Bakoze Ibyo Yehova Ashaka
Gushakira Isaka Umugore
UMUSAZA wicaye iruhande rw’iriba yari yaguye agacuho. We n’abagaragu be hamwe n’ingamiya zabo cumi, bari bakoze urugendo rwo kuva mu karere ka Bērisheba kugera mu majyaruguru ya Mesopotamiya—ni ukuvuga urugendo rw’ibirometero bisaga 800.a Mu gihe noneho bari bageze iyo bajyaga, uwo mugenzi wari unaniwe yahagaze akanya gato, kugira ngo atekereze ku butumwa bukomeye yari yahawe. Uwo mugabo yari nde, kandi se kuki yari yagiye muri urwo rugendo ruruhije?
Uwo mugabo yari umugaragu w’Aburahamu, “umukuru wo mu rugo rwe” (Itangiriro 24:2). N’ubwo izina rye ritavugwa muri iyo nkuru, uko bigaragara yari Eliyezeri, uwo Aburahamu yari yarigeze kwerekezaho avuga ko ari ‘uwavukiye mu rugo rwe,’ kandi akaba yaramuvuzeho ko yari ‘kuzaragwa ibye’ (Itangiriro 15:2, 3). Birumvikana ko ibyo byabaye mu gihe Aburahamu na Sara bari bataragira umwana. Ubu noneho, Isaka, umwana wabo, yari afite imyaka 40, kandi n’ubwo Eliyezeri atari akiri umuragwa w’ibanze w’iby’Aburahamu, yari akiri umugaragu we. Bityo rero, yarumviye mu gihe Aburahamu yamusabaga ikintu kiruhije. Icyo kintu cyari ikihe?
Ubutumwa Bukomeye
Mu gihe cya Aburahamu, ishyingirwa ntiryabaga rireba umuryango gusa, ahubwo ryabaga rinareba ubwoko bwawo bwose, cyangwa umuryango wose w’abahuriye ku mukurambere umwe. Ku bw’ibyo rero, byari bisanzwe ko ababyeyi bahitiramo abana babo abo bazabana. Icyakora, Aburahamu yari ahanganye n’ikibazo cy’ingorabahizi mu gushakira umuhungu we Isaka umugore. Gushyingiranwa n’umwe mu Banyakanāni bo muri ako karere, ntibyashobokaga, bitewe n’imyifatire yabo yo kutubaha Imana (Gutegeka 18:9-12). Kandi n’ubwo byari bisanzwe ko umugabo ashaka mu bwoko bwe bwite, bene wabo ba Aburahamu bari batuye mu birometero bibarirwa mu magana, mu majyaruguru ya Mesopotamiya. Ntiyari gusaba Isaka kwimukirayo, kubera ko Yehova yari yarasezeranyije Aburahamu ati “urubyaro rwawe nzaruha iki gihugu,” ni ukuvuga igihugu cya Kanāni. (Itangiriro 24:7, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.) Ni yo mpamvu Aburahamu yabwiye Eliyezeri ati “[jya] mu gihugu cyacu kuri bene wacu, usabireyo umwana wanjye Isaka umugeni.”—Itangiriro 24:4.
Nyuma yo gukora urwo rugendo rurerure, Eliyezeri yaruhukiye iruhande rw’iriba, atekereza ku butumwa yari yahawe. Yaje kumenya ko mu kanya gato abagore bari kuba batangiye kuza ku iriba, kuvoma amazi yo gukoresha nijoro. Bityo rero, yatakambiye Yehova agira ati “umukobwa ndi bubwire nti ‘ndakwinginze, cisha bugufi ikibindi cyawe, nyweho’, akansubiza ati, ‘nywaho, nduhira n’ingamiya zawe’: abe ari we watoranirije Isaka umugaragu wawe; ibyo ni byo bizamenyesha yuko ugiriye databuja neza.”—Itangiriro 24:14.
Mu gihe yari agisenga, umukobwa wari ufite uburanga witwaga Rebeka aba araje. Nuko Eliyezeri aramubwira ati “ndakwinginze, mpa utuzi mu kibindi cyawe, nyweho.” Rebeka arayamuha, maze aravuga ati “nduhira n’ingamiya zawe, zeguke.” Icyo cyari igikorwa cy’ubwitange rwose, kuko ingamiya ifite inyota ishobora kunywa amazi agera kuri litiro 95 mu minota icumi gusa! Ingamiya za Eliyezeri zaba zari zifite inyota bigeze aho cyangwa zitari ziyifite, Rebeka agomba kuba yari azi ko umurimo yari yiyemeje gukora wari kumusaba imihati. Koko rero, yahise “ayasuka vuba mu kibumbiro, arirukanka, yongera kujya ku iriba kudahira, adahirira ingamiya ze zose.”—Itangiriro 24:15-20.
Mu kubibonamo ubuyobozi bwa Yehova, Eliyezeri yambitse Rebeka impeta ya zahabu yambarwa mu zuru, n’ibikomo bibiri bya zahabu, bihwanye n’amadolari agera hafi ku 1.400 ubaze agaciro kabyo muri iki gihe. Ubwo Rebeka yamubwiraga ko ari umwuzukuru wa Nahori, mwene se wa Aburahamu, Eliyezeri yashimiye Imana mu isengesho. Yaravuze ati “Uwiteka anyoboye inzira ijya kwa bene wabo wa databuja” (Itangiriro 24:22-27). Eliyezeri yajyanywe iwabo wa Rebeka. Mu gihe runaka, Rebeka yaje kuba umugore wa Isaka, maze agira igikundiro cyo kuba nyirakuruza wa Mesiya, Yesu.
Isomo Kuri Twe
Yehova yahaye umugisha imihati ivuye ku mutima ya Eliyezeri, yo kubonera Isaka umugore utinya Imana. Ariko kandi, wibuke ko ugushyingirwa kwa Isaka kwari gufitanye isano itaziguye n’umugambi w’Imana wo gutuma habaho urubyaro binyuriye kuri Aburahamu. Bityo rero, iyo nkuru ntiyagombye gutuma dufata umwanzuro w’uko umuntu wese usenze asaba kubona uwo bazabana, azamuhabwa mu buryo bw’igitangaza. Ariko kandi, niba twizirika ku mahame ya Yehova, azaduha imbaraga zo kwihanganira ingorane zizanwa n’imimerere twaba turimo mu mibereho—yaba iy’abashakanye cyangwa iy’ubuseribateri.—1 Abakorinto 7:8, 9, 28; gereranya n’Abafilipi 4:11-13.
Eliyezeri yagombye gushyiraho imihati myinshi kugira ngo akore ibintu mu buryo buhuje n’uko Yehova ashaka. Natwe dushobora kubona ko buri gihe bitaba byoroshye guhuza n’amahame ya Yehova. Urugero, kubona akazi katabangamira umurimo wa gitewokarasi, uwo gushyingiranwa na we utinya Imana, incuti zubaka, cyangwa imyidagaduro itarimo ubwiyandarike, bishobora kugorana (Matayo 6:33; 1 Abakorinto 7:39; 15:33; Abefeso 4:17-19). Icyakora, Yehova ashobora gufasha abanga kwica amahame ya Bibiliya. Bibiliya isezeranya iti “wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose, we kwishingikiriza ku buhanga bwawe: uhore umwemera mu migendere yawe yose, na we azajya akuyobora inzira unyuramo.”—Imigani 3:5, 6.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Dukurikije umuvuduko uringaniye w’ingamiya, gusohoza urwo rugendo bishobora kuba byarafashe iminsi isaga 25.