Bibiliya Isubiza Ibibazo by’Ingenzi Bihereranye n’Ibihe Turimo
MBESE, Bibiliya hari icyo iturebaho muri iki gihe? Kugira ngo igisubizo kibe yego, nta gushidikanya ko icyo gitabo kimaze imyaka myinshi kigomba guha abasomyi bacyo ubuyobozi ku ngingo zishishikaza abantu bo muri iki gihe, kandi zifitanye isano n’ibibazo bibareba. Mbese, Bibiliya yaba itanga inama z’ingirakamaro ku ngingo zifite agaciro nyakuri mu isi ya none?
Nimucyo duterere akajisho ku bibazo bibiri biriho muri iki gihe. Mu gihe turi bube tubikora, turi bunasuzume icyo Bibiliya ivuga kuri ibyo bibazo.
Kuki Imana Ireka Hakabaho Imibabaro?
Iyo abantu babonye imimerere iriho mu isi muri iki gihe, kimwe mu bibazo bakunze kubaza cyane ni iki gikurikira: kuki Imana ireka abantu b’inzirakarengane bakababara? Icyo kibazo gifite ishingiro, kubera ko abantu benshi cyane barushaho kwibasirwa n’ibikorwa byubugizi bwa nabi bushingiye ku rugomo, kurya ruswa, itsembabwoko, amakuba agwirira umuntu ku giti cye n’ibindi n’ibindi.
Urugero, muri Kamena 1998, gari ya moshi igenda idahagarara mu nzira yasandariye ku kiraro kiri mu majyaruguru y’u Budage, ihitana abagenzi basaga ijana. Ndetse n’abaganga b’inararibonye hamwe n’abazobereye mu byo kuzimya inkongi y’umuriro baje kwita ku nkomere hamwe n’abapfuye, bumvise iryo bagiro ribarenze. Musenyeri wo muri Eglise Evangélique yarabajije ati “Mana dukunda, kuki ibi bintu byabayeho?” Uwo musenyeri ubwe ntiyigeze atanga igisubizo.
Ibyabaye bigaragaza ko mu gihe abantu b’inzirakarengane bagezweho n’ibintu bibi ntibasobanukirwe impamvu bibaho, rimwe na rimwe usanga barahindutse abarakare. Aho ni ho Bibiliya iba ishobora gufasha, kubera ko isobanura impamvu abantu b’inzirakarengane bagerwaho n’ibintu bibi hamwe n’imibabaro.
Igihe Yehova Imana yaremaga isi hamwe n’ibintu byose biyiriho, ntiyigeze ateganya ko abantu babuzwa amahwemo n’ibintu bibi hamwe n’imibabaro. Kuki dushobora kwiringira tudashidikanya ko ari uko biri? Ni ukubera ko igihe Imana yari irangije imirimo yayo y’irema, ‘yarebye ibyo yaremye byose, n’uko byari byiza cyane’ (Itangiriro 1:31). Ibaze uti ‘ndamutse nitegereje ikintu kibi, mbese nshobora kuvuga ko ari “cyiza cyane”?’ Oya rwose! Mu buryo nk’ubwo, igihe Imana yavugaga ko ibintu byose byari “byiza cyane,” ku isi nta n’akanunu k’ububi kaharangwaga. None se, ni ryari kandi ni gute ibintu bibi byatangiye kubaho?
Nyuma gato yo kuremwa kw’ababyeyi bacu ba mbere, ari bo Adamu na Eva, ikiremwa cy’umwuka cy’ikinyembaraga cyegereye umugore, maze kirwanya ibyo kuba Yehova avuga ukuri no kuba afite uburenganzira bwo kuba umutegetsi w’ikirenga (Itangiriro 3:1-5). Icyo kiremwa, ari cyo Satani Diyabule, nyuma y’aho cyaje kwihandagaza cyemeza ko abantu batari kuzakomeza kuba indahemuka ku Mana mu gihe bari kuba bahanganye n’amakuba (Yobu 2:1-5). Ni gute Yehova yitwaye muri icyo kibazo? Yararetse ngo igihe runaka gihite ku buryo byari kuzigaragaza ko abantu badashobora kwitunganyiriza intambwe zabo mu buryo bugira ingaruka nziza batamwisunze (Yeremiya 10:23). Mu gihe ibiremwa bikoze ibinyuranyije n’amategeko y’Imana hamwe n’amahame yayo, ingaruka z’ibyo ziba icyaha, ari na cyo gituma ku isi haba imimerere ibabaje (Umubwiriza 8:9; 1 Yohana 3:4). Ariko kandi, n’ubwo hariho iyo mimerere igoranye, Yehova yari azi ko abantu bamwe na bamwe bari kuzakomeza kumushikamaho.
Uhereye igihe muri Edeni habereye igikorwa cyo kwigomeka cyatumye abantu bagusha ishyano, ubu hashize imyaka igera ku 6.000. Mbese, icyo gihe ni kirekire cyane? Yehova yashoboraga kuba yararimbuye Satani hamwe n’abamushyigikiye mu binyejana byinshi byahise. Ariko se, ntibyarushijeho kuba byiza gutegereza kugeza igihe ugushidikanya uko ari ko kose umuntu ashobora kugira ku bihereranye no kuba Yehova afite uburenganzira bwo kuba umutegetsi w’ikirenga hamwe no kuba abantu bakomeza kumushikamaho kuyoyokeye? Mbese, si iby’ukuri ko muri gahunda z’iby’ubucamanza zo muri iki gihe, kugira ngo urukiko rwemeze ufite ukuri n’uri mu makosa bishobora gufata imyaka myinshi?
Iyo turebye uburemere bw’ibyo bibazo bireba Yehova hamwe n’abantu—ni ukuvuga ikibazo cyerekeranye n’ubutegetsi bw’ikirenga bw’isi n’ijuru hamwe n’ikibazo cyerekeranye no gushikama kw’abantu—mbega ukuntu dusanga ari iby’ubwenge kuba Imana yararetse icyo gihe kigahita! Ubu noneho tubona mu buryo bugaragara neza uko bigenda iyo abantu birengagije amategeko y’Imana, maze bagashaka kwiyoborera ibikorwa byabo ubwabo. Ingaruka ziba iz’uko ibibi bisakara hose. Kandi iyo ni yo mpamvu abantu benshi b’inzirakarengane bababara muri iki gihe.
Igishimishije ariko, ni uko Ijambo ry’Imana rigaragaza ko ibintu bibi bitazahoraho iteka ryose. Mu by’ukuri, vuba aha Yehova azakuraho ibibi hamwe n’abantu batuma bibaho. Mu Migani 2:22 hagira hati “inkozi z’ibibi zizacibwa mu isi. Kandi abariganya bazayirandurwamo.” Ku rundi ruhande, abantu bizerwa ku Mana bashobora gutegerezanya amatsiko igihe ubu cyegereje rwose, ubwo ‘urupfu rutazabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa bitazabaho ukundi.’—Ibyahishuwe 21:4.
Bityo rero, Bibiliya igaragaza neza impamvu inzirakarengane zibabara. Nanone kandi, itwizeza ko vuba aha ibibi n’imibabaro bigiye kurangira. Ariko kandi, mu gihe tugerwaho n’imibabaro yo mu buzima bwa none, dukeneye igisubizo cy’ikindi kibazo cy’ingenzi.
Intego y’Ubuzima Ni Iyihe?
Wenda ubu kurusha ikindi gihe cyose mu mateka y’abantu, ni bwo abantu barimo bagerageza gutahura icyo ubuzima ari cyo. Hari benshi bibaza bati ‘kuki ndiho? Ni gute nabona intego mu buzima?’ Hariho imimerere inyuranye ibasunikira kwibaza ibyo bibazo.
Imibereho y’umuntu ishobora kwangizwa n’amakuba yamugezeho mu buryo bwa bwite. Urugero, mu ntangiriro z’umwaka wa 1998, umukobwa w’imyaka 12 wari utuye muri Bavaria ho mu Budage, yarashimuswe maze aricwa. Hashize umwaka umwe nyuma y’aho, nyina yavuze ko buri munsi yirirwa ashakisha intego y’ubuzima—ntayibone. Abakiri bato bamwe na bamwe basunikirwa kwibaza ku bihereranye n’intego y’ubuzima. Bashakisha umutekano, imibereho irangwa no kunyurwa, bagashakisha abantu bagirana imishyikirano irangwa n’ubucuti bwa bugufi, ariko ibyiringiro byabo bikayoyoka bitewe n’uburyarya bwakwiriye hose hamwe no kononekara. Abandi bantu bo bashingira imibereho yabo ku kazi, ariko bagera aho bagatahura ko ububasha, icyubahiro hamwe n’ubutunzi bidashobora guhaza icyifuzo gikomeye cyo mu mitima yabo cyo kubona impamvu bariho.
Uko icyaba gisunikira umuntu gushakisha intego y’ubuzima cyaba kiri kose, icyo kibazo gituma umuntu ashakisha igisubizo gihamye kandi gishimishije. Aho nanone, Bibiliya ishobora kugira akamaro kanini. Igaragaza ko Yehova ari Imana ifite umugambi, Imana ikora buri kintu cyose ifite impamvu zumvikana. Turibaza tuti ‘wakubaka inzu udafite impamvu?’ Ibyo ntushobora kubikora, kubera ko kubaka inzu bisaba gushora amafaranga menshi, kandi bishobora gufata amezi cyangwa imyaka. Wubaka inzu kugira ngo wowe cyangwa se undi muntu azashobore kuyibamo. Igitekerezo nk’icyo gishobora no kwerekezwa kuri Yehova. Ntiyashyizeho imihati yose arema isi n’ibintu bifite ubuzima biyiriho nta mpamvu ibimuteye, adafite umugambi. (Gereranya n’Abaheburayo 3:4.) None se ni uwuhe mugambi afitiye isi?
Ubuhanuzi bwa Yesaya buvuga ko Yehova ‘ari we Mana; ni we Waremye isi akayibumba.’ Koko rero, “[ni We wakomeje isi], ntiyayiremye idafite ishusho [“ntiyayiremeye ubusa,” NW], ahubwo yayiremeye guturwamo” (Yesaya 45:18). Ni koko, kuva isi yaremwa, Yehova yari afite umugambi w’uko iturwaho. Muri Zaburi 115:16, hagira hati “ijuru ni iry’Uwiteka, ariko isi yayihaye abantu.” Bityo rero, Bibiliya igaragaza ko Yehova yaremye isi kugira ngo iturwe n’abantu bumvira, bagombaga kuyitaho.—Itangiriro 1:27, 28.
Mbese, ukwigomeka kwa Adamu na Eva kwaba kwaratumye Yehova ahindura umugambi we? Oya. Ni gute dushobora kubyemeza tudashidikanya? Zirikana iyi ngingo ikurikira: Bibiliya yanditswe hashize imyaka ibarirwa mu bihumbi nyuma y’ukwigomeka ko muri Edeni. Niba Imana yari yararetse umugambi wayo wa mbere, kuki ibyo bitavuzwe muri Bibiliya? Umwanzuro wigaragaza ni uw’uko umugambi ifitiye isi hamwe n’abantu utaragahinduka.
Byongeye kandi, umugambi wa Yehova ntiwigera uhinyuka. Binyuriye kuri Yesaya, Imana iduha icyizere muri aya magambo agira ati “nk’uko imvura na shelegi bimanuka bivuye mu ijuru ntibisubireyo, ahubwo bigatosa ubutaka bukameza imbuto, bugatoshya n’ingundu, bugaha umubibyi imbuto, n’ushaka kurya bukamuha umutsima; ni ko ijambo ryanjye riva mu kanwa kanjye rizamera; ntirizagaruka ubusa, ahubwo rizasohoza ibyo nshaka, rizashobora gukora icyo naritumye.”—Yesaya 55:10, 11.
Icyo Imana Idutezeho
Uko bigaragara rero, dushobora kwiringira tudashidikanya ko umugambi Imana ifite w’uko isi izaturwa ubuziraherezo n’abantu bumvira, uzasohozwa nta kabuza. Niba twifuza kuba muri abo bantu bafite igikundiro cyo kuzaba ku isi iteka ryose, tugomba gukora ibyo Umwami w’umunyabwenge Salomo yavuze agira ati “wubahe Imana, kandi ukomeze amategeko yayo; kuko ibyo ari byo bikwiriye umuntu wese.”—Umubwiriza 12:13; Yohana 17:3.
Kubaho mu buryo buhuje n’umugambi Yehova afitiye abantu, bisobanura kumenya Imana y’ukuri no gukora ibihuje n’ibyo idusaba nk’uko biboneka mu Byanditswe Byera. Ibyo nitubikora uhereye ubu, dushobora kugira ibyiringiro byo kuzabona ubuzima bw’iteka ku isi izahinduka paradizo, aho tutazigera duhagarika ibyo kwiga ibintu bishya byerekeranye n’Imana hamwe n’ibyo yaremye bihebuje (Luka 23:43). Mbega ibyiringiro bishishikaje!
Abantu bashakisha intego y’ubuzima bahindukirira Bibiliya maze bagahita bironkera ibyishimo byinshi ubu nyine. Urugero, hari umusore witwa Alfred utarashoboraga kubona intego y’ubuzima. Kuba amadini yarivanze mu ntambara byamuteraga ishozi, kandi yari yarazinutswe bitewe n’uburyarya no kononekara biboneka muri politiki. Alfred yagiye gusura Abahindi bo muri Amerika y’Amajyaruguru, yiringiye kuzabona ubumenyi runaka ku bihereranye n’icyo ubuzima buvuze, ariko biba iby’ubusa asubira i Burayi amanjiriwe. Amaze kwiheba, yadukiriye ibiyobyabwenge n’umuzika utagira rutangira. Icyakora, nyuma y’aho, gusuzuma Bibiliya buri gihe kandi abigiranye ubwitonzi, byafashije Alfred gutahura intego nyakuri y’ubuzima no kugira imibereho irangwa no kunyurwa.
Umucyo Wiringirwa Umurikira Inzira Tunyuramo
None se, ni uwuhe mwanzuro dushobora kugeraho ku bihereranye na Bibiliya? Mbese, hari icyo iturebaho muri iki gihe? Kirahari rwose, kubera ko itanga ubuyobozi ku bibazo biriho muri iki gihe. Bibiliya isobanura ko Imana atari yo nyirabayazana w’ibibi bibaho, kandi idufasha kubona intego ishimishije mu buzima. Byongeye kandi, Bibiliya ifite byinshi ivuga ku bindi bibazo bishishikaza abantu benshi cyane muri iki gihe. Mu Ijambo ry’Imana, havugwamo ingingo zimwe na zimwe, urugero nk’ishyingiranwa, kurera abana, imibanire y’abantu hamwe n’ibyiringiro ku bihereranye n’abapfuye.
Niba wari utarabikora, turagusaba ko wasuzuma ibikubiye muri Bibiliya. Numara gutahura agaciro nyakuri k’amahame arebana n’ubuzima ayikubiyemo, ushobora kumva ugize ibyiyumvo nk’iby’umwanditsi wa Zaburi washakiraga ubuyobozi kuri Yehova Imana, maze akaririmba agira ati “ijambo ryawe ni itabaza ry’ibirenge byanjye, ni umucyo umurikira inzira yanjye.”—Zaburi 119:105.
[Ifoto yo ku ipaji ya 6]
Mbese, waba uzi impamvu Imana ireka inzirakarengane zikababara?
[Ifoto yo ku ipaji ya 7]
Ushobora kugira imibereho ifite intego