“Ni nde wamenye ibyo Yehova atekereza?”
“‘Ni nde wamenye ibyo Yehova atekereza kugira ngo amwigishe?’ Ariko twe dufite imitekerereze ya Kristo.”—1 KOR 2:16.
1, 2. (a) Ni iki kigora abantu benshi? (b) Ni iki dukeneye kuzirikana ku birebana n’uko dutekereza hamwe n’uko Yehova atekereza?
ESE bijya bikugora kwiyumvisha uko undi muntu atekereza? Wenda hashize igihe gito ushatse kandi wumva udasobanukiwe neza uko uwo mwashakanye atekereza. Ni koko, abagabo n’abagore ntibatekereza kimwe, kandi bavuga mu buryo butandukanye. Mu mico imwe n’imwe, usanga abagabo n’abagore nubwo baba bakoresha ururimi rumwe, bavuga mu buryo butandukanye. Nanone kandi, kuba abantu badahuje umuco n’ururimi bishobora gutuma badatekereza kimwe kandi bakagira imyifatire itandukanye. Icyakora, uko ugenda urushaho kumenya abandi, ni na ko ugenda urushaho gusobanukirwa uko batekereza.
2 Ku bw’ibyo rero, ntitwagombye gutangazwa n’uko imitekerereze yacu itandukanye cyane n’iya Yehova. Binyuze ku muhanuzi Yesaya, Yehova yabwiye Abisirayeli ati “ibyo mutekereza si byo ntekereza, kandi inzira zanjye si zo zanyu.” Hanyuma, kugira ngo Yehova agaragaze ko ibyo ari ukuri, yakomeje avuga ati “nk’uko ijuru risumba isi, ni ko n’inzira zanjye zisumba izanyu, n’ibyo ntekereza bisumba ibyo mutekereza.”—Yes 55:8, 9.
3. Ni ibihe bintu bibiri twakwihatira gukora kugira ngo tube ‘inkoramutima za Yehova’?
3 Ariko se ibyo byaba bishatse kuvuga ko tutagomba kugerageza kumenya uko Yehova atekereza? Oya rwose. Nubwo tudashobora kumenya mu buryo bwuzuye uko Yehova atekereza, Bibiliya idutera inkunga yo kuba ‘inkoramutima za Yehova.’ (Soma muri Zaburi 25:14; Imigani 3:32.) Ikintu cya mbere gishobora gutuma twegera Yehova ni ukwita ku bikorwa bye byanditswe mu Ijambo rye Bibiliya (Zab 28:5). Ikindi cyadufasha ni ukumenya “imitekerereze ya Kristo,” we “shusho y’Imana itaboneka” (1 Kor 2:16; Kolo 1:15). Gufata igihe cyo kwiga inkuru ziri muri Bibiliya no kuzitekerezaho, bishobora gutuma dutangira gusobanukirwa imico ya Yehova n’uko atekereza.
Irinde kubona ibintu mu buryo budakwiriye
4, 5. (a) Ni iyihe mitekerereze idakwiriye tugomba kwirinda? Sobanura. (b) Ni uwuhe mutego Abisirayeli baguyemo?
4 Mu gihe dutekereza ku bikorwa bya Yehova, tugomba kwirinda imitekerereze idakwiriye yo kwiyumvisha uko Imana itekereza dushingiye ku buryo abantu babona ibintu. Yehova yerekeje kuri iyo mitekerereze idakwiriye, avuga amagambo dusanga muri Zaburi ya 50:21, agira ati “wibwira ko meze nkawe.” Ibyo bihuje n’ibyo intiti mu bya Bibiliya yavuze, ubu hakaba hashize imyaka isaga 175, igira iti “abantu bakunze kugira imitekerereze idakwiriye yo kwiyumvisha uko Imana itekereza bashingiye ku buryo bo babona ibintu, bakumva ko igengwa n’amategeko abagenga.”
5 Tugomba kwitonda kugira ngo tudashingira ku mahame yacu n’ibyifuzo byacu mu gihe dushaka kwiyumvisha uko Yehova ateye. Kuki ibyo ari iby’ingenzi? Mu gihe twiga Ibyanditswe, dushobora gutekereza ko bimwe mu bikorwa bya Yehova bidakwiriye, bitewe n’uburyo bwacu bwo kubona ibintu bufite aho bugarukira kandi budatunganye. Abisirayeli ba kera baguye mu mutego wo kugira imitekerereze nk’iyo, bituma babona mu buryo butari bwo ibyo Yehova yabakoreraga. Zirikana aya magambo Yehova yababwiye agira ati “namwe muzavuga muti ‘inzira za Yehova ntizigororotse.’ Mwa b’inzu ya Isirayeli mwe nimwumve! Mbese inzira zanjye ntizigororotse? Ahubwo inzira zanyu si zo zitagororotse?”—Ezek 18:25.
6. Ni irihe somo Yobu yahawe, kandi se ibyamubayeho bitwigisha iki?
6 Ikintu cy’ingenzi gishobora gutuma tutagwa mu mutego wo kwiyumvisha uko Yehova atekereza dushingiye ku mahame yacu, ni ukumenya ko uburyo bwacu bwo kubona ibintu bufite aho bugarukira, kandi ko rimwe na rimwe tujya twibeshya cyane. Ngiryo isomo Yobu yari akeneye. Igihe Yobu yababaraga, yarihebye cyane kandi mu rugero runaka yitekerezagaho cyane. Yananiwe kwiyumvisha impamvu nyayo yatumye ahura n’ibibazo. Ariko Yehova abigiranye urukundo yamufashije kubona ibintu mu buryo bwagutse. Kugira ngo Yehova agaragaze neza ko imitekerereze ya Yobu yari ifite aho igarukira, yamubajije ibibazo bisaga 70, ntiyagira na kimwe ashobora gusubiza. Yobu yahise yicisha bugufi, ahindura uko yabonaga ibintu.—Soma muri Yobu 42:1-6.
Uko twagira “imitekerereze ya Kristo”
7. Kuki gusuzuma ibikorwa bya Yesu bidufasha gusobanukirwa imitekerereze ya Yehova?
7 Yesu yiganye Se mu buryo bwuzuye mu byo yavugaga n’ibyo yakoraga byose (Yoh 14:9). Ku bw’ibyo, gusuzuma ibikorwa bya Yesu bidufasha gusobanukirwa uko Yehova atekereza (Rom 15:5; Fili 2:5). Nimucyo rero dusuzume inkuru ebyiri zivugwa mu Ivanjiri.
8, 9. Nk’uko bivugwa muri Yohana 6:1-5, ni iyihe mimerere yatumye Yesu abaza Filipo ikibazo, kandi se kuki yakimubajije?
8 Sa n’uwiyumvisha uko byagenze. Hari mbere gato ya Pasika yo mu mwaka wa 32. Intumwa za Yesu zari zimaze igihe gito zivuye kubwiriza muri Galilaya yose. Kubera ko urwo rugendo rwari rwazinanije, Yesu yarazifashe azijyana ahantu hitaruye, ku nkombe yo mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’inyanja ya Galilaya. Icyakora, abantu babarirwa mu bihumbi barabakurikiye. Yesu amaze gukiza iyo mbaga y’abantu no kubigisha ibintu byinshi, havutse ikibazo gikomeye. Abo bantu bose bashoboraga bate kubona ibyokurya muri ako gace kitaruye? Yesu abibonye, yabajije Filipo wakomokaga muri ako gace ati “turagurira he imigati yo kugaburira aba bantu bose?”—Yoh 6:1-5.
9 Kuki Yesu yabajije Filipo icyo kibazo? Ese Yesu yari ayobewe icyakorwa? Oya rwose. Mu by’ukuri se yatekerezaga iki? Intumwa Yohana na we wari kumwe na bo yaravuze ati “[Yesu] yabimubwiye amugerageza, kuko we ubwe yari azi icyo agiye gukora” (Yoh 6:6). Yesu yashakaga kureba niba abigishwa be bari bafite ukwizera gukomeye. Igihe yababazaga icyo kibazo yatumye batekereza, kandi abaha uburyo bwo kugaragaza ko bari bizeye ko ashobora kugira icyo akora. Icyakora, ntibagaragaje ukwizera kandi bagaragaje ko imitekerereze yabo yari ifite aho igarukira. (Soma muri Yohana 6:7-9.) Hanyuma Yesu yaberetse ko ashobora gukora ikintu batigeze batekerezaho. Mu buryo bw’igitangaza yagaburiye abo bantu babarirwa mu bihumbi bari bashonje.—Yoh 6:10-13.
10-12. (a) Ni iki gishobora kuba cyaratumye Yesu adahita aha umugore w’Umugiriki ibyo yari amusabye? Sobanura. (b) Ni iki tugiye gusuzuma?
10 Iyo nkuru ishobora kudufasha gusobanukirwa imitekerereze Yesu yagize ikindi gihe. Yesu amaze kugaburira iyo mbaga y’abantu, yajyanye n’intumwa ze mu majyaruguru, hakurya y’ingabano za Isirayeli, hafi y’i Tiro n’i Sidoni. Aho ngaho bahahuriye n’umugore w’Umugiriki, winginze Yesu ngo akize umukobwa we. Yesu yabanje kumwirengagiza. Ariko igihe yakomezaga gutitiriza, Yesu yaramubwiye ati “reka abana babanze bahage, kuko bidakwiriye ko umuntu afata ibyokurya by’abana ngo abijugunyire ibibwana by’imbwa.”—Mar 7:24-27.
11 Kuki Yesu yabanje kwanga gufasha uwo mugore? Ese Yesu yaba yaramugeragezaga nk’uko yagerageje Filipo, kugira ngo arebe uko abyitwaramo, bityo amuhe uburyo bwo kugaragaza ukwizera? Ijwi yakoresheje amusubiza, nubwo inyandiko itarigaragaza, ntiryari iryo kumuca intege. Kuba yarakoresheje imvugo ngo “ibibwana by’imbwa,” byatumye uwo mugore atumva ko amusuzuguye. Bityo rero, birashoboka ko Yesu yiganye umubyeyi ushaka guha umwana we icyo yamusabye, ariko ntahite abimwereka kugira ngo abanze arebe niba uwo mwana agishaka koko. Uko byaba byaragenze kose, igihe uwo mugore yagaragazaga ko afite ukwizera, Yesu yahise amuha ibyo yamusabaga.—Soma muri Mariko 7:28-30.
12 Izo nkuru zombi zo mu Ivanjiri zituma tumenya neza “imitekerereze ya Kristo.” Reka noneho dusuzume uko izo nkuru zishobora kudufasha kurushaho gusobanukirwa uko Yehova atekereza.
Uko Yehova yashyikiranaga na Mose
13. Ni mu buhe buryo kumenya neza imitekerereze ya Yesu bidufasha?
13 Kumenya neza uko Yesu yatekerezaga bituma dusobanukirwa imirongo y’Ibyanditswe ishobora kuba ikomeye. Urugero, reka dusuzume amagambo Yehova yabwiye Mose, nyuma yaho Abisirayeli bakoreye ikimasa cya zahabu kugira ngo bagisenge. Imana yaravuze iti “nitegereje aba bantu nsanga ari ubwoko butagonda ijosi. None reka mbasukeho uburakari bwanjye bugurumana mbatsembeho, maze nkugire ishyanga rikomeye.”—Kuva 32:9, 10.
14. Mose yabyifashemo ate amaze kumva amagambo ya Yehova?
14 Iyo nkuru ikomeza igira iti “Mose yurura Yehova Imana ye aramubwira ati ‘Yehova, kuki wasuka uburakari bwawe bugurumana ku bwoko bwawe wakuje mu gihugu cya Egiputa imbaraga nyinshi n’ukuboko gukomeye? Kuki wakwemera ko Abanyegiputa bavuga bati “yabakuye muri Egiputa agamije kubagirira nabi, agira ngo abatsinde mu misozi abatsembe ku isi?” Cubya uburakari bwawe bugurumana, wisubireho ureke ibibi wari ugiye kugirira ubwoko bwawe. Ibuka abagaragu bawe Aburahamu, Isaka na Isirayeli, abo warahiye mu izina ryawe uti “nzagwiza urubyaro rwanyu rungane n’inyenyeri zo mu ijuru, kandi iki gihugu cyose natoranyije nzagiha urubyaro rwanyu kibe gakondo yarwo kugeza ibihe bitarondoreka.”’ Nuko Yehova yisubiraho areka ibibi yari yavuze ko agiye kugirira ubwoko bwe.”—Kuva 32:11-14.a
15, 16. (a) Ibyo Yehova yavuze byatumye Mose abona uburyo bwo gukora iki? (b) Yehova yafashe uwuhe mwanzuro?
15 Mu by’ukuri se, byari ngombwa ko Mose akosora imitekerereze ya Yehova? Oya rwose. Nubwo Yehova yagaragaje ibyo yashakaga gukora, ntiyari yarangije gufata umwanzuro. Mu by’ukuri, Yehova yageragezaga Mose, kimwe n’uko, nyuma yaho, Yesu yagerageje Filipo na wa mugore w’Umugiriki. Mose yari ahawe uburyo bwo kugaragaza uko yabonaga ibintu.b Yehova yari yarahaye Mose inshingano yo kumubera umuhuza n’Abisirayeli, kandi Yehova yahaga agaciro iyo nshingano yari yaramuhaye. Ese Mose yari kumva acitse intege? Ese yari kuboneraho uburyo bwo gusaba Yehova kwibagirwa Isirayeli maze akagira abari kuzamukomokaho ishyanga rikomeye?
16 Igisubizo Mose yatanze cyagaragaje ko yari afite ukwizera kandi ko yiringiraga ubutabera bwa Yehova. Uko yitwaye byagaragaje ko atarangwaga n’ubwikunde, ahubwo ko yari ahangayikishijwe n’izina rya Yehova. Ntiyashakaga ko ritukwa. Ku bw’ibyo, Mose yagaragaje ko yari azi neza “ibyo Yehova atekereza” ku birebana n’ibyo (1 Kor 2:16). Byagenze bite? Kubera ko Yehova atari yagafashe umwanzuro w’icyo yari gukora, iyo nkuru yahumetswe ivuga ko ‘yisubiyeho.’ Yehova ntiyateje iryo shyanga ryose akaga yari yaravuze ko ashaka kuriteza.
Uko Yehova yashyikiranaga na Aburahamu
17. Yehova yagaragaje ate ko yihangana cyane igihe yavuganaga na Aburahamu?
17 Urundi rugero rugaragaza ukuntu Yehova aha abagaragu be uburyo bwo kugaragaza ko bamwizera kandi bakamwiringira, ni ibyo Aburahamu yamusabye ku birebana n’i Sodomu. Iyo nkuru igaragaza ko Yehova yihanganye cyane akemera ko Aburahamu amubaza ibibazo umunani bikurikirana. Hari aho Aburahamu yageze, asaba yinginga ati “ntibikabeho ko wakora ibintu nk’ibyo ngo urimburane umukiranutsi n’umunyabyaha, ku buryo ibyaba ku mukiranutsi ari na byo byaba ku munyabyaha! Oya, ntibikabeho ko wagenza utyo. Mbese Umucamanza w’isi yose ntazakora ibikwiriye?”—Intang 18:22-33.
18. Uburyo Yehova yashyikiranaga na Aburahamu butwigisha iki?
18 Ni iki iyo nkuru itwigisha ku birebana n’imitekerereze ya Yehova? Ese Yehova yari akeneye ko Aburahamu amufasha gutekereza kugira ngo afate umwanzuro mwiza? Oya rwose. Iyo Yehova ashaka, aba yarahise amubwira impamvu zatumye afata uwo mwanzuro. Ariko binyuze kuri ibyo bibazo, Yehova yatumye Aburahamu abona igihe cyo kwemera umwanzuro we kandi asobanukirwa imitekerereze ye. Byanatumye Aburahamu asobanukirwa ko Yehova agira imbabazi nyinshi kandi agaca imanza zitabera. Ni koko, Yehova yafataga Aburahamu nk’incuti ye.—Yes 41:8; Yak 2:23.
Icyo ibyo bitwigisha
19. Twakwigana Yobu dute?
19 Ni iki twamenye ku birebana n’“ibyo Yehova atekereza”? Twagombye kureka Ijambo ry’Imana rikadufasha gusobanukirwa neza uko Yehova atekereza. Ntitwagombye kwemera ko imitekerereze yacu ifite aho igarukira ituma twiyumvisha uko Yehova atekereza dushingiye ku mahame yacu n’uko tubona ibintu. Yobu yaravuze ati ‘[Imana] si umuntu nkanjye ngo nyisubize, cyangwa ngo mburane na yo mu rubanza’ (Yobu 9:32). Kimwe na Yobu, iyo dutangiye gusobanukirwa imitekerereze ya Yehova, nta kindi twakora uretse kwiyamirira tuti “dore ibyo ni ibyo ku nkengero z’inzira zayo, kandi ibyo twayumviseho ni ibyongorerano gusa! Ariko se ni nde ushobora gusobanukirwa guhinda kwayo gukomeye?”—Yobu 26:14.
20. Ni iki twagombye gukora mu gihe dusomye umurongo w’Ibyanditswe ukomeye kuwusobanukirwa?
20 Mu gihe dusoma Ibyanditswe, twakora iki niba tubonye umurongo ugoye kuwusobanukirwa, cyane cyane urebana n’imitekerereze ya Yehova? Niba nyuma yo gukora ubushakashatsi tutabonye igisubizo gisobanutse neza, dushobora kumva ko ubwo ari uburyo tuba tubonye bwo kugaragaza ko twiringira Yehova. Jya wibuka ko hari imirongo imwe n’imwe yo muri Bibiliya ituma tubona uburyo bwo kugaragaza ko twizera imico ya Yehova. Nimucyo tujye twicisha bugufi twemere ko tudasobanukiwe buri kintu cyose akora (Umubw 11:5). Ibyo bizatuma twemeranya n’aya magambo y’intumwa Pawulo agira ati “mbega ukuntu ubutunzi n’ubwenge n’ubumenyi by’Imana byimbitse! Kandi se mbega ukuntu imanza zayo zidahishurika n’inzira zayo zitarondoreka! None se ‘ni nde wamenye ibyo Yehova atekereza, kandi se ni nde wabaye umujyanama we?’ Cyangwa ‘ni nde wabanje kugira icyo amuha, kugira ngo bibe ngombwa ko yiturwa?’ Ibintu byose ni we bikomokaho, biriho binyuze kuri we, kandi biriho ku bwe. Nahabwe ikuzo iteka ryose. Amen.”—Rom 11:33-36.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Inkuru nk’iyo iboneka mu Kubara 14:11-20.
b Dukurikije uko intiti zimwe na zimwe zibivuga, imvugo y’igiheburayo ihindurwamo ngo “reka” mu Kuva 32:10, ishobora kumvikanisha igitekerezo cy’uko Mose yari yemerewe guhagarara hagati ya Yehova n’iryo shyanga cyangwa ‘kwitambika imbere’ ya Yehova (Zab 106:23; Ezek 22:30). Uko byaba biri kose, biragaragara ko Mose yabwiraga Yehova icyo atekereza yisanzuye.
Ese uribuka?
• Ni iki kizadufasha kwirinda kwiyumvisha uko Yehova atekereza dukurikije uko tubona ibintu?
• Gusobanukirwa ibikorwa bya Yesu bidufasha bite kuba ‘inkoramutima za Yehova’?
• Ni irihe somo wavanye ku kiganiro Yehova yagiranye na Mose n’icyo yagiranye na Aburahamu?
[Amafoto yo ku ipaji ya 5]
Ni iki twiga ku birebana n’imitekerereze ya Yehova dushingiye ku mishyikirano yagiranye na Mose na Aburahamu?