Ese Bibiliya yari yarahanuye ibirebana na Isirayeli y’ubu?
MURI iki gihe, abatuye isi bahangayikishijwe n’ibibera mu Burasirazuba bwo Hagati. Muri ako karere, hakunze guturikirizwa ibisasu, hakaba ibitero by’udutsiko tw’abantu bitwaje intwaro, n’ibitero by’ibyihebe. Uretse ibyo, abantu bafite impungenge z’uko hakoreshwa ibitwaro bya kirimbuzi. Ntibitangaje rero kuba abantu bo hirya no hino bahangayitse.
Nanone, isi yari ihangayikishijwe n’ibyaberaga mu Burasirazuba bwo Hagati muri Gicurasi 1948. Icyo gihe, ubu hakaba hashize imyaka 62, Abongereza bari bagiye kwamburwa uburenganzira bwo gukoroniza ako karere kitwaga Palesitina, kandi intambara yaratutumbaga. Hari hashize umwaka Umuryango w’Abibumbye wemeye ko habaho leta yigenga y’Abayahudi muri kamwe muri utwo duce twakoronizwaga n’Abongereza. Icyakora, ibihugu by’Abarabu byari bikikije ako karere, byari byariyemeje gukora ibishoboka byose kugira ngo iyo leta itabaho. Ishyirahamwe ry’Ibihugu by’Abarabu ryaravuze riti “gushyiraho imipaka nta kindi bizamara uretse gutuma haka umuriro, kandi hagatemba imivu y’amaraso.”
Kuwa gatanu ku itariki ya 14 Gicurasi 1948, saa kumi za nimugoroba, haburaga amasaha make ngo Abongereza bave muri ako karere. Mu Nzu Ndangamurage y’i Tel Aviv hari hateraniye itsinda rito ry’abantu 350, bari batumiwe rwihishwa mu muhango wari utegerejwe cyane wo gutangaza ku mugaragaro ko hagiye kubaho leta yigenga ya Isirayeli tuzi muri iki gihe. Umutekano wari wakajijwe kugira ngo abanzi batandukanye b’iyo leta yari igiye gushyirwaho bataburizamo iyo mihango.
David Ben-Gurion wari uyoboye Inama Nkuru ya leta ya Isirayeli, yasomye Itangazo rishyiraho Leta ya Isirayeli. Hari aho iryo tangazo ryagiraga riti “twebwe abagize Inama ya Rubanda, tukaba duhagarariye Abayahudi batuye ku butaka bwa Isirayeli . . . dushingiye ku burenganzira twavukanye n’ubwo duhabwa n’amateka yacu, kandi bigashimangirwa n’Umwanzuro w’Inama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, dutangaje ku mugaragaro ko ku butaka bwa Isirayeli, hashyizweho Leta y’Abayahudi, izitwa Leta ya Isirayeli.”
Ese ni ubuhanuzi bwa Bibiliya bwari busohoye?
Bamwe mu Bavugabutumwa b’Abaporotesitanti, bizera ko ishyirwaho ry’iyo Leta ya Isirayeli ryashohoje ubuhanuzi bwo muri Bibiliya. Urugero, mu gitabo umuyobozi w’idini witwa John Hagee yanditse, yaravuze ati “iki kintu gikomeye kibaye, cyari cyaranditswe n’umuhanuzi Yesaya agira ati ‘igihugu cyavutse mu munsi umwe.’ (Reba muri Yesaya 66:8.) . . . Ni bwo buhanuzi bw’ingenzi bwari busohoye mu kinyejana cya makumyabiri, kandi ibyo byari ikimenyetso gifatika gihamiriza abantu bose ko Imana ya Isirayeli yari ikiriho.”—Jerusalem Countdown.
Ese ibyo yavuze ni ukuri? Ese muri Yesaya 66:8, hari harahanuye iby’ishyirwaho rya Leta ya Isirayeli yo muri iki gihe? Ese ku itariki ya 14 Gicurasi 1948, ‘hasohoye ubuhanuzi bw’ingenzi kuruta ubundi bwo mu kinyejana cya makumyabiri’? Niba koko Leta ya Isirayeli yo muri iki gihe ikiri ishyanga ryatoranyijwe n’Imana, ikaba irikoresha mu gusohoza ubuhanuzi bwo muri Bibiliya, nta washidikanya ko iyo yaba ari ingingo yashishikaza abasomyi ba Bibiliya aho bari hose.
Ubuhanuzi bwa Yesaya bugira buti “ni nde wigeze kumva ibintu nk’ibyo? Ni nde wigeze kubona ibintu nk’ibyo? Mbese igihugu cyagirwa ku gise kikavuka mu munsi umwe? Cyangwa ishyanga ryavukira icyarimwe? Nyamara Siyoni yo yagiye ku gise ibyara abana bayo” (Yesaya 66:8). Uyu murongo uragaragaza neza ko ishyanga ryose uko ryakabaye ryari kuvuka mu buryo butunguranye, nk’aho ari mu gihe cy’umunsi umwe. Ariko se, ni nde wari gutuma iryo shyanga rivuka? Umurongo ukurikiyeho uduha igisubizo ugira uti “‘mbese nafungura inda ibyara nkabuza umwana kuvuka?’ Ni ko Yehova abaza. ‘Cyangwa natuma umwana agera igihe cyo kuvuka, maze ngafunga inda ibyara?’ Ni ko Imana yawe ivuga.” Yehova Imana yagaragaje neza ko ari we wari gutuma iryo shyanga rivuka mu buryo butangaje.
Isirayeli yo muri iki gihe ni igihugu kiyoborwa mu buryo bwa demokarasi, kandi ntijya ivuga ku mugaragaro ko yishingikiriza ku Mana ivugwa muri Bibiliya. Ese mu mwaka wa 1948, Abisirayeli bigeze bemera ko Yehova Imana ari we wari utumye habaho leta yabo yigenga? Ntibigeze babikora. Nta hantu na hamwe mu mwandiko w’umwimerere w’iryo tangazo, haboneka izina ry’Imana cyangwa ijambo “Imana.” Hari igitabo cyagize icyo kivuga ku nyandiko ya nyuma y’iryo tangazo kigira kiti “kugeza saa saba, ubwo Inama y’Igihugu yateranaga, abayigize bari bataremeranya ku magambo agize iryo tangazo ry’ishyirwaho rya leta yabo yigenga. . . . Abayahudi batsimbarara ku migenzo yabo bashakaga ko iyo nyandiko ijyamo imvugo igira iti ‘Imana ya Isirayeli,’ mu gihe Abayahudi badashishikazwa n’idini bo batabikozwaga. Ben-Gurion yavuye ku izima, maze afata umwanzuro w’uko hari gukoreshwa ijambo ‘Gitare’ aho gushyiramo ijambo ‘Imana.’”—Great Moments in Jewish History.
Leta ya Isirayeli ivuga ko kuba iriho ibikesha umwanzuro w’Inama y’Umuryango w’Abibumbye n’icyo yita uburenganzira Abayahudi bavukanye n’ubwo bahabwa n’amateka yabo. None se ubwo byaba bihuje n’ubwenge kwitega ko Imana ivugwa muri Bibiliya yari gusohoza ubuhanuzi bukomeye bwo mu kinyejana cya 20, ikabusohoreza ku bantu batanemera ko ibyababayeho ari yo yabikoze?
Ese ishyirwaho ry’iyo leta rihuje n’ibivugwa mu buhanuzi?
Imyifatire ya leta ya Isirayeli ihabanye cyane n’ibyabaye ku ishyanga rya Isirayeli mu mwaka wa 537 Mbere ya Yesu. Icyo gihe ni bwo iryo shyanga ryari ‘ryongeye kuvuka’ mu gihe cyagereranywa n’umunsi umwe, nyuma y’uko Abanyababuloni baharimburiye hagasigara ari amatongo, hakaba hari hashize imyaka 70 ibyo bibaye. Icyo gihe, ubuhanuzi bwo muri Yesaya 66:8 bwasohoye mu buryo butangaje, ubwo umwami w’Umuperesi witwaga Kuro Mukuru wari umaze kunesha Babuloni, yahaga Abayahudi uburenganzira bwo gusubira mu gihugu cyabo.—Ezira 1:2.
Kuro umwami w’u Buperesi, yamenye ko Yehova yari afite uruhare mu byabaye mu mwaka wa 537 Mbere ya Yesu, kandi abasubiye i Yerusalemu, babikoze bafite umugambi wihariye wo gusubizaho gahunda yo gusenga Yehova Imana no kongera kubaka urusengero. Leta ya Isirayeli yo muri iki gihe ntiyigeze itangaza ku mugaragaro ko yaba ifite icyifuzo nk’icyo.
Ese Isirayeli iracyari ishyanga ryatoranyijwe n’Imana?
Mu mwaka wa 33, Abisirayeli kavukire batakaje uburenganzira bwo kuba ishyanga ryatoranyijwe na Yehova Imana, igihe bangaga Umwana we, ari we Mesiya. Mesiya ubwe yabivuze agira ati “Yerusalemu, Yerusalemu wica abahanuzi ugatera amabuye abagutumweho . . . Ngiyo inzu yanyu, nimuyisigarane” (Matayo 23:37, 38). Ayo magambo ya Yesu yasohoye mu mwaka wa 70, igihe ingabo z’Abaroma zarimburaga Yerusalemu n’urusengero rwayo, zikavanaho na gahunda y’ubutambyi. Ariko se umugambi Imana yari ifite wo kugira ‘umutungo wayo bwite yatoranyije mu bandi bantu bose, [kugira ngo ube] ubwami bw’abatambyi n’ishyanga ryera,’ wari kuzasohora ute?—Kuva 19:5, 6.
Intumwa Petero, na we wari Umuyahudi kavukire, yashubije icyo kibazo mu ibaruwa yandikiye Abakristo bose, baba Abayahudi cyangwa Abanyamahanga. Yaranditse ati “mwebwe muri ‘ubwoko bwatoranyijwe, abatambyi n’abami, ishyanga ryera, abantu Imana yatoranyije ngo babe umutungo wayo,’ . . . hari igihe mutari ubwoko, ariko ubu muri ubwoko bw’Imana; mwari abantu batari baragiriwe imbabazi, ariko ubu muri abantu bagiriwe imbabazi.”—1 Petero 2:7-10.
Ubwo rero, Abakristo bari baratoranyijwe binyuze ku mwuka wera, bari mu bagize ishyanga ryo mu buryo bw’umwuka, ibyo bikaba bidaterwa n’uko ari Abisirayeli kavukire. Ibyo intumwa Pawulo yabisobanuye agira ati “gukebwa cyangwa kudakebwa nta cyo bimaze, ahubwo kuba icyaremwe gishya ni byo bifite akamaro. Abazajya bagendera kuri gahunda bose bakurikiza iyo myifatire, amahoro n’imbabazi bibe kuri bo, ndetse no kuri Isirayeli y’Imana.”—Abagalatiya 6:15, 16.
Mu gihe Isirayeli yo muri iki gihe iha ubwenegihugu umuntu wese wavutse ari Umuyahudi cyangwa undi wese ubyifuza, uburenganzira bwo kuba mu bo Bibiliya yita “Isirayeli y’Imana” buhabwa abantu ‘bumvira kandi baminjagiweho amaraso ya Yesu Kristo’ (1 Petero 1:1, 2). Igihe Pawulo yavugaga iby’abo bantu bagize Isirayeli y’Imana cyangwa Abayahudi bo mu buryo bw’umwuka, yaranditse ati “Umuyahudi si ugaragara inyuma ko ari we, kandi gukebwa si ukw’inyuma ku mubiri. Ahubwo Umuyahudi ni uri we imbere, kandi gukebwa kwe ni uko mu mutima binyuze ku mwuka, bidaturutse ku mategeko yanditswe. Ishimwe ry’uwo ntirituruka ku bantu, ahubwo rituruka ku Mana.”—Abaroma 2:28, 29.
Iyo mirongo idufasha gusobanukirwa amagambo Pawulo yavuze, abantu batavugaho rumwe. Mu rwandiko Pawulo yandikiye Abaroma, yasobanuye ukuntu Abayahudi kavukire batizeye bari bameze nk’amashami y’umwelayo w’ikigereranyo, yahwanyuwe kugira ngo Abanyamahanga bagereranywa n’‘amashami’ y’umwelayo wo “mu gasozi” bashobore guterwaho (Abaroma 11:17-21). Yashoje urwo rugero agira ati ‘bamwe mu Bisirayeli barinangiye kugeza igihe umubare wuzuye w’abanyamahanga winjiriye, kandi muri ubwo buryo Isirayeli yose izakizwa’ (Abaroma 11:25, 26). Ese Pawulo yarimo ahanura ko Abayahudi bose bari kuzahindukirira Ubukristo ku munota wa nyuma? Biragaragara ko nta Bayahudi bigeze bahinduka ari benshi bigeze aho.
Igihe Pawulo yavugaga ngo “Isirayeli yose,” yerekezaga ku bantu bose bagize Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka, abo bakaba ari Abakristo batoranyijwe binyuze ku mwuka wera. Yashakaga kumvikanisha ko kuba Abayahudi kavukire baranze kwemera Mesiya, bitari kuburizamo umugambi Imana yari ifite wo kugira “umwelayo” wo mu buryo bw’umwuka uriho amashami yera imbuto. Ibyo bihuje n’urugero Yesu yitanzeho avuga ko ari umuzabibu wari kuzakurwaho amashami atera imbuto. Yesu yaravuze ati “ni jye muzabibu w’ukuri, kandi Data ni we uwuhingira. Ishami ryose ryo kuri jye ritera imbuto arivanaho, kandi iryera imbuto ryose arikuraho ibisambo akarisukura, kugira ngo ryere imbuto nyinshi.”—Yohana 15:1, 2.
Nubwo Bibiliya itari yarahanuye ishyirwaho rya Leta ya Isirayeli, nta gushidikanya ko ishyirwaho ry’ishyanga rya Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka ryo ryari ryarahanuwe. Numenya iryo shyanga ryo mu buryo bw’umwuka kandi ukifatanya na ryo, uzibonera imigisha y’iteka ryose.—Intangiriro 22:15-18; Abagalatiya 3:8, 9.