Igice cya 11
Kuki Imana Yaretse Ubugizi bw’anabi Bubaho?
1. (a) Ubu ibintu bimeze bite? (b) Bamwe bavuga birego ki?
HOSE ku isi, hali ubwicanyi, inzangano, n’imivurungano. Utaliho urubanza akenshi abigwamo. Bamwe batuka Imana bati “Niba Imana ibaho, kuki ireka ubugizi bw’anabi bubaho?”
2. (a) Ni nde ukora ibibi? (b) Ni gute abantu bashobora kwilinda ububabare?
2 Aliko se ni nde ukora ibibi? Ni abantu nta bwo ali Imana. Mu by’ukuli, abantu bakwilinda ibibababaza byinshi baramutse bakulikije amategeko y’Imana. Imana idutegeka gukundana. Ibuza ubwicanyi, ubusambo, ubusambanyi, inda nini, ubusinzi n’ibindi bikorwa bibi bituma abantu bababara. (Abaroma 13:9; Abafeso 5:3, 18) Imana yahaye Adamu na Eva ubwonko n’umubili bitunganye kimwe n’ubulyo bwo kwishimira ubuzima byuzuye. Imana ntiyifuzaga ko uwo mugabo n’umugore kimwe n’abana babo baba ingorwa.
3. (a) Ni nde watangije ubugizi bw’anabi? (b) Ni iki cyerekana ko Adamu na Eva baba barashoboye kunanira ibishuko by’Umubeshyi?
3 Ni Satani Umubeshyi watangije inabi. Aliko Adamu na Eva si shyashya. Bali bashoboye kunanira Umubeshyi igihe yabashukaga. Nk’uko urugero rw’umuntu utunganye Yesu ruli, baba barashoboye kubwira Umubeshyi bati “Genda!” (Matayo 4:10) Aliko bahindutse rero abadatunganye. Abana babo bose, na twe tulimo, barazwe uko kudatungana ali ko kwazanye indwara, agahinda n’urupfu. (Abaroma 5:12) Aliko se kuki Imana yeretse ububabare bubaho?
4. Ni iki kidufasha kumva icyatumye Imana ireka ububi bugumaho igihe gito?
4 Abantu bavuga ahali ko nta kintu gituma inabi yihanganirwa gutyo imyaka ibinyejana. Aliko se bishyize mu gaciro? Mbese, ababyeyi buzuye urukundo ntibazareka umwana wabo abagwa akababara ngo akire ubumuga? Ni ko bili, mu kureka ubwo bubabare bw’igihe gito [bubaho] buzafasha umwana wabo kuzagira ubuzima bwiza kurushaho mu nyuma z’aho. Kuba Imana yararetse ibibi bibaho byagize kamaro ki?
IKIBAZO CY’INGENZI CYO GUKEMURWA
5. (a) Ni gute Satani yavuguruje Imana? (b) Satani yasezeranije iki Eva?
5 Kugomera Imana muli Edeni byabyukije ikibazo cy’ingenzi gikwiye gusuzumwa kugira ngo icyatumye Imana ireka ibibi [bibaho] cyumvikane neza. Yehova yabujije Adamu kulya ku giti runaka cyo mu ngobyi. Aramutse akiliye, byagenda bite? Imana yaravuze iti: Uzapfa nta kabuza.” (Itangiriro 2:17, MN) Aliko Satani yavuze ibinyuranye [n’ibyo]. Yoheje Eva kulya kuli icyo giti cyabujijwe. Yaravuze iti: “Rwose ntimuzapfa.” Maze irongera iti “Kuko Imana izi ko, umunsi nyine muzakilyaho amaso yanyu azahumuka nta kabuza kandi muzaba nk’Imana, mumenye icyiza n’ikibi.”—Itangiriro 3:1-5, MN.
6. (a) Kuki Eva yasuzuguye Imana? (b) Kulya imbuto y’igiti cyabujijwe byagaragazaga iki?
6 Eva yasuzuguye Imana kuko yemeye Satani. Yakekaga ko azabona inyungu muli uko kutumvira. Yibwiraga ko birangiye, we n’Adamu batazongera kugira icyo bamulikira Umurenyi no kumvira amategeko ye. Ubwabo bemeje ko bakwimenyera “icyiza” n’“ikibi.” Adamu akulikira Eva maze alya imbuto yabujijwe. La Bible de Jerusalem ivuga itya (ku rupapuro hepfo) ibyerekeye icyaha cya mbere cy’umuntu wacumuliye Imana: “Ni ubulyo bwo kwemeza ubwawe ikili cyiza n’ikili kibi ukabikulikiza, ni ukwishakira undi muco . . . Icyaha cya mbere cyabaye ugusuzugura uburenganzira bw’Imana bwo gutegeka.” Ni ukuvuga gusuzugura uburenganzira bw’Imana bwo kuba umutware umwe rukumbi w’abantu.
7. (a) Ukutumvira k’umuntu kwabyukije ikihe kibazo? (b) Ni ibihe bibazo bishingiye kuli ilyo hinyura bikwiye gusubizwa?
7 Bityo, mu kulya imbuto yabujijwe, Adamu na Eva bikuye mu butegetsi bw’Imana. Bamaze kuba ibyigenge, bemeje ikili “cyiza” cyangwa ikili “kibi.” Ikibazo cy’ingenzi rero kiravuka: Mbese, Imana ifite uburenganzira bwo kuba umutware umwe rukumbi w’abantu? Mu yandi magambo, mbese Imana ni yo igomba kumenyera umuntu ikili cyiza n’ikili kibi? Mbese, ni yo igomba kugera kumigenzereze myiza n’imigenzereze mibi? Cyangwa se, abantu bashobora kwiyobora mu bulyo buboneye kurushaho? Mbese, bayobowe na Satani mu bulyo itaboneka, bashobora gutegeka neza, Imana itabilimo? Cyangwa se ubuyobozi bw’Imana ni ngombwa ngo habeho ubutegetsi bukiranuka buzashyira amahoro ku isi iteka lyose? Ngibyo ibibazo byavutse muli uko kugomera ubutegetsi bw’Imana, ali bwo burenganzira bwayo bwemewe bwo kuba umutware umwe rukumbi w’abantu.
8. Kuki Yehova atalimbuye abagome ako kanya?
8 Ni koko, Yehova aba yarashoboye gutsemba ba bagome batatu ako kanya. Ubushobozi bw’imbaraga ye ubugereranije n’iyabo ntibushidikanywa. Aliko se kubalimbura ni bwo bwali ubulyo bwiza cyane bwo gukemura izo mpaka? Ibyo ntibiba byarabaye igisubizo ku kibazo cyo kumenya niba abantu bashoboye kwitegeka neza, Imana itabilimo. Rero Yehova yashyizeho igihe cyo gukemura ikibazo cy’ingenzi cyavutse.
IKEMURWA LY’IKIBAZO CYABYUKIJWE
9, 10. Umuhati w’abantu wo kwitegeka ubwabo batayobowe n’Imana wagaragaje iki?
9 Igihe kimaze kurangira cyagaragaje iki ku byerekeye ikibazo cyabyukijwe? Mbese, imyaka 6,000 y’Amateka yagaragaje ko abantu bitegetse neza, nta buyobozi bw’Imana? Mbese, abantu bashyizeho ubutegetsi bwiza buzanira bose umunezero? Cyangwa se Amateka ahamya aya magambo y’umuhanuzi Yeremia: “Ntibiri mu muntu ugenda kwitunganiriza intambwe ze.”—Yeremia 10:23.
10 Mu binyejana byahise, abantu bagerageje ubulyo bwose bw’ubutegetsi, aliko nta na bumwe bwazanye umutekano n’umunezero nyakuli. Bamwe bavuga bati nyamara aliko hali ibyagezweho. Aliko se umuntu yakwita amajyambere gusimbuza umuheto n’umwambi “bombe atomike,” n’isi ikaba ikurwa umutima n’indi ntambara rusange? Ni koko, abantu bajya ku kwezi, aliko bananiwe kuba mu mahoro ku isi. Bibamaliye iki kubaka amazu alimo ibyiza byose niba imilyango iyatuyemo ilyana? Umuntu yakwirata intambara n’imidugararo, intumbi z’abantu n’ibintu bipfa bizize ukwiyongera k’ubugome? Oya rwose! Nyamara, izo ni zo mbuto z’ubutegetsi bwihandagaza buvuga ko budakeneye Imana.—Imigani 19:3.
11. Nk’uko bigaragara, abantu bakenera iki?
11 Amaso naduhe. Umuhati umuntu yagize wo kwitegeka atali kumwe n’Imana wabaye impfabusa cyane. Uwo muhati waroshye abantu mu kaga. (Umubgiriza 8:9) aravuga ati “Umunt’agir’ububasha ku wundi bgo kumugirira nabi.” Rwose, nta bwo abantu bashobora kwitegeka batayobowe n’Imana. Imana yashyize mu muntu gushaka kulya no kunywa, nanone kandi no gushaka kumvira amategeko yayo. Niba uwo muntu yirengagije ayo mategeko, azagwa mu kaga nk’ako yagwamo aramutse aretse kulya no kunywa.—Imigani 3:5, 6.
KUKI GUTEGEREZA IKI GIHE CYOSE?
12. Kuki Imana yaretse hahita igihe kirekire cyane mbere yuko ikemura icyo kibazo?
12 Bamwe bavuga bati “aliko se, kuki Imana yategereje igihe kirenze imyaka 6,000 ngo ikemure icyo kibazo? Mbese, ntibyashobokaga ngo igikemure hakili kare?” Iyo Imana iza kubigira kera, baba barashoboye kuyipfana bavuga ngo ntiyabahaye igihe gihagije cyo kugerageza gutegeka. Bityo, abantu babonye igihe cyose cyo gushyiraho ubutegetsi bushobora kumara ubukene bw’abo bategeka no kuvumbura ibyatuma abantu bose bamererwa neza. Basogongeye ku cy’itwa ubulyo bwose bw’ubutegetsi kandi n’amajyambere yabo muli siyansi yabaye igitangaza. Bamenye neza “atome” kandi bageze ku kwezi. Aliko se, ibyo byose byagejeje (abantu) kuli gahunda nshya yatumye abantu banezerwa?
13. (a) Nubwo abantu bageze ku majyambere muli siyansi, byifashe bite muli iki gihe? (b) Ibyo bigaragaza iki?
13 Bya hehe! Mbese hali ubwo higeze kubaho ukwiheba nk’ukwa none? Ubwicanyi, kwanduza umwuka mwiza udukikije, intambara, ingo zisenyuka byaliyongereye ku bulyo abahanga babona ukubaho k’umuntu kuli mu kaga. Yego, nyuma y’imyaka 6,000 y’ubwigenge kandi n’ubwo siyansi yageze ku bintu bihanitse, abantu barenda kwilimbura ubwabo. Nk’uko bigaragara, abantu ntibashobora kwitegeka nta Mana! Mbese, umuntu yapfana Imana ngo ntiyatanze igihe gihagije cyo gukemura impaka? Oya!
14. Kuki duterwa inkunga yo kugenzura cya kibazo kindi cy’ingenzi cyabyukijwe na Satani?
14 Nta shiti, Imana yali ifite impamvu yo kureka abantu bategekwa na Satani batuma ibibi bibaho kuva icyo gihe cyose. Kubera ukugoma kwayo, Satani yabyukije ikindi kibazo na cyo kigomba igihe ngo gikemurwe. Igenzurwa ly’icyo kibazo liratuma humvikana indi mpamvu yatumye Imana ireka ubugizi bw’anabi. Iyo ngingo wali ukwiye kuyitaho ubwawe, kuko ikureba ku giti cyawe.
[Ifoto yo ku ipaji ya 100]
Kubera impamvu igaragara, umubyeyi azareka umwana we akunda abagwe ababara. Imana na yo ifite impamvu zigaragara zituma ireka abantu bababara igihe runaka
[Ifoto yo ku ipaji ya 101]
Mu kulya imbuto yabujijwe, Adamu na Eva bivanye munsi y’ubutegetsi bw’Imana.
Batangiye kwihitiramo icyiza cyangwa ikibi
[Amafoto yo ku ipaji ya 103]
Umuntu yaremanywe gukenera kulya no kunywa, nk’uko na none yaremanywe gukenera kuyoborwa n’Imana