zigaragaza ko badushyigikira mu murimo wo kubwiriza Ubwami, kandi bakatuyobora ku bantu “biteguye kwemera ukuri kuyobora ku buzima bw’iteka”a (Ibyak 13:48). Ni iby’ingenzi rwose ko twifatanya mu murimo wo kubwiriza buri gihe kugira ngo tugire uruhare mu gushaka abantu bifuza ‘gusenga Data mu mwuka no mu kuri.’—Yoh 4:23, 24.
19, 20. Ni uruhe ruhare abamarayika bagira mu bintu biranga ‘imperuka y’isi’?
19 Igihe Yesu yavugaga ibihereranye n’igihe turimo, yavuze ko “ku mperuka y’isi,” abamarayika ‘bazarobanura ababi mu bakiranutsi’ (Mat 13:37-43, 49). Abamarayika bagira uruhare mu murimo uri hafi kurangira wo gutoranya abasutsweho umwuka no kubashyiraho ikimenyetso. (Soma muri Matayo 24:31; Ibyah 7:1-3.) Nanone kandi, Yesu aba ari kumwe n’abamarayika mu gihe cyo ‘gutandukanya intama n’ihene.’—Mat 25:31-33, 46.
20 Bibiliya ivuga ko “mu gihe cyo guhishurwa k’Umwami wacu Yesu avuye mu ijuru, ari kumwe n’abamarayika be b’abanyambaraga” abantu bose ‘batazi Imana n’abatumvira ubutumwa bwiza bwerekeye Umwami wacu Yesu’ bazarimburwa (2 Tes 1:6-10). Igihe Yohana yabonaga ibintu nk’ibyo mu iyerekwa, yavuze ko Yesu n’ingabo zo mu ijuru z’abamarayika bari bari ku mafarashi y’umweru kugira ngo barwane intambara ikiranuka.—Ibyah 19:11-14.
21. Ni iki umumarayika ‘ufite urufunguzo rw’ikuzimu n’umunyururu munini mu ntoki ze’ azakorera Satani n’abadayimoni be?
21 Nanone kandi, Yohana ‘yabonye umumarayika amanuka ava mu ijuru afite urufunguzo rw’ikuzimu n’umunyururu munini mu ntoki ze.’ Uwo nta wundi utari marayika mukuru Mikayeli, we uzaboha Satani akamuroha ikuzimu, kandi uko bigaragara akaba azarohanwayo n’abadayimoni. Bazarekurwa igihe gito ku mpera z’Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi. Icyo gihe abantu batunganye bazageragezwa bwa nyuma. Hanyuma, Satani n’ibindi byigomeke byose bizarimburwa (Ibyah 20:1-3, 7-10; 1 Yoh 3:8). Icyo gihe ibyigomeke byose byigomeka ku Mana bizaba byavanyweho.
22. Ni gute abamarayika bazagira uruhare mu bintu biri hafi kuba, kandi se ni gute twagombye kubona iyo nshingano bafite?
22 Abantu bari hafi gucungurwa bakavanwa mu isi mbi ya Satani. Abamarayika bazagira uruhare rukomeye muri ibyo bintu by’ingenzi bizagaragaza ko Yehova ari we mutegetsi w’ikirenga, kandi bigasohoza mu buryo bwuzuye umugambi we uhereranye n’isi n’abantu. Koko rero, abamarayika b’indahemuka ni “imyuka ikora umurimo wo gufasha abantu, itumwa gukorera abazaragwa agakiza.” Ku bw’ibyo rero, nimucyo dushimire Yehova Imana, kubera ko akoresha abamarayika be kugira ngo badufashe gusohoza ibyo ashaka, kandi badufashe kuzabona ubuzima bw’iteka.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
Ni gute wasubiza?
• Abamarayika bari mu yahe matsinda?
• Ni iki abamarayika bamwe bakoze mu gihe cya Nowa?
• Ni gute Imana yagiye ikoresha abamarayika kugira ngo badufashe?
• Ni uruhe ruhare abamarayika b’indahemuka bagira muri iki gihe?
[Ifoto yo ku ipaji ya 21]
Abamarayika bishimira gusohoza ibyo Imana ishaka
[Ifoto yo ku ipaji ya 23]
Abamarayika bahora bari maso kugira ngo bakore ibyo Imana ishaka, nk’uko bafashije Daniyeli
[Amafoto yo ku ipaji ya 24]
Turangwe n’ubutwari mu murimo wo kubwiriza, kubera ko abamarayika badushyigikira
[Aho ifoto yavuye]
Globe: NASA photo